Abarema isoko ry’ahitwa mu Ryabazira, bavuga ko bakomeje kuba mu ihurizo ry’uko ibicuruzwa byangirika mu gihe cy’izuba n’icyimvura nyinshi, kubera ko ritubakiye; bikaba bikomeje kubashyira mu gihombo, yaba ku ruhande rw’abaricururizamo ndetse n’abaguzi ubwabo, bakifuza ko ryubakwa.
Abagore bahoze mu bikorwa byo gutunda magendu n’ibiyobyabwenge bo mu mirenge ya Burera ihana imbibi na Uganda, barishimira ko bashoje umwaka wa 2024 batakibaranwa n’abakora ibyaha.
Bamwe mu bangavu batewe inda zitateguwe bakabyarira iwabo bavuga ko bagihura n’akato bashyirwamo n’imiryango yabo, ku buryo bushobora gushyira ubuzima bwabo n’ubw’ibibondo byabo mu kaga.
Mu kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli, hirya no hino mu Mirenge igize Akarere ka Musanze, abo mu matsinda yazigamiye kugabana inyama, bari mu byishimo batewe no kuba bagiye kuyizihiza basangira n’abo mu miryango yabo amafunguro aryoshye agizwe n’ibirimo inyama zidakunze kuboneka kenshi.
Abana bakomoka mu miryango 48 bafite ubumuga bo muri imwe mu Mirenge igize Akarere ka Musanze, ndetse n’ababyeyi babo, bafashijwe kwizihiza Noheli, hagarukwa ku kunenga abakibaha akato n’ababavutsa uburenganzira.
Abacururiza ibiribwa cyane cyane nk’imboga n’imbuto, mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze rizwi nka ‘Kariyeri’, barataka igihombo baterwa no kuba igisenge cy’iryo soko baragisakaye mu buryo amabati ahitisha urumuri n’izuba bikangiza ibicuruzwa byabo, ku buryo ibyinshi byumishwa na ryo ibindi bikabora bitamaze kabiri bakabimena (…)
Umusore witwa Nsengiyumva Jean Damascène w’imyaka 22 y’amavuko, yapfiriye mu kirombe yarimo ashakamo amabuye y’agaciro.
Abarimu bo mu karere ka Burera bishyize hamwe bagabira inka mugenzi wabo Rukundo Janvier wigisha ku Ishuri ryisumbuye rya Gahunga TSS.
Bamwe mu baturage b’imirenge Gahunga, Rugarama na Cyanika baravuga ko ikorwa ry’umuhanda Kidaho-Nyagahinga-Kanyirarebe ryabasize mu manegeka, bakaba batinya ko gutinda gukemura ibibazo wasize bishobora kubashyira mu kaga.
Mu gihe icyiciro cya kabiri cyo kuvugurura Umujyi wa Musanze gikomeje gushyirwa mu bikorwa, ibibanza n’inzu zishaje bisimbuzwa ibishya, abaturage bo mu Karere ka Musanze bavuga ko ibi bikomeje kubongerera icyizere n’amahirwe yo guhanga imirimo mishya, bateganya gukora bakarushaho kwiteza imbere.
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe ibijyanye n’Imiti (Rwanda Medical Supply), gihangayikishijwe n’Ibigo Nderabuzima ndetse n’Ibitaro bibarizwa mu Ntara y’Amajyaruguru, bikibereyemo amafaranga y’amadeni angana na miliyari eshatu na miliyoni 500 y’u Rwanda, bikaba bikomeje kudindiza imikorere ya buri munsi y’iki kigo.
Mu masaha y’urukerera rwo ku wa Gatatu tariki 4 Ukuboza 2024, abaturage barimo bagenda mu muhanda unyuze ahazwi nko kuri Sonrise School mu Mudugudu wa Rutemba, Akagari ka Buruba mu Murenge wa Cyuve Akarere ka Musanze, batunguwe no gusanga umurambo w’umugabo hafi yaho, icyamwishe nticyahita kimenyekana.
Mu Karere ka Nyabihu hari abagabo bataka kuremererwa n’Ihohoterwa bakorerwa n’abagore bashakanye, aho bamwe banahitamo kuriceceka kubera ipfunwe no kwanga ko hagira ubabona nk’abanyantege nke.
Inzu yakorerwagamo ubucuruzi yafashwe n’inkongi yanateje iturika rya Gaz yarimo, ibyarimo birashya birakongoka.
Abantu barindwi bagwiriwe n’ikirombe ubwo bari mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, batatu bahita bapfa. Icyo kirombe giherereye mu Mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Nyamyumba mu Murenge wa Masoro, Akarere ka Rulindo. Cyabagwiriye mu masaha y’umugoroba wo ku wa Kabiri tariki 26 Ugushyingo 2024, ari abapfuye batatu (…)
Umusozi wa Mbwe, uherereye mu Kagari ka Mbwe, witegeye ikiyaga cya ruhondo, ufatwa nk’umwe mu misozi ihanamye yo mu Murenge wa Gashaki mu Karere ka Musanze, wajyaga wibasirwa n’isuri yatumaga ubutaka butengukira mu kiyaga cya Ruhondo, wateweho ibiti byitezweho gutuma icyo kibazo kiba amateka.
Urupfu rwa Nyirandama Chantal, rwiyemezamirimo w’umugore waherukaga kuzuza Hoteli mu Karere ka Gicumbi, rwashenguye benshi mu bari bamuziho kuba umwe mu bagore batinyutse umurimo bakagera ku rwego rwo gukabya inzozi zabo.
Imodoka ya Coaster yari itwaye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi yakoze impanuka, umwe mu bari bayirimo ahita apfa mu gihe mu bandi yari itwaye harimo barindwi bakomeretse bikomeye.
Imodoka yashakishwaga nyuma yo kugongana na moto umuntu umwe agahita ahasiga ubuzima, yafatiwe muri santere y’ubucuruzi ya Byangabo mu ma saa moya z’ijoro ku wa Gatanu tariki 22 Ugushyingo 2024, itwawe n’uwitwa Habumuremyi, wahise ashyikirizwa Polisi, sitasiyo ya Muhoza.
Inguzanyo nshya zatanzwe n’amabanki abarizwa mu Rwanda mu mezi icyenda ya mbere y’umwaka wa 2024, zibarirwa muri tiriyali 1,7 y’amafaranga y’u Rwanda zivuye kuri tiriyali 1,3 y’amafaranga zariho mu gihe nk’icyo cy’umwaka ushize wa 2023; ibyo bikaba byarazamuye ibipimo by’izo nguzanyo ku kigero cya 25,4%.
Mu muhanda wa kaburimbo Musanze - Kigali, mu ma saa yine z’igitondo cyo ku wa Gatanu tariki 22 Ugushyingo 2024, habereye impanuka yahitanye ubuzima bw’umuntu umwe, undi arakomereka bikomeye.
Mu gihe mu mihanda imwe n’imwe, hakomeje kugaragara abashoferi batwara abagenzi mu modoka rusange za coaster, barengeje umubare w’abo izo modoka zemerewe gutwara (gutendeka) ndetse banabatendekanye n’imizigo, Polisi y’u Rwanda iburira abafite iyo myitwarire kuyicikaho, mu kwirinda kugongana n’amategeko.
Uwizeye Jean de Dieu, iyo asangiza abandi ubuhamya bw’ubuzima yakuriyemo, yumvikanisha uburyo inyigisho zikocamye kandi zigoreka amateka, za bamwe mu bari Abarimu, Abategetsi ndetse n’Abanyamadini, zoretse imitekerereze ya benshi na we arimo, bakurira mu buyobe bw’amacakubiri n’ingengabitekerezo, kugeza ku rwego (…)
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, bwasobanuye ko kwimura irimbi ry’Akarere riherereye mu Mudugudu wa Mukungwa Akagari ka Kabirizi mu Murenge wa Gacaca, byatewe n’uko aho riri ari mu marembo y’Umujyi ndetse n’imiterere y’aho riri ikaba yagoraga abarishyinguragamo.
Imvura nyinshi ivanze n’umuyaga yaguye mu masaha y’umugoroba wo kuwa gatatu tariki 13 Ugushyingo 2024 mu Karere ka Musanze, yangije imyaka y’abaturage inagurukana ibisenge by’inzu, ba nyirabyo basigara mu bihombo.
Nyuma y’aho bigaragariye ko Umurenge wa Gataraga uri inyuma y’indi Mirenge igize Akarere ka Musanze mu kwitabira Ingo Mbonezamikurire y’Abana bato, abaturage bo muri uyu Murenge ubarizwa mu Karere ka Musanze, bavuga ko igihe kigeze bakitandukanya n’imyumvire yatumaga batazijyanamo abana babo, mu kwirinda gukomeza kubavutsa (…)