Perezida Kagame yavuze ko nta muntu ushobora gufata igihugu cy’u Rwanda ngo agihindure uko ashaka kuko nta wakiremye.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye amasengesho ngarukamwaka yo gushima Imana ibyo yakoreye igihugu ndetse no kuyiragiza uyu mwaka utangiye.
Umushinjacyaha mukuru wungirije Ruberwa Bonaventure aherutse kubwira Abadepite ko hakwiye kujyaho urugereko rwihariye rwo kuburanisha Abana kuko imiburanishirize y’imanza zabo zikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga no mu buryo bw’imbonankubone bukirimo imbogamizi.
Raporo za vuba zigaragaza ko ibigo bya Leta ari byo biri imbere ku rutonde rw’ibigo bifite imyenda myinshi ku misanzu y’ubwiteganyirize bw’abakozi bw’izabukuru.
Umuvugiza wa Polisi y’u Rwanda yabwiye abakoresha umuhanda ko bakwiye kwitwararika kuko itegeko rishya rigenga imikorere y’umuhanda rigiye gusohoka rizajya ribahana nta kujenjeka.
Umubare w’Abanyarwanda bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe biturutse ku gukoresha inzoga n’ibiyobyabwenge wavuye kuri 1,6% kuva mu mwaka wa 2018 bigera kuri 2,4% mu mwaka 2025.
Senateri Niyomugabo Cyprien yasabye ko Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yasubizaho gahunda y’ubuvanganzo bw’inka bwahozeho Kera.
Umutwe w’Abadepite ndetse n’Umutwe wa Sena ugira icyumba cyabugenewe cyo gukoreramo inama y’Inteko rusange. Gusa icyo cyumba kukinjiramo hari amabwiriza agenga Abasenateri ndetse n’Abadepite hamwe n’abandi baba bitabiriye gukurikirana ibikorwa by’inama y’Inteko Rusange.
Urwunge rw’Amashuri rwa Kiyisilamu “Intwari” ruherereye mu Mujyi wa Kigali, mu Mudugudu w’Abatarushwa, Akagari ka Rwezamenyo I, Umurenge wa Rwezamenyo, mu Karere ka Nyarugenge, ahahoze ari mu Bwanacyambwe.
Abafite ubumuga bavuga ko bakeneye ko Leta yagira umwihariko wabo mu guhabwa indangamuntu Koranabuhanga kugira ngo batazacikanwa niyi gahunda.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, Regis Rugemanshuro, yavuze ko ubu itegeko ribemerera gufatira umutungo w’umukoresha ku birarane arimo byo guteganyiriza abakozi.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi Dr. Telesphore Ndabamenye yabwiye Abasenateri ko mu itegeko rigenga ubworozi hazongerwamo ingingo yo gucunga ibiribwa by’amatungo kugira ngo hakemurwe ibibazo bigaragaramo.
Ihuriro ry’imiryango itanga ubufasha muby’amategeko LAF ryagaragarije Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside ko hakiri ikibazo mu bunganira abana bato bari mu magororero kubera ubumenyi buke mu bijyanye no kunganira abana.
Imiryango itegamiye kuri Leta irasaba ko hajya hatangwa ibindi bihano bitari ugufunga umuntu mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu magororero.
Nubwo abanyarwanda bose bagejeje imyaka y’ubukure bemerewe gukorera uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga, itegeko rigenga imikoreshereze y’umuhanda hari abo ritemerera.
Imyaka 44 irashize Bikira Mariya abonekeye u Rwanda anyuze mu bakobwa batatu bigaga mu Ishuri ryisumbuye ry’abakobwa rya Kibeho, ku musozi wa Nyarushishi mu Karere ka Nyaruguru tariki 28 Ugushyingo 1981 harimo n’uwitwa Mukamazimpaka Nathalie.
Abagize inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bagira amategeko abagenga kugira ngo barusheho gukora akazi kabo mu bwubahane no mu bwisanzure ndetse bibafashe kunoza neza inshingano zabo.
Miss Kalimpinya Queen yavuze ko inkuru ivuga ko uwamugiriye inama yo kwitabira Miss Rwanda yamushutse yumvikanye nabi.
Umuryango FPR Inkotanyi watangaje kuri uyu wa Gatatu, imyanzuro yafatiwe mu Nama Nkuru ya 17 yateranye ku wa 19 Ukuboza 2025, harimo kwemeza umushinga w’ivugururwa ry’amategeko y’Umuryango FPR Inkotanyi.
Umushinga w’itegeko rigenga ikoreshwa ry’umuhanda ukubiyemo ibihano ku bantu batazubahiriza iri tegeko, birimo amande kuva ku 300.000frw kugera kuri 700,000frw ndetse n’igifungo kigera ku mezi atandatu.
Umushinga w’itegeko rigenga ikoreshwa ry’umuhanda ryahaye amahirwe abafite ibinyabiziga bizajya bifatirwa mu makosa atandukanye ntibabashe kwishyura mbere y’uko bitezwa cyamunara, kuko bazajya bahabwa amahirwe yo kubyigurishiriza hanyuma bishyure amande baciwe.
Mu murenge wa Jarama mu karere ka Ngoma inkuba yakubise abaturage 18 maze icyenda muri bo bahita bitaba Imana.
Abahinzi b’umuceri bibumbiye muri Koperative COOPRIKI – Cyunuzi bavuga ko kutagira imbuga banikaho umusaruro wabo bibatera igihombo.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu gusoza impera z’umwaka wa 2025 ndetse no kuwinjiramo umutekano muri rusange wagenze neza uretse impanuka enye zabaye ndetse abandi bagafatwa banyweye ibisindisha.
Inama yahuje Abadepite, abayobozi mu nzego za Leta na Sosiyete Sivile zifite aho zihuriye n’imibereho y’umuryango, urubyiruko n’abandi bahuriye mu Nama Nyunguranabitekerezo ku muryango utekanye n’uruhare urubyiruko rukwiye kugira bafashe ingamba nshya zizahura umuryango nyarwanda.
Dr Chaste Uwihoreye inzobere mu by’imitekerereze n’ubuzima bwo mu mutwe yavuze ko umuryango ujya gusenyuka ubanza ukarwara ndetse ukiremamo amatsinda biturutse ku mpamvu nyinshi ariko zishobora kuvurwa zigakira.