Umugabo witwa Niyonsenga wo mu Murenge wa Gahunga mu Karere ka Burera, yatawe muri yombi akekwaho kwica umukecuru witwa Nyirarugero Anna Mariya, akaba yari na Nyirakuru, babanaga mu nzu.
Abahinzi bo mu Murenge wa Rugera mu Karere ka Nyabihu, nyuma yo gushyikirizwa amashyiga ya kijyambere arondereza ibicanwa, barahamya ko agiye kubabera imbarutso yo kutongera kwangiza amashyamba.
Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi, barahamya ko uko imyaka ihita, ari nako ibikorwa byubakiye ku iterambere n’imibereho myiza birushaho kwiyongera, babikesha uwo muryango.
Abaturage bo mu Karere ka Burera, barasabwa gushyira imbaraga mu gukumira ibiyobyabwenge no gutunga agatoki abacuruza rwihishwa inzoga zitemewe, kuko bikomeje kuba intandaro y’ubusinzi muri bamwe mu rubyiruko n’abubatse ingo, bigakurura amakimbirane mu miryango.
Itsinda ry’abasikare n’abapolisi b’u Rwanda 20, bahawe amahugurwa agamije kubongerera ubumenyi bwo guhugura abandi, mu birebana no kurengera abana no kubarinda gushorwa mu gisirikare.
Abacuruzi ndetse n’abarema isoko rya Rugarama mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Burera, bahangayikishijwe n’amazi y’imvura yireka muri iri soko, akahateza ibiziba n’ibyondo, bigatuma bamwe mu bacuruzi badakora, abandi bakajya gusembera ku mabaraza y’inzu z’ubucuruzi.
Abaturage bo mu Karere ka Musanze, bakomeje kwibaza amaherezo y’imvura nyinshi ivanze n’umuyaga, ikomeje kuhagwa ubudasiba, kugeza ubwo amazu 65 yari amaze kubarurwa yangiritse, ku buryo hafi ya yose, ba nyirayo bamaze no kuyavamo bajya gucumbika mu bagira neza.
Abarimu bo mu bigo by’amashuri bibarizwa mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, baributswa ko umurezi udaharanira kurangiza amasomo aba ateganyijwe mu ngengabihe y’umwaka w’amashuri, abangamira ireme ry’uburezi buhabwa abana, akangiza ahazaza habo.
Icyiciro cya kabiri cy’urubyiruko 385 rwibumbiye mu Muryango wa FPR Inkotanyi, rwasoje amasomo yiswe ‘Irerero’ ruhamya ko rutazigera rwihanganira abasebya Igihugu n’abavuga amateka yacyo uko atari; rukaba rwiyemeje kubavuguruza.
Umushumba wa Kiriziya Gatolika Diyosezi ya Ruhengeri, Nyiricyubahiro Musenyeri Harolimana Vincent, aributsa urubyiruko ko uko iterambere rikura, ari nako hari ibyiza byinshi riba rihishe, bakwiye kujyana nabyo badaseta ibirenge, ariko kandi anabahamagarira gushungura, ahari ibibi n’ibidafite umumaro bakabitera umugongo, (...)
Abaturage b’Utugari twa Nyamugali na Rubona mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Burera, barahamya ko ubuhahirane hagati yabo ndetse n’abatuye muri tumwe mu tugari byegeranye, two mu Karere ka Rulindo, bugiye kurushaho kunoga no kuborohera, babikesha ikiraro cya Cyabami, cyo mu kirere bubakiwe.
Abageze mu zabukuru basaga 200 bo mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, bavuga ko bamaze imyaka isaga itatu bari mu gihirahiro kubera amafaranga yabo bagiye bakusanya mu bihe bitandukanye, bakababazwa n’uko nyuma yaje kuburirwa irengero.
Abafashamyumvire mu bworozi bo mu Karere ka Musanze, bahamya ko igihe kigeze, ngo akajagari kagaragara mu kugeza umukamo ku masoko no mu bucuruzi bwayo gahagarare, mu kwirinda ingaruka zituruka ku ruhererekane rw’amata rutuma yangirika, abaguzi bakayanywa yatakaje umwimerere.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), bufatanyije n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera, buributsa abaturage b’aka Karere by’umwihariko bo mu Mirenge ikora ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda, ko kuba baturiye umupaka badakwiye kubigira urwitwazo rwo kuwambuka mu buryo butemewe n’amategeko, mu kwirinda ingaruka zirimo (...)
Abahinzi b’imboga n’Imbuto bo mu Mirenge ya Nemba na Kivuruga mu Karere ka Gakenke, barishimira isoko rishyashya bubakiwe, aho biteze ko umusaruro, utazongera kwangirika, cyangwa ngo bawugurishe bahenzwe, yewe n’ingendo ndende bakoraga bawujyanye ku masoko ya kure, bakaba bazisezereye.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, arakangurira abayobozi b’ibigo by’amashuri, bibarizwa mu Karere ka Gakenke, kwikebuka bakareba ibikibangamiye iyubahirizwa rya gahunda y’uburezi, no gufatanyiriza hamwe mu kugaragaza umusanzu wabo ufatika, mu (...)
Inzego zishinzwe umutekano zaguye gitumo itsinda ry’abarembetsi, bari bikoreye kanyanga bayikuye mu gihugu cya Uganda, bagerageza kuzirwanya biviramo bane muri abo barembetsi kuraswa bahita bahasiga ubuzima.
Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Musanze, batangiye kwifashisha uburyo bwo gusana imihanda bakoresheje imifuka batsindagiramo igitaka; iyo mihanda batunganya, ikaba yari yarangijwe bikomeye n’imvura igwa, cyangwa imodoka ziremereye ziyinyuramo. Kuba yari yarangiritse, ngo byabangamiraga imihahiranire hagati (...)
Ubwo umuhango wo Kwita Izina abana b’Ingagi 20, wabaga ku nshuro ya 18, abaturage by’umwihariko bo mu Karere ka Musanze, bavuze ko hari ibyiza byinshi bagenda bungukira muri uyu muhango.
Abaturage bagana Ikigo nderabuzima cya Nyakiriba, giherereye mu Murenge wa Rugera mu Karere ka Nyabihu, baravuga ko bagorwa no kuba inzu ababyeyi babyariramo yaho (Maternité), imaze igihe yarafunze imiryango, ubu ababyeyi batwite bakaba bakora ingendo ndende kandi zivunanye, bajya kubyarira ku bindi bigo nderabuzima (...)
Mu Turere twose tugize Intara y’Amajyaruguru, abaturage bakomeje kwishimira uko umuganda ugira uruhare mu kuzana impinduka ku bibazo bibugarije, bityo bakagenda bagera ku iterambere.
Nyuma y’imyaka ibiri ishize umuhango wo Kwita izina abana b’Ingagi, uba mu buryo bw’ikoranabuhanga, kubera icyorezo cya Covid-19, abaturage biganjemo abo mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, bishimiye ko uyu muhango ugiye kongera kuba imbona nkubone, aho biteze kwakira imbaga y’abashyitsi bazaba baturutse imihanda (...)
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Dancille Nyirarugero, arasaba abagize Inama y’Igihugu y’Abagore bo muri iyi Ntara, gutahiriza umugozi umwe mu kubaka umuryango ushoboye uzira amakimbirane, kuko ari bwo abaturage bazabaho bishimye, bityo na gahunda zose Leta ibagenera, zibagirire akamaro.
Abarimu basaga ibihumbi bine baturutse mu mashuri 150 abanza n’amashuri y’incuke yo hirya no hino mu gihugu, kuva ku wa kabiri tariki 23 Kanama 2022, bateraniye mu Karere ka Musanze, aho bongererwa ubumenyi, mu bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga ryifashisha mudasobwa ntoya(tablet), hagamijwe kuborohereza mu gutegura no (...)
Abaturage bo mu Karere ka Musanze, baratangaza ko kwegerezwa hafi serivisi zibahesha ibyangombwa by’ubutaka mu buryo bwihuse, bigiye kubarinda gusiragira mu nzego z’ibanze.
Abihayimana bo mu matorero abarizwa mu Karere ka Burera, baremeza ko igihe kigeze ngo na bo bagaragaze umusanzu ufatika, mu guca ibiyobyabwenge byugarije urubyiruko, hagamijwe kubaka ahazaza harwo, hashingiye ku mibereho n’iterambere birambye.
Uruhinja rw’amezi ane rwahitanywe n’impanuka y’imodoka, yanakomerekeje abandi bantu batatu barimo umubyeyi wari uruhetse.
Abaturage bo mu miryango 20 itishoboye, bo muri imwe mu Mirenge igize Akarere ka Burera, barahamya ko kuba borojwe inka, ari imbarutso yo kwikura mu bukene bwari bumaze igihe bwarabadindije, ubu bakaba bagiye kwihutana n’abandi mu iterambere.
Abayobozi bo mu nzego z’ibanze mu Ntara y’Amajyaruguru baratangaza ko imikorere na serivisi zitangwa na Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso Bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory-RFL), bayihanze amaso mu kurushaho gufasha umubare munini w’abaturage baba bakeneye guhabwa ubutabera.
Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda, Charity Manyekure, aratangaza ko hari byinshi abashoramari bo mu gihugu cye biteguye kuza kwigira no kwagurira ibikorwa byabo mu Rwanda, mu rwego rw’ubukerarugendo, by’umwihariko bukorerwa mu Karere ka Musanze.