Abakoze ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bavuga ko Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro yabafashije gukira ipfunwe batewe n’ubwicanyi bakoze bongera kwisanga mu muryango nyarwanda nyuma yo kurangiza ibihano.
Kuri uyu wa Mbere tariki 21 Nyakanga 2025, bamwe mu Badepite bagize Komisiyo zihoraho zitandukanye, ndetse n’abagize Ihuriro ry’Abadepite b’Abagore mu Rwanda (FFRP), bahuye n’intumwa ziturutse mu Nteko Ishinga Amategeko ya Madagascar, zari ziri kumwe n’abahagarariye Ikigo cy’Amatora kigamije Demokarasi irambye muri Afurika (…)
Perezida wa Repuburika Paul Kagame yagize Alice Uwase Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na Gazi.
Mu gikorwa Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside barimo hirya no hino mu gihugu, basanze urubyiruko rukomoka ku babyeyi bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ndetse n’urukomoka ku bayirokotse, ruhura n’ikibazo cyo kudahabwa amakuru y’ukuri n’ababyeyi babo bigatuma (…)
Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gertrude, kuri uyu wa Kane tariki 17 Nyakanga 2025, mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yagiranye ibiganiro na Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda, Khalid Musa Dafalla Musa, bigamije gushimangira umubano n’ubufatanye bw’ibihugu byombi.
Gatabazi Jean Marie Vianney wigeze kuba Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yongeye kugirirwa icyizere.
Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside, Depite Ndangiza Madina, yatangaje ko hakwiye urundi rugendo rwo guherekeza abarangije ibihano ku bakoze ibyaha bya Jenoside, nyuma yo gusubira mu miryango yabo.
Umujyi wa Kigali watangaje ko ibibazo byakunze kugaragara mu mafaranga acibwa abasaba impushya zo kubaka byakemutse, binyuze ku rubuga rushya rwitwa ‘Kubaka’ rwashyizweho kugira ngo rujye rusabirwaho ibyangombwa byo kubaka.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), yabwiye Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta, PAC, ko u Rwanda rukeneye Miliyoni 130 z’Amadolari (Miliyari 187.9Frw) yo gutunganya ibyanya by’inganda byose mu gihugu.
Ubwo ibitaro bya CHUK byitabaga Komisiyo y’Umutwe w’Abadepite ishinzwe kugenzura Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, PAC, yagowe no gusobanura uburyo yatanze isoko ryo kubaka ‘Parking’ kuri rwiyemezamirimo wari usanzwe ukorana n’ibi bitaro.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko irimo kwiga uburyo amafaranga y’agahimbazamusyi agenerwa abakozi bo kwa muganga azwi nka ‘PBF’, yazajya atangirwa rimwe n’umushahara.
Komisiyo y’Abadepite ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, PAC, yabajije ibitaro bya CARAES Ndera amakosa yagaragajwe n’Umugenzuzi w’Imari ya Leta, y’ubwiyongere bw’amafaranga aba yateganyijwe gukoreshwa aho bigaragarira cyane cyane mu itangwa ry’amasoko.
Inteko Rusange Umutwe w’Abadepite, irasaba ko inzego zishinzwe ibikorwa by’iterambere birimo iby’ubuhinzi, ibyo kubaka imihanda, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibindi byanoza imikorarere n’imikoranire, hagamijwe ko ibibazo biri mu buhinzi bibangamira kwiyongera k’umusaruro byakemuka byihuse.
Komisiyo y’Abadepite ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, PAC, yabajije ibitaro bya Kibirizi biherereye mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo, impamvu bidafata ubwinshingizi bw’inyubako ndetse n’ibikoresho by’ibitaro.
Depite Emma Furaha Rubagumya, Perezida wa Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco, Siporo n’Urubyiruko ageza ku Nteko rusange Umutwe w’Abadepite yateranye kuri uyu wa Kane tariki 10 Nyakanga 2025, Raporo ku isesengura ry’ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’urubyiruko yo muri Nzeri 2015, yavuze ko mu mirimo yahanzwe igera (…)
Inteko rusange ya Sena yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Nyakanga 2025, igezwaho inafata umwanzuro kuri raporo ya Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, ku bikorwa mu guteza imbere ubutwererane hagati y’u Rwanda n’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere, yagaragaje ko u Rwanda rwungukira mu mubano mwiza (…)
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yussuf yabwiye Abadepite ko SACCO 238 zahuye n’ibibazo by’ubujura, ahanini kubera ko zitakoreshaga ikoranabuhanga.
Umujyi wa Kigali watangaje ko urimo gushaka undi mushoramari mushya uzasubukura umushinga w’inzu ziciriritse wa Rugarama (Rugarama Park Estate), uherereye mu Murenge wa Nyamirambo, nyuma yo gusesa amasezerano n’umushoramari wa mbere.
Komisiyo y’Abadepite ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, PAC yabwiye Umujyi wa Kigali ko itanyuzwe n’ibisobanuro Abayobozi b’Umujyi batanze ku makosa yakozwe mu itangwa ry’amasoko.
Perezida wa Sena, Dr Kalinda François Xavier yakiriye Ambasaderi wa Ukraine mu Rwanda, Viacheslav Viktorovych Yatsiuk. Muri uru ruzinduko rwo kuri uyu wa Mbere tariki 07 Nyakanga, aba bayobozi baganiriye ku gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, guteza imbere imikoranire mu nzego zirimo uburezi, (…)
Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yatanze ibisobanuro ku mpamvu amafaranga igenera imishinga yo guteza imbere impunzi yatinze kubageraho, ndetse amwe mu masoko agatangwa harimo amakosa.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yatangaje ko u Rwanda ruzubahiriza amasezerano aherutse gusinywa hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), yo gushakira amahoro uburasirazuba bw’iki gihugu, ariko kandi nikidasenya FDLR u Rwanda ruzakomeza guhangana n’iki kibazo uko bisanzwe.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen. Mubarakh Muganga, kuri uyu wa Kane tariki 3 Nyakanga 2025, yifatanyije n’abayobozi batandukanye gutaha ibikorwa byo gushyikiriza amazi meza abaturage mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Ndego mu Mudugudu wa Kamahoro, ibikorwa byose babagejejeho bikaba byatwaye asaga Miliyoni 147Frw.
Mu gihe u Rwanda rwizihiza ku nshuro ya 31 umunsi wo Kwibohora, uba tariki 4 Nyakanga buri mwaka, KT Radio yagiranye ibiganiro na bamwe mu banyamakuru bakoze kuri radio Muhabura mu gihe cy’urugamba rwo kubohoro Igihugu, bagaragaza uruhare rwayo muri urwo rugamba ndetse banahamya ko yafashije Inkotanyi kurutsinda.
Komisiyo y’Abadepite ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, PAC, ntiyanyuzwe n’ibisobanuro yahawe n’abayobozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, ku idindira ry’umushinga wo mu Karere ka Kirehe uzwi nka ETI Mpanga, utabashije kugera ku ntego zawo.
Komisiyo y’Abadepite ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC), yabajije Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), abiba mudasobwa ziba zagenewe ibigo by’amashuri ndetse n’iherezo ry’izibwe uko bizagenda, cyane ko kuzigaruza bigenda biguru ntege.
Nyuma y’ingendo Abadepite bakoze kuva tariki 28 Gicurasi kugeza ku ya 4 Kamena 2025 mu Turere twose tw’Intara hasurwa imwe mu mirenge, ndetse n’imirenge yose y’Umujyi wa Kigali, basanze ibibazo biri muri serivisi y’irangamimerere bikwiriye gukemuka vuba, kugira ngo umuturage ahabwe serivisi ku gihe.
Ikigo gishinzwe gukwirakwiza Amazi Isuku n’Isukura (WASAC), cyabwiye Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo (PAC), ubwo yakibarizaga mu ruhame icyo kigiye gukora ngo cyongere ubushobozi bw’inganda zitunganya amazi, ko kigiye kuvugurura uruganda rwa Nzove rukajya rutanga metero kibe ibihumbi 25.
Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gukwirakwiza Amazi Isuku n’Isukura (WASAC), Prof Omar Munyaneza, yabwiye Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo (PAC), ko mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’igihombo baterwa n’abaturage batishyura amazi, ubu uzajya atinda kwishyura azajya acibwa amande ya 5% by’amafaranga (…)
Umuryango Uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA), washyikirije abakorokotse Jenoside batagiraga aho kuba inzu icumi zo guturamo mu Karere ka Rwamagana mu mudugudu wa Gatika, Akagari ka Musha, Umurenge wa Musha.