Rayon Sports yatsinze Rwamaga City ibitego 2-1, mu mukino wakinwe iminsi ibiri ugasozwa kuri iki Cyumweru tariki 23 Mata 2023.
Nyuma yo gutsindwa na Police FC 2-1, kapiteni w’ikipe ya APR FC Manishimwe Djabel, yavuze ko nk’abakinnyi ubwabo badafite impungenge ku hazaza habo.
Kuri uyu wa kane tariki 20 Mata 2023, uwari umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Muhire Henry yeguye ku mirimo ye.
Mu ijoro ryo kuwa 19 Mata 2023, hasojwe imikino ya ¼ cya UEFA Champions League Man City izereye Bayern Munich, Inter isezerera Benifica.
Ku wa 18 Mata 2023, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryasinyanye amasezerano n’uturere twa Rusizi, Rutsiro na Gicumbi kugira ngo rizatwubakire ibibuga bigezweho bya ruhago.
Ikipe ya Intare FC kuri uyu wa gatatu yandikiye FERWAFA ko itaza gukina na Rayon Sports umukino wo kwishyura wa 1/8 mu gikombe cy’Amahoro wari kuba ku isaha ya saa cyenda.
Ikipe ya Real Madrid na Milan AC zageze muri ½ cya UEFA Champions League nyuma yo kwitwara neza mu mikino yo kwishyura ya ¼ yabaye kuwa 18 Mata 2023.
Nshimirimana Ismael bakunda kwita Pitchou ukina hagati muri Kiyovu Sports avuga ko atarongera amasezerano ndetse ko nta n’ibiganiro yagiranye na Rayon Sports yavuzwemo.
Umuyobozi w’ikipe ya APR FC Lt Gen Mubarakh Muganga yabwiye abakinnyi ba APR FC ko ubuyobozi butishimiye imyitwarire yabo mu kibuga no hanze yacyo.
Kuri iki Cyumweru kuri sitade ya Bugesera, Rayon Sports yatsinze Bugesera FC 2-0 mu mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona, igabanya ikinyuranyo kiri hagati yayo n’amakipe ya mbere.
Ikipe ya Kiyovu Sports yatsinze AS Kigali 1-0 inganya amanota 53 na APR FC yanganyije na Gasogi United 0-0.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Mata 2023, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Botswana (BFA), ryatangaje ko abasifuzi baryo bane bahagaritswe kubera amakosa bakoze muri raporo y’umukino wahuje Benin n’Amavubi ku wa 22 Werurwe 2023.
Mu gihe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Mata 2023 hatangiye icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,ikipe ya Arsenal yatanze ubutumwa bwo kwitanya n’Abanyarwanda muri ibi bihe.
Kuri uyu wa Gatatu hakinwe imikino itatu ibanza ya 1/4 mu gikombe cy’Amahoro Kiyovu Sports itsindirwa i Ngoma, APR FC itsinda Marine FC.
Kuri uyu wa Gatandatu hakinwe imikino itatu y’umunsi wa 25 wa shampiyona aho Rayon Sports yakomeje kugabanya amahirwe yo gutwara igikombe nyuma yo kunyagirwa na Police FC 4-2.
Kuri uyu wa Gatanu hasubukuwe shampiyona hakinwa imikino ibiri y’umunsi wa 25 aho Rwamagana City yongereye amahirwe yo kuguma mu cyiciro cya mbere itsinda Rutsiro FC.
Nyuma y’iminsi ine badakora imyitozo kubera kudahembwa,abakinnyi ba Etincelles FC bahembwe ukwezi kumwe bemera ko kuri uyu wa Gatanu basubukura imyitozo.
Kapiteni w’Amavubi Haruna Niyonzima utarahamagawe mu bakinnyi barahatana na Benin kuri uyu wa Gatatu ariko yayifurije amahirwe masa asaba Abanyarwanda kuyishyigikira.
Umutoza w’Amavubi Carlos Ferrer avuga ko n’ubwo umukino bafitanye na Benin kuri uyu wa Gatatu kuri Kigali Pelé Stadium ukomeye ariko bazakora ibishoboka byose.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere abakinnyi b’ikipe ya Etincelles FC, banze gukora imyitozo kubera kudahembwa.
Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF), yemeje ko umukino uzahuza u Rwanda na Benin uzabera kuri Kigali Pelé Stadium, tariki 29 Werurwe 2023.
Nyuma yo kubwirwa na FERWAFA gushaka umutoza wujuje ibyangombwa, ikipe ya Kiyovu Sports izagarura Alain-André Landeut nk’umutoza mukuru wakuwe muri uyu mwanya mu Ukuboza 2022.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yanganyije na Benin 1-1 mu mikino w’umunsi wa gatatu w’amatsinda yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2023 wabereye muri Benin.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ntabwo izakirira Benin kuri Sitade Huye mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2023 kubera hoteli zitari ku rwego rwifuzwa.
Rutahizamu wa PSG Kylian Mbappé yagizwe kapiteni mushya w’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa asimbuye Hugo Lloris wasezeye.
Kuri iki Cyumweru tariki 19 Werurwe 2023 kuri sitade ya Adama STU muri Ethiopia, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yakinnye na Ethiopia umukino wa gicuti, ihatsindirwa igitego 1-0.
Inama ya FIFA yabereye mu Rwanda kuwa 14 Werurwe 2023 yafatiwemo imyanzuro yasize impinduka mu igikombe cy’isi ku makipe kizaba muri 2025 ndetse ni cy’ibihugu kizaba muri 2026.
Kuri uyu wa Gatanu i Nyon mu Busuwisi habereye tombola ya 1/4 na 1/2 cya UEFA Champions League 2022-2023, isiga Real Madrid itomboye Chelsea. Ni tombola yari iyo kugaragaza uko amakipe umunani asigaye muri iri rushanwa ry’uyu mwaka azahura muri 1/4 cy’irangiza ariko hagahita hanagaragazwa uko azahura muri 1/2.
Umunyezamu Mazimpaka André uheruka gusezera gukina umupira w’amaguru avuga ko amarozi yamuvuzweho mu mwaka wa 2016 ubwo yakiniraga Mukura VS yakinnye na Rayon Sports byari byo kuko yemeraga ko bikora.