Kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ukuboza 2022, ikipe ya Musanze FC yatangaje ko yatadukanye na Nshimiyimana Maurice wari umaze umwaka ari umutoza wayo wungirije, ugiye gukomeza amasomo y’ubutoza.
Ku wa Mbere tariki 12 Ukuboza 2022, ikipe ya APR FC na Rutsiro FC ni yo yasoje umunsi 13 wa shampiyona mu mukino APR FC yatsindiyemo Rutsiro FC i Rubavu ibitego 2-0. Ni umukino ikipe ya APR FC yinjiyemo hakiri kare kurusha ikipe ya Rutsiro FC kuko yatangiye gusatira izamu ryayo kuva umukino ugitangira. Mbere y’uko igice (...)
Mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona, ikipe ya Etincelles FC yakiriye Rayon Sports kuri Stade Umuganda iyihatsindira ibitego 3-2.
Ku wa Gatandatu tariki 10 Ukuboza 2022 hakinwe imikino ibiri y’umunsi wa 13 wa shampiyona aho Kiyovu Sports yatsinze Police FC 1-0, Marine FC ikomeza kugorwa no kubona intsinzi.
Ikipe y’igihugu ya Maroc yakoze amateka yo kuba ikipe ya mbere ya Afurika igeze muri ½ cy’Igikombe cy’Isi nyuma yo gutsinda Portugal 1-0.
Ku wa Gatanu tariki 09 Ukuboza 2022 hatangiye imikino ya 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2022 yasize Argentine na Croatia zizahurira muri 1/2.
Umukino w’ikirarane cy’umunsi wa Gatandatu wa shampiyona utarakiniwe igihe wabaye kuri uyu wa Kane. Ikipe ya APR FC yujuje imikino ine idatsinda nyuma yo kunganya AS Kigali 0-0.
Ikipe ya Rayon Sports kuri stade ya Kigali yatsinze Gorilla FC 1-0 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 7 wa shampiyona wabaye tariki 07 Ukuboza 2022, ishimangira umwanya wa mbere.
Ikipe y’igihugu ya Maroc yakoze amateka yo kugera muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2022 nyuma yo gutsinda Espagne kuri penaliti 3-0. Ni umukino ikipe y’igihugu ya Maroc yagaragajemo kwihagararaho igihe kinini yugarira neza kuko Espagne ariyo yihariye umupira cyane ariko uburyo ibonye nabwo butabaye bwinshi ntibubyaze umusaruro.
Ikipe ya Kiyovu Sports yatangaje ko wari umutoza mukuru Alain Andre Landeut yahinduriwe inshingano agirwa umuyobozi ushinzwe imikino.
Kuri iki Cyumweru hakinwe imikino itatu ya shampiyona y’umunsi wa 12 yasize Rayon Sports ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Bugesera FC 1-0. Mu gice cya mbere cy’uyu mukino, ikipe ya Bugesera FC yagoye Rayon Sports cyane kuko abakinnyi nka Chukwuma Odili, Sadick Sulley bagera cyane imbere y’izamu ryayo ariko (...)
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Ukuboza 2022 mu Rwanda habaye imikino itatu ya shampiyona aho uwari uterejwe na benshi ari uwa AS Kigali yatsinze Kiyovu Sports ibitego 4-2 kuri stade ya Kigali.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Ukuboza 2022, ikipe ya APR FC yanganyije na Gasogi United 0-0 mu mukino wabereye kuri stade ya Kigali, APR FC yuzuza imikino itatu idatsinda.
Ikipe ya Mukura VS yanyagiye Marine FC 6-0 iyisanze iwayo mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona wabaye kuri uyu wa gatanu tariki 2 Ukuboza 2022.
Ikipe y’Igihugu ya Maroc yakoze amateka yo kugera muri 1/8 cy’Igikombe cy’Isi iyoboye itsinda rya gatandatu. Maroc yageze kuri aya mateka nyuma yo gutsinda ikipe y’igihugu ya Canada ibitego 2-1 bari bahuriye mu itsinda rya gatanu.
Ikipe ya Kiyovu Sports irifuza rutahizamu wa Mukura VS usatira anyuze ku ruhande Aboubakar Djibrine uri gusoza amasezerano. Aya makuru yahamijwe na Perezida wa Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal aganira n’igitazamakuri cyiyi kipe aho yavuze ko mu bakinnyi bazongera mu kwezi mbere harimo na Djibrine.
Perezida w’ikipe ya Kiyovu Sports Juvenal Mvukiyehe yavuze umujinya ariwo watumye atangaza ko bahagiritse umutoza Alain Andre nyuma yo gutsindwa na Gasogi United 3-1 .
Ikipe y’igihugu ya Brazil na Portugal zabonye itike yo gukina 1/8 nyuma yo gutsinda imikino yazo ya kabiri mu gihe Ghana izategereza umunsi wa nyuma mu matsinda.
Umuryango wita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe by’umwihariko binyuze mu mikino "Special Olympics" urishimira ko kuri ubu abafite ubumuga bwo mu mutwe bahabwa agaciro mu bandi.
Mu mpera z’icyumweru gishize hakinwaga imikimo y’umunsi wa 11 wa shampiyona aho amakipe akomeye yose nta nimwe yabonye intsinzi.
Kuri uyu wa kane habaye imikino yo mu itsinda rya karindwi ni rya munani amakipe ya Afurika yose aratsindwa mu gihe Brazil yatsinze Serbia 2-0.
Kuri uyu wa kane ikipe ya Rayon Sports yatsinze AS Kigali igitego 1-0 mu mukino w’ikirarane wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali.
Ku cyumweru tariki 27 Ugushyingo 2022,ikipe ya Musanze FC izakira Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona aho izaba idafite abatoza bayo babiri.
Ikipe ya APR FC yanganyirije na Kiyovu Sports 2-2 kuri Stade ya Kigali mu mukino w’umunsi wa cumi wa shampiyona.
Ikipe y’igihugu y’u Buyapani yatunguye benshi itsinda ikipe y’igihugu y’u Budage ibitego 2-1 mu mukino w’igikombe cy’Isi wabaye kuri uyu wa gatatu.
Kuri uyu wa Gatatu kuri stade ya Kigali, ikipe ya APR FC irakira Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa cumi wa shampiyona.
Kuri uyu wa Kabiri ikipe ya Manchester United yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu Cristiano Ronaldo ku bwumvikane bw’impande zombi.
Ikipe y’igihugu ya Tunisia kuri uyu wa kabiri yanganyije na Denmark ubusa ku busa mu mukino wa mbere w’igikombe cy’Isi mu itsinda rya kane.
Nyuma yo gutsindwa na Arabie Saoudite ibitego 2-1 bamwe mu bagize ikipe ya Argentine bavuze ko bazize amakosa yabo, Messi n’umutoza bavuga ko nta gucika integer kuko bagifite indi mikino.
Mu mukino wa mbere mu itsinda rya gatatu ry’igikombe cy’isi 2022 wabaye kuri uyu wa kabiri, ikipe y’igihugu ya Arabie Saoudite yatunguranye itsinda Argentine ihabwa amahirwe yo gutwara igikombe ibitego 2-1.