Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyashyizeho itegeko ry’uko nta kigo cyangwa kompanyi itanga serivisi zifite aho zihuriye n’ubukerarugendo cyemerewe gukora nta cyemezo kibibemerera.
Polisi yamaganiye kure amakuru y’uko inkengero z’ishyamba rya Nyungwe nta mutekano urimo kubera ibitero by’umutwe mushya witwaje intwaro urwanya Leta y’u Rwanda.
U Rwanda rwamaze gutera imbibe z’umuhanda wa kilometero 14 uzaturuka muri Kigali werekeza ku kibuga cy’indege mpuzamahanga gishya cya Bugesera.
Abaturiye urugomero rwa Mukungwa ruherereye mu Karere ka Musanze baratabaza Leta ngo ibavane mu icuraburindi bamazemo imyaka 40 yose. Abo baturage bavuga ko bababajwe no kutagira umuriro w’amashanyarazi nyamara baturiye urugomero ruha amashanyarazi abatari bacye mu gihugu. Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buhamya ko (…)
Mu mpera z’icyumweru Abakinnyi bitegura guhagararira u Rwanda muri Tour du Rwanda baritegura bakina amasiganwa abiri azanyura mu Karere ka Rutsiro.
Banki y’u Rwanda y’iterambere (BRD) n’abafatanyabikorwa bayo bafite umushinga wo gutangiza umudugudu i Ndera muri Gasabo,uzatuzwamo abantu bafite ubushobozi buciriritse.
Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda Rao Hongwei atangaza ko uruzinduko rwa Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping mu Rwanda rushingiye ku bufatanye bw’ibihugu byombi.
Kera iyo umwana yesaga umuhigo yahigiye imbere y’ababyeyi,Umubyeyi yamukoreraga ibirori, akanamugabira inka y’Ubumanzi. Ibi ni ko byagenze ku wa Gatanu ku itariki ya 14 Nyakanga 2018, ubwo Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’ikirenga w’ingabo z’ igihugu, yasozaga amahugurwa y’aba ofisiye bato 180 mu ishuri rikuru rya (…)
Umwera uturutse i Bukuru ukwira hose, ni umugani baca mu Kinyarwanda, bashaka kuvuga ko urugero rutanzwe n’abakuru cyangwa se n’abayobozi, ari rwo abato cyangwa se abayoborwa bakurikiza.
Kuva mu cyumweru gitaha abafite amadini n’abandi bashaka kuyashinga bazajya bagendera ku itegeko rishya ryari rimaze igihe ritegerejwe na benshi, rikaba rigiye gusohoka.
Umubano w’u Bushinwa na Afurika wavuye kure ariko muri iki gihe icyo gihugu cyashyize imbaraga mu gukora imishinga muri Afurika itarigeze ikorwa n’undi wese mu biyitaga abacunguzi ba Afurika.
Ikipe y’igihugu y’u Buligi itwaye umwanya wa gatatu mu gikombe cy’isi nyuma yo gutsinda u Bwongereza ibitego bibiri ku busa, mu mukino wo guhatanira uyu mwanya waberaga Saint Petersburg.
Mu myaka 15 ishize umuziki wo mu Rwanda wazamutse mu buryo budasanzwe ufata indi ntera, ku buryo kuri iki gihe bigoye kumenya umuhanzi wihariye isoko kuko barihuriyeho ari benshi.
Abaturage bo muri Bannyahe bareze leta kubimura ku ngufu, none barasaba impozamarira za miliyoni 100Frw kubera igihombo byabateye.
Perezida Paul Kagame avuga ko ingabo z’u Rwanda zidatorezwa kugira ngo zishoze intambara, ahubwo ngo zitorezwa kurinda igihugu kugira ngo hatagira uwagishozaho intambara.
Mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Rusororo muri Centre y’ubucuruzi ya Kabuga ahitwa mu Gahoromani hakomeje kuboneka imibiri myinshi y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu myaka 15 ishize,Leta imaze gukumira Abakozi bagera ku 1.800 bakoreraga Leta nyuma bakaza kugira imyitwarire mibi ituma, ubu barashyizwe ku rutonde rw’abadashobora kongera guhabwa akazi mu nzego zayo zose.
Dodani (Dos d’Ane/Humps) ni utuntu tumeze nk’udusozi twubakwa mu mihanda cyane cyane ihuriramo abantu benshi nko mu mihanda yegereye ibigo by’amashuri, amavuriro, amasoko, insengero, ibibuga by’imikino n’ahandi, hagamijwe ko ibinyabiziga bihanyura bigabanya umuvuduko kugira ngo bidateza impanuka kubera urwo rujya n’uruza (…)
Perezida Paul Kagame atangaza ko imwe mu nzira zafashije u Rwanda kuva mu icuraburindi ry’ubukene ari ugukemura ikibazo kimwe ku kindi nta kubyigamba.
Umwami Cyirima II Rujugira watwaye u Rwanda guhera mu 1675 agatanga mu 1708,ni we bakomoyeho umugani ugira uti “ U Rwanda ruratera ntiruterwa.”
Irebere kandi uniyumvire aba basaza ubuhanga bafite mu gucuranga iningiri, baririmba indirimbo y’icyongereza utabakekera ko bazi.
Hashize umwaka Minisitiri y’Ubuzima (MINISANTE) itangaje ko irimo gushyira mu bikorwa imishinga ikomeye izafasha u Rwanda kuba icyitegererezo mu karere mu bijyanye n’ubuvuzi.
Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Karate , Nkoranyabahizi Noel aratangaza ko abakinnyi batatu azaserukana mu marushanwa Nyafurika y’abatarengeje imyaka 18 azabera muri Algerie, nta kabuza bazitwara neza bakegukana imidari.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, Moto ihiriye mu muhanda uva Nyarutarama ugana ku Kinamba irakongoka, uwari uyitwaye ahita yurira indi moto arahunga.
Umuryango Imbuto Foundation watangije ikigo kizajya gifasha ababyeyi batishoboye mu mikurire y’abana babo mu Murenge wa Kivumu, Karere ka Rutsiro.
Iyo ugeze ku kigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga ahitwa kuri "Controle technique", uhasanga imodoka nyinshi zaje kugenzurwa kugira ngo harebwe niba zujuje ibisabwa kugira ngo zibashe kugenda mu Rwanda.
Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG), itangaza ko n’ubwo hari intambwe ubutabera mpuzamahanga bumaze gutera mu gukurikirana abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, hakiri byinshi byo kunenga ubwo butabera.
Rimwe na rimwe mu bukwe abantu bakunze kwizihirwa, bakagaragaza ibyishimo byabo baririmbira abageni akaririmbo, ndetse bakanababyinira. Indirimbo yaririmbwe muri ubu bukwe yo yatumye ababutashye hafi ya bose baseka imbavu zirashya bataha bumiwe.
Depite Nkusi Juvénal wari umwe mu Badepite bari bamaze igihe kirekire mu Nteko ishinga amategeko, ntazongera kugaragara mu nteko nyuma y’uko yari ayimazemo imyaka 24.