Muri gahunda yo gukangurira abaturage gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, rikomeje kugaragara; abatuye mu Karere ka Musanze, bibukijwe ko gucika ku muco wo guhishira abarigiramo uruhare, ari umwe mu miti yo kurirandura burundu.
Umuryango Chance for Childhood wita ku bana bafite ubumuga, wibutsa abantu kwirinda imvugo zisesereza abafite ubumuga no kureka amazina abatesha agaciro, kuko biri mu bibaheza mu bwigunge, ntibabone uko batekereza ibibateza imbere.
Ambasade ya Israel mu Rwanda, yafunguye santere y’Ikoranabuhanga n’Ubumenyi (STEM Power Model Centre), iherereye mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri.
Abanyeshuri batatu bigaga ku kigo cy’amashuri cyitwa Centre pour la Promotion de l’Education et des Metiers(CEPEM), giherereye mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Burera, barohamye mu kiyaga cya Burera barimo koga, bibaviramo gupfa.
Komite Nyobozi nshya iheruka gutorerwa kuyobora Akarere ka Burera, isanga ikibazo cy’imibare iri hejuru y’abana bagwingiye kiri mu byihutirwa igomba gushakira igisubizo, kugira ngo ubuzima bw’abana burusheho kwitabwaho.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyingiro, Claudette Irere, aratangaza ko inyubako nshya zubatswe mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya IPRC Musanze, Igihugu cy’u Bushinwa cyamurikiwe Leta y’u Rwanda, zigiye gutuma iri shuri rirushaho kwiyubaka mu bijyanye (...)
Abaturage 1,205 bo mu Karere ka Burera bashyikirijwe telefoni zigezweho za Smartphones, biyemeza kuzikoresha neza kugira ngo bibafashe kugendana n’aho isi igeze mu ikoranabuhanga.
Aba Ofisiye bo mu Ngabo z’u Rwanda, bari bamaze ibyumweru bibiri mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy) bakarishya ubumenyi mu birebana no kuba Indorerezi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, ku wa Gatanu tariki 19 Ukwakira 2021, basoje amahugurwa, biyemeza kuba umusemburo mwiza muri bagenzi babo, yaba mu (...)
Abaturage bo mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, nyuma yo kwishakamo ubushobozi bakigurira imodoka y’Umutekano, baratangaza ko igiye kubunganira muri gahunda yo kwibungabungira umutekano, no kujya bayifashisha kugira ngo abawuhungabanya bashyikirizwe byihuse inzego z’ubutabera.
Abanyeshuri 133 basoje amahugurwa y’ibanze mu birebana n’Ubugenzacyaha bakurikiranye mu gihe cy’amezi atandatu, mu Ishuri Rikuru rya Polisi (NPC), riherereye mu Karere ka Musanze, bakaba bitezweho kunoza akazi kabo.
Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Ugushyingo 2021, mu Turere twose tugize Intara y’Amajyaruguru, habaye igikorwa cyo gutora Abajyanama rusange b’Uturere, nk’uko byakozwe no mu zindi Ntara.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yakiriye Umunyambanga wa Leta w’Igihugu cy’u Buhinde ushinzwe ububanyi n’amahanga Hon. Shri V. Muraleedharan, mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda ku wa Mbere tariki 15 Ugushyingo 2021.
Imodoka igenewe gutwara abarwayi izwi nk’Imbangukiragutabara, yakoreye impanuka mu Karere ka Musanze, abantu bari bayirimo barakomereka na yo irangirika bikomeye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’ishimwe, Nkusi Deo, asanga urubyiruko rutagize uruhare mu gusigasira umuco w’igihugu, no kuwubakiraho mu bikorwa bitandukanye rugiramo uruhare, byasa n’aho ibyo rukora ari imfabusa, bikagereranywa n’igiti kitagira imizi.
Ndagijimana Juvenal, wamenyekanye cyane mu mbyino gakondo akaba yari n’umwuzukuru wa Rukara rwa Bishingwe, yitabye Imana.
Imiryango 100 itishoboye yo mu Karere ka Burera, nyuma yo gushyikirizwa inka yorojwe muri gahunda ya Girinka Munyarwanda, yiyemeje kuzifata neza kugira ngo mu gihe kidatinze izabe yaciye ukubiri n’ubukene.
Abaturage bo mu Karere ka Musanze, bavuga ko uko iminsi igenda ihita, ari nako hagaragara impinduka nshya, zishingiye ku bikorwa bitandukanye bivuka umunsi ku wundi, cyane cyane bigaragarira mu mishinga y’ibikorwa remezo, byaba ibigirwamo uruhare na Leta, abikorera ndetse n’abaturage ubwabo.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 11 Ugushyingo 2021, imbogo zitaramenyekana umubare, zatorotse Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, zikomeretsa abaturage.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze, barashima uruhare rw’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu bikorwa bakora, bikagira abo bikura mu bukene, bakajya mu cyiciro cy’abafite imibereho myiza.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze, ifatanyije n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze n’iza gisirikari, ku wa Mbere tariki 8 Ugushyingo 2021, bamenye ibiyobyabwenge bigizwe na litiro zisaga 300 za kanyanga, ubwo yari imaze kuzifatira mu Mudugudu wa Karero, Akagari ka Kabeza, Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze.
Aba Ofisiye baturutse mu Ngabo z’u Rwanda, kuva kuri uyu wa Mbere tariki 8 Ugushyingo 2021, batangiye amahugurwa y’ibyumweru bibiri, agamije kububakira ubushobozi mu birebana no kuba indorerezi za gisirikari mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, mu butumwa bwa Loni.
Umugabo w’imyaka 40 y’amavuko wo mu Karere ka Burera, bamusanze mu nzu yamaze gushiramo umwuka, bikekwa ko yimanitse mu mugozi.
Uruganda rwa Samsung ruzwiho gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga, rwashyikirije ishuri Rwanda Coding Academy ibikoresho by’ikoranabuhanga, bigiye kuryunganira mu kunoza ireme ry’uburezi buhatangirwa.
Abaturage bo mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi uherereye mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, baratangaza ko ubu batagifite urujijo ku buryo bakwitabara mu gihe habayeho inkongi y’umuriro.
Imwe mu miryango yo mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze, ivuga ko itewe impungenge n’ahantu ituye hashyira ubuzima bwabo mu kaga, bitewe n’uko ari mu manegeka, bagasaba ubuyobozi kubarwanaho mu maguru mashya bagashakirwa ahandi batuzwa, mu rwego rwo kubarinda ibikomeza gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Imiryango 41 yo mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze, yashyikirijwe ibiribwa nyuma y’aho yaherukaga kwibasirwa n’ibiza, byatewe n’imvura nyinshi yaguye ikangiza imyaka, ndetse ikabakura mu byabo.
Abashakashatsi baturutse muri za kaminuza mpuzamahanga, zirimo izo ku mugabane wa Afurika n’u Burayi, bateraniye mu Ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri, mu nama mpuzamahanga irebera hamwe uko imyigishirize y’amasomo arebana n’ubwubatsi muri za kaminuza(Civil Engineering), yarushaho guhabwa ireme, bigafasha (...)
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Béatha, aratangaza ko ubufatanye hagati y’inganda n’abazigemurira umusaruro w’ibyo zitunganya, ari inkingi ya mwamba mu kuzamura ingano y’ibyo zitunganya, bikaba byagira uruhare mu kurinda icyuho kiboneka ku masoko byoherezwaho.
Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu bya gisirikari, Gen James Kabarebe, ahamya ko urubyiruko rw’ubu, nirwubakira ku ndangagaciro zibereye abayobozi beza, bizafasha igihugu gukomeza gusigasira imiyoborere ibereye Abanyarwanda birusheho kubaka umutekano wabo no kubageza ku iterambere rirambye.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi JMV, arahamagarira urubyiruko gushyira imbaraga mu gukoresha imbuga nkoranyambaga, mu kuvuguruza amakuru y’ibihuha, ay’ibinyoma harimo n’aharabika u Rwanda, akwirakwizwa n’abafite imigambi yo kuyobya abantu bifashishije imbuga nkoranyambaga.