Abana b’abakobwa biga amasomo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga mu mashuri yisumbuye, bashishikarizwa kuyakunda ku buryo n’igihe cyo gukomeza kaminuza bajya batinyukira kuyiga, mu rwego rwo gushimangira umusanzu wabo mu kubaka Isi yubakiye ku bumenyi, ikoranabuhanga n’imibare.
Nyuma y’ibiza bituruka ku rubura ruherutse kugwa ari rwinshi rukangiza ibikorwa bimwe na bimwe by’abaturage by’aho rwibasiye mu Mirenge itanu y’Akarere ka Musanze, abaturage bigajemo abahinzi, ngo barimo gukora ibishoboka, byibura bazaramure imbuto bari barahinze, kuko umusaruro wo ntawo bacyiteze bitewe n’uko urwo rubura (…)
Ikamyo igenewe kwikorera imodoka n’imashini ziremereye ya Sosiyete ikora imihanda izwi nka NPD yagonganye n’ikamyo ya BRALIRWA igenewe kwikorera inzoga, izo kamyo zombi n’ibyo zari zipakiye birangirika ndetse abantu babiri barakomereka.
Abaturage bo mu Karere ka Musanze, batunga agatoki bamwe mu bahesha b’Inkiko b’Umwuga, babaka amafaranga ya ‘avance’ babizeza kubarangiriza imanza, bamara kuyabaha, bagategereza ko bazazirangiza bagaheba.
Urubyiruko rwo mu Muryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Burera, rwibukijwe ko iterambere rirambye rigerwaho mu gihe abenegihugu bitaye ku kurangwa n’imitekerereze ndetse n’imikorere byagutse; ibi bikaba na bimwe mu by’ingenzi bikubiye mu mahame remezo y’uyu muryango.
Abaturage bo mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Burera, bahamya ko ingamba zashyizwe mu bikorwa bigamije kugabanya ubukana bw’amazi ava mu birunga, zigenda zitanga umusaruro, icyizere kikaba ari cyose ko mu gihe zakomeza gushyirwamo imbaraga, igihe kizagera ayo mazi akunze kubasenyera akanatwara ubuzima bw’ababo, bizaba (…)
Mu Karere ka Gakenke inkuba yakubise abantu babiri mu bari bugamye imvura, bahita bahasiga ubuzima abandi barahungabana.
Mu Turere twa Burera, Musanze na Gakenke, hatangijwe umushinga witwa Bandebereho, ugiye guhwitura abagabo no kubafasha kuzamura imyumvire, yo kwita ku buzima bw’umugore n’umwana, gukumira ihohoterwa mu muryango no gufatanya n’umugore mu nshingano ziwuteza imbere, hagamijwe kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.
Imvura ivanze n’urubura rwinshi yaguye mu Karere ka Musanze mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 22 Werurwe 2023, yangije imyaka yari ihinze mu mirima y’abaturage inasenya zimwe mu nyubako ziganjemo ibikoni, bakavuga ko bibasize mu gihombo.
Abana biganjemo abari barataye ishuri bitewe no kutagira ibikoresho nkenerwa, biborohereza mu myigire yabo ndetse n’abigaga batabifite bo mu Karere ka Musanze, nyuma yo gushyikirizwa ibikoresho by’ishuri bameje ko ari imbarutso yo kutazongera kugira ipfunwe ryababeraga inzitizi mu myigire yabo.
Umugore witwa Uwimana yafatanywe imifuka ipakiyemo inzitiramibu (Super net), bikekwa ko yari azijyanye kuzigurishiriza muri Uganda, kandi bitemewe.
Urubyiruko rubarizwa mu muryango FPR-Inkotanyi rwo mu Karere ka Musanze rwasoje icyiciro cya gatatu cy’amasomo yiswe ‘Irerero ry’Umuryango’, ruvuga ko rugiye kugira uruhare mu gusigasira ibyo Igihugu cyagezeho, gushyira hamwe no kugendera kure amacakubiri kugira ngo bazabashe kugeza Igihugu ku iterambere, ndetse rukabera (…)
Umuturage witwa Mushengezi Jean Damascène arashinja Akarere ka Musanze kumuteza igihombo cya miliyoni 40, akarere nako kakabihakana kavuga ko ibyo uyu muturage avuga ko nta shingiro bifite.
Abarema isoko rya Nyarwondo bavuga ko niba nta gikozwe mu guhashya abajura biba ibyuma biryubatswe, bashobora kuzisanga batakirikoreramo. Ibi babivuga bahereye ku kuba ibisima bimwe na bimwe byo muri iri soko bitagicururizwaho kubera ko ababisenya bagamije kubikuramo ibyuma (ferabeto) byubakishijwe, bakabijyana kubigurisha (…)
Mu gihe imirimo yo kubaka inzu ababyeyi babyariramo (Maternité), ku Kigo nderabuzima cya Rurembo mu Karere ka Nyabihu irimo kugana ku musozo, abiganjemo abagore bahakenera servisi, baravuga ko imvune baterwaga no kubyarira kure, vuba aha zizaba zabaye amateka.
Inzego z’ubuyobozi, izishinzwe umutekano n’abafite aho bahuriye no kurengera uburenganzira bw’umwana mu Ntara y’Amajyaruguru, bahawe umukoro wo gushyiraho ingamba zihamye, mu kurandura ikibazo cy’abana bakoreshwa imirimo ibujijwe, kandi ngo bidakozwe mu buryo bwihutirwa iki kibazo cyazakomeza gufata indi ntera.
Mu mugezi wa Rwebeya uherereye mu Karere ka Musanze, hatoraguwe umurambo w’umusaza uri mu kigero cy’imyaka 65 y’amavuko.
Aba Ofisiye 24 bo mu gisirikari cy’u Rwanda (RDF), bo ku rwego rwa Captain na Lieutenant Colonel barimo kongererwa ubumenyi bubategurira kwigisha aboherezwa mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, bw’Umuryango w’Abibumbye (UN).
Abagore bo mu muryango FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru, bavuga ko bagiye gushyiraho akabo mu gukumira ubusinzi bukigaragara kuri bamwe mu bagize imiryango, kuko bukomeje kubabera inzitizi mu kuzuza inshingano z’ibiteza imbere imiryango.
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Rwanyindo Fanfan asanga igihe kigeze ngo inzego zirimo n’iz’abikorera zo mu Ntara y’Amajyaruguru, zitahirize umugozi umwe mu gushyira mu bikorwa ingamba zatuma ibipimo ku iyubahirizwa ry’amategeko y’umurimo mu bigo by’abikorera birushaho kuzamuka, kuko ari nabwo uburenganzira bw’abakozi (…)
Abaturage bafite imirima ku misozi yatunganyijweho amaterasi, ku gice cyegereye Igishanga cy’Urugezi, mu Kagari ka Rwambogo, mu Murenge wa Gatebe, mu Karere ka Burera, bariruhutsa igihombo cyaturukaga ku kuba mbere ayo materasi atarakorwa, bahingaga, imyaka n’ubutaka bigatembanwa n’amazi y’imvura, bikiroha muri icyo gishanga.
Imiryango 442 ibarizwa mu Mirenge igize Akarere ka Burera, yari imaze igihe ibana mu buryo butemewe, yasezeranye imbere y’amategeko, ihita iniyemeza kuba imbarutso yo kurandura amakimbirane no kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.
Nyuma y’igihe kinini cyari gishize bamwe mu bahinga igishanga cya Gatuna bataka igihombo baterwaga n’amazi y’imvura yateraga imyuzure muri icyo gishanga imyaka babaga bahinze ikahatikirira; kuri ubu icyo kibazo cyamaze kubonerwa igisubizo biturutse ku mushinga wo kugitunganya mu buryo bugezweho ugiye gushyirwa mu bikorwa mu (…)
Amarerero 19 yo mu Mirenge y’Akarere ka Gakenke, harimo ayo ku rwego rw’Umudugudu n’ayo ku rwego rw’ingo, yahawe ibikoresho byifashishwa mu gukangura ubwonko bw’umwana.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, asanga abayobozi bo mu Ntara y’Amajyaruguru, nibashyira imbaraga mu kunoza imikoranire n’ubwumvikane hagati yabo, mu kazi kabo ka buri munsi, kwegera abaturage banoza serivisi babaha, biri mu bizabafasha kuzuza inshingano zabo, iterambere ryihute.
Mu gihe habura iminsi mike ngo abacururizaga mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze rizwi nka ‘Kariyeri’ bimurirwe ahazwi nko muri gare, imirimo yo kuhatunganya iragana ku musozo, aho byitezwe ko bitarenze tariki 25 Werurwe 2023, bose bazaba batangiye kuhakorera.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yihanangirije abayobozi, ibamenyesha ko batemerewe guhatira abaturage kwitabira gahunda ya Ejo Heza.
Mu gihe guhera ku wa Mbere tariki 27 Gashyantare 2023 mu Rwanda hatangiye Inama y’Umushyikirano y’iminsi ibiri, iba ku nshuro ya 18, abaturage bo hirya no hino mu Gihugu bifuza ko ikibazo cy’ibiciro bikomeje gutumbagira ku masoko, cyaba mu ngingo zasuzumirwa muri uyu mushyikirano.
Abaturage bo mu turere tugize Intara y’Amajyaruguru, hamwe n’Ubuyobozi uhereye ku rwego rw’iyi Ntara n’Uturere, bifatanyije mu muganda wibanze ku gutunganya ibikorwa remezo, byiganjemo imihanda, kubakira abatishoboye batagiraga aho kuba, hamwe no kurwanya isuri.
Ishuri ry’imyuga n’Ubumenyingiro rya Mutobo (Mutobo TVET School), ryatangiye kwigwamo n’abatahuka bavuye mu gisirikari cyo mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) ndetse n’abandi baturage basanzwe, ryatwaye Miliyoni 800 z’Amafaranga y’u Rwanda, ryafunguwe ku mugaragaro ku wa Kane tariki 23 Gashyantare (…)