Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa mbere tariki 27 Mata 2020, Perezida Kagame yagize icyo avuga ku bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (East African Community - EAC) mu rugamba rwo kurwanya COVID-19.
Abaturage bo mu Karere ka Burera bakora imirimo y’amaboko muri gahunda ya VUP, baravuga ko nyuma y’aho basubukuriye iyi mirimo, batangiye kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Abaganga bavura amenyo mu gihugu cy’u Bufaransa, bavuga ko bafite ikibazo gikomeye cy’ibikoresho byo kwirinda Covid-19, bazakenera ubwo bazaba basubukuye imirimo yabo, iteganyijwe gusubukurwa tariki 11 Gicurasi 2020.
Kuva icyorezo cya Coronavirus cyakwaduka mu mpera z’umwaka ushize wa 2019, abantu bagiye bakivugaho byinshi, ku buryo cyandura, uko cyakwirindwa, ndetse hakaba n’abibaza niba uwacyanduye akagikira, ashobora kongera kwandura bushya.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Edouard Bamporiki, avuga ko ashyigikiye gahunda yo kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19.
Kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru, abagize Koperative y’abatwara abagenzi ku magare ‘Cooperative de Vélos de Musanze’ (CVM) bazwi nk’abanyonzi, bari gushyikirizwa amafaranga y’ubwasisi bwo kubagoboka muri ibi bihe babaye basubitse akazi hirindwa icyorezo cya Covid-19.
Chris Woodhead, umugabo w’Umwogereza yafashe icyemezo kwo kwishushanyaho (tattooing) ahinduka nk’igisimba ngo yiyibagize ko hariho gahunda ya #GumaMuRugo, isaba abantu kuguma mu ngo ngo birinde icyorezo cya Coronavirus.
Perezida Kagame avuga ko u Rwanda rwemera amabwiriza ya Siyansi kurusha ibivugwa n’abantu uko babishaka, cyane ko ngo hari byinshi abahanga mu by’amavirusi bataramenya kuri Covid-19.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko abandi bantu cumi na batandatu (16) bagaragaweho icyorezo cya COVID-19 mu bipimo 1,214 byafashwe ku wa mbere tariki 27 Mata 2020.
Mu kiganiro Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere tariki 27 Mata 2020, yavuze ko miliyoni imwe y’amadolari ya Amerika u Rwanda rwahaye Afurika yunze Ubumwe (AU), azabyara inyungu nyinshi kuyarusha.
Perezida wa Repuburika Paul Kagame aratangaza ko nyuma ya tariki 30 Mata 2020, hari imirimo ishobora kuzafungurwa bitewe n’uko amakuru ku cyorezo cya Coronavirus azaba ahagaze mu gihugu.
Abaturage ba Repuburika iharanira Demokarasi ya Kongo bari mu Rwanda kubera ingamba zo gukumira COVID-19 basabye gusubira mu gihugu cyabo batashye.
Mu mukwabu uherutse gukorerwa mu Mujyi wa Musanze no mu nkengero zawo mu mihanda yerekeza mu Karere ka Nyabihu n’aka Burera, mu cyumweru kimwe hamaze gufatwa moto 24, zarenze ku mabwiriza ya Leta zikomeza akazi ko gutwara abagenzi.
Kuva Leta yashyiraho ingamba zigamije kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, imyinsi mu mirimo yarahagaze, hasigara gusa imirimo itangirwamo serivisi za ngombwa nk’ubuvuzi, ubucuruzi bw’ibiribwa, amabanki n’indi.
Muri ibi bihe abantu benshi birirwa mu ngo zabo mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amabwiriza yo gukumira ikwirakwizwa rya Coronavirus, abenshi bakenera gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga kurusha mu bihe bya mbere y’aya mabwiriza.
Umukozi wa Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ushinzwe imikoranire n’itangazamakuru, Julien Mahoro Niyingabira, avuga ko guhera kuri uyu wa Mbere tariki 27 Mata 2020, mu ntara zose hagezwa udupfukamunwa.
Nyuma y’uko aborozi b’inkoko mu Ntara y’Amajyaruguru babuze isoko ry’umusaruro wabo w’amagi agera kuri miliyoni bitewe n’icyorezo cya COVID-19, Leta yafashe icyemezo cyo kuyagurira abana bari munsi y’imyaka itanu bo mu miryango ikennye.
Bamwe bacuranzi n’abaririmbyi bari batunzwe no gukura umugati mu mahoteli n’urubari, bari mu bakomeje kugaragaza ko bakozweho na gahunda ya #GumaMuRugo igamije gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19.
Umuhanzi w’icyamamare Diamond Platinumz wo muri Tanzania yiyemeje kwishyurira imiryango 500 yo muri icyo gihugu, mu rwego rwo gutanga umusanzu we mu gufasha abibasiwe n’ingaruka za Coronavirus.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) itangaza ko yakiriye ibikoresho bitandukanye byo mu rwego rw’ubuvuzi byatanzwe na Leta y’u Bushinwa, bizafasha u Rwanda guhangana na Covid-19.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko abandi bantu umunani bagaragaweho icyorezo cya COVID-19 mu bipimo 1,025 byafashwe ku cyumweru tariki 26 Mata 2020.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, aherutse gutanga ubutumwa bushishikariza abantu kuguma mu rugo muri iki gihe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19.
Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo buratangaza ko hari abacuruzi b’inzoga bafunze utubari ariko bakajya kuzicururiza mu ngo cyangwa mu mashyamba n’ahandi hihishe kandi bibujijwe kunywera hamwe.
Miliyoni zisaga 60 z’amafaranga y’u Rwanda zimaze gucibwa bamwe mu baturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru barenze ku mabwiriza ya Leta yo kurwanya ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus.
Abaturage mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu bakusanyije ibiribwa byo gufasha abatuye mu mirenge y’umujyi ya Gisenyi na Rubavu.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko abandi bantu barindwi bagaragaweho icyorezo cya COVID-19 mu bipimo 1,275 byafashwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Mata 2020.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yatangaje ko yagiranye ibiganiro byiza na Perezida Donald Trump wa Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Mbabazi Shadia wamamaye ku mbuga nkoranyambaga ku izina rya Shaddyboo, arataka igihombo akomeje guterwa na gahunda ya GumaMuRugo yatewe n’icyorezo cya COVID-19.
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko muri ibi bihe abantu basabwa kuguma mu ngo mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus, abantu bashobora gusaba uruhushya rwo kujya gushaka serivisi za ngombwa bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga.
Umuhanzikazi Aline Gahongayire uzwi cyane mu ndirimbo zaririmbiwe Imana, yasabiwe ko ifoto ye yashyirwa ku mavuta n’isabune bikoreshwa ku ruhu ngo kuko basanga isura ye n’imiterere ye bishobora kwamamaza ibi bikoresho bikagurwa n’abatari bake.