Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru (Amavubi) yatewe mpaga mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2023 yari yanganyijemo na Benin.
Ikipe ya Inter Milan yo mu Butaliyani igeze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League 2022-2023 isezereye Milan AC basangiye Igihugu. Ibi Inter Milan ibigezeho mu mukino wabereye kuri stade ya Giuseppe Meazza nyuma y’uko mu mukino wo kwishyura wa ½ yari yakiriyemo Milan AC basangiye umujyi ndetse na stade yayitsinze (…)
Kuri uyu wa Mbere, Inama y’Inteko rusange idasanzwe yateranye, yemeje ko Habyarimana Marcel Matiku ari we ukomeza kuyobora FERWAFA mu gihe kingana n’iminsi 39.
Kuri iki Cyumweru tariki 14 Gicurasi 2023, ikipe ya APR FC yatsinze Kiyovu Sports ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro wabereye kuri Kigali Pelé Stadium igera ku mukino wa nyuma.
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Rayon Sports isezereye Mukura VS ikatisha itike yo gukina umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro yaherukaga gukina 2018.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ritangaza ko umwanya wa kabiri muri shampiyona y’icyiciro cya mbere utazongera guhesha ikipe gusohokera u Rwanda muri CAF Confederation Cup ahubwo hazajya harebwa abitwaye neza mu gikombe cy’Amahoro.
Mugisha Bonheur ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya APR FC yasabye imbabazi kubera imyitwarire mibi yagize mu mukino w’Igikombe cy’Amahoro wahuje APR FC na Kiyovu Sports kugeza ubwo akubise umusifuzi umutwe.
Umutoza w’ikipe ya APR FC, Ben Mousa, yemeje ko ba myugariro batatu, Buregeye Prince, Niyigena Clement na Niyomugabo Claude batazongera gukina kugeza umwaka w’imikino wa 2022-2023 urangiye, kubera imvune.
Ikipe ya Rayon Sports iturutse inyuma yatsindiye Mukura VS kuri sitade Mpuzamahanga ya Huye ibitego 3-2 mu mukino ubanza wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro wabaye kuri uyu wa Gatatu.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Gicurasi 2023, kuri sitade ya Bugesera ikipe APR FC yanganyije na Kiyovu Sports igitego 1-1 mu mukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro 2023.
Mu gihe shampiyona ya 2022-2023 ibura imikino ibiri ngo irangire, ikipe ya Kiyovu Sports na APR FC, yombi aracyafite amahirwe ku gikombe n’ubwo ariko atangana.
Abafana b’ikipe ya Rayon Sports bashimiye abakinnyi ba Gorilla FC nyuma yuko KUWA 7 Gicurasi 2023 ibatsindiye ibitego 3-1 kuri Kigali Pele Stadium.
Kuri iki cyumweru,ikipe ya Kiyovu Sports yatsindiye Musanze FC iwayo kuri stade Ubworoherane 1-0 yiyongerera amahirwe yo gutwara shampiyona mu gihe hasigaye imikino ibiri.
Kuri uyu wa Gatandatu amakipe yiganjemo arwana no kutamanuka yakinnye imikino y’umunsi wa 28 Marine FC ishyira Bugesera FC ahabi,Rutsiro FC nayo ibarisha nabi Sunrise FC iyitsinda 1-0.
Nyuma yuko umutoza wa Musanze FC,Adel Ahmed atumvikanye n’ubuyobozi ku bijyanye n’imikinishirize y’ikipe,umukino uzayihuza na Kiyovu Sports ku cyumweru uzatozwa n’abayobowe n’ushinzwe ubuzima bw’ikipe Imurora Japhet.
Mu ijoro ryacyeye ku wa 4 Gicurasi 2023, ikipe ya Napoli yegukanye shampiyona y’u Butaliyani 2022-2023 nyuma y’imyaka 33 itabikora.
Mu mukino w’igikombe cy’Amahoro wahuje Rayon Sports na Police FC kuri uyu Gatatu habanje gufatwa umunota wo guha icyubahiro abahitanywe n’ibiza by’imvura byatumye hacika inkangu n’imyuzure byahitanye abantu.
Ikipe ya Rayon Sports yasezereye Police FC muri 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro iyitsinze ibitego 3-1 kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Gatatu.
Ku wa kabiri tariki 2 Gicurasi 2023, ikipe y’Igihugu y’abakobwa batarengeje imyaka 17 muri Handball, yazengurutse ibice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali yereka Abanyarwanda igikombe yegukanye, mu mikino y’Akarere ka gatanu ikubutsemo muri Tanzania.
Umukino wo kwishyura wa 1/4 mu gikombe cy’Amahoro 2023 uzahuza Rayon Sports na Police FC kuwa 3 Gicurasi 2023 wakuwe i Muhanga ushyirwa kuri Kigali Pelé Stadium.
Ikipe ya Banki ya Kigali yatwaye ibikombe muri Basketball, Ikigo cy’lgihugu Gishinzwe Mine, Peteroli na Gaze n’Ubumwe Grande Hotel, byegukana ibikombe muri ruhago mu irushanwa ryateguwe mu kwizihiza umunsi w’umurimo, ryasojwe ku ya 1 Gicurasi 2023.
Ku Cyumweru tariki 30 Mata 2023, ikipe ya Rayon Sports yamanuye Espoir FC mu cyiciro cya kabiri iyitsinze 2-1, bituma ifata umwanya wa kabiri muri shampiyona.
Ikipe y’u Rwanda y’abangavu batarengeje imyaka 17 yegukanye igikombe itsinze u Burundi ibitego 32-13 mu mikino y’Akarere ka gatanu muri Handball yasojwe kuri iki Cyumweru tariki 30 Mata 2023 muri Tanzania.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Mata 2023, hakinwe imikino itatu y’umunsi wa 27 wa shampiyona irimo iya Kiyovu Sports na APR FC zirwanira igikombe, zikaba zanganyije imikino yazo.
Abaganga ba Rayon Sports batanze ikizere ko umunyezamu Hakizimana Adolphe ugiye kumara ukwezi adakina ashobora kugaruka mu kibuga vuba.
Munyantwali Alphonse wabaye Guverineri w’Intara y’Amajyepfo n’Iburengerazuba yagizwe umuyobozi mukuru mushya wa Police FC. Ibi byatangajwe n’ikipe ya Police FC aho yavuze ko Munyantwali Alphonse yagizwe umuyobozi mukuru wayo, naho SP Regis Ruzindana agirwa umuyobozi wungirije.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abangavu iri mu irushanwa ry’akarere ka gatanu muri handball yasoje imikino y’amatsinda itsinze imikino yose nyuma yo gutsinda Tanzania 46-13.
Ikipe ya Kiyovu Sports yageze muri ½ cy’Igikombe cy’Amahoro isezereye Rwamagana City, mu gihe Rayon Sports yatsinze Police FC 3-2 mu mukino ubanza wa ¼.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abakobwa batarengeje imyaka 17 muri Handaball, kuri uyu wa Gatatu yatsinze umukino wa kabiri mu mikino y’akarere ka 5, irimo kubera muri Tanzania.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Mata 2023, APR FC yabaye ikipe ya mbere igeze muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro 2023, nyuma yo gutsinda Marine FC 4-2.