Kuri uyu wa Mbere tariki 25 Werurwe 2024, Ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi, yatsindiye Madagascar ibitego 2-0 iwayo mu mukino wari uwa kabiri wa gicuti ku mpande zombi unasoza igihe cy’imikino mpuzamahanga ku bihugu.
Ku Cyumweru tariki 24 Werurwe 2024 mu Karere ka Bugesera hasorejwe imikino ya shampiyona ya 2023-2024 muri Sitting Volleyball aho Gisagara SVB mu bagabo na Bugesera SVB mu bagore zegukanye ibikombe.
Umunya-Cameroon wahoze akina ruhago Geremi Njitap yasabye gutandukana n’umufasha we bari bamaranye imyaka 16 nyuma y’uko ibizamini bigaragaraje ko abana b’impanga yitaga ko babyaranye atari abe.
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Rayon Sports y’abagore yatsindiye Muhazi United W FC i Rwamagana 1-0 yegukana shampiyona ya 2023-2024 itari yarangira.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Werurwe 2024, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (Amavubi) yanganyije na Botswana 0-0 mu mukino wa gicuti wabereye muri Madagascar, umutoza Frank Spittler w’Amavubi avuga ko umukino wari mubi, ariko ko bagize amahirwe.
Kuri uyu wa Gatanu, ahitwa mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali, hateganyijwe umuhuro wa bamwe mu banyamuryango ba Kiyovu Sports, bakaza kuganira ku ngingo zitandukanye z’ubuzima bw’ikipe yabo iri mu bihe bitari byiza.
Ku wa 20 Werurwe 2024, hatanzwe ibihembo by’ukwezi kwa Gashyantare 2024 ku bakinnyi bitwaye neza muri shampiyona umutoza wa APR FC Thiery Froger, Shaiboub Eldin, Nzeyirwanda Djihad na Ani Elijah barabyegukana.
Ku wa Kabiri tariki 19 Werurwe 2024, kuri Stade Umuganda, habereye ibiganiro hagati y’abayobora n’abahoze bayobora Etincelles FC n’abakinnyi, barebera hamwe uko ikipe itazamanuka, baboneraho gushyiraho Umunyamabanga Mukuru mushya wayiririmbiye indirimbo.
Abakinnyi 13 muri 38 umutoza w’Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Frank Spittler yari yahamagaye bakuwe mu ikipe yerekeza muri Madagascar mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere aho igiye gukina imikino ya gicuti ibiri.
Uwahoze ari rutahizamu w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Danny Usengimana, yahishuye ko mu byatumye ava muri APR FC harimo ikiganiro yatanze akavugamo ko yakuze abona Se afana ndetse anakunda kureba imikino ya Rayon Sports bigatuma akura azi ko nta yindi kipe ibaho.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Werurwe 2024, i Nyon mu Busuwisi habereye tombola ya 1/4 cya UEFA Champions League 2023-2024 isiga Real Madrid izahura na Man City, Arsenal igahura na Bayern Munich.
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku mugabane w’i Burayi yakoze impinduka mu irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo (UEFA Champions League) zirimo kongera amakipe akaba 36 ndetse n’uburyo bw’imikinire bukaba bwahindutse.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Werurwe 2024, abakinnyi b’ikipe ya AS Kigali banze gukora imyitozo kubera ko ngo bamaze amezi ane badahembwa.
Kuri uyu wa Kane tariki 14 Werurwe 2024, Ndagijimana Enock wari Perezida w’ikipe ya Etincelles FC yatangaje ko yeguye ku buyobozi bwayo.
Mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu tariki 13 Werurwe 2024, ikipe ya Arsenal yageze muri 1/4 cya UEFA Champions League isezereye FC Porto kuri Emirates Stadium, yongera gukora amateka yaherukaga mu 2010.
Ku wa 10 Werurwe 2024, Umunya-Nigeria Rafael Osaluwe ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya AS Kigali, yasabye umukunzi we Umuhoza Liliane kuzamubera umufasha iteka ryose.
Kuri iki Cyumweru, ikipe ya Liverpool yanganyirije mu rugo na Man City 1-1 mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona y’u Bwongereza, biha Arsenal umwanya wa mbere.
Kuri uyu wa Kabiri kuri Kigali Pelé Stadium, APR FC yari yaruhukije abakinnyi yahatsindiye Etoile de l’Est igitego 1-0, mu mukino wa shampiyona w’ikirarane irusha Rayon Sports bitegura guhura amanota 10.
Kuri uyu wa Kabiri, Ubuyobozi bw’ikipe ya Etincelles FC n’ubw’abafana bayo bahagaritse amezi atandatu batagera ku kibuga abazamuye ibyapa basaba ko yakwitabwaho n’Akarere ka Rubavu kubera ubukene yari irimo.
Nyuma y’igihe mu ikipe ya Etincelles FC humvikana ubukene bwatumye idahembera abakinnyi n’abakozi ba yo ku gihe yabahembye ibirarane yari ibarimo.
Ku wa 2 no ku wa 3 Werurwe 2024, i Masoro mu Karere ka Gasabo hatangijwe umwaka w’imikino 2024 muri Tennis ikinirwa ku meza, mu bahungu Masengesho Patrick awutangira ayoboye bagenzi, mu gihe mu bakobwa Tumukunde Hervine ari we ubayoboye.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Etincelles FC, bwabwiye abafana ko abari bafite ibyapa bitabariza ikipe byanditseho ko Akarere ka Rubavu katereranye ikipe mu mukino batsinzwemo na APR FC 1-0, ku wa 2 Werurwe 2024 bazabihanirwa.
Ikipe ya Etincelles FC yihagazeho ikina neza mu mukino w’umunsi wa 23, wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ariko ihatsindirwa 1-0 na APR FC ikomeje kuyobora shampiyona.
Ikipe ya Kiyovu Sports yatsinze Police FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, iyi kipe ya Police FC yuzuza imikino umunani idatsinda, AS Kigali ikaba yatsinzwe na Etoile de l’Est igitego 1-0.
Buri mu mukinnyi w’ikipe ya Etincelles FC yahawe amafaranga 1277 mu gihe bitegura APR FC mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona uzabera kuri Kigali Pelé Stadium ejo Ku wa Gatandatu batari bamenya ko ikipe izagera ku kibuga.
Umukinnyi w’Umunyarwanda ukina hagati mu kibuga, Mukunzi Yannick, avuga ko ari mu bababajwe n’urupfu rwa Uwimana Marriam wari uzwi nka Mama Hussein uheruka kwitaba Imana, umukunzi ukomeye wa Rayon Sports yagurije amafaranga yaguzwe uyu musore mu 2017, aza muri iyi kipe.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi" irateganya gukina imikino ya gicuti n’ibihugu bya Guinea-Conakry na Madagascar hagati y’itariki 18 na 26 Werurwe 2023.
Umurundi ukinira Rayon Sports hagati mu kibuga yugarira, Aruna Madjaliwa, yagaragaye ku wa kabiri tariki 27 Gashyantare 2024 mu myitozo y’iyi kipe. Ni nyuma y’amezi ane yari amaze adakina kubera imvune yateje ubwumvikane bucye hagati ye na Rayon Sports kugeza ubwo ahagarikirwa umushahara.
Kuri iki Cyumweru kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye, ikipe ya APR FC yahatsindiye Mukura VS ibitego 2-0 ikomeza kubarira ku ntoki iminsi yo gutwara igikombe cya gatanu cya shampiyona yikurikiranya.
Ku wa Gatandatu tariki 24 Gashyantare 2024, ikipe ya AS Kigali yatsinze Police FC mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, Kiyovu Sports inyagirirwa i Rubavu na Marine FC ibitego 3-0.