Ku Rwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Faransisiko d’Assise Remera (GS St François d’Assise Remera), giherereye mu Murenge wa Remera mu Karere ka Musanze, huzuye Salle abanyeshuri bazajya bafatiramo ifunguro rya saa sita.
Umugore witwa Mukanoheli utuye mu Murenge wa Cyanika Akarere ka Burera, amaze imyaka ine mu gahinda yatewe n’umugabo we, wamutemye akamuca urutoki, yarangiza agatorokera muri Uganda.
Iyi nzu yamezemo icyo giti, iherereye mu Mudugudu wa Ganzo Akagari ka Kageyo mu Murenge wa Rushashi, ikaba yarakoreragamo icyahoze ari Urukiko rwa kanto rwa Rushashi, ariko ikaba itagikorerwamo kuko ishaje dore ko ngo yaba yarubatswe mu myaka ya mbere ya za 1970.
Abaturage bo mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke, nyuma yo gushyikirizwa Umuyoboro w’amazi ureshya na Km 5, biruhukije imvune baterwaga n’ingendo ndende bakoraga bajya kuvoma ay’ibirohwa mu bishanga n’ibidendezi byo mu mibande, yajyaga anabagiraho ingaruka zirimo no guhora barwaye indwara ziterwa n’umwanda.
Abahinga mu Kibaya cya Mugogo, bavuga ko ubu bari mu gihombo cy’imyaka yabo bari barahinzemo, iri hafi kwera ikaza kurengerwa n’amazi y’imvura yaguye mu minsi ishize, bagasaba ko cyakongera kigatunganywa.
Abiganjemo abafite imirima n’amasambu mu kibaya cya Gatare, bahangayikishijwe n’uko imirima yabo bayambuwe ku ngufu, n’abantu bayihinduye ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro, ku buryo nta muntu ushobora guhirahira ngo akandagizemo ikirenge ngo byibura bahinge kuko n’ubigerageje bamukubitiramo.
Imiryango ibiri itishoboye yo mu Karere ka Gakenke, y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma yo kumurikirwa inzu yubakiwe, irahamya ko iyi ari imbarutso y’ubuzima bwiza n’iterambere rirambye bari bamaze igihe basonzeye.
Uruganda rukora sima rwa CIMERWA rwashyikirije Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) Sima izifashishwa mu kubakira imiryango iheruka gusenyerwa n’ibiza.
Umuryango Never Again Rwanda uvuga ko ihohoterwa rishingiye ku mitungo, rigaragara mu miryango imwe n’imwe yo mu Karere ka Musanze, bikomeje kuyisubiza inyuma mu iterambere bikanayibera inzitizi, mu gushyira mu bikorwa Politiki z’Igihugu.
Umurambo w’umusore witwa Iradukunda Egide wacururizaga Mituyu (Me2U) muri Centre ya Gakenke mu Karere ka Gakenke, wagaragaye iruhande rw’umuhanda yamaze gushiramo umwuka, bigaragara ko yatewe ibyuma mu mutwe.
Urubyiruko 50 rwo mu Mirenge ya Cyanika na Kagogo mu Karere ka Burera, rwishoraga mu bikorwa byo kwambukiranya imipaka mu buryo butemewe, rutunda magendu n’ibiyobyabwenge, rugiye kubakirwa ubushobozi binyuze mu kwigishwa imyuga, izatuma babasha kwihangira imirimo ibafitiye akamaro, bityo babashe no kwitandukanya n’ibyo (...)
Imwe mu miryango yo mu Karere ka Musanze yihaye intego yo kuzigamira igishoro cyo kwifashisha mu gushyira mu bikorwa imishinga ibyara inyungu, ku buryo nibura mu myaka ibiri iri imbere hari urwego rw’iterambere rufatika bazaba bagezeho.
Umukobwa w’imyaka 12 y’amavuko yapfiriye mu kigo cy’ishuri yigagamo, nyuma y’icyumweru yari amaze aharwariye. Uwo mukobwa witwa Umuhire Ange Cecile, yigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye muri Ecole des Sciences de Musanze, ikigo cy’Amashuri giherereye mu Karere ka Musanze.
Perezida Paul Kagame wari ukubutse mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Gicurasi 2023, yageze mu mujyi rwagati wa Musanze, ava mu modoka, asuhuza imbaga y’abaturage bari bamutegererezanyije urugwiro rwinshi.
Umugabo witwa Habarurema wari umaze iminsi ibiri yaragwiriwe n’ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro, yagikuwemo akiri muzima.
Abaturage biganjemo abafite imirima mu hazwi nko ku ‘Kora’ mu Murenge wa Bigogwe, Akarere ka Nyabihu, bahangayikishijwe n’ikibazo cy’imyanda yiganjemo amashashi, amacupa ya purasitiki n’ibimene by’amacupa bijugunywa mu mirima yabo, bikabangamira ubuhinzi.
Abacururiza mu isoko rya Gahunga n’abarihahiramo, bavuga ko kuba ritagira amatara arimurikira biteza umwijima mu gihe cy’amanywa na nijoro, bikabangamira ubucuruzi, bagasaba ko yashyirwamo bagakora batekanye.
Bamwe mu baturage bivuriza ku bitaro bishya by’Akarere ka Gakenke bizwi ku izina ry’ibitaro bya Gatonde, baravuga ko babangamiwe na zimwe mu nyubako ziva mu gihe cy’imvura, kuko bituma badahabwa service neza.
Abaturage bo mu Turere dutandukanye tw’Igihugu, bafatanyije n’ubuyobozi, bitabiriye Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Mata 2023, wabereye mu bice bitandukanye, ukibanda ku kurwanya isuri, gutunganya no gusana ibikorwa remezo nk’imihanda no kubakira abatishoboye.
Abaganga n’abakozi b’ibitaro by’Akarere bya Gatonde, banenga ubugwari n’urugero rubi bamwe mu baganga bahoze bakora mu mavuriro yo hirya no hino mu gihugu bagaragaje bakijandika muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwanya wo kuzuza inshingano zo kurengera no gukiza ubuzima.
Bamwe mu batwite n’abonsa batishoboye bo mu Karere ka Musanze, bavuga ko bamaze igihe bizezwa gushyirwa ku rutonde rw’abahabwa amafaranga agenewe kubunganira mu kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana, ariko kugeza ubu bikaba bidakorwa, mu gihe hari abandi bayahabwa, ubuyobozi bukabizeza ko ari ikibazo cyabaye ariko (...)
Minisitiri w’Urubyiruko, Dr Utumatwishima Abdallah, asanga hari amahirwe menshi iterambere ry’Igihugu ryubakiyeho, urubyiruko rukwiye kubyaza umusaruro, kugira ngo iterambere ryarwo n’iry’Igihugu ryihute.
Abafashamyumvire mu by’ubuhinzi bakurikirana umunsi ku wundi abahinzi bo mu matsinda ahinga imboga n’imbuto mu Karere ka Gakenke, bahawe amagare mashya bemeza ko agiye kuborohereza mu kwegera abahinzi babashishikariza kwita ku ruhererekane nyongeragaciro mu buhinzi, ibi bikaba byitezweho kongera umusaruro mu bwiza no mu bwinshi.
Imiryango ikennye yo mu Murenge wa Shingiro mu Karere ka Musanze, igiye guhabwa amafaranga binyuze muri gahunda ya ‘GiveDirectly’, bazifashisha bakora imishinga iciriritse ibyara inyungu, kugira ngo ibashe kwikura mu bukene.
Abasirikari, Abapolisi n’Abasivili baturutse mu bihugu bine bigize Umutwe w’Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba, uhora witeguye gutabara aho rukomeye (Eastern Africa Standby Force), batangiye amahugurwa, yitezweho kubongerera ubumenyi mu bijyanye no kurinda abasivili, akaba abera mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace (...)
Umugabo witwa Dukurikiyimana Céléstin yafatiwe mu cyuho, ari hejuru ku ipoto arimo kwiba insinga z’amashanyarazi ahita atabwa muri yombi hamwe n’abandi bantu bane bikekwako bafatanya muri ubwo bujura.
Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA), itangaza ko mu Rwanda buri munsi, mu gihe cy’itumba n’umuhindo abantu babiri bapfa bazize ibiza, abandi bikabasigira ubumuga.
Mu gutanga umusanzu w’amaboko mu bikorwa bihindura imibereho y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko batishoboye, urubyiruko rwo mu Karere ka Musanze, ruvuga ko muri iki gihe cy’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ruzibanda ku gusana no kubaka inzu mu Midugudu (...)
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Dancille Nyirarugero, asaba abikorera gukoresha ubushobozi bwabo mu bikorwa byubaka Igihugu no kukirinda gusubira mu mateka mabi, cyabayemo yakigejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abiganjemo urubyiruko rwo mu Karere ka Musanze, bifuza ko mu bice bigize Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Musanze, hashyirwa amafoto, inyandiko n’izindi ngero z’ibishobora gufasha abasura uru rwibutso, gusobanukirwa byisumbuyeho amateka agaragaza uko umugambi wo gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi wabayeho (...)