Abakozi bo mu buvuzi muri Ghana baravuga ko batewe impungenge n’abaganga 70 banduye Covid-19, mu gihe abapimwe ari abo mu gice cyo mu karere ko hagati mu gihugu gusa, nkuko byemezwa n’inzego z’ububuzima.
Abahagariye amashuri yigenga mu Rwanda bavuze ko batazapfa kwihutira gufatira abarimu babo inguzanyo igomba kubatunga muri ibi bihe, bitewe no kutizera ko aba barimu bazakomeza kubakorera mu gihe amashuri azaba yongeye gutangira.
Abasanzwe bakora akazi ko gusiga abageni n’abandi bafite ibirori bitandukanye ibirirungo (Make Up) baravuga ko bari mu gihombo bitewe n’uko ubukwe, ibirori n’ibitaramo bitandukanye byahagaritswe.
Ubuyobozi bwa Kivu y’Amajyepfo buratangaza ko ku itariki ya 4 Kamena 2020 icyorezo cya COVID-19 cyari kimaze guhitana abaturage batandatu.
Mu Murenge wa Rusatira ho mu Karere ka Huye, umusore n’inkumi bagiye gusezerana kwa padiri, ubuyobozi burabafata bubagaragariza ko ibyo bakoze binyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.
Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) watangije gahunda yo gupima coronavirus abantu bagera kuri miliyoni icumi mu mezi atatu ari imbere.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu butangaza ko hashyizweho ibihano ku batubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo COVID-19.
Abamotari bo mu Karere ka Huye barishimira ko basubiye ku kazi nyuma y’amezi arenga abiri badakora, gusa bakavuga ko abakiriya bataraboneka ari benshi.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Kane tariki 04 Kamena 2020 mu Rwanda habonetse abandi barwayi bashya cumi na batatu ba COVID-19 bituma abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe baba 410.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Anastase Shyaka yatangaje ko gusubiza Umujyi wa Kamembe wo mu Karere ka Rusizi muri gahunda ya Guma mu Rugo byatewe n’uko imibare y’abarwayi bashya muri ako gace ikomeza kwiyongera, kandi ngo uburemere bw’icyorezo muri Rusizi bukaba buruta ubwagaragaye ahandi hose mu gihugu n’Umujyi (…)
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) iratangaza ko Umujyi wa Kamembe, ni ukuvuga Imirenge ya Kamembe, Nyakarenzo, Mururu n’igice cya Gihundwe, ushyizwe muri gahunda ya #GumaMuRugo, izamara nibura ibyumweru bibiri.
Abatwara imodoka zitwara abagenzi zemerewe kongera gusubukura ingendo zigana mu zindi ntara n’Umujyi wa Kigali zivuye mu Karere ka Musanze, baravuga ko baruhutse ubushomeri bari bamazemo amezi arenga abiri n’igice, bakaba barahigiye isomo ryo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19.
Ngarambe François waririmbye ‘Umwana ni Umutware’ ari mu bahanzi nyarwanda bahuriye mu ndirimbo yiswe ‘Corona’ igamije gukangurira abantu kurwanya ikwirakwizwa rya Covid-19, ubutumwa bwe muri iyi ndirimbo bukaba bwibanda ku kuvuganira umwana muri ibi bihe abanyeshuri bari mu rugo.
Abamotari bo mu Karere ka Muhanga baravuga ko bishimira gusubukura akazi ariko ko abagabo bari kubagora kuko bibagirwa kuza bitwaje udutambaro two kwambara imbere y’ingofero y’ubwirinzi (casque).
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko umwanzuro wo kudafungura ingendo muri aka karere watumye bashyira imbaraga mu gukosora aho kwirinda COVID-19 bitagenda neza.
Abakora umwuga wo gutwara abantu ku magare(Abanyonzi) bo mu turere dutandukanye tw’igihugu baratangaza ko batunguwe no kuba batisanze mu byiciro by’abasubukuye imirimo yo gutwara abagenzi.
Ibikoresho Ingabo z’u Bushinwa zahaye ingabo z’u Rwanda bifite agaciro k’ibihumbi 290 by’Amadolari ya Amerika.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Kamena 2020 mu Rwanda habonetse abandi barwayi bashya cumi na batatu ba COVID-19 bituma abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe baba 397.
Nyuma y’amabwiriza y’Inama y’Abaminisitiri avuga ko ingendo hagati y’Intara n’Umujyi wa Kigali zisubukuwe kuri uyu wa 03 Kamena 2020, bamwe mu bari barahejejwe i Kigali na Covid-19 bishimiye gusubira mu ngo zabo.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa kabiri tariki ya 02 Kamena 2020, yafatiwemo ibyemezo birimo icyemerera ingendo zihuza Umujyi wa Kigali n’intara zinyuranye, ingendo hagati y’intara ndetse n’ingendo zo kuri moto kongera gusubukura, uretse gusa mu turere twa Rubavu na Rusizi.
Kuva kuri uyu wa 03 Gicurasi 2020, serivisi z’ingendo zihuza intara n’Umujyi wa Kigali, ndetse no gutwara abagenzi kuri moto zasubukuwe. Ibi bije bikurikira izindi serivisi zafunguwe kuva tariki ya 04 Gicurasi 2020, aho abantu basabwe gusubukura imirimo ariko bakubahiriza ingamba zo kwirinda, ababishoboye bagakomeza gukorera (…)
Amabwiriza yo kwirinda ikwirakizwa rya Covid-19, avuga ko serivisi zose zisaba kwishyura amafaranga zishyiraho uburyo abaturage bishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa kabiri tariki 2 Kamena 2020, yemereye ingendo zihuza intara n’Umujyi wa Kigali no gutwara abantu kuri moto gusubukura, uretse mu Turere twa Rusizi na Rubavu two mu Ntara y’Uburengerazuba.
Ku wa Kabiri tariki ya 02 Kamena 2020, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ifatirwamo imyanzuro ikurikira:
Amakuru mashya aturuka muri Minisiteri y’Ubuzima aravuga ko umurwayi wa kabiri yitabye Imana azize COVID-19.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buravuga ko abatuye muri ako Karere bagomba gukaza ingamba mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19 nyuma y’uko habonetse abarwayi bayo mu Karere ka Rusizi.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu biratangaza ko kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Kamena 2020, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro.
Nyuma y’uko mu ijoro rishyira ku wa mbere tariki ya 1 Kamena 2020, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe bitangaje ko ingendo hagati y’Intara n’Umujyi wa Kigali bikomeza gusubikwa, bamwe mu batwara moto n’imodoka bakorera mu Karere ka Musanze bavuga ko nubwo bari bamaze iminsi bitegura gusubukura akazi bakiriye iki cyemezo kiri mu (…)
Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta mbere y’uko ibi bitangazwa yari yabwiye Abanyakenya ko ahangayikishijwe bikomeye n’uburyo imibare y’abandura ikomeje kwiyongera umunsi ku wundi muri Kenya, ndetse ko nta n’icyizere ko iyi virusi izagabanya umuvuduko ifite mu gukwirakwira muri ibi byumweru biri imbere.
Amakuru mashya aturuka muri Minisiteri y’Ubuzima aragaragaza ko kuri uyu wa Mbere tariki 01 Kamena 2020 habonetse abarwayi bashya barindwi ba COVID-19 bituma abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe baba 377.