Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) iratangaza ko ikiguzi cyari cyarakuweho mu gihe cy’amezi atatu kuri serivisi zo guhererekanya amafaranga hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga kizongera gushyirwaho kuva ku wa 22 Kamena 2020.
Minisiteri y’Umuco n’Urubyiruko yavuze ko igiye gufasha abahanzi kubona aho bacururiza ibihangano byabo hifashishijwe ikoranabuhanga kugira ngo ibihangano byabo bibashe kubatunga nyuma yo kubona isomo bahawe n’ibi bihe bya Covid-19 aho gukora ibitaramo bidashoboka.
Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) ruratangaza ko Imurikagurisha Mpuzamahanga rya 23 ryari riteganyijwe kubera i Gikondo kuva tariki ya 21/07/2020 kugeza ku ya 10/08/2020 ryimuriwe kuva tariki ya 11 kugeza ku ya 31/12/2020.
Imibare y’abanduye Covid-19 mu Rwanda yakomeje kugenda yiyongera mu minsi 4 ishize, ku buryo abaturage bari batangiye gutekereza ko bashobora kongera gushyirwa muri gahunda ya guma mu rugo.
Hoteli eshatu zo mu mujyi wa Musanze zemerewe kongera gufungura nyuma y’iminsi itatu zari zimaze zifunze. Zafunzwe nyuma y’uko bigaragaye ko hari abantu batanu banyuze muri izo Hoteli bakaza gusanganwa ubwandu bwa Coronavirus.
Raporo ya Minisiteri y’Ubuzima iragaragaza ko kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Kamena 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya batatu ba COVID-19.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Kamena 2020 yitabiriye inama yahuje abakuru b’ibihugu bya Afurika n’u Bushinwa.
Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 11 bafunzwe bazira kurenza saa tatu z’ijoro bataragera mu rugo, kubeshya, gucyura abatinze gutaha, ndetse no kwanga kujya gusobanura icyababujije kugera mu rugo ku gihe.
Umuyobozi wa East African Promoters itegura ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival Mushyoma Joseph, asobanura ko muri uyu mwaka ibi bitaramo bizajya bibera kuri Televizi y’Igihugu hakazaba harimo n’abandi bahanzi batari abaririmba bonyine.
Guhera tariki ya 03 Kamena 2020 nyuma y’Inama y’Abaminisitiri yari yateranye, umwe mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama wavugaga ko Moto zemerewe gutwara abagenzi, uretse mu turere twa Rusizi na Rubavu.
Ku wa kabiri tariki 16 Kamena 2020, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ifatirwamo imyanzuro ikurikira:
Raporo ya Minisiteri y’Ubuzima iragaragaza ko kuri uyu wa kabiri tariki 16 Kamena 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya makumyabiri na bane ba COVID-19.
Abafatiwe mu kabari ku Itaba mu Mujyi i Nyamagabe, baricuza icyaha bakoze cyo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus, hakabamo n’abavuga ko bababariwe batazongera no kureba akabari.
Ibiro bya Perezida wa Repubulika biratangaza ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Kamena 2020, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yabereye muri Village Urugwiro.
Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli yategetse ko amashuri mu byiciro byose afungura kuva tariki 29 z’uku kwezi kwa Kamena 2020.
Umunyamabanga mukuru wa sendika y’abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na za kariyeri (Rwanda Extractives Workers Union (REWU) Mutsindashyaka André avuga ko mu kwezi kwa karindwi abakoresha bazaba batarasubukura amasezerano y’abakozi cyangwa ntibabahe imperekeza bazagezwa mu nkiko.
Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Kanze Dena, yasobanuye ko abo bantu bane bagaragayeho iyo virusi ubwo habaga igikorwa rusange cyo gupima abantu benshi cyabaye ku wa kane w’icyumweru gishize tariki 11 Kamena 2020.
Raporo ya Minisiteri y’Ubuzima iragaragaza ko kuri uyu wa mbere tariki 15 Kamena 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya mirongo itatu ba COVID-19.
Polisi y’Igihugu mu Karere ka Muhanga yerekanye abantu 15 bafashwe barafungwa kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, bose bakaba barafatiwe mu tubari.
Nyiramasengesho Joselyne w’imyaka 25 avuga ko yashatse mu Karere ka Musanze, akaba afite impungenge z’umutekano we nyuma y’uko umugabo amwihakanye ashaka kumwirukana mu rugo yitwaje ko yanze kuva mu nzu ubwo yari yamusuye.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeannine, aratangaza ko hoteli eshatu zo muri ako karere zabaye zifunzwe nyuma y’uko hari abantu bagaragaweho Coronavirus kandi barazinyuzemo, ubu abakozi bazo bafashwe ibipimo na zo zigasukurwa, nyuma yo kubona ibyavuye mu bipimo zikazongera gufungurwa.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya leta Johnston Busingye yatangaje ko urwego rw’abunzi rusubukura imirimo yo gutanga ubutabera, bakongera gukora, ariko bubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ubuzima(RBC), Dr Sabin Nsanzimana, yatangaje ko kuri uyu wa mbere tariki 15 Kamena 2020 mu mujyi wa Kigali hatangira ubushakashatsi bwafasha inzego za Leta kumenya niba abantu basubira mu rugo cyangwa hafatwa izindi ngamba zo kwirinda Covid-19.
Umuryango utari uwa Leta wita ku bidukikije WWF (World Wide Fund) uvuga ko amashyamba yangiritse ku kigero cya 150% mu gihe isi yose yari yugarijwe n’Icyorezo cya Covid-19 ku buryo ubuso burenga hegitari ibihumbi 654 bw’amashyamba bwangiritse.
Raporo ya Minisiteri y’Ubuzima iragaragaza ko kuri iki cyumweru tariki 14 Kamena 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya mirongo ine n’umwe (41) ba COVID-19.
Abasora barasaba Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority) gukurirwaho amande ndetse bakanasubizwa amafaranga batanze bishyura ayo mande kuko gutinda gusora atari bo byaturutseho.
Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu babiri batorotse gahunda ya #GumaMuRugo bava mu Karere ka Rusizi bafatirwa mu Mujyi wa Kigali, ndetse n’abandi batatu bavuye muri Uganda banyuze mu nzira zitemewe na bo bafatirwa i Kigali.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burenganzira bw’umwana (UNICEF), riravuga ko abana babarirwa muri miliyoni bari mu byago byo gushaka akazi bitewe n’ubukene buwete na covid-19. Umubare w’abana bashaka akazi ushobora kuzamuka bwa mbere mu myaka 20 ishize.
Mu rwego rwo gukomeza guhangana n’icyorezo cya COVID-19, ku wa Gatandatu tariki ya 13 Kamena 2020, u Rwanda rwahaye intumwa z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo (UNMISS) ibikoresho byo kubafasha guhangana na Coronavirus.
U Rwanda rwakiriye ibikoresho 300,000 byo kwirinda, gupima no kuvura Covid-19, rwashyikirijwe na Sheik Mohammed bin Rashid Al Maktoum, Visi Perezida akaba na Minisitiri w’Intebe wa Leta zunze ubumwe z’Abarabu, akaba n’Umwami wa Dubai, ndetse n’umugore we Sheikha Hind bint Maktoum bin Juma Al Maktoum.