Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) riravugako icyorezo cya covid-19 kiri kurushaho kuba kibi ku isi hose nubwo ibihugu biri koroshya ingamba zo kugikumira.
Leta y’u Rwanda yatangije ikigega kizafasha inzego zitandukanye z’abikorera zagezweho n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 kongera kubyutsa ibikorwa byabo.
Unaisi Bolatolu-Vuniwaqa, umuyobozi uhagarariye abapolisi bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye babungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo yanditse ubutumwa bw’akababaro ku bw’urupfu rwa Police Constable (PC) Mbabazi Enid, umupolisikazi w’Umunyarwanda uherutse kwitaba Imana azize Coronavirus.
Ibikorwa byo gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19 cyageze mu Rwanda mu kwezi kwa Werurwe 2020 byakomye mu nkokora ibikorwa byo gukingira icyorezo cya Ebola mu Karere ka Rubavu.
Leta y’u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) byasinye amasezerano y’inkunga ya miliyoni 52.8 z’amayero, ni ukuvuga miliyari zisaga 55 z’amafaranga y’u Rwanda, azifashishwa mu guhangana n’ingaruka zatewe n’icyorezo cya COVID-19.
Ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe mu bihugu 11 byo ku mugabane w’u Burayi n’ikigo Imperial College London bigaragaza ko gahunda yo gusaba abaturage kuguma mu rugo yatumye abantu barenga miliyoni 3 badahitanwa na coronavirus ku mugabane w’u Burayi.
Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu RBC gishinzwe ubuzima Dr. Sabin Sanzimana yatangarije Kigali Today ko hari ibigo bigiye kongererwa ubushobozi bwo gusuzuma COVID-19 bitabaye ngombwa ko ibipimo byafashwe bijya gusuzumirwa i Kigali nk’uko byari bisanzwe.
Amakuru mashya aturuka muri Minisiteri y’Ubuzima aravuga ko kuri uyu wa mbere tariki 08 Kamena 2020 mu Rwanda habonetse abandi barwayi bashya cumi na babiri ba COVID-19 bityo abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe baba 451.
Kugeza ubu Afurika y’Epfo iracyaza ku mwanya wa mbere haba mu kugira umubare munini w’abanduye n’abapfuye bazize Coronavirus kurusha ibindi bihugu byose ku mugabane wa Afurika.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi butangaza ko ikibazo cy’abahinzi bo mu Rwanda bahingaga mu gihugu cya Repubulika ya Demukarasi ya Kongo (RDC) bukizi, ariko burimo kubahiriza amabwiriza yo gukumira icyorezo cya COVID-19 yashyizwe na Minisitiri w’Intebe arimo no gufunga imipaka.
Inzobere mu ndwara z’uruhu ziragira inama abambara udupfukamunwa, kuzirikana kujya barinda uruhu rwabo rwo mu maso kuko agapfukamunwa gashobora kubateza ibyago byo kwandura indwara zitandukanye z’uruhu zirimo ibiheri, gufuruta n’ibindi.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Gisenyi buratangaza ko ikigo cya Rugerero cyashyiriweho gupima no gukurikirana abarwayi ba Ebola kigiye gukoreshwa mu gupima icyorezo cya COVID-19.
Muri Gashyantare na Werurwe 2020, mu Burayi Covid-19 yari ikajije umurego, ariko ibihugu birimo abaturage bakingiwe igituntu ntibarembye cyane nk’uko abashakashatsi babivuga.
Amakuru mashya aturuka muri Minisiteri y’Ubuzima aravuga ko kuri iki Cyumweru tariki 07 Kamena 2020 mu Rwanda habonetse abandi barwayi bashya umunani ba COVID-19 bityo abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe baba 439.
Abantu 51 bafashwe mu masaha y’igicamunsi cyo kuri iki cyumweru tariki 07 Kamena 2020 basengera ku musozi witwa Ndabirambiwe uherereye mu Murenge wa Muhoza mu Kagari ka Cyabararika.
Nyuma y’aho Perezida Jair Bolsonaro wa Brazil atangarije ko ashobora kuvana igihugu cye mu bikorana n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ubu noneho iki gihugu cyafashe icyemezo cy’uko kuva ku wa 06 Kamena 2020, kitazongera gutangaza imibare ijyanye n’icyorezo cya Covid-19, ndetse kigasiba n’imibare yose (...)
Sosiyete y’itumanaho MTN ishami rya Mobile Money (MOMO) rishinzwe kwishyurana amafaranga hakoreshejwe telefone zigendanwa, iratangaza ko nta mugenzi ukwiye gukatwa amafaranga igihe yishyuye urugendo akoresheje (MOMO) kuko iyo serivisi ari ubuntu.
Nyuma y’uko icyorezo cya COVID-19 gikomeje guhangayikisha abatuye isi, zimwe muri serivise zigafungwa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyo cyorezo, mu bigo byibasiwe n’ingaruka z’icyo cyorezo birimo n’amashuri Makuru na za Kaminuza.
Ubuyobozi bw’uturere duhana imbibi n’uturere twa Rusizi na Rubavu tuvuga ko twashyizeho ingamba zikumira ingendo.
Guhera mu mpera z’umwaka wa 2019, isi yose ihangayikishijwe n’icyorezo cya Coronavirus cyadutse gihereye mu Bushinwa nyuma kikaza kugera mu bihugu hafi ya byose.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Kamena 2020 mu Rwanda habonetse abandi barwayi bashya cumi n’umwe ba COVID-19 bituma abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe baba 431.
Abatuye mu Burengerazuba bakomeje gusobanurirwa amabwiriza basabwa gukurikiza muri iki gihe, aho abayobozi batanga ibiganiro bifashishije Itangazamakuru, hakaba inzego z’umutekano zifasha abaturage kubahiriza amabwiriza, hakaba hanifashishwa utudege duto tuzwi nka ‘Drone’ mu kwigisha abaturage kwirinda icyorezo cya (...)
Polisi y’u Rwanda yerekanye abasore batandatu ibashinja guhurira mu nzu ikinirwamo ibijyanye n’imikino yo gutega (Betting), hamwe n’umumotari uregwa gusiga abantu amazi ababeshya ko ari umuti wagenewe kwirinda Covid-19 (Sanitizer).
Perezida Jair Bolsonaro wa Brazil yatangaje ko ashobora kuvana igihugu cye mu bikorana n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS).
Bamwe mu bamotari bo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera bavuga ko bishimiye cyane kugaruka mu kazi cyane cyane ko abenshi muri bo bavuga ko nta handi bakura imibereho.
Abafite inganda zahawe uburenganzira bwo gukora udupfukamunwa baravuga ko bari mu gihombo baterwa no kuba barakoze twinshi tukaba twaraheze mu bubiko kubera kubura isoko.
Abatwara abagenzi ku magare bamenyerewe ku izina ry’Abanyonzi basanzwe bakorera mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, bavuga ko bifuza ko Leta mu bushishozi bwayo yazabemerera bakagaruka mu kazi kimwe na bagenzi babo batwara abagenzi kuri za moto.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Kamena 2020 mu Rwanda habonetse abandi barwayi bashya icumi ba COVID-19 bituma abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe baba 420.
Parezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatangaje ko yagiranye ibiganiro kuri telefone na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde Narendra Modi. Ibyo biganiro byibanze ku mubano w’ibihugu byombi, baganira no ku bufasha u Buhinde bukomeje guha u Rwanda.
Ku Ishami rya Polisi rikorera i Remera mu Karere ka Gasabo, Polisi yamurikiye itangazamakuru abantu 29 bafatiwe mu bikorwa bihabanye n’amabwiriza yo kwirinda ikwirakwiza ry’Icyorezo cya Coronavirus cyugarije u Rwanda ndetse n’isi muri rusange.