Ku wa 5 Kanama 2023, ubwo Mukura VS yizihizaga imyaka 60 imaze ibayeho, umunyezamu wayo Ssebwato Nicholas yongeye kwerekana ko ari umwe mu beza akuramo penaliti ya rutahizamu wa APR FC.
Umunya-Espagne Carlos Alos Ferrer watozaga Amavubi, kuri uyu wa 8 Kanama 2023 yasezeye ku mirimo ye.
Ku wa Mbere tariki 7 Kanama 2023, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ko Kalisa Adolphe Camarade ari we Munyamabanga Mukuru waryo.
Ku wa Gatandatu tariki 05 Kanama 2023 kuri Sitade Mpuzamahanga ya Huye, ikipe ya Mukura VS yanganyije na APR FC mu mukino wa gicuti wari wateguwe mu rwego rwo kwizihiza imyaka 60 Mukura VS imaze ibayeho.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 05 Kanama 2023 ubwo ikipe ya Mukura VS yizihizaga VS imyaka 60 ibayeho ubuyobozi bwatangaje ko mu ngamba nshya harimo gutwara shampiyona ndetse no gutangiza ikipe y’abagore mu byiciro bitadukanye by’imyaka.
Kuri uyu wa Kane tariki 3 Nyakanga 2023, ikipe ya Rayon Sports yasinyishije umukinnyi ukina hagati mu kibuga, Rashid Kalisa wakiniraga AS Kigali.
Kuri uyu wa Kane, ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko Umunye-Congo, Héritier Luvumbu yayigarutsemo, nyuma yo gusoza amasezerano y’umwaka umwe w’imikino wa 2022-2023 yari afite.
Ikipe y’umukino wa karate, Shoseikan Rwanda, ihagarariwe n’umutoza wayo mukuru Sinzi Tharcisse, ufite umukandara w’umukara urwego rwa karindwi, igiye kwitabira amahugurwa yo kongera ubumenyi azabera muri Mexico.
Kuri uyu wa Gatatu kuri Kigali Pelé Stadium, ikipe ya APR FC yatsinze Marine FC ibitego 3-1 mu mukino wa gicuti byatsinzwe na Victor Mbaoma.
Ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa Kabiri yanganyije na Gorilla FC 1-1 mu mukino wa gicuti wa kabiri wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.
Kuri uyu wa Kabiri, ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko izakina na Kenya Police FC ku munsi w’Igikundiro nyuma y’uko Loto-Popo FC yo muri Benin itabonetse.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashyize ahagaragara uko amakipe azahura muri shampiyona ya 2023-2024. Ni shampiyona izatangira tariki ya 18 Kanama 2023, gahunda yashyizwe hanze na FERWAFA igaragaza ko ku munsi wa mbere ikipe ya Rayon Sports izakirwa na Gasogi United kuri Kigali Pelé Stadium saa moya (…)
Kuri iki Cyumweru kuri Kigali Pelé Stadium, ikipe ya Rayon Sports yakinnye umukino wa gicuti na Vital’o FC banganya 2-2.
Kuri uyu wa wa Gatandatu tariki 29 Nyakanga 2023, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ibiciro by’umikino w’Igikombe kiruta ibindi uzahuza APR FC na Rayon Sports ku wa 12 Kanama 2023.
Ikipe ya Mukura VS ku wa 5 Kanama 2023, ku munsi wo kwizihiza imyaka 60 imaze ibayeho, izakina n’ikipe ya Geita Gold FC yo muri Tanzania.
Ikipe ya Kiyovu Sports yatangaje bamwe mu bakinnyi bashya yaguze, Perezida wayo Mvukiyehe Juvenal yongera kuvuga ko bazahatana nk’uko bisanzwe. Ku cyicaro cy’ikipe ya Kiyovu Sports Kicukiro-Sonatubes herekaniwe abakinnyi barindwi barimo batandatu bakomoka hanze y’u Rwanda. Umuhango wo kuberekana wayobowe na Mvukiyehe (…)
Kuri uyu wa Kabiri, i Cairo mu Misiri habereye tombola y’uko amakipe azahura mu mikino ya CAF Champions League, na CAF Confederation Cup.
Kuri uyu wa Mbere, ikipe ya Rayon Sports yashyize ahagaragara imyambaro izakoresha mu mwaka wa 2023-2024, ihereye k’uwo mu rugo.
Kuwa 23 Nyakanga 2023 hakinwe isiganwa rya Legacy Sakumi Anselme, mu mukino w’amagare mu bagabo ritwarwa na Mugisha Moise hamwe na Ingabire Diane mu bagore.
Umunya-Maroc Youssef Rharb yageze mu Rwanda aho aje gukinira Rayon Sports mu gihe APR kuri uyu wa Mbere yerekanye Umunya-Sudan Shaiboub Eldin.
Mu rwego rwo kuzamura ubumenyi bw’abakarateka, Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda ryateguye amahugurwa yahawe abigisha abandi yabereye muri Ecole Notre Dame Des Anges i Remera tariki 22 Nyakanga 2023.
Ikipe ya Gor Mahia yo mu gihugu cya Kenya ishobora kwakirira imikino yayo ya CAF Champions League mu Rwanda kubera kutagira stade yemewe.
Kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya APR FC yakoreye imyitozo kuri Kigali Pelé Stadium, yitabirwa n’abafana benshi.
Ku wa 20 Nyakanga 2023, nibwo ikipe ya APR FC yahaye ikaze umutoza wayo mushya, Thierry Froger ndetse n’umwungiriza we Karim Khouda.
Kuri uyu wa Gatatu hakozwe tombola y’uko amakipe azahura mu mikino ihuza amabanki mu Rwanda BK na I&M zisanga mu itsinda rimwe muri ruhago.
Ku wa 23 Nyakanga 2023, hateganyijwe isiganwa ry’amagare rigamije kwibuka no kuzirikana umurage wa Sakumi Anselme wazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuri iki Cyumweruru, kuri Kigali Pelé Stadium, ikipe y’u Rwanda y’abagore muri ruhago yatsinzwe na Uganda 1-0, isezererwa mu mikino yo gushaka itike y’imikino Olempike izabera i Paris mu 2024.
Kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya Rayon Sports yatangiye imyitozo ku kibuga cyo mu Nzove yitegura umwaka w’imikino wa 2023-2024.
Ku wa Kane tariki 13 Nyakanga 2023, Habimana Sosthene yagizwe umutoza wa Musanze FC, Imurora Japhet wari usanzwe ashinzwe gukurikirana ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe agirwa umwungiriza we.