Itsinda ry’Abapasiteri barenga 1,200 bavuga ko bahagarariye ibihumbi by’abakirisitu muri Leta ya California muri Leta zunze ubumwe za Amerika, bavuze ko bagiye gufungura insengero zabo mu mpera z’uku kwezi kwa Gicurasi, birengegije amabwiriza yashyizweho na Leta yabo, asaba insengero gukomeza gufunga hirindwa Covid-19.
Amakuru mashya aturuka muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) aragaragaza ko kuri uyu wa Kane tariki 21 Gicurasi 2020 habonetse abarwayi bashya batandatu (6) ba COVID-19 bituma abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe baba 320.
Uruhinja rw’iminsi bibiri rwahitanywe n’icyorezo cya coronavirusi muri Afurika y’Epfo, akaba ari rwo rubaye umuntu wa mbere muto ku isi iki cyorezo gihitanye. Aya ni amakuru yatangajwe na Ministeri y’Ubuzima y’iki gihugu kuri uyu wa kane tariki 21 Gicurasi 2020.
Banki Nkuru y’u Rwanda(BNR) ivuga ko n’ubwo kwishyurana nta muntu ukoze ku mafaranga bitaraba itegeko, iyi gahunda ngo irimo gushyirwa mu bikorwa ku buryo bwihuse hifashishijwe telefone zigendanwa.
Kuva tariki 17 Gicurasi 2020 abatuye Umujyi wa Goma bahangayikishijwe n’ubwiyongere bw’icyorezo cya COVID-19 cyongeye kubahoneka nyuma y’igihe abari barwaye bakize.
Igipolisi cyo muri Namibia cyatangaje ko Abanyanamibia bakomeje kwitwara neza no kurangwa n’imico myiza izira kugwa mu byaha nyuma y’aho Leta ishyizeho itegeko ribuza gucuruza inzoga biturutse ku bihe by’amage igihugu cyashyizeho kugirango kibashe kurwanya icyorezo cya coronavirus.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo buratangaza ko bugiye gukarishya ingamba no guhana bwihanukiriye abatwara moto barenga ku mabwiriza yashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda, agamije gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19.
Umuryango mpuzamahanga wita ku kurwanya ubukene n’akarengane (Oxfam) wahagaritse ibikorwa byawo wakoreraga mu bihugu 18 n’u Rwanda rurimo kubera ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus.
Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda yatanze inkunga y’ibiribwa bifite agaciro ka Miliyoni 24 z’Amafaranga y’u Rwanda, mu rwego rwo kuzirikana abakinnyi ba Kung-Fu mu Rwanda bagezweho n’ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus.
Mu kiganiro Kwizera Olivier, umuzamu wa Gasogi United n’ikipe y’igihugu Amavubi yagiranye na KT Radio, yagarutse ku bintu bitandukanye birimo kuba yahindura ikipe akajya muri AS Vita Club , intego yumva ateganya kugeraho, n’icyamubabaje mu gihe amaze akina umupira w’amaguru.
Ku wa kabiri tariki 19 Gicurasi 2020 nibwo Minisiteri y’Ubuzima yakiriye robots eshanu zagenewe gukoreshwa mu guhangana n’indwara z’ibyorezo, by’umwihariko icyorezo cya COVID-19.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Gicurasi 2020 habonetse abarwayi bashya batandatu (6) ba COVID-19 bituma abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe baba 314.
Nubwo #GumaMuRugo yatumye imirimo yo gutunganya umuhanda Huye - Nyaruguru kugira ngo ushyirwemo kaburimbo itihuta, imirimo yo kuwutunganya igeze ku rugero rwa 38%.
Mu Buhinde umugore utwite yafashwe n’ibise mu gihe yari ari mu rugendo, arabanza arabyara, ubundi akomeza urugendo rwa kilometero 160 n’amaguru yerekeza iwabo ku ivuko.
Nyuma yo guhagarara kwa shampiyona ya Uganda kubera icyorezo cya Coronavirus, ikipe ya VIPERS byemejwe ko ari yo igomba kwegukana igikombe cya shampiyona
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline aratangaza ko ababyeyi barerera mu kigo cy’ishuri ‘Ahazaza Center’ badakwiye guhangayikira uburezi bw’abana babo kuko ikibazo bafitanye n’ubuyobozi bw’iryo ishuri cyatangiye kugikurikirana.
Ubwo yari mu nama n’abayobozi bakuru ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 19 Gicurasi 2020, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, yavuze ko Amerika ikwiye umudali w’icyubahiro, kuba ari cyo gihugu kugeza ubu kigaragaramo umubare munini w’abanduye Covid-19.
Urwego rw’igihugu rw’Iteramber (RDB), ruratangaza ko kuba muri iyi minsi ingagi zo mu birunga zidasurwa ntacyo byahungabanije ku myitwarire yazo, kandi ko nta mukerarugendo zizagirira nabi mu gihe zizaba zongeye gusurwa.
Kimwe mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yabaye ku wa Mbere tariki 18 Gicurasi 2020, ni uko abazajya bashyirwa mu kato kubera Covid-19 cyane cyane abazava hanze, bazajya biyishyurira aho bacumbikirwa mu gihe ibyo byari bisanzwe bikorwa na Leta.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Gicurasi 2020 habonetse abarwayi bashya cumi n’umwe (11) ba COVID-19 bituma abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe baba 308.
Ubuyobozi bwa Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bwashyizeho ingamba zikumira COVID-19 nyuma yo kubona abarwayi bashya 7 mu Mujyi wa Goma.
Abacuruzi b’amavuta yo kwisiga n’ibijyana na yo baravuga ko abakiriya babo batakirimo kwitabira kugura ibyo bicuruzwa, kuko ngo babisimbuje agapfukamunwa.
Kuri uyu wa kabiri tariki 19 Gicurasi 2020, Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yagejejweho robots eshanu zagenewe guhangana n’indwara z’ibyorezo, by’umwihariko icyorezo cya Covid-19.
Sosiyete ya StarTimes icuruza ifatabuguzi ry’isakazamashusho n’ibikoresho bijyanye na byo, ivuga ko iki gihe cya COVID-19 ari igihe cyiza cyo gufasha abantu kuguma mu rugo, bagahaha kandi ibyo bahashye bikabageraho batavuye aho baba. Ni mu gihe byagoraga abantu kubona ibyo bakeneye, kuko guhaha uko babyifuza bafite umutekano (…)
Mu gihe imibare mishya y’abandura coronavirus ikomeje gutumbagira umunsi ku wundi, kuri ubu na Visi Perezida wa Sudani y’Epfo Dr. Riek Machar, umugore we ari na we Minisitiri w’Ingabo hamwe n’abandi bayobozi bamuri hafi nyuma yo kwipimisha babasanze baramaze kwandura icyorezo cya coronavirus.
Umuhanzikazi Young Grace uri mu Karere ka Rubavu hamwe n’umwana we, aherutse kujya ku mazi aho yifotoreje ubwo yari atwite inda y’amezi 8, yongera kwifotozanya n’umwana we w’amezi umunani avuga ko ari urwibutso ashaka kubikira umwana we.
Mu gihe isi yugarijwe n’icyorezo cya COVID-19 zimwe muri serivisi zigafunga, ku bihayimana imirimo yabo y’ubutumwa bwa gikirisitu yarakomeje aho abapadiri bakomeje inshingano zabo zo gutura igitambo cya ukaristiya nk’uko Nyiricyubahiro Musenyeri Antoine Kambanda, Arikiyepisikopi wa Kigali yabitangarije Kigali Today.
Pasiteri witwa Franklin Ndifor washinze idini rya Kingship Ministry i Douala muri Cameroun, yishwe na Covid-19 ku wa gatandatu tariki 16 Gicurasi 2020. Abaganga bamukurikiranaga, bavuze ko iki cyorezo cyamuhitanye kuko yari akimaranye iminsi ativuza, akaza kwivuza yarembye.
Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuri uyu wa mbere tariki 18 Gicurasi 2020, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yafashe imyanzuro irimo uwo kuzakomorera abamotari n’ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’izindi Ntara ku itariki ya mbere Kamena 2020.