Itsinda ryo ku rubuga nkoranyambaga rwa WhatsApp rihuriyemo Abanyamuhima mu karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ryakusanyije inkunga y’asaga ibihumbi 300 by’Amafaranga y’u Rwanda yo kugoboka bagenzi babo bagizweho ingaruka na Guma mu rugo.
Umubyeyi witwa Mukasarasi Godelieve wo mu Karere ka Kamonyi, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabonye uburyo bagenzi be bapfakajwe na Jenoside ikanabasiga bamwe barwaye kubera gufatwa ku ngufu abandi bakabyara abana batifuzaga, asanga agomba kugira icyo akora nk’umuntu wari wagize amahirwe yo kurokokana (...)
Impuguke z’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO/OMS) zirimo gukora ubushakashatsi ku nkomoko ya coronavirus, zangiwe kwinjira mu Bushinwa ku munota wa nyuma.
Hagati y’umwaka 1979-1983, mu Muhima wa Kigali havukiye orchestre yitwaga Les Anges, ivukira mu rugo rwa Nyakwigendera Gasana Gaetan, itangijwe n’abana be batandatu (6) mu bana icyenda (9) yarafite, nyuma haza kuzamo bagenzi babo 2 baba umunani (8), ubundi orchestre yabo bayita Les 8 Anges.
Orchestre Ingeli ni imwe mu zakanyujijeho mu Rwanda ahagana mu myaka ya za 80-90, ikaba ifite amateka maremare kandi akungahaye mu birebana n’ubuhanzi.
Cyizere Danny ni umwana w’imyaka 10 utuye mu Murenge wa Kanombe, Akagari ka Rubirizi, Umudugudu wa Benimana aho abana n’ababyeyi be Nizeyimana Emmanuel na Kayitesi Laetitia.
Umuhanzi Makanyaga Abdoul ni umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda bamaze igihe kinini muri uwo mwuga, we akagira umwihariko wo kugendana n’ibihe.
Imibumbe ya Jupiter na Saturn mu ijoro rishyira ku wa 22 Ukuboza, yagaragaye yegeranye cyane kurusha uko iheruka kugaragara mu myaka 800 ishize maze bisa n’ibishushanyije ‘Inyenyeri ya Noheli’.
Mutezimana Venantie ni umubyeyi w’abana batatu barimo impanga umwaka n’amezi icyenda. Umwe muri izo mpanga (Irasubiza Chris) yavutse afite umutima urimo umwenge, ku buryo atabasha guhumeka neza cyangwa ngo ashyire uturaso ku mubiri.
Makanyaga Abdul, umuhanzi akaba n’umucuranzi wabigize umwuga, amaze imyaka isaga 50 akora ako kazi. Afite amateka akungahaye mu muziki w’u Rwanda. Yibuka byinshi byayaranze birimo ibibi n’ibyiza ariko byose birimo amasomo yifuza kugeza ku bahanzi babyiruka.
Inkiko eshanu zo mu Mujyi wa Kigali, zigiye gutangira kugerageza uburyo bushya Leta y’u Rwanda yashyizeho bwo gusimbuza igifungo ibindi bihano ku bafungwa bahamwe n’ibyaha nk’uko bitangazwa n’urwego rw’Ubutabera.
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, ku wa Gatatu tariki 18 Ugushyingo 2020, yemeje imishinga y’amategeko ashyira mu bikorwa Amasezerano y’Ubufatanye mu Bwikorezi bwo mu Kirere (BASAs) hagati y’u Rwanda n’ibihugu bitanu birimo Brazil, Republika Iharanira Demukarasi ya Kongo, Namibia, Somalia na Tunisia.
Mu Kagari ka Kabeza, Umudugudu w’Ingenzi, Umurenge wa Muhima mu Mujyi wa Kigali habaye impanuka yatewe n’icupa rya gaz ryaturitse ariko ku bw’amahirwe ntawe yahitanye cyangwa ngo igire uwo ikomeretsa.
Abayobozi bashinzwe amatora muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) baremeza ko amatora yagenze neza cyane mu mateka y’igihugu, ndetse bamaganira kure ibirego bya Donald Trump uvuga ko yibwe amajwi.
Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yashyize ahagaragara raporo yayo ngarukamwaka yerekana ko ibikorwa by’amabanki byateye imbere, nubwo ubukungu muri rusange bwakomwe mu nkokora n’icyorezo cya coronavirus cyageze mu gihugu muri Werurwe 2020.
Muri Uganda batangiye kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, mu matora ateganyijwe muri Mutarama 2021. Abiyamamaza bose hamwe ni abantu 11, ariko ab’ingenzi cyane ni Perezida Yoweri Kaguta Museveni n’umuhanzi Bobi Wine.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi no mu bihugu byunze ubumwe by’i Burayi, Dr Dieudonné Sebashongore, ari kumwe n’umunyamabanga wa mbere muri Ambasade Gustave Ntwaramuheto, bijeje kuzatera inkunga abayobozi b’urugaga mpuzamahanga rw’abashakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, no ku zindi Jenoside zemewe n’amategeko.
Mu Murenge wa Ngarama mu Karere ka Gatsibo, mu gitondo cyo ku wa kabiri tariki 03 Ugushyingo 2020, ubuyobozi bwazindukiye mu mukwabu wo gushakisha abana banze gusubira ku ishuri, bafata abana 85 ndetse bashakisha n’ababyeyi babo basinyira ko nta mwana uzongera kujya mu isoko igihe abandi bagiye kwiga.
Polisi muri Tanzania yataye muri yombi umuyobozi w’ishyaka Chadema ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho nyuma y’iminsi mike habaye amatora atemerwa n’abatavuga rumwe n’ishyaka Chama cha Mapinduzi.
Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, ku Cyumweru tariki 01 Ugushyingo 2020 yavuze ko we ubwe yishyize mu kato nyuma y’uko ahuye n’umuntu waje gusangwamo Covid-19.
Ukwezi k’Ukwakira 1990, kwasigiye benshi ibikomere, ariko kunaba intangiriro yo kubohora u Rwanda, ubwo Inkotanyi zagabaga igitero cyo ku itariki 01 Ukwakira.
Amakuru aturuka mu Buholandi aravuga ko Polisi y’iki gihugu yataye muri yombi Umunyarwanda ariko utavugwa amazina, ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abahanzi b’ibyamamare muri Tanzania bakomeje gususurutsa abaturage mu bikorwa byo kwiyamaza ku bazahatanira umwanya wa Perezida.
Imibare yatanzwe n’abashinzwe ubuzima mu Bubiligi ku wa Gatanu tariki 23 Ukwakira 2020 irerekana ko abantu hafi ibihumbi 17 ari bo banduye covid-19. Abajyanywe mu bitaro mu masaha 24 bari 498, naho abarembye cyane bari 573.
Umukambwe w’imyaka 74 wo muri Leta ya Tamil Nadu mu Buhinde washyizwe mu buruhukiro bibeshye ko yapfuye, yashizemo umwuka nyuma y’akanya gato bamuvanye mu isanduku ikonjesha imirambo itegereje gushyingurwa.
Umuryango wo mu Bwongereza uharanira guteza imbere ubwisanzure bw’ibitekerezo (English PEN), igihembo cyawo cya 2020 gihabwa Umwanditsi Mpuzamahanga Ushirika Ubwoba (International Writer of Courage) wagihaye umusizi w’Umunya-Eritrea witwa Amanuel Asrat.
Amakuru aturuka mu Bufaransa aravuga ko ubutabera mpuzamahanga bufite akazi katoroshye ko kwemeza niba Félicien Kabuga ufungiye mu Bufaransa ashinjwa Jenoside, yakoherezwa kuburanira Arusha muri Tanzania cyangwa se akabanza guca i La Haye mu Buholandi gusuzumwa n’abaganga.
Mu buzima bwa buri munsi, abantu bagira ubwoko bw’amafunguro bakunda kurya ku buryo usibye indwara gusa; nta kindi gishobora gutuma bayareka uko byagenda kose.
Aba bateramakofi babigize umwuga mu cyiciro cy’abaremereye bazahura mu mukino utegerejwe na benshi ku itariki 28 Ugushyingo 2020 muri Leta ya California.
Leta y’u Bushinwa yiyamye ku mugaragaro Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (UN) kubera kubuhoza ku nkeke zivuga ko ari bwo bwateje icyorezo cya Coronavirus.