Ibihugu bitandukanye bimaze iminsi byarashyize imbaraga mu gushaka urukingo rw’icyorezo cya COVID-19 kuko ari yo ntwaro ikomeye yo gutsinda icyo cyorezo. Mu bihugu birimo gushaka urukingo harimo u Bushinwa, kugeza ubu muri icyo gihugu bakaba barimo kugerageza urukingo rwa kane.
Agace ka Remera mu Mujyi wa Kigali, ni kamwe mu dukunze kurangwamo ibikorwa binyuranye bituma hakunze kurangwa urujya n’uruza rw’abantu. By’umwihariko, aka gace kazwiho kugira umubare munini w’utubari, ubundi hakaba Inyubako y’imyidagaduro ‘Kigali Arena’, Sitade Amahoro na Sitade Ntoya, bituma haba abantu benshi kubera (…)
Abavana ibicuruzwa mu mahanga bavuga ko bamaze gushyiraho uburyo bwo kwirinda kwinjirana ubwandu bwa Coronavirus mu Rwanda, aho nta mushoferi uvuye hanze uzarenga umupaka yinjira mu gihugu, cyangwa ujya kuzana ibicuruzwa uzasohoka hanze yacyo.
Umuryango mpuzamahanga wita ku murimo (International Labour Organization - ILO) wasohoye raporo ivuga ku murimo muri rusange ku igenzura uwo muryango wakoze muri iki gihe cya Covid-19, aho ugaragaza impungenge z’uko urwego rw’imirimo itanditse (Informal Sector) rwazahajwe bikomeye n’icyo cyorezo.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, ikomeje kwihanangiriza abarenga ku mabwiriza yashyizweho na Leta ajyanye no kwirinda COVID-19, aho umubare munini w’urubyiruko ari bo bafatirwa muri ibyo byaha.
Ikigo cy’Igihugu Kibungabunga Ibidukikije (REMA) kiravuga ko mu gihe udupfukamunwa twakoreshejwe tudacunzwe neza, ngo bishobora guhumanya ibidukikije muri rusange no gukomeza gukwirakwiza indwara zirimo icyorezo Covid-19.
Ubuyobozi bw’Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa mu Rwanda (RCS) butangaza ko bukomeje kwirinda ko icyorezo cya COVID-19 cyagera muri gereza, bushyiraho ingamba zijyanye n’uko abajyanwa gufungirwa muri gereza bajyana icyemezo cya Muganga ubyemerewe kigaragaza ko batarwaye icyorezo cya COVID-19.
Muri iki gihe cya gahunda ya #GumaMuRugo yatewe n’icyorezo cya Coronavirus cyugarije u Rwanda n’isi muri rusange, ibigo bimwe byahagaritse abakozi ku mirimo, bikaba bibagoye mu mibereho yabo, nk’abantu babonaga umushahara buri kwezi bakikenura.
Umuhanzi Davido wo muri Nigeria uherutse gushyira ahagaragara indirimbo yise “Dolce & Gabbana” aravuga ko amafaranga yose azava mu icuruzwa ry’amashusho y’iyo ndirimbo, azayatanga kugira ngo yifashishwe mu bushakashatsi kuri Coronavirus. Ubwo bushakashatsi burimo gukorwa na kaminuza yo mu Butaliyani yitwa Humanitas (…)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko abandi bantu cumi na batatu (13) bagaragayeho icyorezo cya COVID-19 mu bipimo 1,705 byafashwe ku wa gatatu tariki 29 Mata 2020.
Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Bwongereza (Premier League) yasabwe kubuza abakinnyi n’anadi barimo abatoza gucira mu kibuga, ufashwe akazajya ahanishwa kwerekwa ikarita y’umuhondo.
Nyirakuruza w’umunya-Espagne Cesc Fabregas ufite imyaka 95 y’amavuko yakize icyorezo cya Coronavirus
Umukecuru Angelina Friedman, utuye mu Mujyi wa ‘New York’ yarokotse icyorezo kiswe ‘Ibicurane byo muri Espagne’ (Spanish influenza pandemic), akira kanseri, akira indwara ituma ashobora kuvira imbere ‘sepsis’, none yakize na Coronavirus ku myaka 101.
Muri gereza zitandukanye zo muri Maroc abagororwa 313 basanze baranduye icyorezo cya Coronavirus, nyuma yo kubapima.
Abahinzi bo mu Karere ka Gakenke bagize Koperative COTUMU ihinga ibigori ikanabyongerera agaciro bivamo ifu ya kawunga, bamaze iminsi bafite ikibazo cya kawunga ingana na toni 10 batunganyije, ikaba yaraheze mu bubiko bw’uruganda rwabo kubera ko isoko bari basanzwe bayigemuraho ryahagaze babura aho bayerekeza.
Abakozi 65 bari aba Kompanyi yitwa STECOL yubaka umuhanda Nyagatare-Rukomo, bacumbitse mu Kagari ka Bibare, Umurenge wa Mimuli mu Karere ka Nyagatare, barasaba Akarere inkunga y’ibiribwa cyangwa bagafashwa gusubira mu ngo zabo.
Mu gihe isi ikomeje kugarizwa n’icyorezo cya Covid-19, bamwe mu babyeyi hirya no hino ku isi batangiye kwita abana babo amazina ajyanye n’amagambo ari gukoreshwa cyane muri iyi minsi.
Hagendewe ku mibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins, muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yo kuwa Kabiri tariki ya 28 Mata 2020, umubare w’Abanyamerika bamaze kwicwa n’icyorezo cya COVID-19 wamaze kurenga uw’abasirikare ba USA baguye mu ntambara ya Vietnam.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, yandikiye Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge igize aka Karere, abasaba gufasha abarwayi bafitanye gahunda na muganga kugerayo no kuvayo basubira mu ngo.
Imibare y’abandura ndetse n’abahitanwa na Covid-19, igenda yiyongera umunsi ku munsi ku isi. Uku ariko ni nako abashakashatsi bakomeza gushakisha ko babona umuti n’urukingo by’iki cyorezo.
Bimwe mu bikorwa remezo nk’amashuri n’insengero ndetse n’imodoka, bigaragaza ko bishobora kwangirika biramutse bititawemo, nyuma y’iminsi 40 bimaze bidakoreshwa kubera gahunda ya ‘guma mu rugo’ yo kwirinda icyorezo COVID-19.
Umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Mike Pompeo, avuga ko igihugu cye gikora ibirenze ibindi bihugu byose mu bikorwa byo kurwanya icyorezo cya COVID-19 ku isi.
Leta y’u Rwanda muri iki gitondo cyo kuwa Gatatu tariki 29 Mata 2020, imaze kwakira toni 15 z’ibikoresho by’ubuvuzi yahawe na Guverinoma ya Qatar, mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya COVID-19.
Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC kirahamagarira abantu kudakuka umutima mu gihe bahamagawe na nimero 0114 kuko ari iyashyizweho kugira ngo itange ubutumwa bwo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Nyuma y’uko aborozi b’inkoko bo mu Ntara y’Amajyaruguru babuze isoko ry’umusaruro w’amagi agera kuri Miliyoni bari bafite mu buhunikiro mu ngo zabo, Leta igafata icyemezo cyo kuyagurira abana bari munsi y’imyaka itanu, ayo magi yatangiye kugezwa ku baturage.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko abandi bantu batanu bagaragayeho icyorezo cya COVID-19 mu bipimo 1,505 byafashwe ku wa kabiri tariki 28 Mata 2020.
Ubuyobozi bw’inkiko mu Rwanda butangaza ko inkiko zongeye gukora kugira ngo hagabanywe umubare w’abafungiye muri kasho no kurangiza imanza zihutirwa.
Polisi mu Karere ka Muhanga yafashe abantu 13 na nyir’akabari wa 14, barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 bakajya kunywa inzoga mu kabari kitwa (Plateau du Centre) mu Mujyi wa Muhanga ku mugoroba wo kuwa Mbere tariki 27 Mata 2020.
Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), cyatangaje ko hashyizweho ububiko bw’ibicuruzwa (warehouses) ku mipaka, mu rwego rwo kugira ngo horoshywe uburyo bwo gupakurura no gupakira ibicuruzwa bituruka hanze y’Igihugu.