Kwambara neza agapfukamunwa ni bumwe mu buryo bw’ibanze bukoreshwa ku isi hose, mu rwego rwo kwirinda kwanduzanya icyorezo cya Covid-19. Icyakora bamwe mu batwara imodoka, ngo ntibumva impamvu ari ngombwa kwambara agapfukamunwa mu gihe uri mu modoka yawe wenyine, nta muntu uri hafi wakwanduza cyangwa ngo nawe umwanduze.
Abashakashatsi bo muri kaminuza ya Oxford yo mu Bwongereza barashaka Abanyakenya 400 babishaka bazageragerezwaho urukingo rwa Covid-19.
Amakuru mashya aturuka muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) aragaragaza ko kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Gicurasi 2020 habonetse abarwayi bashya barindwi ba COVID-19 bituma abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe baba 346.
Hashize igihe abaturarwanda baravuye mu bwigunge, ubu bakaba bakurikira amakuru, siporo, filime, imyidagaduro n’ibindi byinshi hifashishijwe StarTimes.
Ku wa Gatandatu tariki 23 Gicurasi 2020 nibwo abahanzi bagize itsinda rya Tuff Gang bari bateguye igitaramo ndetse kiranatangira, ariko hadashize umwanya, Polisi iragihagarika ndetse abari bakirimo batabwa muri yombi, ariko nyuma baza kurekurwa.
Amakuru mashya aturuka muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) aragaragaza ko kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Gicurasi 2020 habonetse abarwayi batatu bashya ba COVID-19 bituma abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe baba 339.
Nyuma y’aho byemerejwe ko amashuri azafungura mu kwezi kwa Nzeri 2020 kugira ngo hirindwe icyorezo cya Covid-19, abarimu bigishaga mu mashuri yigenga basabye Leta igisimbura imishahara bahembwaga.
Kompanyi ikora ubwikorezi bwo mu kirere Brussels Airlines yatangaje ko guhera tariki ya 15 Kamena kuzageza muri Kanama 2020, izasubukura ingendo zayo mu byerekezo 59 harimo n’u Rwanda.
Inzobere mu buvuzi n’abahanga banyuranye bakomeje gushakisha urukingo n’umuti w’icyorezo cya covid-19, kimaze kwandura abarenga millioni eshanu, kikaba kiimaze guhitana barenga ibihumbi 340 ku isi yose.
Amakipe arimo Amagaju FC, Alpha FC na Interforce ari mu yungukiye mu kugira ibyangombwa biyemerera gukina amarushanwa ategurwa na FERWAFA (Club Lisencing) aho yemerewe gukina imikino ya 1/4 mu cyiciro cya kabiri.
Amakuru mashya aturuka muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) aragaragaza ko kuri uyu wa Mbere tariki 25 Gicurasi 2020 habonetse abarwayi icyenda bashya ba COVID-19 bituma abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe baba 336.
Mu gihe ibikorwa byinshi by’ubucuruzi, birimo ahantu ho kurira (restaurants) n’utubari, byafunze imiryango yabyo, ibindi bikagabanya ingano ya serivisi byatangaga, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bafite ikibazo cy’imbeba zitangiye kuba nyinshi mu ngo z’abantu kubera kubura aho zikura ibiribwa.
Igitaramo cya Tuff Gang cyongeye gusubikwa ku nshuro ya kabiri nyuma y’uko icyo bari bakoze mbere cyahagaritswe kitarangiye abagize iri tsinda n’abateguye igitaramo bakanarazwa muri Stade ya Kicukiro.
Polisi y’u Rwanda itangazako kubera igabanuka ry’ibinyabiziga mu mihanda hirya no hino mu gihugu, impanuka na zo zagabanutse. Mbere ya gahunda ya #GumaMuRugo, ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro na bwo bwari bwagabanyije impanuka ku kigero gishimishije nkuko byemezwa na Polisi.
Tariki 18 Gicurasi 2020, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ingamba nshya zo kwirinda COVID-19. Mu byemezo Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uwo munsi yafashe, harimo ingingo ivuga ko ishyingirwa imbere y’Ubuyobozi ryemewe, ariko rigomba kwitabirwa n’abantu batarenze 15. Iyindi mihango nko gusezerana mu nsengero cyangwa (…)
Itsinda ry’impirimbanyi zirengera uburenganzira bwa muntu mu Bwongereza zirahamagarira abakora udupfukamunwa gukora utubonerana kugira ngo bakure mu bwigunge abafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva.
Amakuru mashya aturuka muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) aragaragaza ko kuri iki Cyumweru tariki 24 Gicurasi 2020 habonetse abarwayi babiri bashya ba COVID-19 bituma abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe baba 327.
Abantu 20 barimo abagore umunani bari mu maboko ya Polisi mu Mujyi wa Kigali, bazira kuba baragiye kota umwotsi w’ibyatsi bishyushye (igikorwa cyitwa Sawuna), nyamara amabwiriza yo kwirinda Covid-19 atabyemera.
Bamwe mu bayobozi ba Kaminuza n’Amashuri makuru yigenga mu Rwanda, barasaba Leta guteganya uburyo abakozi b’izo Kamunuza babaho muri ibi bihe bya COVID-19 basaba gukurirwaho imisoro.
Kuri iki Cyumweru tariki 24 Gicurasi 2020, Umuyobozi w’Idini ya Islam mu Rwanda (Mufti) Sheikh Hitimana Salim yayoboye isengesho rya Eidil Fitri 2020. Isengesho no kwizihiza umunsi mukuru byakozwe mu buryo budasanzwe, haba mu Rwanda no mu bihugu byinshi ku Isi kubera impamvu zo kwirinda gukwirakwiza icyorezo cya Coronavirus (…)
Umuyobozi Mukuru ari na we washinze ikigo cya Facebook, yatangaje ko bitazashoboka ko abakozi bose uko ari ibihumbi 45 bagaruka gukorera muri za biro zabo nk’uko byakorwaga mbere ya Covid-19.
Udupfukamunwa tugera ku bihumbi 700 nitwo tumaze gukwirakwizwa mu batuye Intara y’Amajyaruguru uhereye igihe gahunda yo gukumira icyorezo cya Covid-19 yatangiriye.
Ku itariki ya 21 Werurwe 2020 Minisiteri y’Ubuzima yatangaje amabwiriza yo kwirinda icyorezo Covid-19, ku buryo buri muntu mu Rwanda, aho yari ari hose, urugo yari arimo yahise arugumamo.
Kuri iki cyumweru, Umuryango mugari w’aba Islam ku isi urizihiza Umunsi mukuru wa Eid El Fitr, usoza ukwezi kw’igisibo cya Ramadhan.
Abahanzi bo muri Tuff Gang batawe muri yombi, igitaramo cyabo kirahagarikwa, kikaba ari igitaramo bari bahuriyemo cyari gikurikiwe n’abarenga 1000 ku rubuga rwa YouTube. Barazira kuba batubahirije amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Guverineri w’Umujyi wa Dar es Salaam, Paul Makonda, yahamagariye abaturage be bose gusohoka bakajya mu mihanda, bagakora umunsi mukuru kuko icyorezo cya Covid-19 nta kikirangwa muri Tanzania.
Amakuru mashya aturuka muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) aragaragaza ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Gicurasi 2020 habonetse abarwayi bane bashya ba COVID-19 bituma abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe baba 325.
Ubuyobozi bukuru bw’Umuryango w’Abayislamu mu Rwanda (RMC) buratangaza ko Umunsi mukuru usoza igisibo gitagatifu cy’ukwezi kwa Ramadhan umwaka wa 2020 uteganyijwe ku Cyumweru tariki 24 Gicurasi 2020.
Amakuru mashya aturuka muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) aragaragaza ko kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Gicurasi 2020 habonetse umurwayi umwe mushya wa COVID-19 bituma abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe baba 321.
Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli yemeje ko Shampiyona y’umupira w’amaguru mu gihugu cya Tanzania (Tanzania Mainland League) isubukurwa ku itariki ya 1 Kamena 2020.