Banki y’isi yahaye u Rwanda miliyoni ijana z’Amadolari ya Amerika ni ukuvuga agera hafi kuri Miliyari 93 na miliyoni 100 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Nyuma y’iminsi abantu bari bamaze, bari muri gahunda yo kuguma mu rugo mu rwego rwo kugabanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, ubu abenshi basubiye mu mirimo yabo isanzwe.
Nyuma yo kuva mu kato ka Covid-19, imboga, imbuto n’indabo, ni byo bicuruzwa kugeza ubu bikirimo koherezwa hanze y’igihugu kandi bizongera amadevize, nk’uko Ikigo gishinzwe iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) kibitangaza.
Minisiteri y’Ubuzima ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, ivuga ko abagororwa 101 bapimwe bagasanga baranuye covid-19 muri gereza ya gisirikare ya N’dolo.
Abanyeshuri biga amasomo ya muzika mu ishuri rya Nyundo, bamaze gushyirirwa amasomo kuri murandasi (Internet) mu gihe ingamba zo kwirinda Covid-19 zigikomeje, ariko igice cy’ingenzi cy’aya masomo kigizwe n’imyitozo yo kwiga gucuranga no kuririmba biracyari ihurizo kuri aba banyeshuri.
Ubuyobozi bw’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali, bwatangaje ko bwasubukuye imirimo, busaba abarusura kongera gusura, mu rwego rwo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nubwo myinshi mu mirimo yemerewe kongera gutangira, ibi ntibisobanuye ko icyorezo cya Covid-19 cyacitse mu gihugu. Abantu bagomba gukomeza ibikorwa bibinjiriza inyungu, ariko bakibuka gukomeza gushyira mu bikorwa amabwiriza anyuranye yo kwirinda.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu, Andrew Rucyahanampuhwe, aratangaza ko muri iki cyumweru cyatangiye ku wa Mbere tariki 04 Gicurasi 2020, ahantu hahurira abantu benshi nko mu masoko na gare, hagiye kubakwa aho gukarabira intoki mu buryo buhoraho kandi bufasha abantu benshi gukarabira (…)
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), yasabye abayobozi bose b’uturere, abayobozi nshingwabikorwa b’Uturere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge, n’abayobozi b’intara n’Umujyi wa Kigali, gukora urutonde rw’abanyeshuri bifuza kuva aho bari bacumbitse bagasubira iwabo mu turere bakomokamo bibasabye kwambukiranya intara (…)
Abacururiza mu isoko rinini ryitwa Goico no mu yandi maduka yo mu mujyi rwagati wa Musanze bishimiye ko kuva kuri uyu wa mbere tariki 04 Gicurasi 2020, bongeye gusubukura imirimo ijyanye n’ubucuruzi bw’ibikoresho bitandukanye.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko kuri uyu wa mbere tariki 04 Gicurasi 2020 habonetse abandi bantu babiri barwaye COVID-19 bituma abamaze kwandura icyo cyorezo mu Rwanda bose hamwe baba 261.
Abacururiza mu isoko rya Muhanga baravuga ko gukora bubahiriza amabwiriza yagenwe yo gukurikiza 50% by’abacuruzi barikoreramo nta kibazo byabateje.
Umuririmbyi Robert Sylvester Kelly wagaragaje ibimenyetso byose ko ari umurwayi wa Diabete akagira n’umuvuduko mwinshi w’amaraso, yatakambiye urukiko arusaba ko rwamurekura kuko ngo indwara arwaye zamukururira kwandura Covid-19 akaba yanapfa.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ubwo ingendo zasubukurwaga, n’imodoka zitwara abagenzi zigatangira gukora nyuma ya Guma mu rugo, hari bamwe mu bashoferi batubahirije amabwiriza ntibyabagwa neza.
Inama y’Abaminisitiri yabaye kuwa 30 Mata 2020 yatangaje ko ingendo imbere mu Ntara zemewe ariko ko ingendo ziva mu Ntara imwe zijya mu yindi Ntara zitemewe.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 04 Gicurasi 2020, nibwo Abanyarwanda bari bamaze iminsi isaga ukwezi muri gahunda ya #GumaMuRugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rwa Coronavirus, bemerewe gusubukura imirimo.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Soraya Hakuziyaremye, yasabye abatanga serivisi z’ubucuruzi zemerewe kongera gukora kwitwararika bubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, ariko anibutsa ko abafite serivisi zitemerewe gufungura badakwiye kutabifata nk’igihano, kuko ari mu rwego rwo gukomeza gukumira ubwandu.
Mu gihe kuva kuri uyu wa Mbere abantu batangiye kuva mu ngo bakajya mu mirimo yatoranyijwe kuba yakomeza gukorwa, abafundi bavuga ko bagiye kongera gukora ku mafaranga kuko kuri bo “iyo umwiko wanduye amafaranga aba yabonetse”.
Nubwo amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 avuga ko nta ngendo zemewe hagati y’Umujyi wa Kigali n’izindi Ntara, uduce tumwe twa Rwamagana na Bugesera mu Burasirazuba, ndetse na Kamonyi mu Majyepfo twashyizwe muri Kigali mu bijyanye n’ingendo.
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa Kane tariki 30 Mata 2020, yafashe imyanzuro inyuranye irimo no kwemerera imwe mu mirimo yari yarahagaze kongera gusubukura, ariko hagakomeza kubahirizwa amabwiriza agamije kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko kuri iki Cyumweru tariki ya 03 Gicurasi 2020, mu Rwanda habonetse abandi barwayi bane bashya banduye COVID-19. Abo bagaragaye mu bipimo 1,047 byafashwe uyu munsi, mu gihe ibipimo byose hamwe bimaze gufatwa mu Rwanda ari 34,350.
Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), Dr. Nsanzabaganwa Monique, avuga ko mu gihe COVID-19 yadindije imikorere hagati y’ibigo by’imari n’abakiriya babyo, hari kwigwa uburyo bwo kuganira uko abafashe inguzanyo bakoroherezwa kuzishyura binyuze mu bushishozi n’imyitwarire iranga abasaba inguzanyo.
Perezida wa Tanzania John Magufuli, kuri iki yumweru yavuze ko ari guteganya kohereza indege muri Madagascar gufatayo umuti wo mu byatsi, Perezida wa Madagascar aherutse kuvuga ko waba “urinda ukanavura” COVID-19.
Muri iki gihe isi yugarijwe n’icyorezo cya COVID-19, hari abadasobanukirwa neza itandukaniro rya COVID-19 na Coronavirus, aho bamwe bitiranya ayo magambo yombi mu nyandiko no mu mvugo.
Mu rwego rwo korohereza abaturage mu gihe gahunda ya #GumaMuRugo izaba irangiye, Abafaransa barashishikarizwa kujya bagenda ku magare, mu gihe bajya cyangwa bava ku kazi, ndetse no mu zindi ngendo aho gukoresha uburyo butwara abantu. Ibi bizatuma abantu batagenda begeranye cyane, kuko buri wese yaba agendera ku igare rye, mu (…)
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza buravuga ko abaturage bajya guhaha cyangwa abajyana ibicuruzwa mu isoko bakoresheje amagare, batabujijwe kunyura muri kaburimbo, ko ahubwo ikibujijwe ari abanyonzi bahgarara bategereje ababaha ibiraka.
Abahanzi b’ibirangirire Justin Bieber na Ariana Grande, bakoze indirimbo yitwa ‘Stuck with You’ izavanwamo amafaranga yo gutanga ubufasha ku bana bafite ibibazo muri Coronavirus ndetse n’abakora mu nzego z’ubuzima bitangiye guhangana n’iki cyorezo.
Mu gihe Abanyarwanda benshi bishimira icyemezo cya Guvernoma cyo guha uburenganzira imirimo imwe n’imwe ikongera gukora nk’uko bisanzwe, abanyamuziki hamwe n’abandi bahanzi barya ari uko babanje guhuza abantu benshi, baravuga ko bakeneye ubufasha bwihariye kuko ubuzima bukomeje kubagora muri ibi bihe byo kwirinda Covid-19.
Mu gihe mu Rwanda hitegurwa gutangira ingamba nshya ariko zisa n’izorohejemo gahoro mu kurwanya Coronavirus, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr. Faustin Ntezilyayo, yatangaje amabwiriza mashya inkiko zigomba gukurikiza mu gihe zizaba zisubukuye imirimo mu cyumweru gitaha.
Abanyeshuri bari mu ngo iwabo kubera icyorezo cya Covid-19 bagombye kuba barimo kwiga, bavuga ko guhagarika amashuri byabababaje kuko batakaje umwaka, ariko bakemeza ko byari ngombwa kuko icya mbere ari ubuzima.