Hashingiwe ku ngengabihe y’amasomo n’igihe cy’ibiruhuko by’abanyeshuri yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi, Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) kiramenyesha abayobozi b’amashuri, abarezi ndetse n’ababyeyi ko abanyeshuri biga bacumbikirwa bazatangira gusubira mu miryango yabo mu kiruhuko guhera (…)
Mu Mirenge ya Bumbogo na Nduba yo mu Karere ka Gasabo, Polisi yafashe abagabo babiri bibaga abaturage biyita abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) kugira ngo babone uko binjira mu bipangu by’abantu.
Perezida Paul Kagame uri muri Mauritanie mu nama Nyafurika yiga ku Burezi no gushakira imirimo urubyiruko, yagaragaje ko urubyiruko ari amizero ya Afurika ndetse n’Isi muri rusange bityo ko rukwiye gufashwa rugahabwa ubumenyi butuma rwuzuza ibikenewe ku isoko ry’umurimo.
Perezida Paul Kagame yashimiye John Dramani Mahama, uherutse kongera gutorerwa kuyobora Ghana mu matora y’Umukuru w’Igihugu.
Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 9 Ukuboza 2024 Perezida Kagame uri i Nouakchott yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Algeria, Abdelmadjid Tebboune, ku kwagura umubano mu nzego zirimo uburezi, umutekano, imikoranire mishya mu buhinzi n’ibikorwa remezo.
Perezida Paul Kagame ari i Nouakchott muri Mauritania, aho yitabiriye Inama Nyafurika yiga ku burezi no gushakira imirimo urubyiruko, yateguwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana, UNICEF.
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yasabye ko hategurwa ianam ihuza abanyapolitike batandukanye mu rwego rwo gutegura ishyirwaho rya Guverinoma nshya.
Urukiko rwa Gisirikare ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 09 Ukuboza 2024, rwakatiye Sergeant Minani Gervais, igihano cy’igifungo cya burundu ndetse no kwamburwa impeta za gisirikare.
Imiryango IBUKA, AERG na GAERG-AHEZA yihuje ikomeza kwitwa IBUKA, nyuma y’uko yari imaze igihe ibiganiraho. Uku kwihuza kw’iyi miryango, bibaye mu rwego rwo gushyira hamwe no kongera imbaraga mu mikorere y’imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yagaragaje amahirwe u Rwanda rwiteze mu nganda zubakwa kuko bizongera umusaruro w’ibikorerwa imbere mu Gihugu.
Mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Gakenke, Akagari ka Buheta, Umudugudu wa Mucuro, habereye impanuka y’imodoka ya JEEP NISSAN RAG 724 J yavaga i Kigali yerekeza i Musanze kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Ukuboza 2024, igwa mu mugezi wa Base, abari bayirimo bahita bahasiga ubuzima.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yavuze ko icyambu cyatashywe ku mugaragaro cya Nyamyumba cyubatse mu Karere ka Rubavu, cyitezweho koroshya ubuhahirane mu Turere tugize Intara y’Iburengerazuba hamwe n’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubera ko abaturage b’ibihugu byombi nta kibazo bafitanye.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yavuze kuba hari abayobozi bo mu nzego z’ibanze begura nta gikuba cyacitse ahubwo byerekana ko imyumvire yahindutse aho bananirwa kuzuza inshingano bibwiriza bakegura.
Ishyirahamwe riharanira uburenganzira bwa muntu ku Isi, Amnesty International, ryatangaje ko Israel iri gukora Jenoside mu Ntara ya Gaza.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Ukuboza 2024 ku biro bye biherereye ku Kimihurura, cyibanze ku buzima rusange bw’Igihugu. Minisitiri w’Intebe Ngirente yavuze ko kuzamura umusanzu w’ubwiteganyirize bw’izabukuru (Pansiyo) atari icyemezo cya RSSB, (…)
Urubuga Job Net rwashyizweho n’Umujyi wa Kigali, ruhuza abashaka akazi n’abagakeneye, rumaze gufasha abasaga ibihumbi icyenda (9,000) kukabona, naho abarenga ibihumbi 10 babonye amahugurwa.
Imiti ifasha umuntu kuba atakwandura Sida igihe akoze imibonano mpuzabitsina idakingiye kugira ngo atandura agakoko gatera Sida mu gihe akeka ko uwo bayikoranye ashobora ku mwanduza si byiza kuyifata utayandikiwe na muganga kuko bishobora kugira ingaruka ku muntu.
Muri gahunda yo kumenya amateka y’ahantu hatandukanye Kigali Today igenda ibagezaho yabakusanyirije ayahitwa Munyaga mu karere ka Rwamagana hakaba ari naho hatangirijwe urugeroro.
Ikigo cy’igihugu cy’ubugenzacyaha RIB kiratangaza ko cyafunze abagabo batatu barimo noteri wiyitiriraga kuba umukozi wo mu butaka hamwe n’uwari ushinzwe gupima ubutaka bakaba bakurikiranweho ibyaha birimo icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha inyandiko mpimbano.
Komisiyo y’amatora muri Namibia yatangaje ko Netumbo Nandi-Ndaitwah, wo mu ishyaka SWAPO riri ku butegetsi muri Namibia, ari we watsinze amatora y’umukuru w’igihugu.
Minisiteri Ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA) ivuga ko imvura yaguye kuva mu kwezi kwa Nzeri kugeza mu kwezi k’Ugushyingo yahitanye abantu 48 hakomereka 149.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye kuri uyu wa mbere tariki 2 Ukuboza 2024 yakiriye Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Gambia, Gen Seedy Muctar Touray ku cyicaro gikuru cya Polisi, ku Kacyiru.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yababariye umuhungu we, Robert Hunter Biden, wari warahamijwe ibyaha bifitanye isano n’imbunda yaguze mu buryo bunyuranyije n’amategeko hamwe n’icyo kudatanga imisoro ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge.
Muri Nigeria abantu 100 baracyashakishwa nyuma y’uko ubwato barimo burohamye mu ruzi rwa Niger, ruherereye mu Majyaruguru y’icyo gihugu ubwo bari bajyanye ibiribwa ku isoko.
Perezida William Kipchirchir Samoei Arap Ruto wa Kenya, ni we Muyobozi mushya w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), inshingano asimbuyeho Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir Mayardit.
Inteko Ishingamatageko ya Australia, yatoye itegeko ribuza abana bari munsi y’imyaka 16 gukoresha imbuga nkoranyambaga mu rwego rwo kubarinda ibishuko.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe ubufatanye n’Akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe, yavuze ko n’ubwo Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ukomeje kwaguka hakiri ibikenewe kunozwa kugira ngo ukwihuza kw’Akarere kugere ku musaruro ufatika.
Polisi ya Uganda yatangaje ko abantu 113 baburiwe irengero batwawe n’inkangu, mu gihe 15 bamenyekanye ko aribo bapfuye naho abandi 15 bakomeretse babashije gutabarwa bajyanwa mu bitaro.
Mu Karere ka Gicumbi kuri EAR Cathedral St Paul Byumba kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ugushyingo 2024 habereye umuhango wo gusezera kuri Nyirandama Chantal uherutse kugwa mu mpanuka y’imodoka ya Coaster yerekezaga mu Karere ka Musanze ubwo we na bagenzi be bari bitabiriye Inama y’Umuryango FPR Inkotanyi.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ugushyingo 2024 u Rwanda rwashyikirije u Buhinde Salman Khan kugira ngo akurikiranweho ibyaha by’iterabwoba n’ibindi bifitanye isano.