Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko kuri uyu wa kane tariki 14 Gicurasi 2020 rwafunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze witwa Sebashotsi Gasasira Jean Paul; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabeza witwa Tuyisabimana Jean Leonidas, n’abacunga umutekano babiri (…)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko kuri uyu wa Kane tariki 14 Gicurasi 2020 nta murwayi mushya wa COVID-19 wabonetse mu Rwanda, bituma abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe bakomeza kuba 287.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase arasaba abaturage kubungabunga ubuzima bwabo birinda ibiza ariko badasize n’icyorezo cya Covid-19. Ibi Minisitiri Shyaka yabigarutseho kuri uyu wa kane tariki 14 Gicurasi 2020 mu Karere ka Gakenke mu gikorwa cyo gushyikiriza ibiribwa imiryango iherutse kugirwaho (…)
Polisi y’u Rwanda ifungiye kuri sitasiyo ya Kicukiro abantu icyenda bakora ubushoferi, bazira kubyiganira mu modoka muri ibi bihe byo kwirinda Covid-19, aho bisaba ko abantu birinda kwegerana.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) riravuga ko ubu ririmo gutwara abakozi baryo birukanywe mu Burundi nyuma y’uko Leta yavuze ko badashakwa muri icyo gihugu.
‘Trikini’ imyenda yo kogana iri kumwe n’agapfukamumywa, ni imyambaro iri gukundwa kurusha uko uwayikoze yari abyiteze kuko yayikoze asa nukina mu bihe byo kuguma mu rugo hirindwa icyorezo cya covid-19.
Mu kiganiro yagiranye na KT Radio, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Kabera John Bosco, yavuze ko abantu barenga ku mabwiriza yo kwambara udupfukamunwa bakajya mu muhanda, baba bagenda n’amaguru cyangwa se bari ku binyabiziga bagiye gutangira gufatwa bagafungwa, ndetse bagacibwa n’amande.
Mu Kiganiro yagiranye na KT Radio, Umuvugizi wa Polisi y’u rwanda, CP JB Kabera yatangarije abatwara ibinyabiziga ko kizira kikaziririzwa guhagarikwa na Polisi ukanga guhagarara.
Amakuru yashyizwe ahagaragara n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ku rubuga rwa twitter, avuga ko abakozi bashinzwe ubuzima bagera ku 1,000 bo m uriAfurika banduye coronavirus.
Buri munsi mu masaha y’umugoroba, Minisiteri y’Ubuzima igaragaza raporo y’abarwayi bashya banduye COVD-19 n’abayikize, aho kugeza ku itariki 11 Gicurasi 2020 abarwayi bari kwitabwaho ari 144 mu gihe abamaze gukira ari 140.
Minisiteri y’Ubutabera(MINIJUST) hamwe n’Urwego rushinzwe Iterambere(RDB), basobanuye uburyo kurangiza imanza no guteza cyamunara hifashishijwe ikoranabuhanga bizakumira amakosa y’abahesha b’Inkiko n’abakomisiyoneri bateshaga agaciro imitungo y’abantu.
Mu mujyi wa Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abafungwa bafashe icyemezo cyo kwiyanduza Coronavirus, bafite umugambi wo gusaba ko umucamanza azabarekura.
Inama y’Igihugu y’Abaforomokazi, Abaforomo n’Ababyaza (National Council of Nurses and Midwives/NCNM), yabashimye ubwitange bagira mu kwirinda icyahungabanya ubuzima bw’abaturage giturutse ku mikorere mibi yabo, cyane cyane muri ibi bihe bya Covid-19.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Gicurasi 2020 habonetse umurwayi mushya umwe wa COVID-19 bituma abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe baba 287.
Ikipe ya As Muhanga yahagaritse amasezerano y’abakinnyi bayo mu gihe cy’amezi atatu, ni ukuvuga ukwezi kwa Gicurasi, Kamena na Nyakanga.
Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC) bumvikanye ku cyemezo cyo gushyira utwuma mu makamyo yikorera imizigo yambukiranya imipika, tugaragaza aho imodaka iherereye (trackers) mu rwego rwo gufasha gukumira icyorezo cya covid-19.
Abaturage batandukanye baranenga kuba udupfukamunwa dukorerwa mu nganda zo mu Rwanda tudakwira buri wese ukaguze, kandi tukaba tutizewe ku buziranenge kubera ko tutagira ibirango by’uruganda.
Mu ijoro ryo kuwa 12 Gicurasi 2020, abantu 23 bafatiwe mu rugo rw’umuturage basenga, mu kwiregura bavuga ko basengeraga ibyifuzo byo gukiza Coronavirus, basengera n’umugore ngo ufite umwana urwaye.
Ikipe ya Etincelles FC y’I Rubavu yabaye indi kipe mu Rwanda ihagaritse amasezerano y’abakinnyi kubera ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko mu gihe inzu zitunganya imisatsi n’uburanga zongeye gufungura, ari ingenzi ko mu gihe abantu bagiye guhabwa serivisi, babikora bagendeye ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Urugaga nyarwanda rw’abafite virusi itera SIDA (RRP+) rutangaza ko gahunda y’abari ku miti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA itahungabanyijwe n’ibihe bigoye byatewe na Covid-19 kuko rwashyizeho uburyo bwihariye bwo kubakurikirana.
Inkuru yanditswe n’ibinyamakuru bitandukanye nka metro.co.cuk, Dailymail, theguardian,Ibcnews, telegraph,express n’ibindi, ivuga ko Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnson yasobanuye ko atahamya niba bazigera babona urukingo rwa Coronavirus (No guarantee).
Ubuyobozi bw’agace ka Rivers, mu Majyepfo ya Nigeria, kamwe mu duce dukize cyane kuri peteroli, bwasenye burundu inyubako za hoteli ebyiri, bushinja ba nyiri izo hoteli kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Gicurasi 2020 habonetse umurwayi mushya umwe wa COVID-19 bituma abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe baba 286.
Abanyeshuri biga mu mashuri makuru na kaminuza mu Karere ka Rubavu bavuga ko bifuza gufashwa gusubira mu Ntara zabo kuko ubuzima budahagaze neza, nyuma y’uko amashuri ahagaritswe kugeza muri Nzeri, mu kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Abahanga bagaragaza ko indwara ya COVID-19 nta muti nta n’urukingo irabonerwa ku buryo kuyivura bisaba kwita ku buzima bw’uwayanduye ahabwa imiti n’ibindi bituma abasirikare b’umubiri bahangana na Virusi ya Corona kugeza igihe ishiriye mubiri.
Mu gihe ibihugu byo muri Afurika ntacyo bikoze mu maguru mashya mu gukurikirana ababana n’ubwandu bwa Sida, abantu barenga igice cya miliyoni muri Afurika yo munsi yubutayu bwa Sahara bashobora gupfa hagati y’uyu mwaka n’umwaka utaha bazize indwara ziterwa n’agakoko gatera sida.
Ikigo cyo muri Leta zunze ubumwe za Amerika gishinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo, cyasabye abaturage bose kujya bahora bambaye agapfukamunwa, mu gihe cyose basohotse mu ngo zabo, mu rwego rwo gukomeza kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yitabiriye inama yahuriyemo n’abandi bakuru b’ibihugu bigize uwo muryango, ikaba igamije kwiga ku buryo bwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 muri aka karere.
Mu kiganiro Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV aherutse kugirana na Kigali Today, yagarutse ku bintu byatumye inzego zitandukanye zihura n’akazi katoroshye, mu kumvisha abaturage no gukurikirana uko bashyira mu bikorwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19.