Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Police HC yegukanye shampiyona 2024-2025 nyuma yo gutsinda APR HC imikino 3-0 muri kamarampaka.
Kuri uyu wa Gatanu, amakipe ya Tanzania na Zimbabwe yageze ku mukino wa nyuma w’Irushanwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri Cricket asezereye u Rwanda na Uganda muri 1/2.
Komite Ngenzuzi ya Rayon Sports yasabye ko hatumizwa inama y’Inteko rusange kugira ngo igezweho raporo y’ubugenzuzi, inafate ibyemezo hirindwa ibibazo byashyira Umuryango mu kaga.
Ikipe ya Drums yegukanye irushanwa rya Rwanda Cue Kings Championship ryahuzaga amakipe atandukanye akina biyari mu Rwanda ryasojwe ku wa 8 Kamena 2025.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi yatsinzwe n’ikipe ya kabiri ya Algeria ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti wa kabiri bakiniraga muri iki gihugu.
Kuri uyu wa Mbere, ikipe ya Police FC yashimiye Mashami Vincent wari umutoza wayo mukuru nabo bakoranaga ndetse n’abakinnyi bane barimo Bigirimana Abedi.
Kuri iki Cyumweru, ikipe ya Aquatic Academy Kampala yo muri Uganda yegukanye irushanwa ryo koga rya Mako Sharks Summer Invitational Championship ryabere muri Green Hills Academy.
Umunyezamu w’Umunya-Congo Brazzaville Pavelh Ndzila usoje amasezerano muri APR FC, ashobora gukomereza urugendo mu ikipe ya KMC yo muri Tanzania bageze kure ibiganiro.
Kuri uyu wa Gatandatu , Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije Umurundi Musore Prince Michel nk’umukinnyi wayo mushya.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yabonye intsinzi ya Kane itsinze Nigeria , mu Irushanwa ryo Kwibuka ku Nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 riri kubera mu Rwanda kuva tariki 3 Kamena 2025.
Kuri uyu wa Kane, Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yatsinzwe na Algeria ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti wakiniwe mu Mujyi wa Constantine muri iki gihugu cyo muri Afurika y’Amajyaruguru.
Ikipe ya APR FC iri mu biganiro bya nyuma n’umutoza mushya uzayitoza kuva mu mwaka w’imikino 2025-2026 uzatangazwa mu cyumweru kimwe nta gihindutse.
Kuri uyu wa Kabiri, kuri Stade Mpuzamahanga ya Cricket i Gahanga hatangiye gukinirwa Irushanwa ryo Kwibuka ku Nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rutangira rutsinda Cameroon.
Ikipe y’Agahozo Shalom yegukanye Irushanwa ryo Kwibuka ku Nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, muri Karate ryakinwe ku ya 1 Kamena 2025.
Myugariro Rwatubyaye Abdul wakiniye Rayon Sports mu bihe bitandukanye, yabwiye abakunzi bayo ko ari indashima kuko ubwo ahaheruka bahoraga bamwita ikibazo nyamara aricyo gihe baheruka gutwaramo ibikombe.
Myugariro w’inyuma ku ruhande rw’iburyo ukinira Mukura VS yavuze ko umutoza Afahmia Lotfi wamutoje muri iyi kipe ariwe akesha kugira umwaka mwiza w’imikino ijana ku rindi kubera ikizere yamugiriye.
Kuri iki Cyumweru, muri Petit Stade Amahoro i Remera hasojwe irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ryegukanywe na Equity HC yo muri Kenya mu bagabo, Gorillas HC yo mu Rwanda iritwara mu bagore.
Amakipe ya APR HC na Police HC ahangana muri Handball y’u Rwanda yageze muri 1/2 cy’irushanwa ryo Kwibuka Ku Nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 riri kubera mu Rwanda, kuva tariki 31 Gicurasi kugeza ku ya 1 Kamena 2025.
Ikipe ya PSG yakoze amateka yo kwegukana UEFA Champions League ku nshuro ya mbere mu mateka, nyuma yo kunyagirira Inter ku mukino wa nyuma wabereye mu Budage ibitego 5-0 mu ijoro ryo ku wa 31 Gicurasi 2025.
Myugariro wa APR FC Niyigena Clement yahembwe nk’umukinnyi mwiza wa shampiyona 2024-2025, Darko Novic wamutozaga ahita abandi batoza bose mu bihembo byatangiwe muri Kigali Convention Center kuri uyu wa Gatanu.
Perezida w’Ikipe y’Amagaju FC Nshimiyumuremyi Jean Paul, yavuze ko umupira w’amaguru mu Rwanda ubamo ubugome n’ubugambanyi budafite icyo bumaze.
Kuri uyu wa Gatatu, ikipe ya Muhazi United yatsindiwe na Amagaju FC kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye ibitego 2-1, isubira mu cyiciro cya kabiri nyuma y’imyaka ibiri izamutse mu cyiciro cya mbere.
Ikipe ya Police HC irabura umukino umwe ngo itware shampiyona 2024-2025, nyuma yo gutsinda APR HC ibitego 36-30 mu mukino wa kabiri w’imikino ya nyuma ku wa 25 Gicurasi 2025.
Kuri iki Cyumweru, ikipe ya Liverpool yashyikirijwe igikombe cya shampiyona y’u Bwongereza 2024-2025 yegukanye ifite amanota 84 cyabaye icya 20 itwaye mu mateka, myugariro Trent Alexander-Arnold asezerwaho nyuma y’imyaka 20 ari muri iyi kipe.
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona 2024-2025 nyuma yo gutsindira i Ngoma Muhazi United 1-0 mu gihe Rayon Sports yanganyirije na Vision FC 0-0 kuri Kigali Pele Stadium.
Ikipe ya Police HC yatsinze APR HC ibitego 26-25 mu mukino wa mbere w’imikino ya nyuma ya kamarampaka igena uzatwara shampiyona 2024-2025, wakiniwe muri Petit Stade mu ijoro ryo ku wa 23 Gicurasi 2025.
Kuri uyu wa Kane , Tuyishimire Placide wari Perezida wa Musanze FC na Rwamuhizi Innocent wari Visi Perezida we beguye ku nshingano zo kuyobora iyi kipe.
Ikipe ya Rayon Sports izakina imikino ibiri isigaye ya shampiyona nta bafana bari kuri Stade, kubera imvururu zabereye mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona yakiriwe na Bugesera FC ku wa 17 Gicurasi 2025.
Umukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona wahuje Bugesera FC na Rayon Sports ku wa 17 Gicurasi 2025 ugasubikwa utarangiye kubera imvururu uzasubukurirwa ku munota wa 57 wari ugezeho ku wa 21 Gicurasi 2025.
Nyuma yo gutwara shampiyona ya Sitting Volleyball 2024-2025 mu bagabo, umutoza Musanze SVB Ngabonziza Mandela Steven avuga ko ubu ahanze amaso kwagura imbibi akajya gutoza no hanze y’u Rwanda.