Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rw’akazi mu Rwanda, Visi Perezida wa Sena ya Libya, Massoud Abdel S. Taher n’itsinda ry’Abasenateri ayoboye, kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Werurwe 2024, bagiranye ibiganiro n’abagize Biro y’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, byibanze ku rugendo u Rwanda rwakoze rwiyubaka (...)
Ku nyubako ya NDARU ARCHADE City of Kigali, iherereye mu karere ka Nyarugenge, umurenge wa Nyarugenge, Akagari ka Kiyovu, Umudugudu wa Nyarurembo muri ‘quartier commercial’ yafashwe n’inkongi y’umuriro biturutse kuri Gaze yaturitse.
Imiko y’Abakobwa iherereye mu Ntara y’Iburengerazuba, Akarere ka Ngororero, Umurenge wa Kageyo, Akagari ka Mukore, Umudugudu wa Rusenyi. Iri ku musozi wa Kageyo hepfo y’ahahoze ingoro y’Umwami Kigeri IV Rwabugiri. Uturutse aho ku Mukore wa Rwabugiri ni muri kilometero imwe na metero 355 ukurikiye umuhanda werekeza ku (...)
Mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Mugina na Gacurabwenge, ubwanikiro bw’imyaka bwaraguye bituma abaturage bahomba umusaruro wabo ahanini w’ibigori.
Mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Ruhango, Akagari ka Munini mu Mudugudu wa Gataka, habereye impanuka y’ikamyo ya rukururana ifite pulaki nomero T528DMC, yavaga i Kigali ipakiye umuceri yerekeza i Rusizi, yagonze Coaster RAE 649L yari imbere yayo irimo yerekeza kwa Yezu Nyirimpuwe, abantu batatu bahasiga ubuzima abandi (...)
Mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi, mu Kagari ka Mahoro mu Mudugudu wa Mahoro, ikamyo yavaga i Goma muri Repubulika Iharanira Demokari ya Congo (DRC) igiye muri Beni, yageze ahantu haterera mu Mujyi wa Rubavu isubira inyuma kubera uburemere bw’ibyo yari ipakiye, irabirinduka ihita igwa ifunga umuhanda.
Inkuru y’uko Ali Hassan Mwinyi wahoze ari Perezida wa Tanzania yitabye Imana, yamenyekanye tariki 29 Gashyantare 2024, itangajwe na Perezida wa Tanzania Samiya Suluhu Hassan.
Mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyamirambo, Akagari ka Kivugiza, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Werurwe 2024, imodoka yo mu bwoko bwa Suzuki Vitara, yahiye irakongoka.
Umutwe w’iterabwoba wagabye igitero mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Werurwe 2024, cyibasira ikigo cya Gisirikare giherere mu karere ka Koulikouro, nko mu bilometero 200 mu Majyaruguru ya Bamako, yerekeza ku mupaka wa Mauritania.
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego zabashishe gufatira abantu 2,273 mu bikorwa byo gucuruza no kwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu, mu gihe cy’amezi atandatu.
Ingeri z’abantu batandukanye bavuga ko abantu bize bagaragaraho icyuho cyo kuvuga Ikinyarwanda neza, kuko bakivanga n’indimi z’amahanga.
Abimukira bo mu bihugu bya Afurika bitandukanye bari mu bwato bwari buturutse muri Senegal, berekeza mu birwa bya Canary mu gihugu cya Espagne, barohamye mu Nyanja abasaga 20 bahasiga ubuzima.
Utubindi twa Rubona turi mu cyahoze ari Ubuganza hafi ya Kiramuruzi. Aho duherereye ubu ni mu Mudugudu wa Tubindi, Akagari ka Rubona, Umurenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo kari mu Ntara y’Iburasirazuba. Utu tubindi ngo twafukuwe n’umwami Ruganzu II Ndori, ari kumwe n’ingabo ze.
Muri Mali busi yavaga ahitwa Kenieba yerekeje muri Burkina Faso, ku mugoroba tariki 27 Gashyantare 2024, yakoze impanuka abantu 31 bahasiga ubuzima abandi 10 barakomereka bikomeye.
Umujyi wa Kigali watangaje impamvu hari inyubako zijya zisenywa kandi zamaze kubakwa kuko ba nyirazo baba batakurikije icyo amategeko ateganya.
Pasiteri Harelimana Joseph uzwi nka Apôtre Yongwe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Gashyantare 2024, yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo kuburana urubanza akurikiranywemo icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, Ubushinjacyaha bumusabira guhanishwa igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya Miliyoni eshanu (...)
Ibyihebe byagabye igitero mu Kiliziya mu Majyaruguru ya Burkina Faso, byica abakirisitu 15, abandi babiri barakomereka ubwo bari mu Misa kuri Paruwasi ya Dori.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje ko yatangiye imyiteguro y’amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite ateganyijwe tariki 15 Nyakanga 2024. Ibi Komisiyo yabitangaje mu kiganiro ‘Dusangire Ijambo’ cyatambutse kuri Televiziyo y’u Rwanda tariki 25 Gashyantare 2024, abayobozi b’iyi Komisiyo bakaba batangaje (...)
Ahitwa ‘Ku Masuka ya Papa’ ni mu Karere ka Kamonyi akaba yarahashyizwe nk’ikimenyetso cy’urwibutso rwa Papa Yohani Pawulo wa II waje mu Rwanda tariki ya 7 Nzeri 1990.
Abantu 25 bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka itwara abagenzi ya RITICO Express, yo mu bwoko bwa Bus Yutong, yavaga i Kigali yerekeza i Huye, ikaba yari igeze mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Gacurabwenge, mu Kagari ka Nkingo, mu mudugudu wa Nyamugari, ndetse ihita inafunga umuhanda.
Mu masaha y’umugoroba wo ku Cyumweru tariki 25 Gashyantare 2024 mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Kimisagara, Akagari ka Kimisagara, Umudugudu w’Akabeza ku nyubako y’Amashyirahamwe izwi nko mu Nkundamahoro iherereye mu bice bya Nyabugogo, Umugabo witwa Kayitare Maurice w’imyaka 55 yahanutse kuri iyo nyubako muri etaje (...)
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zafatiye u Burusiya ibihano bishya birenga 500 kubera intambara bwashoje kuri Ukraine hamwe n’urupfu rw’umunyapolitiki utavuga rumwe na Perezida Vladimir Putin, Alexei Navalny uherutse kugwa muri gereza.
Kenza Johanna Ameloot w’imyaka 22 ufite umubyeyi (nyina) w’umunyarwandakazi yegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Bubiligi (Miss Belgique) w’umwaka wa 2024. Uwo mubyeyi we yitwa Gakire Joselyne akaba ari umunyarwandakazi, Se akaba ari Umubiligi.
Inzobere mu kuvura indwara z’amenyo zivuga ko gukura amenyo atari byiza kuko bigira ingaruka ku muntu zirimo no kutabasha kurya neza ndetse n’amenyo asigaye bigatuma ava mu mwanya wayo.
Imvura yaguye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Gashyantare 2024 yatumye umusozi utenguka wangiza umugezi wa Rusizi n’imyaka y’abaturage. Uwo musozi uherereye mu Murenge wa Nyakarenzo, Akagari ka Kabuye, Umudugudu wa Rugerero.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Ngirente Edouard, kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Gashyantare 2024 yageze muri Namibia ahagarariye Perezida Paul Kagame mu muhango wo gusezera mu cyubahiro no gushyingura uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, Dr. Hage Gottfried Geingob.
Mu rwego rwo kongerera ubushobozi Abajyanama b’Ubuzima muri serivisi z’ubuvuzi, bashyiriwe ikoranabuhanga muri telefone zigendanwa (smart phone), rizajya ribafasha gutanga amakuru arebana n’ubuzima bw’abaturage, bityo bakanoza serivisi batanga.
Tariki 22 Gashyantare buri mwaka, ni umunsi umuryango w’aba Scout ku Isi hose uzirikana itariki y’amavuko ya Lt. Gen. Baden-Powell, watangije uyu muryango mu myaka isaga 148 ishize.
Umuvugizi w’urwego rw’amagereza mu Rwanda, SP Daniel Kabanguka Rafiki, avuga ko abagororwa bo mu Rwanda batemerewe imibonano mpuzabitsina n’abo bashakanye kubera ko batabyemererwa n’itegeko.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, cyatangaje ko mu gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Gashyantare 2024 kuva tariki ya 21 kugeza tariki ya 29 hazagwa imvura iri hagati ya milimetero 15 na 100 mu bice bitandukanye by’Igihugu.