Shaquille O’Neal wahoze akinira ikipe ya Basketball ya Miami Heat, kuwa kabiri tariki ya 20/01/2015 yarahiriye kwinjira mu gipolisi cya leta ya Florida, mu muhango wari uyubowe na Donald De Lucca, umuyobozi wa Police mu mujyi wa Doral.
Mu gihugu cya Irlande umugore usa n’uwapfuye kubera ko ubwonko bwe butagikora, abaganga biyemeje kumufasha gukomeza kubaho kubera ko atwite n’ubwo ababeyi b’uwo mugore batabyemera.
Umunyamabanga nshingwabikorwa muri Transparency International Rwanda, Mupiganyi Apollinaire, atangaza ko kuba mu Rwanda ruswa ikihagaragara biterwa n’abantu bamwe bayiha icyuho bitewe no kutagira ubunyangamugayo.
Umugabo w’umushinwa yemeje abantu aterura umufuka w’amatafari afite ibiro 80. Icyatangaje abantu ariko si ibyo biro yateruye, ahubwo ni uburyo yabiteruye akoresheje udusabo tw’intanga (Testicules).
Mu Bwongereza hasohotse amakuru avuga ko Yezu yari yarashakanye n’umugore witwaga Mariya Magadalena benshi bitaga indaya, ndetse ngo bari bafitanye n’abana babiri.
Umunyasudanikazi umaze iminsi asiragizwa mu nzego z’umutekano kubera ko yarangowe n’umugabo w’umukristu kandi we akomoka mu bayisilamu, yongeye kurekurwa kuri uyu wa gatanu 26 Kamena 2014 nyuma yo gutabwa muri yombi ashinjwa gukoresha ibyangombwa by’ibihimbano.
Issa Timamy uyobora District ya Lamu mu gihugu cya Kenya yatawe muri yombi ashinjwa kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba biherutse guhitana abantu 60 mu mujyi wa Mpeketoni ubwo abarwanyi ba al-Shabab bo muri Somalia bagabaga ibitero kuri station ya Police, mu maresitora no mu mahoteli.
Umugore wo muri Sudani wari warakatiwe igihano cyo kwicwa anyonzwe kubera icyaha yashinjwaga cyo gutatira idini ya Islam, yarekuwe nk’uko ushinzwe ku muburanira yabitangarije BBC kuri uyu wa mbere tariki 23/06/2014.
Umuyobozi w’inzu y’itangazamakuru ritandukanye rya Leta ririmo na televiziyo muri Afurika y’Epfo yitwa SABC yatangiye gukorwaho iperereza ku makuru amuvugwaho ko yahawe umugore nk’impano.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) ryatangaje ko amakipe, abakinnyi cyangwa abafana bayo bazagaragaraho ibikorwa by’ivanguraruhu mu gikombe cy’isi kirimo kubera muri Brazil, azahita yirukanwa mu gikombe cy’isi nta nteguza.
Jean Berchmans Habinshuti uregwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, abashinzwe kumuburanira muri Canada, ntibabashije kumvisha urukiko icyifuzo cy’uko yagumayo agahabwa ibyangombwa by’ubuhunzi.
Urukiko rwa Khartoum muri Sudan rwasabiye igihano cyo kwicwa anyonzwe, umugore w’umuyisilamukazi wemeye gushyingiranwa n’umugabo wo mu idini rya gikirisitu. Uwo mugore yahamijwe icyaha cy’ubusambanyi no guta idini.
Muri africa y’epfo imodoka yo mu bwoko bwa bisi y’igipolidisi cya leta kuwa gatatu tariki 30 Mata yagonze ishusho rya Nyakwigendera Nelson Mandela yari imaze iminsi mike imuritswe aho iri imbere y’inyubako y’inteko ishinga amategeko mu mujyi wa Cape Town.
Uwari umutoza wa Manchester United, David Moyes, yirukanywe kuri uwo mwanya nyuma y’amezi 10 gusa yari amaze asimbuye Sir Alex Ferguson.
Abadepite b’abagore mu nteko ishinga amategeko muri Kenya baraye bivumbuye basohoka mu nama yari irimo kwiga ku itegeko rirebana n’ubuharike, bukomeje guteza impagarara muri icyo gihugu.
Umunyeshuri w’umukobwa wiga iby’ubuganga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatangaje ko agiye gushyira mu cyamunara ubusugi bwe abinyujije ku rubuga rwa internet, aho yifuza kugurisha ubusugi bwe ku musore cyangwa umugabo uzemera gutanga amadorali ibihumbi 400.
Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Rap, Kanye West, yahanishijwe igihano cyo kumara imyaka ibiri yitwararitse kubera ibyaha yahamijwe byo guhohotera umunyamakuru wamufotoye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Los Angeles umwaka ushize ari kumwe na fiancée we Kim Kardashian.
Urukiko rwo mu Bufaransa rwakatiye igifungo cy’imyaka 25 Simbikangwa Pascal, Umunyarwanda ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994.
Pasiteri Celestin Mutabaruka ukurikiranweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 akaba aba mu gihugu cy’Ubwongereza ashobora koherezwa kuburanishirizwa mu Rwanda.