Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahumurije Abanyarwanda bari bateguye gusubukura imirimo kuri uyu wa 01 Kamena 2020 abizeza ko bihangana iminsi ibiri hagasuzumwa uko icyorezo cya Coronavirus gihagaze.
Abashakashatsi mu birebana n’imiti muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo bashyikirije Minisitiri w’Ubuzima imiti babona yakoreshwa mu kuvura icyorezo cya COVID-19.
Itangazo ryavuye mu Biro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko ingendo hagati y’intara n’Umujyi wa Kigali zitagisubukuwe kuri uyu wa mbere nk’uko byari biteganyijwe, ryasanze hari abaturage bamwe bamaze kwitegura no gusezera aho bari bacumbitse i Kigali.
Abanyarwanda benshi barashimirwa uburyo bakomeje kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19, kuko ari bwo buryo bufasha kwirinda gukwirakwiza icyorezo.
Benshi mu baturage bari bategereje itariki ya 1 Kamena 2020, kugira ngo batangire basubukure ingendo zabo hagati y’Intara n’Umujyi wa Kigali, ndetse inyinshi muri sosiyete zitwara abagenzi mu mudoka zambukiranya intara, zari zamaze kuzuza ibisabwa byose ngo batangire akazi.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe mu Rwanda biratangaza ko nyuma y’isesengura, ingendo hagati y’Intara zitandukanye, ingendo hagati y’Intara n’Umujyi wa Kigali hamwe n’ingendo za moto zitwara abagenzi zikomeza gusubikwa.
Amakuru mashya aturuka muri Minisiteri y’Ubuzima aragaragaza ko kuri iki Cyumweru tariki 31 Gicurasi 2020 habonetse abarwayi bashya cumi n’umwe ba COVID-19 bituma abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe baba 370.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko kubera isubukurwa ry’ingendo hagati y’intara n’Umujyi wa Kigali ndetse n’ingendo za moto, hagiye gusubukurwa gahunda ya #GerayoAmahoro yari yarasubitswe igeze mu cyumweru cya 13, kugira ngo hirindwe impanuka n’icyorezo cya Coronavirus.
Abamotari bakorera mu Karere ka Huye baravuga ko nubwo bakomorerwa kuri uyu wa mbere bakongera gukora, hari abatabibasha kubera kubura amafaranga y’ubwishingizi bwa moto zabo.
Kuva tariki 21 Werurwe 2020 ubwo hatangazwaga ko ingendo hagati y’imijyi n’uturere zihagaze, keretse ku bafite impamvu zihutirwa, izi ngendo byitezwe ko zisubukurwa kuri uyu wa Mbere tariki 01 Kamena 2020.
Nyuma y’uko icyorezo cya Coronavirus gihagaritse ibikorwa by’imyidagaduro, bigahomba amafaranga atari make, Muyoboke Alex, umwe mu bacunga inyungu z’abahanzi (Manager), aravuga ko na we yahombye asaga miliyoni 16 z’amafaranga y’u Rwanda.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr. Sabin Nsanzimana, kuwa kane tariki 28 Gicurasi 2020 yatangaje ko gufata imyanzuro kuri COVID-19 bishingira ku cyizere gitangwa n’ibipimo bifatwa kuri icyo cyorezo cya COVID-19.
Abamotari bakorera mu Karere ka Huye barifuza ko bazahabwa aho guhagarara igihe bategereje abagenzi hagari, kugira ngo babashe gusiga umwanya uhagije hagati yabo, mu rwego rwo kwirinda Coronavirus.
Igitaramo kigomba guhuza abahanzi bahoze mu itsinda rya Tuff Gangs kikabera kuri interineti, cyongeye gusubukurwa kuri iki cyumweru nyuma yo gusubikwa inshuro ebyiri zose kubera kutubahiriza amabwiriza ya Covid-19.
Amakuru mashya aturuka muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) aragaragaza ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Gicurasi 2020, umuntu wa mbere wari urwaye COVID-19 yitabye Imana.
Kubera indwara ya Coronavirus, gahunda ya #GumaMuRugo yashyizweho itunguranye maze abantu bisanga mu buzima batari bamenyereye, kandi ubu ngo bafashe imigambi mishyashya.
Ibikorwa byo kurwanya ikwirakwizwa rya COVID-19 mu Karere ka Rubavu byagabanyije amazi ajyanwa mu Mujyi wa Goma bizamura igiciro cyayo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Murekatete Juliet avuga ko kuba umubare w’abaturage bitabira imiganda yo kubakira abatishoboye waragabanutse hagamijwe kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 byadindije iyubakwa ry’inzu z’abatishoboye.
Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben agiye kuririmba mu gitaramo cyiswe ‘Hope for Africa’ kizaba ku itariki 31 Gicurasi 2020 azahuriramo n’abahanzi bakomeye barimo Davido, Mr Flavour, Sarkodie Ykee Benda n’abandi bahanzi bakomeye bo muri Afurika.
Amakuru mashya aturuka muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) aragaragaza ko kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Gicurasi 2020 habonetse abarwayi bashya batandatu ba COVID-19 bituma abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe baba 355.
Abanyarwanda 51 n’Abanyamahanga 3 bari barabuze uko bava muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu (United Arab Emirates - UAE) bagarutse mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Gicurasi 2020, bavuga ko bishimira kugaruka mu gihugu cyabo.
Mu gihe abahanzi n’abanyarwenya batandukanye bamaze igihe mu bihombo byatewe n’icyorezo cya covid-19, Alex Muyoboke ucunga inyungu z’abahanzi akanateza imbere impano, aravuga ko atazigera abona amasezerano meza nk’ayo yari amaze iminsi abona icyorezo kitaraduka.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) Dr Nsanzimana Sabin, avuga ko u Rwanda ruhagaze neza mu buvuzi bwa Coronavirus no mu bushakashatsi bunyuranye bw’umuti wo kuvura iyo virus.
Mu biganiro byahuje intumwa z’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), hafatiwemo imyanzuro yo gufashanya mu guhana amakuru areba abarwayi ba COVID-19 n’abahuye na bo ariko hakarebwa n’uburyo ubuhahirane bw’ibihugu byombi bwakongera gukora, bitabangamiye ingamba zashyizweho mu gukumira icyorezo cya COVID-19.
Amakuru mashya aturuka muri Minisiteri y’Ubuzima aragaragaza ko kuri uyu wa Kane tariki 28 Gicurasi 2020 habonetse abarwayi bashya batatu ba COVID-19 bituma abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe baba 349.
Imiryango itishoboye igiye guhabwa radiyo 950 zikoresha imirasire y’izuba, zizajya zifasha abana gukurikirana amasomo kuri radiyo bitewe n’uko amashuri yafunzwe mu rwego rwo kwirinda Coronavirus.
Itsinda ry’intumwa za Repubulika iharanira Demokarasi Congo (RDC) hamwe n’itsinda ry’abayobozi bahagarariye u Rwanda bahuriye ku mupaka munini uhuza Goma na Gisenyi kuri uyu wa Kane tariki 28 Gicurasi 2020, baganira ku bufatanye mu kurandura indwara z’ibyorezo zirimo na COVID-19.
Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yatangaje ko ahantu ho gusengera hazafungurwa ku itariki ya 01 Kamena 2020, ariko hakubahirizwa amabwiriza akomeye yo gukumira ikwirakwizwa rya coronavirus.
Tariki 1 Kamena 2020 nibwo abatwara Moto mu Rwanda bazemererwa gusubira mu muhanda gutwara abagenzi. Ni nyuma y’amezi arenga abiri bicaye mu rugo barahagaritse gutwara abagenzi mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19 cyahagaritse imirimo n’ubuzima bwa benshi ku isi.
Mu gihe abamotari bakomeje kwitegura gusubira mu muhanda gutwara abagenzi, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje amabwiriza bagomba gukurikiza mu kazi kabo, haba kuri bo ndetse no ku bagenzi batwaye.