Ikibazo cy’ubucucike bw’abana mu mashuri ababyeyi, abana n’abarezi bo mu Kigo cy’Amashuri abanza ya Gashangiro ya II bamaze igihe binubira kuri ubu ngo baba batangiye kugira icyizere cy’uko kiri mu nzira yo kubonerwa igisubizo.
Urubyiruko rwiganjemo abahoze mu bigo ngororamuco, Polisi y’u Rwanda yabagaragarije ko hari amahirwe menshi abakikije bakwiye kubyaza umusaruro bakiteza imbere, bakaba intangarugero ku bakiri mu ngeso mbi n’ibikorwa bigayitse.
Nyuma yo gutaha mu Rwanda rukigishwa amasomo arimo n’imyuga itandukanye, urubyiruko rwitandukanyije n’imitwe yitwara gisirikari ibarizwa mu mashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, rwishimira ko imbaraga rwatakazaga mu bikorwa bihungabanya umutekano, ubu ruzikoresha mu mu bikorwa by’ingirakamaro kuri bo no (…)
Imiryango yasigaye itabaruriwe imitungo yabo yegereye ahari kubakwa urugomero rwa Nyabarongo II, ihangayikishijwe n’imitungo yabo yiganjemo inzu zikomeje kwangizwa n’ituritswa ry’intambi rya hato na hato, rikorwa mu kubaka urwo rugomero, bagasaba inzego zibishinzwe kugena agaciro k’iyo mitungo yabo bagakiza ubuzima bwabo (…)
Abagore n’urubyiruko biganjemo abahoze mu mutwe wa FDLR ubarizwa mu mashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, bagaruka ku buzima bahozemo bw’intambara, kwica no gusahura; aho bemeza ko byageze ubwo batagishoboye kubwihanganira bagafata icyemezo cyo kwitandukanya n’uwo mutwe batahuka mu gihugu ngo bafatanye (…)
Bamwe mu bafite ibyangijwe n’inkongi y’umuriro iheruka kwibasira inyubako y’ubucuruzi yo muri Gare ya Musanze bavuga ko bari mu gihombo batewe n’uko ibyangiritse batari barigeze babishyira mu bwishingizi, ubu bakaba bari mu ihurizo ry’aho bazakura ubushobozi bwo kongera gusubukura imirimo.
Imodoka yo mu bwoko bwa Mitsubishi Fuso, yavaga i Musanze yerekeza kuri Mukungwa, yagwiriye inzu isenyuka igice kimwe, iyo modoka na yo irangirika.
Ibikoresho bibarirwa mu gaciro k’asaga Miliyoni 65 n’ibihumbi 300 y’u Rwanda ni byo bimaze kumenyekana ko byangijwe n’inkongi y’umuriro yibasiye inzu y’igorofa ry’ubucuruzi iri muri Gare ya Musanze.
Mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya IPRC Musanze, riherereye mu Karere ka Musanze, hamuritswe Laboratwari nshya eshanu, zizajya zifashishwa mu gukarishya ubumenyi no kunoza ubushakashatsi bushingiye ku bumenyi mu by’amashanyarazi akoresha ikoranabuhanga(Electrical Automation Technology), ubucuruzi bwifashisha (…)
Inyubako ikorerwamo ubucuruzi iherereye muri Gare ya Musanze, yafashwe n’inkongi, hahiramo ibintu bitandukanye.
Abanyeshuri 8,321 basoje amasomo mu byiciro binyuranye muri Kaminuza y’u Rwanda, tariki 17 Ugushyingo 2023, bashyikirijwe impamyabumenyi, Minisitiri w’Uburezi Dr Twagirayezu Gaspard, abibutsa ko umuvuduko w’iterambere ukeneye umusanzu wabo, kandi kubigeraho bisaba guhora bashishikariye ubushakshatsi no kuvumbura ibishya.
Akarere ka Musanze kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ugushyingo 2023 karaberamo umuhango wo gutanga Impamyabumenyi ku banyeshuri barangije muri Kaminuza y’u Rwanda. Mu gihe haburaga amasaha make, imirimo yo gutunganya Stade Ubworoherane y’Akarere ka Musanze uwo muhango uberamo yari irimbanyije.
Abahinzi ba Kawa bo mu Murenge wa Rusasa mu Karere ka Gakenke, bujurijwe inzu mberabyombi bagiye kujya bifashisha mu guhugurirwamo uburyo bwo kwita ku gihingwa cya Kawa, gucunga imari ikomoka ku buhinzi bwayo, uburyo bunoze bwo gukora ubushabitsi n’ibindi bizafasha kongera umusaruro mu bwiza no mu bwinshi.
Umugabo witwa Bavakure Gerard yagwiriwe n’ikirombe ubwo yarimo asana inzira zikiganamo, bimuviramo gupfa. Iki kirombe cya Kampani yitwa COMIKAGI, giherereye mu Mudugudu wa Nyamugari, Akagari ka Gikingo mu Murenge wa Ruli, Akarere ka Gakenke.
Mu gihe abagenzi n’abatwara ibinyabiziga bo mu Karere ka Gakenke bamaze igihe binubira akajagari k’abagenzi n’ibinyabiziga bigaragara ahategerwa imodoka mu isantere ya Gakenke kubera ko nta gare yubakiye ihari, ubuyobozi buvuga ko igisubizo kiri mu nzira yo kuboneka.
Umudugudu w’Icyitegererezo uzwi nka Kagano IDP Model Village uri kubakwa mu Murenge wa Muzo mu Karere ka Gakenke, uzatuzwamo imiryango iri hagati ya 300 na 400 harimo iyari ituye mu manegeka, iyangirijwe ibyayo n’ibiza n’indi bigaragara ko ikeneye ubufasha byihuse. Byitezwe ko niwuzura bamwe mu babarizwa muri ibyo byiciro (…)
Abaturage bo mu bice byiganjemo ibyo mu Mujyi wa Musanze batewe impungenge n’imihanda ya kaburimbo yatangiye kwangirika, bakavuga ko mu gihe hatagira igikorwa hakiri kare ngo ibyo bikorwa remezo bisanwe, byarushaho kwangirika mu buryo bukomeye.
Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza rwategetse ko Ntibansekeye Léodomir, Umukozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe ibikoresho (Logistic Officer) ukekwaho icyaha cyo gutesha agaciro Urwibutso rw’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Musanze, arekurwa agakurikiranwa adafunzwe.
Abayobozi babiri b’ibigo by’amashuri harimo uyobora Urwunge rw’Amashuri rwa Kiruri(GS Kiruri) n’uyobora Urwunge rw’Amashuri rwa Rukozo(GS Rukozo) byombi biherereye mu Karere ka Rulindo, batawe muri yombi.
Abaturage bafite imirima yegereye urugomero rw’amashanyarazi rwa Mukungwa II ruherereye mu Karere ka Musanze bavuga ko bamaze imyaka irenga 10 basaba Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu (REG) kubaha ingurane z’ibyabo byangijwe, dore ko ibyo basabwaga byose babitanze, ariko ntibahabwa iyo ngurane.
Umugabo witwa Hanyurwimfura André bakundaga kwita Padiri, bamusanze amanitse mu mugozi yamaze gushiramo umwuka, bikaba bikekwa ko yiyahuye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke buvuga ko hakenewe ibyumba by’amashuri 695, hari ibizubakwa ahari ibisanzwe 320 kuko bigomba gusenywa bikubakwa bundi bushya ndetse n’ibindi 375 bigomba kuvugururwa, mu rwego rwo kurushaho kunoza imyigire y’abana.
Abaturage bo mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya bo muri imwe mu Mirenge igize Akarere ka Burera, begeranyije ubushobozi mu buryo bw’amafaranga n’imbaraga z’amaboko, biyemeza kubakira bagenzi babo batishoboye, bagamije kubunganira mu mibereho no kubakura mu bukene bubugarije.
Ikibazo cy’abagabo baharira abagore inshingano zo gutunga urugo bonyine, ndetse n’ubukene bukigaragara muri imwe mu miryango yo mu Karere ka Nyabihu, biri mu mpamvu zagaragajwe nk’izituma imirire mibi n’igwingira mu bana bidacika.
Komisiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikari (RDRC), yashyikirije imiryango 20 y’abasezerewe mu gisirikare bagasubizwa mu buzima busanzwe, biganjemo abamugariye ku rugamba bo mu Turere dutanu tw’Igihugu.
Abaturage bakoraga akazi ko kujabura umucanga(kuwinura) mu mugezi wa Nyamutera mu Murenge wa Rugera Akarere ka Nyabihu, bavuga ko imibereho yabo ikomeje kujya ahabi biturutse ku bushomeri bisanzemo nyuma yo guhagarikwa gukora ubwo bucukuzi bakoreraga mu mirima yabo, bukegurirwa indi Kampani ibubyaza umusaruro bivugwa ko yo (…)
Abaturage bo mu Karere ka Nyabihu batunga agatoki bamwe mu bakuru b’Imidugudu kubakubita, hakaba n’abavutswa ibyo bakabaye bagenerwa bibafasha kuzahura imibereho.
Nyiraruvugo Olive n’umuhungu we Ndayishimiye Eric, baheruka gutabwa muri yombi tariki 11 Ukwakira 2023, nyuma y’uko abaturage babafatiye mu cyuho bacukura icyobo mu mbuga y’urugo rwabo, bigakekwa ko ari icyo bateganyaga kujugunyamo umurambo w’umwana w’umukobwa wasanzwe mu nzu babamo, iherereye mu Mudugudu wa Mutuzo Akagari (…)
Umugore witwa Akingeneye (izina twamuhaye), wo mu Karere ka Nyabihu, avuga ko guhishira umugabo yakoreraga akazi ko mu rugo wamusambanyije akamutera inda ubwo yari akiri umwangavu, byamuviriyemo guterwa indi nda ya kabiri, none akomeje kugorwa n’imibereho yo kurera abo bana atishoboye.
Abaturage bo mu Karere ka Nyabihu, bavuga ko gahunda yo gutera ibiti by’imbuto ziribwa nikomeza gushyirwamo imbaraga, umusaruro wazo uzarushaho kwiyongera babashe guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi kikigaragara cyane cyane mu bana.