Abana babarirwa mu bihumbi 22 ni bo babaruwe mu Ntara y’Amajyaruguru bataye ishuri, muri uyu mwaka w’amashuri wa 2024-2025. Ni ikibazo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yagaragaje ko buri muntu wese akwiye kugira icyo agikoraho, umubare munini w’abo bana ukagabanuka basubizwa mu ishuri.
Munderere Viateur, wigeze gusarikwa n’ibiyobyabwenge kugeza ku rwego byamuviriyemo kujyanwa kugororwa mu Kigo cy’Igororamuco cya Iwawa, akigishwa amasomo harimo n’ajyanye n’umwuga w’ubuhinzi n’ubworozi, ubu yabaye rwiyemezamirimo watanze akazi ku buryo abo mu gace k’aho akorera umushinga we, bamufata nk’icyitegererezo.
Abahinzi bo mu Karere ka Nyanza bari barazahajwe n’ingaruka zo guhinga barumbya imyaka kubera ubutaka busharira bayobotse ubuhinzi bwitaweho bwa Avoka bakorera ku butaka buhuje, bakaba bategereje umusaruro uzatuma bihaza mu biribwa bakanasagurira amasoko.
Abahinga mu cyanya cyuhirwa n’urugomero rwa Muyanza bavuga ko kuva batangira kwitabira uburyo bwo kuhira imyaka umusaruro wiyongereye mu bwinshi ndetse no mu ireme.
Bamwe mu bakora mu mavuriro mato azwi nka ‘Poste de Santé’ yubatswe ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda mu Karere ka Burera, bavuga ko bakomeje kuba mu ihurizo ry’imibereho ibagoye mu miryango yabo, biturutse ku kuba bamaze amezi arenga atanu badahembwa, bakaba basaba gukemurirwa icyo kibazo.
Ubushakashatsi buzasesengura amakuru y’Abatutsi biciwe mu bitaro bikuru bya Ruhengeri mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, bwitezweho gukemura ibibazo bimaze imyaka 31 abayirokotse bahora bibaza, aho batasibye gusaba umuntu wese waba afite ibyo azi, ku makuru y’ababo bahiciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kugeza ubu (…)
Abagore n’Urubyiruko bagize Urugaga Rushamikiye ku Muryango RPF-Inkotanyi bo mu Karere ka Burera, batangije ubukangurambaga bufatwa nk’umuyoboro wo guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira ry’abana.
Ku wa 17 Mata, inzego zifite aho zihuriye n’ishyirwa mu bikorwa ry’imikoreshereze y’ ubutaka mu Karere ka Burera, zahuriye mu biganiro nyunguranabitekerezo, bigamije kurebera hamwe ibizibandwaho mu kunonosora igishushanyombonera, kugira ngo bagire amakuru yimbitse ashobora gufasha abaturage n’abashoramari kuzajya bagishyira (…)
Iyo modoka yari ipakiye Litiro 2,720 z’inzoga mu majerekani n’ingunguru byari byuzuye, izivanye mu Murenge wa Rugera mu Karere ka Nyabihu, ikaba yafashwe na Polisi y’u Rwanda ubwo yarimo yerekeza mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze ku wa Kane tariki 27 Werurwe 2025.
Abantu 13 bakoraga ubucuruzi bw’ibishyimbo mu buryo bwa magendu, bo mu Turere twa Burera na Gicumbi, batahuwe na Polisi bagerageza kwambutsa Toni zisaga 40, babijyanye mu gihugu cy’abaturanyi ibata muri yombi.
Mu gutangiza ibikorwa bya Polisi n’Ingabo z’u Rwanda, bigamije kuzamura imibereho myiza n’iterambere by’abaturage, igikorwa cyabereye mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera, kuri uyu wa Mbere tariki 17 Werurwe 2025, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore, yavuze ko umutekano umuturage atagizemo uruhare udashobora (…)
Abo bantu bari bitwikiye ijoro, bafatiwe mu cyuho ubwo barimo bacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, mu birombe bitagikorerwamo biherereye mu Mirenge ya Base, Rukozo na Cyungo mu Karere ka Rulindo.
Abo bantu uko ari 27 bakekwaho ubujura bw’amatungo, barimo abafatanwe inka, ihene, intama ndetse n’inkwavu, bakaba bafatiwe mu turere tugize Intara y’Amayaruguru, muri gahunda yateguwe na Polisi y’u Rwanda yo kurwanya ubujura bw’amatungo, byakozwe hagati y’itariki 10 na 14 Werurwe 2025.
Abashakashatsi bo muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Ubuhinzi, Ubworozi n’Ubuvuzi bw’Amatungo (UR-CAVM), na bamwe mu bakozi bo mu bigo bifite aho bihuriye no guteza imbere gahunda yo kugaburira abana ku mashuri, basanga igihe kigeze ngo ibigo by’amashuri bitere intambwe ikwiye mu kugaburira abana ibiribwa bikize ku ntungamubiri.
Mu Mudugudu wa Mata, Akagari ka Kabirizi mu Murenge wa Gacaca w’Akarere ka Musanze, ni ho hatangiye kubakwa Ikigo kigenewe kwita ku bana bafite ubumuga bw’ingeri zitandukanye, kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abasaga 400; kikazajya gitanga n’ubujyanama ku babyeyi babo, buzatuma barushaho kugira ubumenyi buhagije butuma (…)
Abantu 21 bakekwaho icyaha cyo kwiba abaturage babambuye ibyo bafite mu ntoki, cyangwa batoboye inzu mu Turere twa Musanze na Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru, batawe muri yombi, biturutse ku mukwabu Polisi yakoze mu Mirenge imwe n’imwe y’utu Turere, hagamijwe kurwanya icyaha cy’ubujura.
Mu bitaro bikuru bya Ruhengeri, kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, hatangijwe ku mugaragaro ubuvuzi bw’indwara zo mu matwi, mu muhogo no mu mazuru, igikorwa cyahujwe no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo Kumva.
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yagaragaje ko gucunga neza umusaruro w’Ibihingwa ari umusingi utuma intego zo kubahiriza no gushyira mu bikorwa gahunda za Leta zigamije kuzamura iterambere ry’umuryango zigerwaho.
Abantu 9 bo mu Karere ka Rulindo barimo abazwiho gukora kanyanga n’abayicuruza, Polisi y’u Rwanda yabafatiye mu cyuho bari muri ibyo bikorwa ihita ibata muri yombi.
Abanyeshuri baturuka mu bihugu 14 birimo ibyo ku mugabane wa Afurika n’uw’u Burayi, biga mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri, bamuritse umuco w’ibihugu bakomokamo, igikorwa cyiswe “INES Interculturel Day” bahamya ko ari umwanya mwiza wo kurushaho gusabana no kumenya umwihariko w’imibereho ya bagenzi babo, (…)
Abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu birombe by’i Musanze, by’umwihariko umurenge wa Nkotsi, bibukijwe ko badafashe iya mbere ikibazo cya Malaria kibugarije kitacyemuka.
Abantu 68 bafatiwe mu cyuho bacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, mu birombe biherereye mu Turere twa Musanze na Rulindo.
Abantu 20 ni bo baguye mu mpanuka ya bisi itwara abagenzi ya kompanyi International, yabereye ahitwa ku Kirenge mu Karere ka Rulindo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Gashyantare 2025.
Mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’Akarere ka Musanze, rwahoze ari Cour d’Appel Ruhengeri, guhera ku wa Mbere tariki 10 Gashyantare 2025, hatangijwe Imurikamateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe ubufatanye n’Akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe, yagaragaje ko kugira ngo Igihugu gitere imbere byihuse, bihera ku kwita ku mibereho myiza n’iterambere by’umwana.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe ubufatanye n’Akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe, ari mu Karere ka Burera aho kuri uyu wa 7 Gashyantare yatangije ku mugaragaro ubukangurambaga bugamije kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana.
Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza ruherereye mu Karere ka Musanze, ku wa Kane tariki 6 Gashyantare 2025, rwaburanishije Musenyeri Dr Mugiraneza Mugisha Samuel wahoze ari Umushumba wa EAR Diyosezi Shyira, ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha akurikiranweho birimo kunyereza no gukoresha umutungo wa Diyosezi mu nyungu ze (…)
Abatuye mu Murenge wa Janja bahangayikishijwe n’ingendo zivunanye kandi ndende, abanyeshuri bakora bajya kwiga mu Mashuri y’Uburezi bw’Ibanze bw’Imyaka 12 (12YBE), kubera ko atabegereye hafi, n’aho ari akaba adahagije, bakifuza yabegerezwa bagatandukana no kuvunika.
Abanyeshuri 30 bo mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, ishami rya Musanze, basoje amasomo bari bamaze umwaka bigira mu gihugu cy’u Bushimwa, ku bufatanye na Kaminuza ya Jinhua (Jinhua University of Vocational Technology) ibarizwa muri icyo gihugu.