Ku wa Gatatu tariki ya 28 Kamena 2023, Abayisilamu bo mu Rwanda no ku Isi bizihije Umunsi Mukuru w’Igitambo uzwi nka Eid al-Adha, isengesho muri Kigali rikaba ryabereye kuri Kigali Pelé Stadium i Nyamirambo, Abayisilamu bibutswa gusangira n’abakene.
Padiri Luc Bucyana, usanzwe akuriye abandi (Curé doyen), akaba kandi ari na Padiri mukuru ushinzwe ibikorwa by’ikenurabushyo ryo gushyira hamwe muri Neuchâtel y’Iburengerazuba, yagizwe kandi Umuyobozi wa Bazilika yaragijwe Bikira Mariya Umwamikazi wajyanwe mu ijuru (Basilique Notre-Dame-de-l’Assomption), akaba azanakomeza (...)
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Kamena 2023, nibwo habaye umuhango wo gushyingura Pasiteri Théogène Niyonshuti uherutse kwitaba Imana, azize impanuka yakoreye muri Uganda ku wa Gatanu tariki 23 Kamena 2023, ubwo yagonganaga n’imodoka itwara abagenzi (Agence) ya Simba.
Impande zihanganye muri Sudani zumvikanye ko zigomba gutanga agahenge k’iminsi ibiri ku gira ngo abayisiramu babashe kwihiza umunsi Mukuru ngarukamwaka w’Igitambo (EId Al Adha) neza.
Kuri uyu wa 27 Kamena 2023, Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo yagiriye uruzinduko ku kirwa cy’Iwawa anatura Igitambo cya Misa, yaherewemo n’amasakaramentu y’ibanze abagera kuri 84 bagororerwa kuri iki kirwa.
Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Hon Mukabalisa Donatille, yakiriye Abadepite baturutse mu Nteko Ishingamategeko y’inzibacyuho ya Burkina Faso, bazamara iminsi itandatu mu Rwanda bareba zimwe muri gahunda za Leta uko zishyirwa mu bikorwa, kugira ngo nabo bibahe isomo ry’ibyo bazakora mu gihugu cyabo.
Abaturage bo mu gihugu cya Kenya batavuga rumwe na Leta batangaje ko batishimiye itegeko ryasinyweho na Perezida wa Kenya William Ruto ryo kongera imisoro.
Ikiganiro EdTech cyatambutse kuri KT Radio ku mugoroba wo kuri uyu wa 26 Kamena 2023, cyagarutse ku ikoranabuhanga rikoreshwa mu burezi, bukomatanya uburyo gakondo n’iyakure mu Rwanda, bigamije kwihutisha ubu buryo bw’imyigire, kikaba ari ikiganiro gikorwa ku bufatanye na Mastercard Foundation.
Ubushinjacyaha mu Rukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa, bwasabiye Philippe Hategekimana wiyise Biguma, igihano cyo gufungwa burundu kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko mu gace ka Nyanza aho yakoreraga nk’umujandarume mu 1994.
Ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ni ikibazo gikomereye ibihugu byose by’Isi bihuriyeho, kigahangayikisha n’abayituye. Umuryango mpuzamahanga washyizeho umunsi wo kurwanya ibiyobyabwenge uba tariki ya 26 buri mwaka, hagamijwe gufasha abatuye Isi kubireka, kuko byangiza ubuzima bwa muntu.
Abantu batandukanye bari mu byiciro byose ari abakuru n’abato, usanga bishushanya ku ruhu rwabo bagashyiraho amabara aribyo bita tatouage, ntibamenye ko hari ibintu bimwe umuntu atemerewe gukora mu gihe yabikoze. Bimwe mu bintu umuntu ufite Tatouage atemerewe gukora, harimo gutanga amaraso yo gufasha imbabare.
Abantu batandukanye bamenye Pasiteri Théogène Niyonshuti bavuga ko bazamwibukira cyane ku bikorwa by’urukundo yakoraga, ndetse n’inyigisho zisekeje yajyaga atanga yigisha ijambo ry’Imana.
Kompanyi yitwa OceanGate yemeje ko abagabo 5 bari mu bwato bwitwa Titan bwari buherutse kujya kureba ibisigazwa by’ubwato bwa Titanic hanyuma bukarohama mu Nyanja ya Atlantic, bose bamaze gushiramo umwuka.
Mu nama irimo kubera mu Bufaransa, yanitabiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, yiga ku guteza imbere ubukungu mu bihugu bikennye, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yagaragaje ko ku Isi hari amafaranga menshi yakabaye afasha ibihugu bikennye, ariko inzego z’abikorera ahanini zikaba (...)
Amakuru y’urupfu rwa Pasiteri Théogène Niyonshuti wiyitaga ‘Inzahuke’ yamenyekanye mu masaha y’urukerera kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Kamena 2023, saa cyenda za mu gitondo.
Ibikorwa byo gushakisha abarohamye mu Nyanja ya Atlantic bari mu bwato bwa Titan bagiye kureba ibisigazwa by’ubwato bwa Titanic biracyakomeje kuko ababuriye muri ubu bwato bagifite andi masaha make yo kubona oxygen yo guhumeka.
Amazina y’ahantu hatandukanye hirya no hino mu gihugu agenda afite inkomoko yayo n’icyatumye ahitirirwa ndetse ugasanga buri gace izina ryihariye inyito yaryo ku buryo udashobora gusanga hari izina ry’ahantu hitiranwa n’ahandi.
Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, yasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga mu Rwanda, ahita yitabira indi nama mu Bufaransa yiga ku buryo bushya bwo gushyigikira ishoramari ku isi. Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Perezida Hakainde Hichilema, yashimiye mugenzi we w’u Rwanda Perezida Paul Kagame wamwakiriye neza.
Tariki 14 Gicurasi 2023 mu masaha ya ni mugoroba ni wo munsi ababyeyi n’abana bavukana n’umwana w’ umwaka umwe witwa Neza Eliola batuye mu murenge wa Gahanga, Umudugudu wa Kagasa mu karere ka Kicukiro batazigera bibagirwa mu buzima bwabo kubera ibyago bahuye nabyo bigahungabanya ubuzima bwabo.
Mu biganiro byahuje Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Igihugu ishinzwe Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), Dr Rose Mukankomeje n’Abadepite bagize Komisiyo y’Uburezi Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko, tariki 20 Kamena 2023, hagaragajwe raporo ivuga ko abarimu bagera kuri 666 bari mu kazi ariko badafite ‘Equivalence’ (...)
Muri iki gihe abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane, biborohera gutambutsa amakuru mu buryo bwihuse, ndetse bamwe bakayakwiza cyane cyane bifashishije amashusho y’urukozasoni, bakoresheje izo mbuga.
Perezida wa Sena, Dr Kalinda François Xavier, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Kamena 2023, yagiranye ibiganiro na Ambasaderi wa Angola mu Rwanda, Octávio Filomeno Leiro Octávio, baganira ku gushimangira umubano w’ibihugu byombi ndetse no kongera imikoranire hagati y’Inteko z’ibihugu byombi.
Tariki ya 20 Kamena buri mwaka, Isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana impunzi. Kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kamena 2023, u Rwanda rwifatanyije n’isi kwizihiza uyu munsi wizihijwe ku nshuro ya 22.
Ikigo cy’gihugu cyita ku Buzima (RBC), kirakangurira Abanyarwanda kumenya indwara y’ibihara, ibimentso byayo n’uko yandura bityo umuntu akabasha no kuyirinda.
Mu Kagari ka Ruyenzi, Umudugudu wa Nyagacaca, Umurenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Kamena 2023, inzu y’umuturage witwa Nzaramba Jean Pierre yafashwe n’inkongi y’umuriro, ibyarimo byose birakongoka.
Zimwe mu mpamvu zitera uburwayi bw’umugongo zirimo kuba umuntu yicara mu buryo butari bwo (position) ndetse no kumara umwanya munini umuntu yicaye no kuryama umuntu yiseguye.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Kamena 2023 muri Diyosezi ya Kabgayi habereye umuhango wo kwimika ku mugaragaro Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa uherutse gutorwa na Papa Francis kuba Umwepisikopi wa Kabgayi asimbuye Musenyeri Smaragde Mbonyintege ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru.
Umuryango w’Abibumbye (UN), wasabye amahanga kugira icyo ukora mu guhosha no guhagarika imirwano iri kubera mu ntara ya Darfur.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (MINAGRI) tariki 15 Kamena 2023 yatangaje amabwiriza mashya ajyanye n’ubucuruzi bwa Kawa yemerera abahinzi bayo kugurisha umusaruro aho bashaka hose.
Umuhanzi Hakizimana Amani ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Ama-G The Black yatangaje ko impamvu yise Album y’indirimbo ze ‘Ibishingwe’ ari ukugira ngo agaragaze ko hari ibintu bidahabwa agaciro kandi bigafite.