Buhigiro Jacques w’imyaka 77 y’amavuko, ni we waririmbye indirimbo zitandukanye nka ‘Amafaranga, Agahinda karakanyagwa, Nkubaze Primus’ n’izindi, ariko ubusanzwe ni impuguke mu kuvura ingingo zimugaye (Kinésithérapie), umwuga yigiye mu Bubiligi guhera mu 1966-1970.
Umuyobozi w’Umujyi wa Mons mu Bubiligi avuga ko aterwa ipfunwe n’ibihugu bimwe byatereranye u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America (USA), Joe Biden, yavuze ko guhamwa n’icyaha kwa Derek Chauvin wahoze ari umupolisi wishe George Floyd, ari intambwe nini cyane itewe mu butabera bwa America.
Perezida wa Chad Idriss Déby yatabarutse aguye ku rugamba aho ingabo ze zakozanyijeho n’inyeshyamba mu majyaruguru y’igihugu mu mpera z’icyumweru gishize, nk’uko byatangajwe n’igisirikare kuri televiziyo y’igihugu, ari na cyo kigiye kuyobora inzibacyuho mu gihe cy’amezi 18.
Mu rwego rwo kugabanya ubucucike buri muri za gereza, Ubucamanza bw’u Rwanda bwamaze gutunganya amadosiye 917 ku byaha byakozwe n’abakiri bato, ndetse butanga n’amatariki bagomba kwitabira inkiko.
Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Imran Khan, yavuze ko Guverinoma z’ibihugu by’i Burayi zagombye gushyira mu gatebo kamwe abantu batuka Mohamed n’abapfobya Jenoside y’Abayahudi.
Perezida wa Tanzania yasabye Abadepite mu Nteko shinga Amategeko kurekera aho guta umwanya bamugereranya na nyakwigendera John Pombe Magufuli yasimbuye.
Ignacienne Bucyeye, umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bafite ababo bishwe muri Jenoside bari abakozi b’icyari peregitura ya Kibungo, avuga ko ihungabana rigenda rifata indi ntera uko imyaka ishira.
Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) cyatangaje ko kigiye kongerera u Rwanda igihe cyo kwishyura umwenda w’Amadolari miliyoni 42 mu gihe cya mbere kingana n’amezi atandatu.
Tungurusumu ni igihingwa gifite umumaro utandukanye mu buzima bw’umuntu, ari mu buvuzi no mu gutegura amafunguro, ariko hari benshi badakunda umwuka umuntu asohora mu kanwa iyo yayiriye.
Urugaga Mpuzamahanga rw’Ubushakashatsi kuri Jenoside (RESIRG asbl) ruratangaza ko rwishimiye raporo ya Komisiyo Duclert, ikubiyemo amakuru yabonetse mu bushyinguranyandiko avuga ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Ubushakashatsi buheruka gukorwa mu Bwongereza, burerekana ko abantu banywa umuvinyo byibuze ml 0,14 mu cyumweru, ngo bibagabanyiriza ibyago byo kurwara ishaza mu jisho, cyane cyane iyo ari umuvinyo utukura (red wine / vin rouge).
U Bufaransa bwasubiye muri Guma mu rugo ku nshuro ya gatatu mu gihe imibare y’abandura ikomeje kwiyongera ku buryo hari impungenge ko ibitaro biza kubura aho bibashyira.
Urukiko Rwisumbuye rw’Akarere ka Gasabo muri iki cyumweru rwahamije ibyaha abari Abayobozi bakuru muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) no muri Minisiteri y’ibikorwa Remezo (MININFRA), ruhita rutegeka ko bafungwa imyaka itandatu (6) nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije (…)
Itsinda ry’abimukira b’urubyiruko baba mu mujyi wa Nantes mu Bufaransa, barimo gusabirwa ibyangombwa byo kuba mu Bufaransa nyuma yo gutabara umuryango w’abantu batatu bari bagiye guhira mu nzu ku cyumweru.
Mu gihe ubuhamya n’ibimenyetso bishinja bikomeje kuboneka ari byinshi mu rubanza rw’abayobozi 22 n’abayoboke b’umutwe w’iterabwoba wa FLN, ibitangazamakuru byo mu bihugu byateye imbere biracyatsimbaraye mu rugamba rwo kwikoma u Rwanda.
Uruganda rwa NIKE rukora imyambaro n’inkweto bya siporo rwareze ikigo cy’ubucuruzi cya Brooklyn art collective MSCHF, kiganye inkweto za NIKE kikazita “Inkweto za Satani”, zirimo n’ibitonyanga by’amaraso y’abantu ku gikandagizo.
Umubyeyi wo mu mujyi wa Kigali utarashatse kuvugwa amazina, yatwoherereje akabaruwa k’urukundo umwana w’umukobwa wiga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza yandikishije agashyikiriza umwana w’umuhungu bigana amubwira ko amukunda bikomeye, undi na we akajya kugasomesha.
Polisi n’ubuyobozi mu nzego z’ibanze mu Karere ka Nyanza, ku cyumweru gishize baguye gitumo abantu barenga 30 barimo gusengera ahantu hatemewe, kandi nta n’umwe wari wubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19, cyane ko nta n’umwe wari wambaye agapfukamunwa.
U Burusiya bwahamagaje Ambasaderi wabwo uri Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), mu biganiro byo kureba uko bafatirana umubano hagati y’ibihugu byombi utararushaho kuba mubi.
Mu ngamba urubuga rwa Instagram rwafashe zo kurinda abarukoresha, rwongeyemo izifasha ingimbi n’abangavu kwirinda ubutumwa badashaka bohererezwa n’abantu bakuru.
Amavuta y’inka ni meza mu gikoni kandi araryoha, kuyarya bifitiye akamaro kanini umubiri kuko afite intungamubiri nyinshi kandi agafasha mu igogora.
Leta y’u Bushinwa yemeje urukingo rushya rwa Covid-19 rugomba gukoreshwa aho byihutirwa rwakozwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe gukumira ibyorezo (CDC), rukaba rubaye urukingo rwa gatanu mu nkingo zose zimaze gukorwa n’icyo kigo.
Ubuyobozi bwa Vatican ku wa Mbere tariki 15 Werurwe 2021 bwemeje ko Kiliziya Gatolika idashobora guha umugisha umubano w’ababana bahuje igitsina kuko Imana “idashobora guha umugisha icyaha”.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) cyihaye intego yo kuzamura umubare w’abagabo bisiramuje bakava kuri 40% bakagera byibuze kuri 70%.
Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), yamuritse igitabo kiri mu Kinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa. Icyo gitabo kigiye ahagaragara mu gihe u Rwanda rwitegura kunamira ku nshuro ya 27 abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascene yavuze ko (…)
Inzego z’ubuzima mu Bwongereza zatangiye guhura n’akazi katoroshye nyuma y’iminsi mike batangiye gutera urukingo rwa mbere rwa covid-19 ku bantu barengeje imyaka 80, kuko barimo kuva mu rugo bitemewe.
Bobi Wine umwe mu b’ingenzi batavuga rumwe n’ubuyobozi muri Uganda ari mu mazi abira nyuma y’amakuru avuga ko ashobora kuba afite imodoka idatoborwa n’amasasu.
Nicolas Sarkozy wahoze ari Perezida w’u Bufaransa n’abandi bantu babiri bakoranaga nawe bakatiwe igifungo cy’imyaka itatu – harimo ibiri yasubitswe – nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya ruswa.
Kuva namenya ubwenge ahagana muri za 80, iyo umuntu yatabwaga muri yombi akekwaho icyaha runaka, mu rwego rw’amategeko inzego z’umutekano zabanzaga kumufungira aho bitaga kuri burigade (brigade) cyangwa kuri sitasiyo (station) ya Polisi, hanyuma yahamwa n’icyaha agafungwa bakavuga ko “Bamumanuye”.