Inteko rusange ya Sena yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Mata 2025, yemeje abagize inama y’abakomiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC).
Ageza ku bagize Sena ibikubiye muri raporo ya Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere, ku gikorwa cyo kugenzura ibikorwa n’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage, mu gukumira no kurwanya ruswa kuri uyu wa Kane tariki 3 Mata 2025, Senateri Dr Usta Kaitesi, Perezida wa Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere, yavuze ko ruswa (…)
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj. Gen. (Rtd) Murasira Albert, mu kiganiro yagiranye n’Abasenateri kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Mata 2025, yababwiye ko mu bice by’Intara y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru hashobora kuzibasirwa n’ibiza.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, ageza ku bagize Inteko Ishinga Amategeko ibikorwa bya Guverinoma bijyanye no kongera umusaruro w’inganda, n’ibyoherezwa mu mahanga hagamijwe iterambere rirambye, kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Werurwe 2025, yatangaje ko Amabuye y’agaciro yinjirije u Rwanda Miliyari 1.7 y’Amadolari ya (…)
Perezida Paul Kagame, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Werurwe 2025, yakiriye indahiro y’Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Col Pacifique Kayigamba Kabanda, amusaba gufatanya n’izindi nzego kugira ngo batange ubutabera bwihuse.
Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima (RBC), gitangaza ko nyuma y’uko USAID ihagaritse imishinga yateraga inkunga ibihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda, mu rwego rw’ubuzima, nta ngaruka byigeze bigira ku gihugu by’umwihariko muri serivisi zo kurwanya SIDA, harimo n’imiti igabanya ubukana bwayo.
Inteko rusange ya Sena yafashe umwanzuro wo gutumiza Minisitiri w’Intebe, kugira ngo azatange ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye mu mavuriro yo ku rwego rw’ibanze (Poste de santé), bikeneye gukemurwa n’inzego zitandukanye.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Patrice Mugenzi, yabwiye Abadepite ko imiryango isaga ibihumbi 900 yavuye mu cyiciro cy’abafashwa muri VUP, naho igera ku bihumbi 315 ikaba irimo guherekezwa kugira ngo na yo izasohoke muri iyi gahunda, kuko izaba imaze kwiteza imbere.
Umuyobozi w’agateganyo wungirije mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) Dr Tuyishime Albert, avuga ko ababyeyi batajya kubyarira kwa muganga aribo ntandaro z’impfu z’abana bapfa bavuka, ndetse n’izindi nkurikizi ziba ku buzima bw’umubyeyi n’umwana, kuko 93% aribo bitabira kubyarira kwa muganga kandi bagombye kuba 100%.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Godfrey Kabera, yatangaje ko ibigega byo kuzigama ibikomoka kuri Peteroli bigiye kongerwa, bikabika litiro Miliyoni 334 mu gihe ibisanzwe byabikaga litiro Miliyoni 66.4 gusa.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Godfrey Kabera, yasobanuriye Abadepite ko Umusoro w’ubukerarugendo ku icumbi numara kujyaho, ntacyo uzahungabanya ku basura u Rwanda.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, avuga ko mu mwaka wa 2023-2024, serivisi zirenga miliyoni 5 zasabwe n’abaturage ubwabo ku Irembo, ndetse abarenga ibihumbi 400 bakaba bamaze gufungura konti bwite ku Irembo.
Mu kiginairo Perezida Paul Kagame yagiranye n’abaturage kuri iki Cyumweru tariki 16 Werurwe 2025 muri BK Arena, mu Karere ka Gasabo, yababwiye ko abo umuntu yita inshuti batanga imfashanyo bakoresheje akaboko kamwe, akandi kakambura ibyo yatanze.
Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine ku ishusho ya Ruswa mu Rwanda n’ingamba zo kuyikumira kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Werurwe, yagaragaje ko bimwe mu byakozwe harimo kugaruza amafaranga asaga Miliyari 14 akomoka ku byaha.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, mu biganiro yagiranye n’Abadepite bari muri Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore, kuri uyu wa Kane tariki 13 Werurwe 2025, yababwiye ko u Rwanda rugiye gutangiza ikigo gitanga amasomo y’umutekano w’ikoranabuhanga cyitwa ‘Cyber Academy’.
Abadepite bari muri Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore ubwo baganiraga na Minsitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Patrice Mugenzi, ku bibazo biri muri raporo y’Ibikorwa by’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) by’umwaka wa 2023-2024, bamubajije ikirimo gukorwa ngo ibibazo biri mu (…)
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Patrice Mugenzi, yabwiye Abadepite bagize bagize Komisiyo y’imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore, ko agiye gusaba inzego z’ibanze zikarushaho kwikita kuri servisi ziha abaturage.
Minisitiri w’Ibidukikije Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko ibinyabutabire byose biri hirya no hino mu bigo by’amashuri ndetse no muri za Laboratwari, bazafatanya na REMA bakabikuraho, kugira ngo bitazateza ingaruka ku buzima bw’abantu.
Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Uwamariya Valentine, mu biganiro yagiranye n’Abadepite bagize Komisiyo y’imiyoborere, ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu Nteko Ishinga Amategeko, ku wa Mbere tariki 10 Werurwe 2025, yavuze ko ikiguzi cya Gaz kiri hejuru kikiri imbogamizi ku kubungabunga ibidukikije.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), Dr. Yvan Butera, yatangaje ko abantu basaga 500 bamaze kubagwa umutima, naho 44 bamaze gusimburizwa impyiko bikorewe mu Rwanda, bityo ko bitakiri ngombwa kujya gushakira izo serivisi mu mahanga.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko Leta ya DRC yashyigikiye ingengabitekerezo ya Jenoside nyuma yo kwifatanya n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, banashinze umutwe wa FDLR.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe, yagaragaje ko Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yizeraga ko azatera u Rwanda, birangira umugambi we umupfubanye kubera ubwirinzi bw’u Rwanda.
Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwatangaje ko mu myaka itandatu ishize abantu 3179 bakurikiranyweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano.
Abadepite bagize Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco, Siporo n’Urubyiruko, bagaragaje ko hari ikibazo cy’ibinyabutabire bikibitse mu mashuri kandi byarengeje igihe cyo gukoreshwa.
Abadepite bagize Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco, Siporo n’Urubyiruko basesenguye ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’Uburezi yo muri 2003 na gahunda y’Uburezi yo 2017-2024, basanga mu mashuri abanza, ayisumbuye ndetse na za Kaminuza abarezi n’abanyeshuri bakoresha Icyongereza ku rwego ruri hasi.
Abasenateri ba Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu bagaragarije Minisitiri w’Uburezi ko umuco ukiri inkingi ngenderwaho mu guhitamo amashami y’imyuga n’Ubumenyingiro hagati y’abanyeshuri b’abahungu n’abakobwa.
Abadepite baherutse gusoza ingendo zigamije kureba imibereho n’imibanire y’abaturage, aho bamenye ko hari ingo nyinshi zibana mu makimbirane akomeye, ariko zikamenya kwigirira akabanga hanze, ibyo bise ‘Smart Conflict’.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango UWIMANA Consolée, asanga inyinshi mu mpungenge abagore batinya mu bijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye zigenda zivaho imwe ku yindi.
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yamaganye ibikubiye mu myanzuro y’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU, isaba ko u Rwanda rufatirwa ibihano, irushinja gutera inkunga umutwe wa M23.