Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yahaye imbabazi umuntu umwe, n’imbabazi rusange abakobwa mirongo itanu (50) bari barakatiwe n’inkiko kubera icyaha cyo gukuramo inda.
None ku wa mbere tariki ya 18 Gicurasi 2020, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ifatirwamo imyanzuro ikurikira:
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko kuri uyu wa Mbere tariki 18 Gicurasi 2020 habonetse abarwayi bashya batanu ba COVID-19 bituma abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe baba 297.
Abahagarariye ibigo bito by’ubucuruzi mu Rwanda byo mu nzego zinyuranye kandi bitandukanye mu bunini bw’ibikorwa by’ubucuruzi bikora, ku wa Kabiri, tariki ya 12 Gicurasi 2020, bitabiriye umwiherero ugamije kuzahura ubucuruzi wateguwe n’Ikigo Nyafurika gishinzwe Icungamutungo (AMI).
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yashimye igikorwa cy’umuturage witwa Kagemana Naphtal wafashije bagenzi be kubona amazi meza mu Mudugudu wa Karambi mu Murenge wa Mushubati mu Karere ka Rutsiro.
Kamanzi Jean Bosco ni we umaze guhabwa inshingano zo kuyobora Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze mu buryo bw’agateganyo kuva kuri uyu wa mbere tariki 18 Gicurasi 2020.
Ikinyamakuru Mwanaspoti cyo muri Tanzania cyanditse ko aya makipe yombi akomeye muri Tanzania yifuza uyu munya-Ghana uherutse kwirukanwa muri Rayon Sports ‘azira gutuka’ uwari umuyobozi wayo Sadate Munyakazi.
Nyuma y’uko amakuru atangajwe avuga ko Musanze FC yamaze gutandukana n’umutoza wayo, Umuyobozi wa Musanze FC Tuyishime Placide, yatangaje ko birukanye uwo mutoza nyuma y’uko akomeje kubananiza.
Kabuga Félicien ushinjwa uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994; yatawe muri yombi ku wa Gatandatu tariki 16 Gicurasi 2020 afatiwe mu Bufaransa, afashwe n’inzego z’umutekano z’u Bufaransa.
Miss Teta Sandra wamamaye mu Rwanda kubera amarushanwa y’ubwiza no gutegura ibitaramo, yabyaranye umukobwa n’umuhanzi Weasel wo muri Uganda, bamuha izina rya Star Maria Mayanja, yuzuza umubare w’abana 21 kuri Weseal akaba n’imfura ya Teta.
Shampiyona y’u Budage ni yo yabimburiye izindi mu zikomeye ku mugabane w’I Burayi, aho isubukurwa ryayo ryaranzwe n’udushya tugendanye no kwirinda icyorezo cya Coronavirus
Prof Laurent Nkusi wakoze imirimo itandukanye muri Guverinoma y’u Rwanda no mu burezi yitabye Imana mu gicuku cyo kuri uyu wa mbere azize uburwayi.
Viateur Rukundo utuye Mudugudu w’Akamuhoza, Akagari ka Cyimana, Umurenge wa Tumba, yiyemeje gusibura imiferege y’umuhanda aturiye, mu gihe abandi bari muri gahunda ya GumaMuRugo, mu rwego rwo kwirinda Covid-19.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko kuri iki Cyumweru tariki 17 Gicurasi 2020, habonetse abandi bantu batatu bashya banduye COVID-19. Ibi byatumye abarwayi bose hamwe mu Rwanda baba 292.
Amakuru y’itabwa muri yombi rya Kabuga Félicien, ukekwaho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, akanakekwaho kuba umwe mu baterankunga bayo bakomeye, yakiriwe neza n’Abanyarwanda batari bake, by’umwihariko n’Ubushinjacyaha.
Abakomvayeri n’abatwara imodoka za Taxi Hiace zizwi nka ‘Twegerane’ bo mu Karere ka Musanze, bibaza impamvu Koperative yitwa Musanze Transport Cooperatime (MTC) itigeze ibagoboka muri iyi minsi yo kurwanya icyorezo cya Covid-19, nyamara hari amafaranga y’imisanzu bayitangamo buri munsi.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Gicurasi 2020, habonetse abandi bantu babiri bashya banduye COVID-19. Ibi byatumye abarwayi bose hamwe mu Rwanda baba 189.
Abanyeshuri 123 biga mu mashami anyuranye muri INES-Ruhengeri bari barabuze uburyobwo gutaha iwabo mbere ya gahunda ya Guma mu rugo, bafashijwe gusubira mu miryango yabo.
Shampiyona yo mu gihugu cy’u Bubligi byemejwe bidasubirwaho ko ihagaritswe, Club Bruges yegukana igikombe, naho Beveren ya Djihad Bizimana iramanuka
Ibiganiro byahuje Guverinoma y’u Rwanda n’iya Tanzaniya ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 15 Gicurasi 2020, byafatiwemo imyanzuro irimo gukuraho kugurana abashoferi batwara amakamyo ku mupaka wa Rusumo uhuza ibihugu byombi.
Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS), bakomeje kunoza inshingano zabo muri ibi bihe byo guhangana n’icyorezo cya COVID-19.
Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda Peter Vrooman, yemereye akarere ka Ngororero inkunga y’amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyoni 50, mu rwego rwo gufasha imiryango yasenyewe n’imvura.
Ku wa Kane tariki ya 14 Gicurasi 2020 nibwo ubuyobozi bwa Musanze FC bwemeje ko bwatandukanye n’umutoza Adel Abdelrahman Ibrahim Adel wari umaze amezi hafi atandatu atoza iyi kipe.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Gicurasi 2020 nta murwayi mushya wa COVID-19 wabonetse mu Rwanda, bituma abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe bakomeza kuba 287.
Abantu 37 bafatiwe mu Karere ka Muhanga, kubera ko barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 aho bari mu ngendo zitari ngombwa barengeje isaha ya saa mbiri z’umugoroba, abandi bacuruza, mu gihe hari n’abari bagiye gusura bagenzi babo.
Ku itariki ya 11 Gicurasi 2020, Perezida Macky Sall wa Senegal, yatagaje ko ingamba zari zafashwe zo kwirinda Covid-19 zigiye koroshywa guhera tariki ya 12 Gicurasi.
Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda ritangaza ko abo impushaya zabo z’agateganyo zo gutwara ibinyabiziga zarangiye mu gihe cya Guma mu rugo bagombaga kuba barakoze ikizamini, rizareba uko bafashwa n’ubundi bakagikora.
Nyuma y’amakuru ajyanye no gukubita abaturage mu Murenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze katangaje ko kahagaritse ku mirimo by’agateganyo ababigizemo uruhare, bakomeje gukurikiranwa n’Inzego zibishinzwe.
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro, kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Gicurasi 2020, yamurikiye abagize Inteko Ishinga Amategeko Imitwe Yombi, raporo y’imikoreshereze y’imari ya Leta y’umwaka wa 2018/2019, umwaka warangiye tariki ya 30 Kamena 2019.
Icyorezo cya Covid-19 cyaduteye urujijo no guhangayika. Ntabwo tuzi iherezo ry’ibi bihe bihinduka buri munsi. Icyakora hari ikintu kimwe kidahinduka: akamaro k’umuryango n’inshingano za buri wese zo kurinda no kwita ku bawugize.