Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abantu bagenda n’amaguru ndetse n’abatwara ibinyabiziga cyane cyane abatwara ibyabo bwite batambara udupfukamunwa, bagiye kujya bafatwa bafungwe ndetse banacibwe amande kuko baba barenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Mu rwego rwo gukomeza ingamba zo gukumira icyorezo cya Covid-19, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rwasabye abafite amahoteli, resitora n’ahandi hose hafatirwa amafunguro n’ibyo kunywa, guhita batangira kujya bandika umwirondoro w’ababagana.
Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) byumvikanye ku buryo bwo gupima icyorezo cya Covid-19, bigendeye ku byemejwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) kugira ngo bikorwe mu buryo bwiza.
Icyorezo cya Coronavirus cyibasiye isi guhera mu mpera za 2019. Cyumvikanye bwa mbere mu Bushinwa nyuma kikagenda gifata n’ibindi bihugu ku migabane yose y’isi, kikaba kimaze gufata abasaga miliyoni enye.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko kuri uyu wa Mbere tariki 11 Gicurasi 2020 habonetse umurwayi mushya umwe wa COVID-19 bituma abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe baba 285.
U Burundi bwabwiye Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ko indorerezi zose zoherejwe gukurikirana amatora rusange mu Burundi zigomba gushyirwa mu kato mu gihe cy’iminsi 14 ubwo zizaba zihageze mu rwego rwo kureba niba nta cyorezo cya COVID-19 zifite.
Abanyarwanda bari baraheze muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu (United Arab Emirates - UAE), kubera ko ingendo zari zahagaritswe mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’iryorezo cya Coronavirus bishimiye ko bagiye kugaruka mu gihugu cyabo.
Abaturage ba Repuburika iharanira Demukarasi ya Kongo babaga mu Rwanda ariko batahatuye, kuri uyu wa Mbere tariki 11 Gicurasi 2020 bemerewe gusubira mu gihugu cyabo.
Mu gupima abakinnyi bakina shampiyona ya ESPAGNE, abakinnyi batanu basanzwe baranduye icyorezo cya Coronavirus, naho mu Budage ikipe yose ishyirwa mu kato.
Kaminuza y’u Rwanda (UR), kuri uyu wa Mbere tariki 11 Gicurasi 2020, yatangiye gucyura abanyeshuri bayo basabye gufashwa kugera mu bice baturukamo nyuma y’uko amashuri afunzwe kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Mbere y’uko COVID-19 igera mu Rwanda, Ibitaro bya Ruhengeri byakiraga abantu bari hagati ya 250 na 300 buri munsi baza gusaba serivisi z’ubuvuzi, ariko muri aya mezi abantu birinda icyo cyorezo umubare waramanutse ugera ku batagera kuri 200.
Kugeza ubu nta muti uremezwa n’urwego rubishinzwe wo kuvura Covid-19, gusa abantu baravurwa bagakira ariko bagasabwa gukomeza kwirinda kimwe n’abandi kuko ngo nta cyabuza ko bongera kuyandura nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, avuga ko gukoresha ikoranabuhanga muri Guma mu rugo byatumye nta mirimo idindira, bityo ko bishobora gukomeza bikagabanya ingendo z’abakozi.
Kuva kuwa mbere tariki ya 04 Gicurasi 2020, imwe mu mirimo yari yarahagaze hagamijwe kwirinda icyorezo cya Covid-19 yarakomorewe. Abajya kuri iyo mirimo, basabwe gukomeza gukurikiza amabwiriza yo kwirinda arimo gukaraba intoki no gukomeza kugira isuku, kwambara udupfukamunwa, gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, n’ibindi.
Abantu 150 batwara abagenzi ku magare mu karere ka Musanze bashyikirijwe inkunga y’ibiribwa n’ibikoresho by’isuku. Buri wese yahawe ifu ya kawunga, umuceri n’ibishyimbo; kuri buri bwoko bw’ibi biribwa agahabwa ibiro bitanu byabyo byiyongeraho amavuta, umunyu n’umuti w’isabune.
Ikipe ya Rayon Sports kuri iki Cyumweru tariki 10 Gicurasi 2020, yashyizeho akanama ngishwanama kagiye gufasha ubuyobozi bwa Rayon Sports muri ibi bihe bya COVID-19.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko kuri iki cyumweru tariki 10 Gicurasi 2020 habonetse abandi bantu bane (4) barwaye COVID-19 bituma abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo mu Rwanda bose hamwe baba 284.
Nyuma y’icyumweru kimwe gishize abakozi mu nzego zitandukanye basubiye mu mirimo, hari abavuga ko batorohewe no kubahiriza neza amabwiriza yo kugera mu rugo bitarenze saa mbili z’umugoroba.
Ingingo eshatu ari zo: Gutegereza icyorezo cya Covid-19 kikarangira shampiyona igasubukurwa, gukina imikino ya kamarampaka ku makipe ane ya mbere muri buri tsinda uko akurikirana uyu munsi, no gusesa burundu shampiyona, ni zo ngingo zibanzweho mu nama yahuje ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) (…)
The Ben wakoreye igitaramo mu rugo agamije kumara irungu abakunzi be batarimo babasha kwitabira ibitaramo muri iyi minsi, yagaragarijemo udushya no gufatanya n’abandi bahanzi barimo murumuna we Green P, wari umaze iminsi afungiwe i Mageragere, kuririmbana na Bull Dogg, na Mike Kayihura n’abandi.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yatangaje ko Leta igiye gushora arenga miliyari ijana z’amafaranga y’u Rwanda mu kuzahura ubukungu bumaze kudindizwa na Covid-19.
Mu gihugu cy’u Bushinwa gifatwa nk’ahatangiriye icyorezo cya Covid-19, hadutse imodoka ntoya zitwara abagenzi zitagira umushoferi kubera impungenge zo kugenda mu modoka rusange.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Gicurasi 2020 habonetse abandi bantu barindwi(7) barwaye COVID-19 bituma abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo mu Rwanda bose hamwe baba 280.
Mu itangazo Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) yasohoye kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Gicurasi 2020, yavuze ko udupfukamunwa dukorerwa mu Rwanda mu rwego rwo kurinda abantu Covid-19 dusonewe umusoro ku nyongeragaciro (TVA).
Nyuma y’icyumweru imirimo isubukuwe mu Mujyi wa Kigali, irungu ryari rimaze ukwezi kurenga muri uyu Mujyi ryatangiye gushira.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Gicurasi 2020 yagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru b’Ingabo z’u Rwanda (Officers).
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima mu Bwongereza (National Health Service - NHS) kiratangaza ko umwana wari umaze ibyumweru bitandatu (6)avutse, abaye umurwayi muto kurusha abandi uhitanywe n’icyo cyorezo, kuva cyagera muri icyo gihugu.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, aributsa Abaturarwanda ko kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 bishyira ubuzima bwa benshi mu kaga kandi bikaba bihanwa n’amategeko.
Kuva mu gitondo tariki ya 09 Gicurasi 2020, abaturage ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) batuye mu Karere ka Rubavu babyukiye ku mupaka munini uhuza Goma na Gisenyi bashaka gutaha, ariko Urwego rwabinjira rwa RDC rurabangira.
Mu gihe umugabane wa Afurika ukomeje guhangana n’ingaruka z’ubukungu zaturutse ahanini ku cyorezo Covid-19, uretse ifungwa ry’ibikorwa byinshi, n’imirimo myinshi igahagarikwa, Leta ya Kenya iravuga ko yarangije gushyiraho gahunda yo guhanga imirimo yihutirwa igamije kugoboka urubyiruko rudafite akazi.