Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego batwitse ibiyobyabwenge byagiye bifatirwa mu bikorwa bya Polisi birimo litiro 476 za Kanyanga n’ibiro 30 by’urumogi, byatwikiwe mu Karere ka Burera mu Murenge wa Bungwe mu Kagari ka Bungwe tariki ya 9 Mata 2021.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 10 Mata 2021, mu Rwanda habonetse abantu 83 bashya banduye Covid-19, buzuza umubare w’abamaze kuyandura bose hamwe wa 23,343. Abakize icyo cyorezo kuri uwo munsi ni 81, abakirimo kuvurwa ni 1,957.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko uyu munsi rwafunze Nsabimana Kazungu Alexis, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo na Rukundo Emmanuel, umubaruramari mu Murenge wa Nkanka mu Karere ka Rusizi.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 09 Mata 2021, mu Rwanda habonetse abantu 108 bashya banduye Covid-19, buzuza umubare w’abamaze kuyandura bose hamwe wa 23,260. Abakize icyo cyorezo kuri uwo munsi ni 121, abakirimo kuvurwa ni 1,955.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Karenge ku wa Gatatu tariki ya 07 Mata 2021 yafashe abantu batatu ari bo Mukandera Seraphine w’imyaka 28, Nyirambarushimana Chantal w’imyaka 35 na Dusengimana Eric w’imyaka 28. Bafatanywe amafaranga y’amiganano ibihumbi 397, bafatirwa mu Murenge wa Karenge mu (...)
Ambasade y’u Rwanda muri Senegal inashinzwe Ibihugu bya Mali, Gambiya, Cap-Vert na Gineya Bisawu ifatanyije n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye muri Senegal bibutse ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwnda mu 1994. Iyo gahunda yabereye kuri “Place du Souvenir Africain” ahari ikimenyetso cyo kwibuka (...)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 08 Mata 2021, mu Rwanda habonetse abantu 111 bashya banduye Covid-19, buzuza umubare w’abamaze kuyandura bose hamwe wa 23,152. Abakize icyo cyorezo ni 35, abakirimo kuvurwa ni 1,968.
Ku wa Gatatu tariki 07 Mata 2021 hirya no hino ku isi no mu Rwanda by’umwihariko, hatangiye ibikorwa byo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994. Ku rwego rw’Igihugu byatangirijwe ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali(ku Gisozi) ahacanwe urumuri rw’icyizere.
Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo, ku wa Gatatu tariki ya 07 Mata 2021 bifatanyije n’abandi Banyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ku Isi mu gikorwa cyo kwibuka Abatutsi barenga miliyoni bazize Jenoside mu 1994.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 07 Mata 2021, mu Rwanda habonetse abantu 179 bashya banduye Covid-19, buzuza umubare w’abamaze kuyandura bose hamwe wa 23,041. Abakize icyo cyorezo ni 130, abakirimo kuvurwa ni 1,892 mu gihe abarembye ari batanu (5).
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, banacana urumuri rutazima mu rwego rwo gutangiza Icyumweru cy’icyunamo n’iminsi ijana yo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 06 Mata 2021, mu Rwanda habonetse abantu 178 bashya banduye Covid-19, buzuza umubare w’abamaze kuyandura bose hamwe wa 22,862. Abakize icyo cyorezo ku wa Kabiri ni 111, abakirimo kuvurwa ni 1,843. Abapfuye ni batatu, abarembye ni bane, nk’uko imibare (...)
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Mata 2021, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) yasohoye urutonde rw’imirenge yo muri tumwe mu turere tw’Intara y’Amajyepfo ijya muri Gahunda ya Guma mu rugo, guhera ku wa Gatatu tariki 7 Mata 2021.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 05 Mata 2021, mu Rwanda habonetse abantu 202 bashya banduye Covid-19, buzuza umubare w’abamaze kuyandura bose hamwe wa 22,684. Abakize icyo cyorezo kuri uyu munsi ni 75, abakirwaye ni 1,779.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 04 Mata 2021, mu Rwanda abantu 239 bashya banduye Covid-19, buzuza umubare w’abamaze kuyandura bose hamwe wa 22,482. Abakize icyo cyorezo ni 47, abakirwaye ni 1,652.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 03 Mata 2021, mu Rwanda abantu 74 bakize Covid-19, buzuza umubare w’abamaze kuyikira bose hamwe wa 20,472. Umuntu umwe (1) ni we wishwe n’icyo cyorezo.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 02 Mata 2021, mu Rwanda habonetse abantu bashya 249 banduye COVID-19 buzuza umubare w’abamaze kwandura bose wa 22,167. Abishwe n’icyo cyorezo ni 2, abakize ni 90 mu gihe abakirwaye bose hamwe ari 1,459.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Mata 2021, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), yasohoye amabwiriza agaragaza ibyo insengero zemerewe gukora zigomba kubahiriza mu gihe cy’amasengesho, ayo mabwiriza akaba avuga ko igitaramo cya Pasika kizabera kuri radiyo na televiziyo kubera kwirinda Covid-19.
Mu ijoro rya tariki ya 31 Werurwe ahagana saa tatu za nijoro abapolisi bafashe uwitwa Nsengiyumva Jean Claude w’imyaka 24 arimo gukura ibyuma muri moto imwe abishyira mu yindi. Moto ifite ibirango RE 535 Y yari nshya yayikuragamo ibyuma abishyira muri Moto ifite ibirango RE 608 P, iyi yari ishaje. Nsengiyumva yafatiwe (...)
Ubukangurambaga bwa “Twiteze Imbere” bwateguwe n’abafatanyabikorwa b’ihuriro rya ‘SME Response Clinic’ mu rwego rwo gushyigikira no kuzirikana uruhare rw’ibigo by’ubucuruzi buto mu kuzahura ubukungu bw’u Rwanda bwazahajwe n’icyorezo cya COVID-19.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 01 Mata 2021, mu Rwanda umuntu umwe yitabye Imana yishwe na COVID-19 yuzuza umubare w’abantu 308 bamaze kwicwa n’icyo cyorezo mu Rwanda. Habonetse abanduye bashya 135, abakize ni 126 mu gihe abakirwaye bose hamwe ari 1,302. Uwapfuye ni umugore w’imyaka 24 i (...)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 31 Werurwe 2021, mu Rwanda umuntu umwe yitabye Imana yishwe na COVID-19 yuzuza umubare w’abantu 307 bamaze kwicwa n’icyo cyorezo mu Rwanda. Habonetse abanduye bashya 138, abayikize ni 181 mu gihe abakirwaye bose hamwe ari 1,294. Uwapfuye ni umugabo (...)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 30 Werurwe 2021, mu Rwanda umuntu umwe yitabye Imana yishwe na COVID-19 yuzuza umubare w’abantu 306 bamaze kwicwa n’icyo cyorezo mu Rwanda. Habonetse abanduye bashya 155, abayikize ni 141 mu gihe abakirwaye bose hamwe ari 1,338. Uwapfuye ni umugore (...)
Polisi y’u Rwanda imaze kwereka itangazamakuru abantu 39 bafashwe bakoreshereje ibirori mu rugo, kandi barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 29 Werurwe 2021, mu Rwanda abantu bane bitabye Imana bishwe na COVID-19. Habonetse abanduye bashya 71, abayikize ni 75 mu gihe abakirwaye bose hamwe ari 1,325.
Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitri w’Intebe riravuga ko ingendo hagati y’Intara ndetse no hagati y’uturere twose n’Umujyi wa Kigali zizakomeza, ikindi ngo ingendo zo kujya no kuva mu turere twa Gisagara, Nyanza na Bugera zizasubukura guhera ejo tariki 30 Werurwe 2021.
Ikiganiro Ed-Tech Monday Rwanda, gikorwa ku bufatanye na MasterCard Foundation kikibanda ku iterambere ry’uburezi bushingiye ku ikoranabuhanga, kuri uyu wa Mbere tariki 29 Werurwe 2021, kirabagezaho intambwe abagore bakiri bato bamaze kugeraho mu buyobozi, mukagikurikira kuri KT Radio kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (...)
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku Cyumweru tariki 28 Werurwe 2021, mu Rwanda abantu 44 bakize COVID-19. Habonetse abanduye bashya 49, abakirwaye bose hamwe ni 1333. Raporo ya Minisiteri y’Ubuzima yo ku mugoroba wo ku Cyumweru iragaragaza ko ntawapfuye, abantu barindwi ni bo barembye.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame avuga ko n’ubwo icyorezo cya COVID-19 cyagize ingaruka ku bukungu bw’Igihugu, ubufatanye bw’abayobozi n’abaturage ndetse n’inzego zitandukanye bwafashije mu kwirinda ingaruka zikomeye z’icyo cyorezo.
Abapolisi b’u Rwanda 139 bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kubungabunga amahoro mu gihugu cya Repubulika ya Santarafurika(MINUSCA) bambitswe imidali yo kubashimira uruhare bakomeje kugaragaza mu bikorwa mpuzamahanga bigamije kubungabunga amahoro. Abo bapolisi bashimiwe uburyo babikora neza kandi kinyamwuga.