Ikipe y’igihugu ya Misiri mu bagabo yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi cya Sitting Volleyball kiri kubera iwayo byongerera u Rwanda amahirwe yo kuzitabira imikino Paralempike izabera mu Bufaransa mu 2024.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Sitting Volleyball yegukanye umwanya wa cyenda mu bagabo mu mikino y’Igikombe cy’Isi irimo kubera mu Misiri nyuma yo gutsinda u Bwongereza amaseti 3-0.
Ku wa Kabiri tariki 14 Ugushyingo 2023, amakipe y’u Rwanda abagabo n’abagore arimo gukina Igikombe cy’Isi cya Sitting Volleyball mu Misiri, yasoje imikino yayo y’amatsinda abagore bagera muri 1/4 naho abagabo bakazahatani umwanya wa cyenda.
Ku wa Mbere tariki 13 Ugushyingo 2023, ikipe y’u Rwanda y’abagore yatsinze iya Misiri mu mikino y’Igikombe cy’Isi cya Sitting Volleyball, amaseti 3-0.
Kuri iki Cyumweru amakipe y’u Rwanda ya Sitting volleyball mu bagabo n’abagore yaserutse mu mikino y’umunsi wa mbere mu matsinda yayo y’Igikombe cy’Isi 2023 kiri kubera mu Misiri, aho mu mikino itatu yakinnye abagore ari bo babonye intsinzi.
Ubuyobozi bwa Ambasade y’u Rwanda mu Misiri buyobowe na Ambasaderi CG Dan Munyuza bwasuye amakipe y’u Rwanda ya Sitting Volleyball ari kwitegura Igikombe cy’Isi cya 2023, bibutswa ko urugamba ari nk’urundi.
Mu gihe bakomeje kwitegura igikombe cy’Isi cya Sitting Volley 2023 mu Misiri, umutoza w’amakipe y’u Rwanda n’abakinnyi bavuga ko biteguye kuyitwaramo neza cyane, bakurikije imyiteguro bagiriye i Port Said.
Ku wa Gatantatu tariki 4 Ugushyingo 2023, ikipe z’u Rwanda muri Sitting Volleyball abagabo n’abagore ziri mu Misiri, zakoze imyitozo ya mbere irimo n’imikino ya gicuti zatsinzwe.
Amakipe y’u Rwanda ya Sitting Volleyball, abagabo n’abagore, ku wa 2 Ugushyingo 2023 mbere y’uko ahaguruka yerekeza mu mikino y’Igikombe cy’Isi izabera mu Misiri, yashyikirijwe ibendera asabwa guhesha ishema Igihugu.
Ku wa Gatatu tariki 01 Ugushyingo 2023, amakipe y’Igihugu y’abagabo n’abagore yakoreye imyitozo ya nyuma muri BK Arena yitegura Igikombe cy’Isi cya Sitting Volleyball(volleyball ikinwa n’abafite ubumuga bw’ingingo zitandukanye) kikazabera mu Misiri.
Kuri iki Cyumweru saa cyenda z’amanywa kuri Kigali Pelé Stadium, ikipe ya APR FC irakira Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona uba ari uwa 101 hagati y’aya makipe yombi.
Ku wa 21 Ukwakira 2023, nibwo byatangajwe ko Umwongereza Sir Bobby Charlton wakiniye Manchester United n’u Bwongereza yitabye Imana.
Shampiyona y’imikino y’abakozi haba mu bigo bya Leta ndetse n’ibyabikorera 2023 igeze muri 1/4 cy’irangiza giteganyijwe gutangira tariki 3 Ukwakira 2023.
Kuri uyu wa Gatatu,Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko rwatangiye gukurikirana abagize uruhare mu buriganya bwabaye mu gutoranya abana bari kujya mu irerero ry’ikipe ya Bayern Munich mu Rwanda.
Kuri uyu wa Mbere Umutoza Muhire Hassan watozaga ikipe ya Sunrise FC yasezerewe n’iyi kipe kubera umusaruro muke
Kuri iki Cyumweru, ikipe ya APR FC yasuye Etincelles FC mu mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona, wabereye kuri stade Umuganda iyihatsindira ibitego 3-0 isigara itandukanywa n’igitego kimwe na Musanze FC ya mbere.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ukwakira 2023, ikipe ya Police FC yatsindiye Kiyovu Sports 3-1 mu mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, Police FC yuzuza amanota 13 ayishyira ku mwanya wa Kane.
Ikipe ya Kiyovu Sports muri iki gihe ifite ibibazo haba mu miyoborere, iby’ubukungu, imibereho y’abakinnyi, ariko bikarengaho ikaba kugeza ubu ifite amanota 12 kuri 21 muri shampiyona.
Mu gihe Amavubi yitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026, izatangira mu kwezi k’Ugushyingo 2023, mu nshuro eshatu ziheruka ntiyigeze arenza amanota abiri.
Ikipe ya Musanze FC ku kibuga cyayo yahatsindiye Rayon Sports igitego 1-0, bituma Musanze FC isubirana umwanya wa mbere yari yambuwe na APR FC.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Ukwakira 2023, hakinwe imikino y’umunsi wa karindwi wa shampiyona, Kiyovu Sports, Amagaju FC na Etincelles FC zibona intsinzi.
Kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya APR FC yatsindiye Mukura VS 1-0 kuri Kigali Pele Stadium mu mukino ufungura umunsi wa karindwi wa shampiyona.
Urukiko rwa gisirikare rwasubitse isomwa ry’urubanza rw’abakozi ba APR FC ryari riteganyijwe kuri uyu wa Gatanu.
Mu ijoro ryo kuwa 12 Ukwakira 2023 mu mujyi wa Abidjan muri Côte d’Ivoire habereye tombola y’uko amakipe 24 agabanywa mu matsinda y’igikombe cya Afurika 2023 iki gihugu kizakira, isiga gihuriye mu itsinda rimwe na Nigeria.
Rayon Sports yatangaje ko umukinnyi Muhire Kevin, ukina hagati mu kibuga asatira, yagarutse muri iyi kipe, aho yayisinyiye amasezerano y’igihe gito.
Ikipe ya Rayon Sports yatsindiye Etoile de l’Est kuri Kigali Pelé Stadium ibitego 2-1, mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona wabaye ku wa Gatatu tariki 11 Ukwakira 2023.
Nyuma yo gusezererwa n’Ikipe ya Al Hilal Benghazi itageze mu matsinda ya CAF Confederation Cup,ubu Rayon Sports ivuga ko ari aho mu myaka iri imbere nubwo abakinnyi benshi bayo bitegura gusoza amasezerano yabo.
Ikipe ya Etincelles FC yatinze kumenyesha Ibitaro bya Gisenyi ko umukino wayo na Musanze FC wakuwe ku itariki ya 11 Ukwakira 2023 ugashyirwa ku itariki ya 10 Ukwakira 2023 bituma idahabwa imbangukiragutabara iterwa mpaga y’ibitego 3-0.
Kuri uyu wa Kabiri ikipe ya APR FC yanganyirije na Bugesera FC kuri Kigali Pelé Stadium igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona.
Ikipe ya Etincelles FC yatewe mpaga y’ibitego 3-0 n’ikipe ya Musanze FC kuri stade Umuganda kubera kubura imbangukiragutabara.