MENYA UMWANDITSI

  • Mu Rwanda umuntu umwe kuri batanu yahuye n’ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe - Minisante

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Butera Yvan yagaragaje ko ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe gikwiriye kwitabwaho kuko mu Rwanda umwe kuri batanu yahuye n’ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe byibuze inshuro imwe.



  • Hatanzwe agahenge k

    Iran na Israel byemeranyijwe agahenge nyuma y’ubusabe bwa Trump

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Kamena 2025 yatangaje ko igihugu cye cyemeranyijwe na Israel agahenge ko kuba bahagaritse intambara, nyuma yo kubisabwa na Perezida Donald Trump.



  • Minisitiri w

    Ikibazo cy’umushahara fatizo kirakomeye, kiracyaganirwaho - Minisitiri w’Intebe

    Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, ageza ku bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bimwe mu bikorwa bya Guverinoma byagezweho, mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda, yavuze ko Leta icyiga ibijyanye no gushyiraho umushara fatizo kuko bikirimo imbogamizi nyinshi zikwiye kwitonderwa.



  • Minisitiri w

    Mu myaka 7 Abanyarwanda Miliyoni 1.5 bavuye mu bukene

    Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, kuri uyu wa Kane tariki 19 Kamena 2025, yagejeje ku bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bimwe mu bikorwa bya Guverinoma byagezweho, mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda, atangaza ko mu myaka 7 abantu Miliyoni 1.5 bavuye mu bukene.



  • Minisitiri Jean Damascène Bizimana

    Abafungiye Jenoside bazajya banyuzwa mu igororero rya Nyamasheke mbere y’uko barekurwa

    Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, yabwiye Abasenateri ko mu rwego rwo gutegura abakoze Jenoside barimo barangiza ibihano, ni ukuvuga basigaje amezi atandatu, bazajya bajya kugororerwa mu igororero rya Nyamasheke.



  • Umwaka wa 2028 uzasiga hashyizweho Pariki y’Ibirwa

    Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwatangaje ko mu 2028, hazashyirwaho Pariki y’Ibirwa, abayisura bakazajya bahasanga inyoni, aho gukorera siporo, imikino ya Golf, ibyanya bijyanye n’imiti gakondo n’ibindi.



  • Abatuye ku birwa nta bikorwa remezo bafite bibafasha mu iterambere

    Abatuye mu birwa barasabirwa kwitabwaho byihariye

    Abasenateri bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu muri Sena, basabye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, iy’Ibidukikije ndetse n’izindi nzego za Leta zibifite mu nshingano kwita byihariye ku mibereho y’abatuye mu birwa batagerwaho n’iterambere.



  • Dore urutonde rw’ibirwa by’u Rwanda wemerewe guturaho

    Minisitiri w’Ibidukikije Dr Uwamariya Valentine yagejeje kuri Komisiyo ya Sena y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu uko Politiki, amategeko n’amabwiriza bigenga imikoreshereze y’ubutaka byubahirizwa mu birwa.



  • Minisiteri y’Uburezi iraganira n’ababyeyi uburyo haboneka abarimu beza n’amashuri meza

    Minisitiri w’Uburezi Nsengimana Joseph mu Kiganiro yagiranye n’inzego zitandukanye kuri uyu wa gatanu tariki 13 Kamena yavuze ko Leta iteganya kongera umubare w’abana bajyanwa mu mashuri y’incuke ukava kuri 45% ukagera kuri 65% umwaka w’amashuri uzatangira mu kwezi kwa Cyenda.



  • Imirimo yo kubaka ikibuga cy

    Ikibuga cy’indege cya Bugesera kizatwara Miliyari 853,6Frw mu ngengo y’Imari 2025-2026

    Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yussuf Murangwa, ubwo yamurikiraga Inteko Ishinga Amategeko ingengo y’Imari y’umwaka wa 2025-2026, yavuze ko amafaranga azagenda ku mirimo yo kubaka ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali kirimo kubakwa mu Bugesera mu ngengo y’Imari ya 2025-26, angana na Miliyari 853,6Frw.



  • Basanga amagare yagombye kujya mu biteganyirizwa indishyi zikomoka ku mpanuka

    Kuki amagare atari mu mushinga w’itegeko ryerekeye indishyi zikomoka ku mpanuka?

    Ubwo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, ushinzwe Imari ya Leta, Kabera Godfrey, yagezaga ku Mutwe w’Abadepite umushinga w’itegeko ryerekeye imyishyurire y’indishyi zikomoka ku mpanuka, yavuze ko uyu mushinga w’itegeko ureba gusa abakoze impanuka biturutse ku binyabiziga bikoreshwa na moteri.



  • Antoine Cardinal Kambanda ashyira indabo aharuhukiye abiciwe kuri Paruwasi ya Gikondo

    Kwica umuntu utaka mu rurimi rwawe, biragoye kubyumva - Antoine Cardinal Kambanda

    Mu gikorwa cyo Kwibuka Abatutsi biciwe kuri Paruwasi ya Gikondo cyabaye ku mugoroba tariki 9 Kamena 2025, Antoine Cardinal Kambanda yavuze ko Abanyarwanda birengagije isano bafitanye n’ibibahuza, bahitamo kwica abo bavuga ururimi rumwe ndetse bahuje n’Ubunyarwanda.



  • Inzu 222 zubatswe nta byangombwa zigiye gusenywa

    Kigali: Inzu 222 zubatswe nta byangombwa zigiye gusenywa

    Umujyi wa Kigali wagaragarije Abadepite ko mu nzu zigera ku 1,400 zubatswe nta byangombwa, izigera kuri 222 zigomba gusenywa zikavanwaho burundu.



  • Uruhara ruterwa n

    Dore ibishobora gutuma umuntu azana uruhara

    Hari ibintu byinshi bishobora gutuma umusatsi upfuka cyangwa bikagira uruhare mu gutuma umuntu azana uruhara. Bishobora guturuka ku miterere y’umubiri, imirire, imisemburo, imiti cyangwa se uruhererekane mu miryango (heredity).



  • Ubwo ayo masezerano yashyirwagaho umukono

    U Rwanda na Algeria byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye

    U Rwanda na Algeria byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye, arimo ubufatanye mu by’ingendo zo mu kirere, gukuraho Visa, itumanaho, imikoranire ya Polisi, inganda zikora imiti, ikoranabuhanga mu itumanaho, ubutabera, amahugurwa ya kinyamwuga, amashuri makuru, ubuhinzi ndetse n’iterambere ry’ishoramari.



  • Biteganyijwe ko Gaz Methane yo mu Kivu izatangira kuboneka mu 2027

    Gaz Methane yo mu Kivu yitezweho kugabanya ibicanwa byangiza ikirere

    Minisitiri w’Ibidukikije Dr Uwamariya Valentine, yabwiye Abasenateri bagize Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari ko bimwe mu bizagabanya ibicanwa bikomoka ku biti, ari Gaz Methane izatangira gucukurwa mu kivu mu mwaka wa 2027.



  • Menya ibihano bihabwa umuntu wanduje undi indwara zidakira

    Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, rivuga ko kwanduza undi indwara ku bushake bihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20.



  • Senateri Mureshyankwano yunamiye abashyinguye mu rwibutso rwa Mata

    Nyaruguru: Basabwe gukomeza kugaragaza ahakiri imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside

    Senateri Mureshyankwano Marie Rose yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyaruguru, mu Murenge wa Mata kwibuka abari abakozi b’uruganda rw’icyayi ’Mata Tea Company Ltd’, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



  • Perezida w

    Umuganda ni umwanya mwiza wo kubungabunga ibikorwa remezo - Hon. Kazarwa

    Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gertrude, yifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Rwinkwavu, mu muganda usoza ukwezi kwa Gicurasi, wo gusibura inzira z’amazi ku nkengero z’umuhanda no mu mudugudu urimo gutuzwamo abaturage bubakiwe na Leta.



  • Igice kininicy

    58.4% by’ingengo y’Imari ya Leta 2025-2026 azakomoka imbere mu gihugu

    Komisiyo y’Imari n’Umutungo bya Leta imurika Imbanzirizamushinga y’ingengo y’Imari ya Leta y’umwaka wa 2025-2026, hamwe n’ingamba z’igihe giciriritse (MTEF2025/26-2027/28), yagaragaje uburyo amafaranga azakoreshwa muri iyi ngengo y’Imari, amenshi akazava imbere mu gihugu kuko angana na 58.4%.



  • Baganiriye ku bibazo by

    Ibibazo bya DRC bizakemuka binyuze mu nzira ya politiki n’ibiganiro - Perezida wa Sena

    Perezida wa Sena, Dr. François Xavier Kalinda, yatangaje ko ibibazo by’umutekano mucye urangwa mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), bizakemuka binyuze mu nzira za politiki n’ibiganiro.



  • Perezida w

    Ibibazo by’ubutaka n’imiturire mu bizibandwaho mu ngendo z’Abadepite

    Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gertrude, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Gicurasi 2025, yavuze ko bimwe mu bibazo bizibandwaho mu ngendo bagiye gukora hirya no hino mu gihugu harimo iby’ubutaka, imiturire ndetse n’imyubakire, ibiro bishinzwe irangamimerere n’izindi serivisi (…)



  • Abadepite baganira ku ngengo y

    Ingurane zitishyuwe mu bizibandwaho mu ngengo y’Imari 2025-2026

    Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Gicurasi 2025, yateranye isaba Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) kwita ku nama n’ibitekerezo byatanzwe ku mbanzirizamushinga y’ingengo y’Imari ya Leta 2025-2026, birimo kwishyura ibirarane by’ingurane zagombaga guhabwa abaturage.



  • Karate ni umukino ufasha umuntu kugira ubuzima bwiza

    Karate ni umutekano ikaba n’umuti w’indwara - Ubuhamya bw’abayikina

    Mu gihe bamwe bafata Karate nk’umukino njyarugamba kandi wabafasha kwirwanaho igihe hari ubasagariye, abawukina bo bavuga ko ari umukino ushobora kuguha amahirwe yo kugera kuri byinshi mu buzima, ndetse bamwe bemeza ko uwawukinnye asazana ubuzima buzira umuze.



  • Rutaremara asanga kwiyambura umwambaro w

    Afurika nireke kurera abana kizungu - Tito Rutaremara

    Umunyapolitiki Tito Rutaremara yagaragaje ko impinduka Afurika itegereje zikwiriye guhera mu burezi nyafurika, aho ababyeyi batagomba gukomeza kurera abana kizungu.



  • Perezida wa Sena Dr. François Xavier Kalinda

    U Rwanda rwahisemo gushyira uburinganire mu bikorwa byarwo byose - Perezida wa Sena

    Asoza inama y’Ihuriro ry’Abadepite b’Abagore bo mu Muryango wa Commonwealth (CWP) mu Karere ka Afurika, yaberaga mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuva tariki 19 kugeza ku ya 22 Gicurasi 2025, Perezida wa Sena Dr. François Xavier Kalinda, yavuze ko u Rwanda rwahisemo gushyira uburinganire mu bikorwa byarwo byose.



  • Minisitiri Murangwa mu kiganiro n

    Dore ibyatuma amahanga yitabira Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda

    Ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigenga uburyo bukoreshwa mu gucunga inyandiko z’agaciro, amasezerano mu by’imari yemewe n’amasezerano y’ihuzabwishyu wemejwe n’Abadepite, uzafasha u Rwanda guhiganwa ku isoko mpuzamahanga, ndetse n’abashoramari bo hirya no hino ku Isi babashe kwitabira Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda.



  • Basangijwe uko u Rwanda rwimakaza ihame ry

    Uburinganire, ingingo nyamukuru mu nama ya CWP-Africa, Kigali

    Perezida w’Ihuriro ry’Abadepite b’Abagore bo mu Muryango wa Commonwealth (CWP) mu Karere ka Afurika, Depite Ndangiza Madina, yatangaje ko biteguye gusangiza abitabiriye inama baturutse mu Nteko zishinga Amategeko zo mu bihugu bya Afurika, uburyo u Rwanda rwimakaje ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bigakurikirwa (…)



  • Menya ibituma hari inguzanyo zitangwa n’ibigo by’imari zitishyurwa

    Bimwe mu byagaragarijwe Abasenateri bagize Komisiyo y’Iterambere n’Imari, kuri uyu wa Mbere tariki 19 Gicurasi 2025, mu biganiro no kungurana ibitekerezo na BNR, RDB, RBA, AMIR, na ADECOR ku ngamba zo gukumira kutishyura neza inguzanyo zitangwa n’ibigo by’imari, ni imikoranire itanoze hagati y’ibigo by’imari n’abakiriya babyo.



  • Abasenateri barasabirwa ingengo y’Imari yo gutsura umubano n’ibindi bihugu

    Senateri Evode Uwizeyimana yasabye ko mu ngengo y’Imari y’umwaka wa 2025-2026, hakongerwamo igenewe Abasenateri kugira ngo bajye barushaho gutsura umubano hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu.



Izindi nkuru: