Abaturage bo mu Murenge wa Gashaki mu Karere ka Musanze, bifuza kubakirwa ibiro by’Umurenge n’iby’Utugari bishyashya, cyangwa inyubako bisanzwe bikoreramo zikavugururwa ku rwego rujyanye n’igihe; kuko bakomeje kubangamirwa n’imitangire ya serivisi bitewe n’uko zishaje kandi ari ntoya.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, aranenga abaturage bahugira mu tubari banywa inzoga, bakirengagiza inshingano zo guhahira ingo zabo, imyitwarire avuga ko ikomeje guteza ibibazo imiryango, bikabangamira imibanire, bigateza n’amakimbirane.
Kimwe n’ahandi mu gihugu, mu Mirenge yose igize Intara y’Amajyaruguru, ku wa Gatanu tariki 05 Kanama 2022, hizihijwe umunsi w’Umuganura; uyu ukaba ari umunsi, uba buri wa Gatanu w’icyumweru cya mbere cy’ukwezi kwa Kanama.
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Marie Solange, arasaba inzego zitandukanye mu Ntara y’Amajyaruguru, gufatanya zikagabanya ubuso bw’ubutaka bwangizwa n’isuri, kuko bikomeje kugira uruhare rukomeye mu igabanuka ry’umusaruro w’ubuhinzi, bikoreka ubukungu bw’Igihugu n’iterambere ryacyo ntiryihute uko bikwiye.
Izamurwa ry’umushahara w’abarimu, ni kimwe mu byateye abantu benshi ibyishimo, by’umwihariko Abarimu, harimo n’abo mu Ntara y’Amajyaruguru.
Ingo zisaga ibihumbi 12 zo mu Karere ka Nyabihu, zigiye gushyikirizwa imbabura za kijyambere zirondereza ibicanwa, muri gahunda y’umushinga wo kubungabunga ibidukikije no guhangana n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere.
Mu marushanwa yateguwe n’Akarere ka Burera, agamije kugaragaza impano yo gutwara amagare mu rubyiruko rukomoka mu Mirenge uko ari 17 igize ako Karere, mu bayitabiriye batandatu bahize abandi, bashyikirijwe ibihembo bigizwe n’amagare, mu rwego rwo kurushaho kubatera ingabo mu bitugu.
Abiganjemo abasore n’inkumi bahagarariye abandi, baturuka mu Mirenge yose igize Akarere ka Nyabihu, bari bamaze iminsi 10, bigishwa tekiniki yitwa Do-Nou, yo gusana imihanda yangiritse, baravuga ko bagiye gusakaza ubu bumenyi mu bandi, kugira ngo babashe guhangana n’ingaruka zituruka ku iyangirika ry’imihanda yo hirya no (…)
Abatuye mu bice bikora kuri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, ku ruhande rw’Umurenge wa Gataraga n’uwa Shingiro mu Karere ka Musanze, ngo barambiwe guhora bavogera iyo Pariki, bajya kuvomayo amazi yo mu bidendezi n’ibirohwa badaha mu miferege, bigasa n’aho bayasahuranwa n’inyamaswa zaho, biturutse ku kuba batagira amazi meza (…)
Abagore bo mu Rugaga rushamikiye ku muryango RPF-Inkotanyi bo mu Karere ka Musanze, baranenga bagenzi babo bafashe iya mbere mu gutangiza igeragezwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi no kuyishyira mu bikorwa, mu cyahoze ari Komini Kinigi. Basanga umugore nyawe, ufite indangagaciro z’Ubunyarwanda nyabwo ari ugira umutima, (…)
Bamwe mu bagenerwabikorwa ba gahunda zitandukanye Leta igenera abatishoboye, zirimo VUP na Girinka Munyarwanda, bo mu Karere ka Nyabihu, baremeza ko zikomeje kugira uruhare rwihuse mu gutuma bakora imishinga, aho bemeza ko buri uko umwaka utashye, bagenda babona impinduka zifatika z’imibereho myiza.
Muri iki gihe bikomeje kugaragara ko hari abasengera mu bihuru, amashyamba, mu buvumo, mu bitare, ku nkengero z’imigezi n’biyaga n’ahandi hitaruye insengero, hamenyerewe ku izina ryo mu ’Butayu’; bamwe mu bakunze kuhagana bavuga ko bajya kuhasengera bagamije kuhabonera ibitangaza n’imigisha baba bamaze imyaka n’imyaka (…)
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze, ngo ntibakirindira kubwirizwa kwishyura mituweri, kuko bamaze kubona inyungu n’ibyiza byo kuyishyura hakiri kare, harimo no kuba batakirembera mu ngo, bityo n’imirimo iyo ari yo yose bakaba bayikora bizeye umutekano usesuye w’ubuzima bwabo.
Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Musanze, bagasobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri, bibarizwa mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, bahakuye amasomo, atuma biyemeza kuba umusemburo w’impinduka zizira amacakubiri, n’ingengabitekerezo (…)
Muri iki gihe bikomeje kugaragara ko indwara ya Malariya hari abo yugarije mu Ntara y’Amajyaruguru, abagize inzego z’ubuzima n’iz’ibanze, biyemeje gushyira imbaraga mu kwita, ku ngamba zivuguruye zifasha gukumira iyi ndwara, barushaho kwigisha abaturage ububi bwayo, kubakangurira kuyirinda no gukurikirana ko abayirwaye (…)
Itsinda riturutse mu Kigo “The Dallaire Institute for Children, Peace and Security”, baheruka kugirira uruzinduko mu Karere ka Musanze, rugamije kureba imikorere y’Ishuri rikuru rya gisirikari (Rwanda Defence Force Command and Staff College), ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy), byombi biherereye i (…)
Polisi y’u Rwanda, ikorera mu Karere ka Musanze, yafatanye umugore witwa Nyiraguhirwa, udupfunyika (boule) 10,160 tw’urumogi, imusanze iwe mu rugo ubwo yarimo adufunga mu mashashi.
Abaturage bo mu Karere ka Burera barishimira kongera kwegerezwa hafi serivisi zituma babona ibyangombwa by’ubutaka mu buryo bwihuse, igikorwa bemeza ko baherukaga mbere ya Covid-19.
Inzego zitandukanye harimo n’iz’ubuyobozi, zivuga ko kwiheza no kwitinya bikigaragara kuri bamwe mu bafite ubumuga bw’uruhu rwera, bibavutsa amahirwe harimo n’ayo kutabona uko bishyira hamwe mu matsinda, ngo babyaze umusaruro gahunda na serivisi bashyiriweho, zituma babasha gukora imishinga yagira uruhare mu kubateza imbere.
Imiryango itari iya Leta ibarizwa mu Karere ka Musanze, irasabwa gutahiriza umugozi umwe kugira ngo icyuho kikigaragara mu buvugizi ikorera abaturage gikurweho, nabwo burusheho kuzana impinduka.
Mu Murenge wa Musanze, mu Karere ka Musanze, kuri ubu umuturage ugaragaye mu kabari afite inkoni cyangwa umuhoro, arabihanirwa ndetse n’akabari asanzwemo cyangwa bigaragayemo kagacibwa amande.
Urubyiruko rw’abanyeshuri n’abarimu bo muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ryigisha Ubuhinzi, Ubworozi n’ubuvuzi bw’amatungo (UR-CAVM) Busogo, ndetse n’abo mu Ishuri ry’Ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri, banenga uburyo bamwe mu bari abanyeshuri n’abarimu, ari bo bafashe iya mbere mu gutandukira ubushishozi n’ubuhanga bari (…)
Ku wa Mbere tariki 6 Kamena 2022, mu Turere twose tugize Intara y’Amajyaruguru, hatangijwe icyumweru cy’ubukangurambaga, bugamije gukangurira abaturage gushyira imbaraga mu kwimakaza umuco w’isuku n’isukura, mu rwego rwo kurushaho kunoza imyiteguro y’Inama ya CHOGM, iteganyijwe kubera mu Rwanda mu minsi iri imbere.
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Kanama 2022, yafunguye ku mugaragaro Ikigo Ellen DeGeneres Campus of the Dian Fossey Gorilla Fund, giherereye mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze.
Umuryango Never Again Rwanda, uhamya ko igenamigambi ry’ibikorwa bigenewe abaturage, ridashobora kugera ku ntego, mu gihe hakigaragara bamwe muri bo bishora mu bucuruzi butemewe bwambukiranya imipaka.
Abikorera bo mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, baranenga bagenzi babo, bashoye imari n’ubutunzi bwabo, mu bikorwa byoretse Igihugu, kugeza ubwo cyisanze mu mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Imiryango 100 itishoboye yo mu Murenge wa Kabatwa mu Karere ka Nyabihu, irahamya ko itazongera kurembera mu ngo, ibikesha ubwisungane mu kwivuza bw’umwaka wa 2022-2023, yashyikirijwe na Rotary Club Kigali Kalisimbi, ku Cyumweru tariki 29 Gicurasi 2022.
Imiryango 10 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, iremeza ko hari impinduka zifatika batangiye kubona, zituma imibereho n’iterambere ryabo rirushaho kwihuta, babikesha umuriro w’amashanyarazi, amazi meza mu ngo zabo, ndetse na rumwe mu rubyiruko rwafashijwe kwigishwa imyuga; ibikorwa bagejejweho n’abaturage bo mu Kagari (…)
Imbogo yaturutse muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, ubwo yari igeze mu bice by’umujyi wa Musanze, yari ihitanye Umukuru w’Umudugudu Imana ikinga akaboko, nyuma iza kuraswa irapfa kuko kuyisubiza mu ishyamba byari byananiranye.
Abiganjemo urubyiruko bo mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, barifuza kubakirwa ishuri ry’imyuga (TVET) hafi, ngo haboneke umubare munini w’abafite ubumenyi buhagije baheraho bitabira isoko ry’umurimo, kandi n’abajyaga bavunwa n’urugendo bajya kwiga iyo myuga kure, bace ukubira nabyo.