Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi, asanga ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko bo mu Karere ka Burera, hari intambwe ishimishije bakomeje gutera, mu kuvumbura no guhanga imishinga itanga ibisubizo by’iterambere; akarusaba gukomereza muri uwo murongo, bubakira ku bufatanye no kuzuzanya, kureba kure, kandi (...)
Abaturage bo mu Murenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu, bavuga ko amazi y’imvura yiroha mu mazu yabo, akanangiza imirima yabo, akomeje kubashyira mu gihirahiro; bagasaba inzego bireba gushaka uko iki kibazo kibonerwa umuti.
Inzu y’ubucuruzi iherereye mu mujyi rwagati wa Musanze, ahazwi nko kwa Kanuma, ahateganye n’inzu y’igorofa izwi nko kwa Gasore, yafashwe n’inkongi y’umuriro mu rukerera rwo ku wa Kabiri tariki 17 Mutarama 2023, ibicuruzwa byarimo hafi ya byose birahatikirira.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, burizeza abaturage ko amavuriro y’ibanze (Poste de santé), aherereye mu Mirenge ya Musanze, Gataraga na Nyange, yari amaze umwaka urega yaruzuye, akaba atari yagatangiye guha abaturage serivisi, ubu hari gahunda y’uko muri Gashyantare 2023, azatangira gukora.
Abaturage biganjemo abo mu Murenge wa Musanze, ngo batewe impungenge n’abajura badukanye amayeri yo kwiba bitwaje imbwa z’impigi, bagasaba inzego bireba guhagurukira iki kibazo.
Ababyeyi b’abana barererwa mu ngo mbonezamikurire zizwi nka Home based ECDs yo mu Karere ka Musanze, bifuza ko zarushaho gufashwa kubakirwa ubushobozi, butuma abana baharererwa bajya barushaho kubona indyo yuzuye ya buri munsi, kandi amasaha abo bana bahamara akarushaho kwiyongera, kugira ngo ubuzima bwabo burusheho (...)
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Ingabire Assumpta, arasaba abagenerwabikorwa barimo abahemberwa imirimo y’amaboko bakora, abahabwa amafaranga y’inguzanyo cyangwa ay’inkunga y’ingoboka muri gahunda ya VUP, ko mu gihe bayakoresheje neza, ari imbarutse (...)
Mu nka zisaga 327,558 zibarizwa mu Ntara y’Amajyaruguru, izigera ku 86,649 ni izimaze guhabwa imiryango itishoboye yo muri iyi Ntara, muri gahunda ya Girinka Munyarwanda, kuva yatangira mu mwaka wa 2006.
Abiganjemo abaturiye n’abarema isoko rya Gahunga, bahangayikishijwe n’umugabo ufite uburwayi bwo mu mutwe ukubita abantu akabakomeretsa, akagerekaho no kwangiza isoko, aho bahamya ko nta gikozwe ngo avuzwe mu maguru mashya, yazarisenya burundu bagasubira gucururiza mu mihanda no ku gasozi.
Umugabo witwa Ndamiyabo Ferdinard, yapfiriye mu nzu igenewe gukorerwamo imyitozo ngororamubiri (Gym), iherereye mu mujyi wa Musanze.
Abana babiri b’abahungu, basanzwe mu nzu bamaze gushiramo umwuka, bazize imbabura nyina yari yasize mu nzu yaka.
Abajyanama b’Ubuzima bo mu Karere ka Burera, batangiye kubaka Hoteli, izatwara akabakaba miliyoni 800Frw, yitezweho korohereza abagana ako Karere kubona aho bacumbika.
Inzego zifite aho zihurira n’ibikorwa byo kubungabunga ubuzima zo mu turere twa Burera na Rulindo, ziyemeje kongera ubukangurambaga busobanurira abaturage kumenya uburyo bwo kwirinda indwara ya Malariya no kuyivuza hakiri kare.
Imihanda yo mu mu Karere ka Musanze, cyane cyane iya kaburimbo, ikunze kugaragaramo abatwara abagenzi cyangwa imizigo ku magare(Abanyonzi), bayatwara bafashe ku binyabiziga biba byiganjemo amakamyo, Fuso cyangwa Daihatsu, yaba apakiye cyangwa adapakiye.
Imibare y’abantu bahitanwe n’impanuka yiturika ry’ikamyo yari itwaye gaz, iheruka kubera mu gace k’iburasirazuba bw’umujyi wa Johannesburg, mu ijoro rya Noheli, ikomeje kwiyongera, aho ubu habarurwa abagera kuri 34, barimo 10 b’abakozi bo mu bitaro byegereye agace yabereyemo.
Muri 2022, urwego rw’Uburezi mu Rwanda rwagaragayemo ibikorwa n’impinduka zitandukanye, harimo izijyanye n’ingengabihe y’umwaka w’amashuri, izamurwa ry’umushahara wa mwarimu, amasaha yo gutangiriraho amasomo; Minisiteri y’Uburezi yakunze kugaragaza ko zigamije kurushaho kuzamura ireme ry’Uburezi.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, itangaza ko muri uyu mwaka, ibyaha birimo icy’ubujura buciye icyuho, magendu, kwambukiranya imipaka mu buryo butemewe, gukubita no gukomeretsa, ari byo byagaragaye cyane mu Ntara y’Amajyaruguru.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, bugaragaza ikibazo cy’ibikorwaremezo byorohereza ishoramari birimo imihanda, amashanyarazi n’amazi meza, bitaragezwa mu cyanya cy’inganda cy’ako Karere, nka bimwe mu bikomeje gukoma mu nkokora gahunda yo kuhubaka inganda.
Kamanzi Ernest wari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, ahagarariye urubyiruko yeguye kuri iyi mirimo.
Minisiteri y’Uburezi yagaragaje gahunda ivuguruye y’amasaha mashya y’ishuri, izatangira gukurikizwa guhera tariki 1 Mutarama 2023.
Nyirandinganire Denyse wubakiwe inzu hamwe na bagenzi be b’abanyamurango ba RPF-Inkotanyi mu Karere ka Musanze, barahamya ko uyu muryango kuva ubayeho, imibereho n’ubukungu bya benshi byiyongera umunsi ku wundi; ibyo bikaba igihamya cy’iterambere rirambye no mu hazaza.
Ibitaro bikuru bya Ruhengeri, byashyikirijwe ibikoresho byifashishwa mu gukora inyunganirangingo n’insimburangingo, byitezweho korohereza abantu bafite ubumuga babigana kugerwaho na serivisi, bitabasabye koherezwa kuzishakira mu bindi bitaro bya kure.
Abakozi ba tumwe mu Tugari two mu Ntara y’Amajyaruguru, bavuga ko kuba hari ututagira ibikoresho by’ikoranabuhanga na murandasi (Internet), biri mu bikomeje kubangamira imitangire ya serivisi, bakifuza ko hagira igikorwa, iki kibazo kikabonerwa umuti urambye.
Twambazimana Chantal arasaba ubufasha bw’abagiraneza, nyuma y’aho atewe inda n’umusore bakundaga wamwihakanye, akabyara abana batatu icyarimwe (b’impanga); ubu akaba ahangayikishijwe n’ubuzima bumugoye arimo, hamwe n’izo mpinja akomeje kwitaho wenyine.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, asanga abayobozi n’inzego bafatanya, nibashyira imbaraga mu gukemurira abaturage ibibazo hakiri kare, bihereye ku rwego rwo hasi ku midugudu, bizagabanya imirongo batondaga babibaza Perezida Kagame, mu nzinduko akunze kugirira hirya no hino mu gihugu.
Mu Karere ka Musanze, hari abaturage bemeza ko gucika ku kurarana n’amatungo bikomeje kubabera ihurizo rikomeye, bitewe n’uko iyo bayaraje mu biraro hanze abajura bayiba; imvune, igihe ndetse n’amafaranga baba barashoye mu kuyitaho, bigahinduka imfabusa.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Prof. Jeannette Bayisenge, ubwo yatangizaga aya amahugurwa, yabibukije ko baje guhaha ubumenyi buzatuma babasha guhatanira imyanya ikomeye no gufata ibyemezo, mu miyoborere y’Umuryango w’Abibumbye.
Mu Ntara zose zitandukanye z’igihugu, Polisi y’u Rwanda, yahatangije ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro. Muri iki gikorwa, wabaye umwanya wo gukebura abakoresha umuhanda, aho Polisi yabibukije ko mu gihe baramuka baretse uburangare mu gihe batwaye ibinyabiziga, cyangwa bagenda mu muhanda n’amaguru, byagira uruhare rukomeye (...)
Nyuma yo guhabwa inyunganirangingo zigizwe n’amagare, inkoni zera, imbago amavuta yo kwisiga ndetse n’amatungo magufi, abafite ubumuga bo mu Karere ka Gakenke, barahamya ko bigiye kubakura mu bwigunge, bakabona uko bitabira umurimo, bityo bakihutana n’abandi mu iterambere.
Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, General James Kabarebe, arasaba urubyiruko kurangwa n’indangagaciro z’umurava mu byo bakora, bikajyana n’umuco wo kubahana no guharanira kwirinda ko amacakubiri yazongera guhabwa umwanya, kuko biri mu bizatuma babasha kuzuza inshingano z’ibyo bakora, bakabasha guteza (...)