Raporo ya Minisiteri y’Ubuzima iragaragaza ko kuri uyu wa gatandatu tariki 13 Kamena 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya mirongo itatu n’umwe (31) ba COVID-19.
Mu bice by’icyaro cy’Akarere ka Muhanga hari abaturage bagenda batambaye udupfukamunwa twifashishwa mu kwirinda icyorezo cya Covid-19, ariko hafi ya bose baba badufite mu mifuka no mu bikapu bakatwambara ari uko bikanze abayobozi banga ko babihanirwa.
Umusore w’imyaka 26 utuye i Wuhan mu Bushinwa yiyongereye ibiro 101 mu gihe cy’amezi atanu, mu gihe hashyirwagaho gahunda ya #GumaMuRugo kubera Covid-19.
U Rwanda kimwe n’isi muri rusange, rumaze amezi hafi atatu ruhanganye n’icyorezo cya Coronavirus cyagaragaye mu Bushinwa mu mpera z’Ukwezi k’Ukuboza 2019, nyuma kigenda gikwira mu bindi bihugu.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyabihu isaba abatwara abagenzi kuri moto kwirinda gutwara abakora ingendo zihuza Akarere ka Nyabihu n’aka Rubavu mu gihe ubu bitemewe.
Ibitaramo byiswe ‘Iwacu Muzika Festival’ bigiye kuba ku nshuro ya kabiri aho bizahuza abahanzi batandukanye ba hano mu Rwanda, abantu bakaba bazabireba badasohotse hanze kuko bizajya bitambuka kuri televiziyo gusa.
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel yatangaje ko kuva igice kimwe cy’Akarere ka Rusizi cyashyirwa muri gahunda ya #GumaMuRugo, byatumye abanduye Covid-19 babasha kumenyekana ndetse n’abahuye na bo bakomeza kugenda bashakishwa.
Kuri uyu wa gatanu tariki 12 Kamena 2020, u Buhinde bwagize abantu basaga ibihumbi 297 bamaze kwandura Covid-19, bituma buba ubwa 4 nyuma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Brazil n’u Burusiya.
Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE) ivuga ko abashinzwe gukumira no kuvura icyorezo Covid-19 bakomeje kubona ibibafasha kwirinda kwandura, birimo ibyatanzwe n’Urugaga rw’Abahanga mu by’Imiti mu Rwanda (Rwanda National Pharmacy Council/RNPC).
Raporo ya Minisiteri y’Ubuzima iragaragaza ko kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Kamena 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya cumi na batandatu ba COVID-19.
Mu Bwongereza baritegura kongera gufungura utubari n’ahakirirwa abantu (Pubs) ku itariki 22 Kamena 2020. Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu yavuze ko yifuza kubungabunga imirimo ijyanye n’iyo serivisi igera kuri miliyoni eshatu n’ibihumbi magana atanu (3.500.000).
Muri iki gihe cyo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19 mu Karere ka Musanze abasore n’inkumi b’abakorerabushake (Youth Volunteers) 352, bari gufatanya n’ibindi byiciro by’inzego zitandukanye mu bukangurambaga bwo kwirinda iki cyorezo.
Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) cyahaye u Rwanda indi nkunga ingana na miliyoni 111.06 z’amadolari ya Amerika yo gufasha guhangana n’icyorezo cya Coronavirus no kuzahura ubukungu bwashegeshwe n’icyo cyorezo.
Umukinnyi ukomoka muri Ghana wiberaga mu kibuga cy’indege mu Buhinde yabashije kugisohokamo nyuma y’amezi arenga abiri yari amazemo kubera Covid-19.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Kane tariki 11 Kamena 2020 yitabiriye inama yakozwe mu buryo ikoranabuhanga, ihuza Ubuyobozi bukuru bw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, abayobozi b’imiryango y’ubukungu mu bice bitandukanye bya Afurika ndetse n’Intumwa zihariye za Afurika. Iyo nama yari igamije (...)
Raporo ya Minisiteri y’Ubuzima iragaragaza ko kuri uyu wa kane tariki 11 Kamena 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya cumi n’umunani ba COVID-19.
Ihuriro ry’Impuzamiryango y’Amadini, Amatorero na Kiliziya Gatolika(RIC) ryishyiriyeho ingamba zakurikizwa mu kwirinda Covid-19 mu gihe cy’amateraniro cyangwa misa, nyuma yo kubisabwa na Guverinoma.
Hari ababyeyi bavuga ko gahunda yo kwigira mu rugo hakoreshejwe televiziyo, telefone, mudasobwa na radiyo itarimo kugenda neza, bitewe n’uko bajya mu mirimo abana bakabura ubafasha gukurikirana amasomo.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CP Rogers Rutikanga, arasaba buri wese kuba umwalimu n’umujyanama w’ubuzima mu kwirinda Coronavirus.
Guhera ku wa Kabiri tariki ya 09 Kamena nibwo Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangiye igikorwa cyo gusuzuma icyorezo cya COVID-19 abanyarwanda bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo.
Raporo ya Minisiteri y’Ubuzima iragaragaza ko kuri uyu wa gatatu tariki 10 Kamena 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya cumi na batatu ba COVID-19.
Mu Kagari ka Kibyimba ko mu Murenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga, hari igice kinini kitagerwaho n’umuyoboro w’itumanaho (connection) ku buryo telefone zidakora, bityo kudahanahana amafaranga mu ntoki hirindwa Covid-19 ntibishoboke.
Ubuyobozi bwa gereza buvuga ko imfungwa n’abagororwa bafashijwe kurwanya umuhangayiko kubera ko ibikorwa byo gusura byahagaze mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya covid-19.
Abasora bacururiza mu isoko rya Muhanga barasaba kugabanyirizwa imisoro n’ubukode bw’ibibanza bakoreramo kuko bakoze iminsi mike y’ukwezi ugereranyije n’iyo bakoraga mu bihe bisanzwe.
Kwambara neza agapfukamunwa ni bumwe mu buryo bw’ibanze bukoreshwa ku isi hose, mu rwego rwo kwirinda kwanduzanya icyorezo cya Covid-19.
Abaturiye umupaka w’u Rwanda mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko buri wese yabaye ijisho rya mugenzi we mu bijyanye no kwirinda Coronavirus.
Hashize iminsi ine yikurikiranya igihugu cya Brésil kiza ku isonga mu gupfusha abantu bazira icyorezo cya Covid-19 aho abasaga ibihumbi 34 bamaze guhitanwa na cyo naho abasaga ibihumbi 614 bakaba bamaze kwandura.
Raporo ya Minisiteri y’Ubuzima iragaragaza ko kuri uyu wa kabiri tariki 09 Kamena 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya cumi na babiri ba COVID-19.
Muri Werurwe 2020, umunyamuziki Manu Dibango yapfuye azize COVID-19 ashyingurwa mu irimbi rya Père-Lachaise ariko abafana be kugeza uyu munsi ntibashobora gusura aho ashyinguye.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) itangaza ko irimo gukora ibarura ry’abana bari kuzatangira ishuri muri 2021, kugira ngo bazatangirane n’abandi muri Nzeri 2020.