Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Mutarama 2025, ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye mugenzi we wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, watangiye uruzinduko rw’iminsi 2 mu Rwanda.
Perezida wa Sena Dr. Kalinda François Xavier, yagiranye ibiganiro na Ambasaderi wa Turukiya mu Rwanda, H.E Aslan Alper Yüksel kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Mutarama 2025, byibanze ku kwagura umubano w’ibihugu byombi ndetse n’uw’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.
Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana, yabwiye Abasenateri ko abakozi bazemera kujya gukorera mu bigo nderabuzima 82 biherereye ahantu kure kandi hagoye kugera, bazajya bahabwa agahimbazamushyi kihariye.
Nyuma y’amezi ane ibitaro bya Nyarugenge bifunzwe by’agateganyo, biteganyijwe ko bizafungurwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri, nk’uko Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana, yabitangarije Abasenateri, kuri uyu wa Kane tariki 16 Mutarama 2025.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yatangarije Abasenateri ko muri gahunda y’ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’Ubuzima n’ibikorwa, mu guteza imbere amavuriro y’ibanze, ko muri uyu mwaka ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) bizimurirwa i Masaka mu Karere ka Kicukiro.
Minisitiri w’Ibidukikije Dr Uwamariya Valentine yemereye abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore ko mu gihe cy’imyaka ibiri ibibazo biri mu butaka bijyanye n’imbibi bizaba byakemutse.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli, bwavuze ko hakenewe ingengo y’imari ya Miliyari 26 z’Amafaranga y’u Rwanda, yo gusubiranya ibisimu binini byasizwe mu gihe cy’ubukoloni n’igihe hacukuraga sosiyete za Leta.
Kuri uyu wa 15 Mutarama Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro itsinda ry’abanyeshuri ba Kaminuza ya Wharton yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika biga amasomo y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’ubucuruzi.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli bwatangaje ko ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko mu Kiyaga cya Kivu hari uduce 13 twabonetsemo peteroli, hakaba hasigaye kumenya ingano yayo n’ikiguzi byasaba ngo icukurwe.
Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore, basabye ko abagomba guhabwa ingurane y’amafaranga make byakorwa hatagombye kuyategereza igihe kirekire.
Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gerturde, kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Mutarama 2025, yagiranye ibiganiro na Ambasaderi wa Algeria mu Rwanda, Mohamed Mellah, byibanze ku bufatanye n’imikoranire hagati y’Inteko Zishinga Amategeko z’ibihugu byombi.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama ya ‘Abu Dhabi Sustainability Week’ kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Mutarama 2025, yagaragaje urugendo rw’u Rwanda mu kwiyubaka nk’igicumbi cy’ikoranabuhanga muri Afurika.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) Omar Munyaneza yemereye Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Nteko Ishinga Amategeko ko hashyizweho ingamba zizatuma iki kigo kitongera kuza mu myanya ya mbere mu byaka ruswa abaturage kugira ngo (…)
Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 13 Mutarama 2025, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu, byibanze ku ngingo zitandukanye zerekeranye no guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Kuri uyu wa Mbere tariki 13 Mutarama 2025, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yageze i Abu Dhabi muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, aho yitabiriye Inama ya ‘Abu Dhabi Sustainability Week’.
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) kuri uyu wa 13 Mutarama 2025 yatangaje ko bitarenze muri Kamena uyu mwakwa ibibazo by’ingurane z’abaturage batarishyurwa zisaga miliyari 21 Frw bizaba bimaze gukemurwa.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko kuva tariki ya 7, 8 no ku ya 9 Mutarama 2025, imaze gufunga abantu bane barimo Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Umurenge wa Manihira wo mu Karere ka Rutsiro, Basabose Alexis.
Kuri iki Cyumweru tariki 12 Mutarama 2025, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye Perezida wa Leta ya Oromia yo muri Ethiopa, Shimelis Abdisa n’itsinda bari kumwe, baganira ku mubano w’impande zombi.
I Mwima ni ahantu ndangamurage h’amateka. Ni mu hahoze ari Nduga, ubu ni mu Mudugudu wa Mwima, Akagari ka Rwesero, Umurenge wa Busasamana, Akarere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Mutarama 2025, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yakiriye ubutumwa bwa mugenzi we wa Zambia, Hakainde Hichilema.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yavuze ko abakora ubucuruzi basaba abaguzi kubishyura mu madolari cyangwa andi mafaranga y’amanyamahanga, bagomba kubihagarika burundu.
Perezida Kagame yavuze ko abimurwa mu butaka bwabo ntibahabwe ingurane, akenshi bituruka ku makosa aba yakozwe mu gihe cyo kubimura, kuko baba batubahirije amategeko arebana n’icyo gikorwa.
Perezida Kagame kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Mutarama 2024, yageze mu Mujyi wa Accra muri Ghana aho yifatanyije n’abandi banyacyubahiro n’Abakuru b’ibihugu bya Afurika, mu birori byo kurahira kwa Perezida mushya w’iki gihugu, John Dramani Mahama na Visi Perezida, Naana Jane Opoku-Agyemang.
Abantu bagana ibitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), basabwe kwambara agapfukamunwa kubera ubwiyongere bw’ibicurane.
Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau, yeguye ku mirimo ye no ku mwanya w’ubuyobozi bw’ishyaka ry’Aba-Libéraux.
Mu murenge wa Kinyinya, Akagari ka Kagugu, Umudugudu wa Kagarama ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Mutarama inkongi y’umuriro yafashe inzu y’uwitwa Uwiringiyimana Ananie yakoreragamo akabari na Resitora na serivise za ‘Sauna massage’ ibyarimo birakongoka.
Ibirango n’ibyemezo by’ubuziranenge bitangwa n’Ikigo cy’lgihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB), ikigo Gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti (RFDA), n’Ikigo cy’lgihugu gishinzwe Ubugenzuzi, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Abaguzi (RICA) bizajya bimara imyaka itanu, aho kuba imyaka itatu.
Inzego z’ubuzima mu Buyapani kuri uyu wa Gatandatu zatangaje urupfu rwa Tomiko Itooka, umugore wo mu Buyapani wari ufite imyaka 116 y’amavuko akaba n’umwe mu baciye agahigo ka Guinness ‘World Records’ ko kuba umuntu wa mbere ukuze kurusha abandi ku isi y’abazima.
Minisitiriw’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 3 Mutarama 2025, ubwo yakiraga Abanyarwanda baba mu mahanga bamaze iminsi mu Rwanda mu bikorwa birimo n’ibiruhuko by’iminsi mikuru yatangaje ko mu mwaka wa 2023, amafaranga yoherejwe mu Gihugu n’Abanyarwanda batuye mu (…)