Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gertrude, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Gicurasi 2025, yavuze ko bimwe mu bibazo bizibandwaho mu ngendo bagiye gukora hirya no hino mu gihugu harimo iby’ubutaka, imiturire ndetse n’imyubakire, ibiro bishinzwe irangamimerere n’izindi serivisi (…)
Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Gicurasi 2025, yateranye isaba Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) kwita ku nama n’ibitekerezo byatanzwe ku mbanzirizamushinga y’ingengo y’Imari ya Leta 2025-2026, birimo kwishyura ibirarane by’ingurane zagombaga guhabwa abaturage.
Mu gihe bamwe bafata Karate nk’umukino njyarugamba kandi wabafasha kwirwanaho igihe hari ubasagariye, abawukina bo bavuga ko ari umukino ushobora kuguha amahirwe yo kugera kuri byinshi mu buzima, ndetse bamwe bemeza ko uwawukinnye asazana ubuzima buzira umuze.
Umunyapolitiki Tito Rutaremara yagaragaje ko impinduka Afurika itegereje zikwiriye guhera mu burezi nyafurika, aho ababyeyi batagomba gukomeza kurera abana kizungu.
Asoza inama y’Ihuriro ry’Abadepite b’Abagore bo mu Muryango wa Commonwealth (CWP) mu Karere ka Afurika, yaberaga mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuva tariki 19 kugeza ku ya 22 Gicurasi 2025, Perezida wa Sena Dr. François Xavier Kalinda, yavuze ko u Rwanda rwahisemo gushyira uburinganire mu bikorwa byarwo byose.
Ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigenga uburyo bukoreshwa mu gucunga inyandiko z’agaciro, amasezerano mu by’imari yemewe n’amasezerano y’ihuzabwishyu wemejwe n’Abadepite, uzafasha u Rwanda guhiganwa ku isoko mpuzamahanga, ndetse n’abashoramari bo hirya no hino ku Isi babashe kwitabira Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda.
Perezida w’Ihuriro ry’Abadepite b’Abagore bo mu Muryango wa Commonwealth (CWP) mu Karere ka Afurika, Depite Ndangiza Madina, yatangaje ko biteguye gusangiza abitabiriye inama baturutse mu Nteko zishinga Amategeko zo mu bihugu bya Afurika, uburyo u Rwanda rwimakaje ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bigakurikirwa (…)
Bimwe mu byagaragarijwe Abasenateri bagize Komisiyo y’Iterambere n’Imari, kuri uyu wa Mbere tariki 19 Gicurasi 2025, mu biganiro no kungurana ibitekerezo na BNR, RDB, RBA, AMIR, na ADECOR ku ngamba zo gukumira kutishyura neza inguzanyo zitangwa n’ibigo by’imari, ni imikoranire itanoze hagati y’ibigo by’imari n’abakiriya babyo.
Senateri Evode Uwizeyimana yasabye ko mu ngengo y’Imari y’umwaka wa 2025-2026, hakongerwamo igenewe Abasenateri kugira ngo bajye barushaho gutsura umubano hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu.
Inteko Rusange ya Sena isanga inkunga z’amahanga zahagaritswe ntacyo zizatwara u Rwanda, kuko imishinga minini igihugu cyimirije imbere izafasha kuziba icyuho.
Inteko Rusange Umutwe w’Abadepite, kuri uyu wa Kane tariki 15 Gicurasi 2025, yemeje umushinga w’itegeko rishyiraho Urugaga rw’Abanyamwuga mu gutanga Amasoko.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yatangarije Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe Ingengo y’Imari n’umutungo, kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Gicurasi 2025, ko Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) n’ibigo biyishamikiyeho bizakoresha ingengo y’imari ingana na 333,558,981,729Frw mu mwaka wa 2025-2026.
Mu rwego rwo gushaka ibisubizo by’ibibazo by’abana bajyanwa mu bigo ngororamuco na ‘transit center’, Abadepite basabye ko iyi gahunda na yo yagenerwa ingengo y’imari mu mwaka wa 2025-2026, kugira ngo bitange igisubizo cyo kugabanya umubare munini w’abajya kugororerwa muri ibi bigo.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Patrice Mugenzi, yabwiye Abadepite bagize Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta, ko ikibazo cy’ibirarane Uturere dufitiye abacuruzi b’inyongeramusaruro bingana na Miliyari 22Frw, bagiye kureba uko wishyurwa ndetse hagafatwa ingamba zo kwirinda kongera kubajyamo umwenda.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Yusuf Murangwa, ageza ku bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuri uyu wa Kane imbanzirizamushinga y’ingengo y’Imari ya Leta y’umwaka wa 2025/2026 (Budget Framework Paper), hamwe n’ingamba zo mu gihe giciriritse 2025/2026-2027/2028, yatangaje ko amafaranga ateganyijwe gukoreshwa mu (…)
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Alexis Kamuhire, ubwo yagezaga ku bagize Inteko Ishinga Amategeko raporo y’Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta y’umwaka w’ingengo y’imari warangiye ku wa 30 Kamena 2024, yavuze ko Leta yagaruje Miliyari 3.3Frw muri Miliyari 3.4Frw yari yanyerejwe mumwa wa 2023-2024, igikorwa (…)
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yabwiye Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano ko ubutwererane n’ibihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere bwinjirije u Rwanda Miliyoni 587Frw mu mwaka wa 2023/2024.
Umuryango Never Again Rwanda wagaragarije Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu ko kwigisha uburere mboneragihugu mu mashuri abanza, byafasha urubyiruko kutagira ingengabitekerezo ya Jenoside.
Perezida wa Sena Dr. François Xavier Kalinda, yavuze ko Politiki mbi yazanywe n’abakoloni b’Ababiligi bafatanyije n’ubutegetsi bubi bwariho, bacengeje urwango mu Banyarwanda bumvisha Abahutu ko ntacyo bapfana n’Abatutsi, kugeza ubwo babitojwe bahabwa n’intwaro bica abo bafitanye isano.
Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, IBUKA, hamwe na AVEGA Agahozo, ubwo baganiraga n’Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside ku wa Gatatu tariki 30 Mata 2025, kuri gahunda yo gushyira mu bikorwa Politiki y’Igihugu y’Ubumwe (…)
Inteko Ishinga Amategeko igezwaho raporo ya Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore, ku isesengura rya raporo y’ibikorwa by’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) y’umwaka wa 2023/2024, na gahunda y’ibikorwa ya 2024/2025 tariki 28 Mata 2025, yafashe umwanzuro wo gusaba Ibiro bya Minisitiri (…)
Inteko rusange umutwe w’Abadepite kuri uyu wa mbere tariki 28 Mata 2025, yateranye yemeza imishinga ine y’amategeko, irya mbere rishyiraho amahoro y’ibidukikije yishyurwa ku bikoresho bitumizwa hanze y’Igihugu bipfunyitse mu bikoresho bya pulasitiki, irishyiraho umusoro w’ubukerarugendo ku icumbi, irishyiraho amahoro kuri (…)
Abadepite bagize komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside, basabye ubuyobozi bw’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki gukorana n’izindi nzego hagakomeza gutangwa inyigisho ku bafunguwe barangije ibihano ku byaha bya Jenoside.
Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside, mu biganiro bagiranye n’urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) kuri uyu wa kane tariki 24 Mata 2025 ku ruhare rwabo mu gushyira mu bikorwa Politiki y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge y’umwaka wa 2020, babasabye ko hakongerwa (…)
Perezida wa Sena, Dr François Xavier Kalinda n’abayobozi b’Inteko Zishinga Amategeko bari i Luanda muri Angola, bakiriwe na Perezida w’icyo gihugu, João Lourenço, bagirana ibiganiro.
Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero mu Rwanda (RIC), rivuga ko nubwo Abanyarwanda bageze ku gipimo gishimishije cy’ubumwe n’ubwiyunge, ariko hakiri ikibazo cy’ingengabitekerezo ikigaragara mu Banyarwanda, cyane mu bakiri bato.
Minisitiri w’Ubutabera Dr Ugirashebuja Emmanuel yagejeje ku bagize inteko ishinga amategeko umushinga w’itegeko rizahuriza hamwe amategeko yose agenga inshingano zikomoka ku masezerano, izikomoka ku bisa n’amasezerano, ku makosa no ku bisa n’amakosa.
Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda, Nyirahabimana Soline, yibukije ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari umwanya mwiza wo kuzirikana amateka mabi yaranze u Rwanda, no guha icyubahiro inzirakarengane zazize uko zavutse.
Mukeshimana Winifride warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Murenge wa Munini, mu Karere ka Nyaruguru, mu buhamya bwe yatanze tariki 17 Mata 2025, yavuze ko yibuka ijambo rya nyuma mama wabo yababwiye ubwo yicwaga n’interahamwe, yabasabye kubanza kumwica mbere yo kumwicira abana.
Depite Mukabalisa Germaine ubwo yatangaga ikiganiro ku bitabiriye kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Munini kuri uyu wa Kane tariki 17 Mata 2025, yababwiye ko ubutegetsi bubi bwigishije amacakubiri kugeza ku muturage uri hasi, kugira ngo bazabone uko Jenoside (…)