Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yatangarije Abaturarwanda ko bagiye kubona muri za gare, mu masoko n’ahandi hahurira abantu benshi ’robot’ irimo kubapima Coronavirus.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Gicurasi 2020 habonetse abandi bantu babiri (2) barwaye COVID-19 bituma abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo mu Rwanda bose hamwe baba 273.
Inama nyunguranabitekerezo yahuzaga amakipe y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, yemeje ko ikipe ya APR FC igomba guhabwa igikombe cya shampiyona
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ku bufatanye n’urubuga Irembo, guhera kuri uyu wa gatanu tariki 08 Gicurasi 2020, batangije serivise yo Guhindura Izina hifashishijwe ikoranabuhanga.
Abashakashatsi banyuranye ku ndwara ya Covid-19, bavuga ko imwe mu ngamba yafasha gukumira ikwirakwizwa ry’icyo cyorezo harimo ko abaturage benshi bapimwa, bakamenya uko bahagaze, bagakomeza n’izindi ngamba zo kwirinda.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda, bwamenyesheje abantu bose batabashije kwandikisha ubutaka mu gihe cyari giteganyijwe ko bongerewe igihe kugeza tariki ya 30 Ukuboza 2020.
Shampiyona y’u Budage yari yarahagaritswe na COVID-19 igiye gusubukurwa mu cyumweru gitaha, imikino yose ikazerekanwa kuri StarTimes gusa.
Bamwe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bararira ayo kwarika nyuma yo kumenya ko umwaka w’imikino 2019/2020 wahagaritswe kugera mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka wa 2020.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri mpuzamahanga bikorera mu Rwanda bavuga ko barimo kwifashisha ikoranabuhanga mu gutanga amasamo. Ni umwanzuro bafashe nyuma y’uko bemerewe gukomeza kwigisha, mu gihe ibigo by’amashuri bikoresha porogaramu y’igihugu byo byahagaritse amasomo bikazayasubukura mu kwezi kwa Nzeri 2020, bitewe n’icyorezo (...)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko kuri uyu wa Kane tariki 07 Gicurasi 2020 habonetse abandi bantu batatu (3) barwaye COVID-19 bituma abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo mu Rwanda bose hamwe baba 271.
Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 25 barimo abageragezaga kurenga ku mabwiriza ya Leta yo gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus, avuga ko ingendo ziva mu ntara zijya mu yindi, iziva mu Mujyi wa Kigali zijya mu ntara ndetse n’iziva mu ntara zijya muri Kigali (...)
Mu rwego rwo gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda gukwirakwiza icyorezo cya Covid-19, abaturage bose basabwe kujya bambara udupfukamunwa igihe cyose bari ahantu bashobora guhurira n’abandi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo burishimira ko abana basaga ibihumbi 42 bari munsi y’imyaka itanu bagiye kunganirwa kuboneza imirire babikesha amagi azajya ahabwa buri mwana mu gihe cy’amezi abiri.
Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), Dr. Monique Nsanzabaganwa, avuga ko kugira konti mu kigo cy’imari ari indangamuntu mu buryo bw’imari kandi igafasha nyirayo.
Kuva ku wa Mbere tariki ya 04 Gicurasi 2020, imyinshi mu mirimo yongeye gusubukurwa mu Rwanda, abajya mu mirimo basabwa gukomeza gukurikiza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Banki nkuru y’u Rwanda (BNR) iratangaza ko yakuyeho ibipimo ntarengwa by’amafaranga abikuzwa n’abanyamuryango ba SACCOs byaherukaga gushyirwaho kubera icyorezo cya COVID-19.
Rutahizamu w’Ikipe ya Sunrise Omovire Babua Samson yasezeye mu ikipe ya Sunrise nyuma y’imyaka ine yari amaze akinira iyi kipe yo mu Burasirazuba bw’u Rwanda.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko kuri uyu wa gatatu tariki 06 Gicurasi 2020 habonetse abandi bantu barindwi (7) barwaye COVID-19 bituma abamaze kwandura icyo cyorezo mu Rwanda bose hamwe baba 268.
Abacururiza mu Mujyi wa Kigali bishimiye ko kuva ku wa mbere tariki 04 Gicurasi 2020, bongeye gusubukura imirimo ijyanye n’ubucuruzi bw’ibikoresho bitandukanye.
Umunyamabanga Mukuru wa Sendika y’abarimu bakora mu bigo by’amashuri yigenga n’abakozi babikoramo (SYNEDUC), Abdon Faustin Nkotanyi, avuga ko bamaze kumenya ibigo 20 byamaze gusubika amasezerano y’akazi ku bakozi babyo biganjemo abarimu.
Muri iki gihe, Isi yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus, aho kuva mu kwezi k’Ukuboza 2019 kugeza uyu munsi icyo cyorezo kigaragara mu bihugu hafi ya byose bigize imigabane yose y’isi.
Nyuma y’Uko Umuryango w’Abibumbye wita ku buzima, OMS, ugaragaje ko kwambara agapfukamunwa ari bumwe mu buryo bwizewe bwo kwirinda kwandura ndetse no kwanduza icyorezo cya Coronavirus cyugarije isi; hirya no hino bakanguriwe kutwambara babishyira mu (...)
Mu Rwanda hamaze iminsi humvikana amakipe ahagarika amasezerano y’abakozi kubera icyorezo cya Covid-19. Iheruka guhaharika amasezerano ni Heroes FC.
Zimwe muri kaminuza zo mu Rwanda zashyiriyeho abanyeshuri bazo uburyo bwo gukomeza amasomo hifashishijwe ikoranabuhanga muri iki gihe kwigira ku ishuri byahagaze kubera Covid-19, gusa benshi bavuga ko batabishobora kubera impamvu zitandukanye.
Ubuyobozi bw’Inyubako ya ‘Downtown Ltd’, iherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati, bwamenyesheje abahakodesha bose ko nyuma yo kugenzura ingaruka zatewe n’icyorezo cya COVID-19, bwaborohereje uburyo bwishyura ubukode bw’ukwezi kwa Mata, bakazakwishyura mu byiciro (...)
Umukozi wa Minisiteri y’ubuzima ushinzwe imikoranire n’itangazamakuru Julien Mahoro Niyingabira avuga ko ingamba zo kwirinda CVID-19 zigomba gukomeza kuko bitabaye, ikarita ikoreshwa mu kwishyura ingendo mu Mujyi wa KIgali (Tap and Go), intebe no guhererekanya amafaranga byatuma indwara (...)
Polisi y’u Rwanda iramenyesha abantu bose ko serivise zo kwandikisha no kongeresha agaciro impushya z’agateganyo n’iza burundu, zasubukuwe.
U Rwanda ruravuga ko rurimo gukorana na Tanzania mu kurangiza ikibazo cy’abatwara amakamyo manini hagati y’ibihugu byombi bo muri Tanzania.
Ku cyumweru tariki ya 03 Gicurasi 2020, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byahindutse, aho byagabanutse ugereranyije n’ibyari byashyizweho muri Werure uyu mwaka wa 2020. Igiciro cya Lisansi cyavuye kuri 1.088Frw kijya kuri 965Frw kuri litiro. Igiciro cya Mazutu cyavuye kuri 1073 (...)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko kuri uyu wa kabiri tariki 05 Gicurasi 2020 nta murwayi mushya wa COVID-19 wabonetse mu Rwanda bituma abamaze kwandura icyo cyorezo mu Rwanda bose hamwe bakomeza kuba 261.