Mu mugezi wa Rwebeya uherereye mu Karere ka Musanze, hatoraguwe umurambo w’umusaza uri mu kigero cy’imyaka 65 y’amavuko.
Aba Ofisiye 24 bo mu gisirikari cy’u Rwanda (RDF), bo ku rwego rwa Captain na Lieutenant Colonel barimo kongererwa ubumenyi bubategurira kwigisha aboherezwa mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, bw’Umuryango w’Abibumbye (UN).
Abagore bo mu muryango FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru, bavuga ko bagiye gushyiraho akabo mu gukumira ubusinzi bukigaragara kuri bamwe mu bagize imiryango, kuko bukomeje kubabera inzitizi mu kuzuza inshingano z’ibiteza imbere imiryango.
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Rwanyindo Fanfan asanga igihe kigeze ngo inzego zirimo n’iz’abikorera zo mu Ntara y’Amajyaruguru, zitahirize umugozi umwe mu gushyira mu bikorwa ingamba zatuma ibipimo ku iyubahirizwa ry’amategeko y’umurimo mu bigo by’abikorera birushaho kuzamuka, kuko ari nabwo uburenganzira bw’abakozi (…)
Abaturage bafite imirima ku misozi yatunganyijweho amaterasi, ku gice cyegereye Igishanga cy’Urugezi, mu Kagari ka Rwambogo, mu Murenge wa Gatebe, mu Karere ka Burera, bariruhutsa igihombo cyaturukaga ku kuba mbere ayo materasi atarakorwa, bahingaga, imyaka n’ubutaka bigatembanwa n’amazi y’imvura, bikiroha muri icyo gishanga.
Imiryango 442 ibarizwa mu Mirenge igize Akarere ka Burera, yari imaze igihe ibana mu buryo butemewe, yasezeranye imbere y’amategeko, ihita iniyemeza kuba imbarutso yo kurandura amakimbirane no kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.
Nyuma y’igihe kinini cyari gishize bamwe mu bahinga igishanga cya Gatuna bataka igihombo baterwaga n’amazi y’imvura yateraga imyuzure muri icyo gishanga imyaka babaga bahinze ikahatikirira; kuri ubu icyo kibazo cyamaze kubonerwa igisubizo biturutse ku mushinga wo kugitunganya mu buryo bugezweho ugiye gushyirwa mu bikorwa mu (…)
Amarerero 19 yo mu Mirenge y’Akarere ka Gakenke, harimo ayo ku rwego rw’Umudugudu n’ayo ku rwego rw’ingo, yahawe ibikoresho byifashishwa mu gukangura ubwonko bw’umwana.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, asanga abayobozi bo mu Ntara y’Amajyaruguru, nibashyira imbaraga mu kunoza imikoranire n’ubwumvikane hagati yabo, mu kazi kabo ka buri munsi, kwegera abaturage banoza serivisi babaha, biri mu bizabafasha kuzuza inshingano zabo, iterambere ryihute.
Mu gihe habura iminsi mike ngo abacururizaga mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze rizwi nka ‘Kariyeri’ bimurirwe ahazwi nko muri gare, imirimo yo kuhatunganya iragana ku musozo, aho byitezwe ko bitarenze tariki 25 Werurwe 2023, bose bazaba batangiye kuhakorera.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yihanangirije abayobozi, ibamenyesha ko batemerewe guhatira abaturage kwitabira gahunda ya Ejo Heza.
Mu gihe guhera ku wa Mbere tariki 27 Gashyantare 2023 mu Rwanda hatangiye Inama y’Umushyikirano y’iminsi ibiri, iba ku nshuro ya 18, abaturage bo hirya no hino mu Gihugu bifuza ko ikibazo cy’ibiciro bikomeje gutumbagira ku masoko, cyaba mu ngingo zasuzumirwa muri uyu mushyikirano.
Abaturage bo mu turere tugize Intara y’Amajyaruguru, hamwe n’Ubuyobozi uhereye ku rwego rw’iyi Ntara n’Uturere, bifatanyije mu muganda wibanze ku gutunganya ibikorwa remezo, byiganjemo imihanda, kubakira abatishoboye batagiraga aho kuba, hamwe no kurwanya isuri.
Ishuri ry’imyuga n’Ubumenyingiro rya Mutobo (Mutobo TVET School), ryatangiye kwigwamo n’abatahuka bavuye mu gisirikari cyo mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) ndetse n’abandi baturage basanzwe, ryatwaye Miliyoni 800 z’Amafaranga y’u Rwanda, ryafunguwe ku mugaragaro ku wa Kane tariki 23 Gashyantare (…)
Abatahutse mu Rwanda bavuye mu mitwe yitwara gisirikari, ibarizwa mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), bahawe ibikoresho by’imyuga, babitezeho kubabera imbarutso yo gushyira mu bikorwa no kunoza imishinga yo kwiteza imbere.
Musoni Straton, wahoze ari Visi Perezida w’Umutwe w’inyeshyamba za FDLR, kimwe n’abandi bitandukanyije n’imitwe yitwara gisirikari ibarizwa mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), bahamya ko bicuza igihe batakaje, mu bikorwa bihungabanya umutekano w’u Rwanda, bagahamagarira abakiri mu bikorwa nk’ibyo (…)
Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera, buvuga ko igihe bwari bwihaye cy’imyaka ibiri, cyo kuba kujuje inyubako y’ibiro bishya by’ako karere, gishobora kwiyongeraho andi mezi macye, bitewe n’uko imirimo yagiye ikererezwa n’icyorezo cya Covid-19.
Abadikoni n’Abapasiteri 21 b’Itorero Angilikani Diyosezi ya Shyira, nyuma yo kurobanurwa, bahawe umukoro wo gusesengura ibibazo byugarije umuryango no kubishakira ibisubizo, kugira ngo uruhare rw’itorero mu iterambere, rurusheho kugaragara.
Abahoze ari abarimu bo mu Karere ka Burera, bavuga ko babangamiwe no kuba bamaze imyaka 23, basiragira ku mafaranga y’ibirarane by’imishahara, ay’ubwiteganyirize ndetse n’imperekeza batigeze bahabwa kuva basezererwa ku kazi, ubuyobozi bw’ako karere ariko burabizeza ko mu ngengo y’imari y’umwaka utaha bazishyurwa ibyabo.
Abantu bane bari mu kirombe bagerageza gucukura amabuye y’agaciro, babiri bibaviramo kuhasiga ubuzima. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Murehe, Akagari ka Rukore mu Murenge wa Cyabingo, mu Karere ka Gakenke, ku wa Gatandatu tariki 18 Gashyantare 2023, mu masaha y’igicamunsi.
Inzego zikurikiranira hafi imirimo yo kubaka Ikigo cy’Urubyiruko cy’Akarere ka Musanze, ziratangaza ko igeze ku kigero cya 51,2% ishyirwa mu bikorwa. Iki kigo kizuzura gitwaye Miliyari 1 na Miliyoni 700 z’amafaranga y’u Rwanda, kirimo kubakwa mu mujyi rwagati wa Musanze, mu Kagari ka Mpenge, Umurenge wa Muhoza; (…)
Urubyiruko rwo mu Karere ka Musanze rwari rumaze umwaka rugororwa mu kigo Ngororamuco cya Iwawa, ruratangaza ko amasomo bahigiye yatumye barushaho kwitekerezaho, biyemeza guhindura imyitwarire mibi bahoranye, ubu bakaba batahanye ingamba zo kuba intangarugero mu miryango bakomokamo kandi bakarangwa n’umwete.
Abaturage bibumbiye mu itsinda ryitwa “Ngobyi Dutabarane Karambi II” bari mu gihirahiro, nyuma y’aho amafaranga bari barakusanyije, ngo bishyure ubwisungane mu kwivuza, yarigishijwe n’umwe muri bo, kugeza ubu akaba akomeje kwanga kuyabasubiza.
Abahinzi b’ibigori bo mu Turere twa Burera na Gakenke, bavuga ko imbuto nshya zabyo zatuburiwe mu Rwanda, bamaze iminsi bageragereza mu mirima ntangarugero, zikomeje kugaragaza umwihariko mu bwiza ndetse n’umusaruro, ku buryo ubu batakirambirije ku bundi bwoko bw’imbuto zaturukaga hanze.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, asanga urubyiruko nirusigasira indangagaciro z’Ubunyarwanda, rwirinda gutatira igihugu, kutagisebya kandi rugashyira imbaraga mu kuvuguruza abakivuga uko kitari; ari bumwe mu buryo bwo guhamya nyabyo igihango rufitanye na cyo.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Umuvunyi, Nirere Madeleine, abaturage baherutse kumugaragariza impungenge bakomeje guterwa n’amazu batuyemo, bavuga ko yenda kubahirimaho, biturutse ku kirombe gicukurwamo amabuye, cyabateye kuba mu manegeka; bagahamya ko nta gikozwe mu maguru mashya, ayo mazu ashobora kuzabahirimaho, (…)
Abafite inzu z’ubucuruzi, zo muri Centre y’ubucuruzi ya Kivuye, baravuga ko amakaro bakomeje kuyafata nk’inkingi ya mwamba mu rugendo barimo, rwo kunoza isuku no kubaka ibiramba.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, buratangaza ko bwamaze gushyikirizwa Miliyari 9 z’amafaranga y’u Rwanda azifashishwa mu gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi, ku buryo bitarenze umwaka utaha wa 2024, kutagira amashanyarazi muri ako Karere bizaba byabaye amateka.
Mu Murenge wa Kivuruga mu Karere ka Gakenke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yagonganye na Ritco hakomereka abantu babiri. Iyo mpanuka yabaye mu ma saa kumi z’umugoroba wo ku wa Gatatu tariki 8 Gashyantare 2023, ubwo izi modoka zombi zari zigeze mu makorosi y’umuhanda wa kaburimbo mu Mudugudu wa Bigogwe, Akagari ka (…)
Kimwe n’ahandi mu gihugu, mu Turere twose tugize Intara y’Amajyaruguru, ku wa gatatu tariki 01 Gashyantare 2023, abaturage bifatanyije n’ubuyobozi mu nzego zitandukanye, kwizihiza Umunsi w’Intwari, bishimira ko ibyo u Rwanda rumaze kugeraho, bikomoka ku kwiyemeza, ubushake n’umurava byaranze izo ntwari z’u Rwanda.