Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, General James Kabarebe, arasaba urubyiruko kurangwa n’indangagaciro z’umurava mu byo bakora, bikajyana n’umuco wo kubahana no guharanira kwirinda ko amacakubiri yazongera guhabwa umwanya, kuko biri mu bizatuma babasha kuzuza inshingano z’ibyo bakora, bakabasha guteza (...)
Abatuye mu gice cy’amakoro mu Karere ka Musanze, bavuga ko bakomeje kugorwa no kutagira ubwiherero bwujuje ibisabwa, bitewe n’uko mu gihe bayicukura, bahura n’amabuye manini ashashe mu butaka, agatuma babura uko bageza mu bujyakuzimu burebure.
Mu gace kazwi nko muri Buranga mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Gakenke, habereye mpanuka yahitanye ubuzima bw’abantu babiri, ikomerekeramo abantu 20 barimo babiri bakomeretse bikomeye.
Abaturiye isoko rya Kinkware n’abarirema, babangamiwe n’imyanda irikurwamo, ikajugunywa mu mirima y’abaturage no mu ngo ziryegereye, bakifuza ko ryakubakirwa ikimoteri mu maguru mashya, kugira ngo bibagabanyirize ingaruka, zirimo n’indwara ziterwa n’umwanda.
Mu Ntara y’Amajyaruguru hatangijwe amarushanwa y’isuku n’isukura ku rwego rw’Imirenge, aho uzahiga indi uko ari 89 igize iyi Ntara, uzahembwa imodoka nshya igura Miliyoni 25 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Imiryango 278 yo mu Karere ka Musanze itagiraga amashanyarazi, yahawe na Polisi y’u Rwanda, ibikoresho by’imirasire y’izuba, ica ukubiri no gucana udutadowa.
Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine, yagarutse ku byashingiweho hafatwa icyemezo cyo guhindura amasaha abanyeshuri batangiriragaho, bakanasoza amasomo, avuga ko hagendewe ku bushakashatsi bwakoze, hagamijwe kunoza ireme ry’uburezi.
Abayobozi mu nzego z’ibanze ku rwego rw’Uturere n’Intara y’Amajyaruguru, abahagarariye amadini n’amatorero, baremeza ko bagiye kurushaho gufatanya, mu kugabanya umubare w’ingo zibana mu makimbirane n’ababana batarasezeranye, n’ibindi bibazo bikibangamiye imibereho y’abaturage.
Mu Karere ka Nyabihu hatangijwe ishuri ry’imyuga, ryitezweho korohereza urubyiruko rwaho n’uruturuka mu tundi Turere dutandukanye two mu gihugu, kugira ubumenyi bwimbitse, mu bijyanye n’umwuga w’ubudozi, ubutetsi, gutunganya imisatsi, n’umwuga w’ubuhinzi.
Abanyeshuri biga mu mashuri abanza basaga 600 batishoboye, bo mu Turere twa Nyabihu na Burera, bashyikirijwe ibikoresho by’ishuri n’Ikigega BDF, gishinzwe guteza imbere imishinga mito n’iciriritse, barahamya ko bigiye kubabera imbarutso yo kwiga nta nkomyi, bakazabasha gutsinda neza, bibaganisha ku nzozi bafite z’ahazaza.
Akarere ka Musanze kagiye kwakira ku nshuro ya mbere, Ihuriro mpuzamahanga rigamije gusangira ubunararibonye, bw’uburyo ubuzima bwa gikirisitu bushobora guhuzwa n’ishoramari ry’ibikorwa bibyara inyungu, bikaba byakwihutisha iterambere.
Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abamotari banyuranya n’amategeko y’umuhanda, kuko bakomeje kuba ba nyirabayaza w’impanuka, zikomerekeramo abantu zikanahitana ubuzima bwabo, zitaretse no kwangiza ibikorwa remezo.
Abanyeshuri biga mu Ishuri ribanza rya Migeshi(EP Migeshi), binubira kuba ifunguro bakabaye bafatira ku ishuri saa sita, akenshi barihabwa hagati ya saa cyenda na saa kumi z’umugoroba, amasaha yo gutaha ya nimugoroba yegereje.
Abafite imitungo iherereye ahagiye kwagurirwaho Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, begerejwe serivisi zituma bakosorerwa bakanakorerwa ibyangombwa by’ubutaka bubanditseho.
Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (WFP) mu Rwanda, Edith Heines, avuga ko kuba u Rwanda rugaragaza umwihariko n’ubudasa muri gahunda zizamura imibereho y’abaturage, ari urugero rwiza n’ibindi bihugu bikwiye kwigiraho.
Itsinda ry’Abajyanama ba Kongere ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bagiriye uruzinduko mu Karere ka Musanze, rugamije kureba intambwe yatewe n’Igisirikari cy’u Rwanda (RDF), mu kubungabunga amahoro n’umutekano yaba imbere mu gihugu, mu Karere u Rwanda ruherereyemo no mu ruhando mpuzamahanga.
Mwangaguhunga Aimable, umugabo utuye mu Kagari ka Migeshi, Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, ahamya ko kwigana n’abana be babiri mu mashuri abanza, bitamuteye ipfunwe, ahubwo ari inzira imuganisha ku kubaka ahazaza.
Abatuye mu Kagari ka Kabazungu mu Murenge wa Musanze, ngo biyemeje gukomera ku irondo ry’umwuga baryongera imabaraga, nk’uburyo butuma babasha kwibungabungira umutekano, mu kwirinda ko hagira uwakongera kubameneramo ngo awuhungabanye.
Abaturage bo mu Murenge wa Kagogo mu Karere ka Burera, bahawe akazi muri gahunda ya ‘Job Creation’ bagaragaza ko kuba badahemberwa igihe, bikomeje kubateza inzara mu miryango yabo, guhora mu madeni n’ibihombo; bakifuza ko inzego zibishinzwe, zakurikirana iby’iki kibazo, kikabonerwa umuti urambye.
Abikorera bo mu Karere ka Musanze, bafatanyije n’ubuyobozi bwako, batangiye gutunda itaka ryo kubakisha inzu z’abatishoboye, bo mu Mirenge ibarizwa muri gace k’amakoro.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Imyuga, Tekiniki n’Ubumenyingiro, Paul Umukunzi, arasaba inzego zose zo mu Ntara y’Amajyaruguru, kugira ubufatanye mu kugarura abana, bikomeje kugaragara ko bataragera ku mashuri, kugira ngo bibarinde gucikanwa n’amasomo.
Ababyeyi biganjemo abagabo bo mu Karere ka Musanze, bavuga ko bagiye kurushaho kubaka ubucuti bwa kibyeyi hagati yabo n’abana babo, cyane cyane b’abakobwa, binyuze mu kubaganiriza kenshi, babashishikariza gukumira ibishuko; mu kwirinda ingaruka zikomeje kugaragara kuri bamwe, zangiza ubuzima bw’ahazaza.
Abaturage bo mu Murenge wa Muhondo mu Karere ka Gakenke, bahamagarira bagenzi babo, kimwe n’abo mu yindi Mirenge igize aka Karere, kugira uruhare rufatika muri gahunda zituma Leta ibasha kugera ku ntego yo guteza imbere uburezi; kuko ari bwo Igihugu kizarushaho kugira umubare munini w’ababasha kugikorera bajijutse, (...)
Aba Ofisiye 38 basoje amasomo ya gisirikare bari bamaze amezi biga, mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare (Rwanda Defense Force Command and Staff College), riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze, ku wa Gatanu tariki 14 Ukwakira 2022.
Mu marushanwa yabereye mu Karere ka Musanze, agamije kugaragaza impano yo gusiganwa ku magare, yitabiriwe n’urubyiruko rwiganjemo abatwara abagenzi ku magare, rwo mu Mirenge 15 igize aka Karere, abahize abandi bashyikirijwe ibihembo binyuranye, mu rwego rwo kurushaho kubashyigikira, isiganwa rikaba ryegukanywe na (...)
Madamu Jeannette Kagame, yashyikirije ibihembo Inkubito z’Icyeza, aba bakaba ari abana b’abakobwa batsinze neza kurusha abandi bo mu gihugu cyose. Izi nkubito z’Icyeza uko ari 198, ni abarangije mu cyiciro gisoza amashuri abanza, icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye n’icyiciro gisoza amashuri yisumbuye.
Madamu Jeannette Kagame, aributsa umuryango nyarwanda, ko gushyigikira uburezi n’uburere bw’umwana w’umukobwa, ari imwe mu ntambwe ifatika mu gutuma abasha gutera intambwe ijya imbere, bikanamwubakira ubushobozi bwo kwigobotora icyo ari cyo cyose cyamukoma imbere.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), riratangaza ko muri iyi myaka itatu ishize, bigaragara ko imibare y’abafite ibibazo byo mu mutwe, bishingiye ku kwiheba n’agahinda gakabije, yiyongereye ku kigero cya 25% ku Isi, Covid-19 ngo ikaba yarabigizemo uruhare.
Abanyeshuri 67 barangije amahugurwa y’ubumenyingiro, mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, IPRC Musanze, bashyikirijwe impamyabushobozi, bibutswa ko ubumenyi butubakiye ku ndangagaciro zo gukunda umurimo ntacyo bwaba bumaze.
Abaturage bo mu Karere ka Musanze, by’umwihariko abatuye mu gice cy’umujyi n’inkengero zawo, bashimishwa no kwegerezwa serivisi zituma bamenya uko ubuzima bwabo buhagaze, bitabasabye kumara umwanya munini kandi badatanze ikiguzi cy’amafaranga.