Amabwiriza mashya atangajwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) aravuga ko imidudugu itandatu yo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali ishyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo (lockdown) mu rwego rwo gukumira ikwirakwira rya COVID-19.
Amakuru atangazwa na Minisiteri y’Ubuzima aragaragaza ko kuri uyu wa Kane tariki 25 Kamena 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya makumyabiri ba COVID-19.
Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), gitangaza ko umuntu umwe wabonetse mu bagaragaweho Covid-19 mu Rwanda ku wa Gatatu tariki 24 Kamena 2020, yagaragaye mu Karere ka Nyagatare akaba afitanye isano n’abashoferi b’amakamyo.
Amakuru atangazwa na Minisiteri y’Ubuzima aragaragaza ko kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Kamena 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya mirongo itatu na babiri ba COVID-19.
Abahanga mu by’ubuzima batangaje ko mu gihugu cya Mexique havutse abana batatu b’impanga bavukanye Coronavirus mu buryo butari bwarigeze bubaho.
Amakuru atangazwa na Minisiteri y’Ubuzima aragaragaza ko kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Kamena 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya cumi n’umwe ba COVID-19.
Igerageza rya mbere ry’urukingo rwa Coronavirus rigiye gutangira muri Afurika y’Epfo. Ibi byatangajwe na Kaminuza ya Wits y’i Johannesburg muri Afurika y’Epfo, rikaba ari na ryo gerageza rya mbere muri Afurika rigiye gutangira.
Umuyobozi w’Idini ya Islamu mu Rwanda(Mufti), Sheikh Salim Hitimana aravuga ko umutambagiro mutagatifu Abayisilamu bakorera i Macca atari ubwa mbere usubitswe, kuko umaze gusubikwa inshuro zisaga 40 mu bihe bitandukanye.
Perezida wa Republika Paul Kagame, kuri uyu wa kabiri tariki 23 Kamena, aritabira inama y’abayobozi yiga ku bucuruzi buhuza Afurika na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bihe bya nyuma ya Covid-19.
Imwe mu mirenge y’akarere ka Rusizi imaze iminsi yarashyizwe mu kato kubera ko hakomeje kugaragara abandura Covid-19, ariko mu bantu 11 bakize ku wa 22 Kamena 2020, batatu (3) ni abo muri ako karere ngo bikaba bitanga icyizere.
Amakuru atangwa na Minisiteri y’Ubuzima aragaragaza ko kuri uyu wa mbere tariki 22 Kamena 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya mirongo itanu n’icyenda (59) ba COVID-19.
Ahagana saa kumi n’ebyiri na 50 z’umugoroba wo ku cyumweru tariki ya 21 Kamena 2020, mu Kagari ka Mbuye ho Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, hatahuwe abantu 23 basengeraga mu rugo rumwe.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje ko abamotari babiri icyorezo cya COVID-19 cyagaragayeho mu mujyi wa Kigali bakoreraga mu bice (zone) bitandukanye.
Amakuru yaraye atangajwe na Minisiteri y’Ubuzima agaragaza ko ku Cyumweru tariki 21 Kamena 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya makumyabiri na batandatu (26) ba COVID-19.
Amakuru atangwa na Minisiteri y’Ubuzima aragaragaza ko kuri iki Cyumweru tariki 21 Kamena 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya makumyabiri na batandatu (26) ba COVID-19.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ruhengeri, Barikumwe Isaie n’umukunzi we Nyiraneza Evelyne, bari mu byishimo nyuma y’uko basezeranye mu buyobozi (imbere y’amategeko) no muri Kiliziya (imbere y’Imana) ku itariki 20 Kamena 2020, bakaba bishimira uburyo ubukwe bwabo bwagenze muri ibi bihe bitoroshye bya COVID-19.
Bamwe mu biganjemo abakuze n’abatazi gusoma no kwandika bavuga ko kugira ngo bishyurane hifashishijwe telefone biyambaza abandi bantu kuko bo batashobora kubyikorera.
Kubera icyorezo cya Covid-19 cyugarije isi n’u Rwanda rurimo, hari hashyizweho amabwiriza yo guhagarika ibikorwa bitandukanye harimo n’ibyo gushyingiranwa mu nsengero, byahagaritswe mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyo cyorezo.
Raporo ya Minisiteri y’Ubuzima iragaragaza ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Kamena 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya mirongo ine n’umwe (41) ba COVID-19.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), avuga ko kuva aho hafatiwe ingamba zo kwambara agapfukamunwa kuri buri wese, byatanze n’igisubizo mu kwirinda n’izindi ndwara z’ubuhumekero.
Polisi y’u Rwanda yashyizeho gahunda yiswe Ntabe ari njye, yo kwibutsa abantu gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda Coronavirus, ikizera ko iyo gahunda ikurikijwe icyo cyorezo cyahashywa.
Raporo ya Minisiteri y’Ubuzima iragaragaza ko kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Kamena 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya cumi na batanu ba COVID-19.
Inzego z’ubuyobozi muri Kenya zatangaje ko umubare w’abana b’abakobwa baterwa inda wazamutse cyane kuva ubwo hashyirwagaho ingamba zo gukumira Covid-19 mu kwezi kwa gatatu.
Umuyobozi ushinzwe kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) yatangaje ko kuva mu kwezi kwa Werurwe ubwo gahunda yo kuguma mu rugo yatangiraga, ibyaha by’ubujura bukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga byiyongereye cyane.
Ikigo cy’Abadage gishinzwe kurinda no guhangana n’indwara, The Robert Koch Institute (RKI) kiravuga ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu abantu bahagenda badafite ibyago byo kwanduriramo indwara ya Covid-19.
Muri gahunda yo kongera ibikoresho by’isuku ku isoko ry’u Rwanda, urubyiruko rwateguriwe amahugurwa yo kongera ubumenyi mu gutunganya ibikoresho by’isuku bikorewe mu Rwanda, mu rwego rwo gushaka ibisubizo mu kwirinda COVID-19.
Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 16 Kamena 2020 yemeje ko imihango yo gushyingirwa mu nsengero ikomorewe, ariko ikitabirwa n’abantu batarenze 30. Iyo nama yasabye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kuzatanga amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo, ayo mabwiriza akaba yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 18 Kamena 2020.
Mu gihe gahunda yo kwirinda COVID-19 igikomeje, bimwe mu bikorwa byari byafunzwe bikaba byaratangiye gukomorerwa nko gusezerena mu nsengero, gusezerana mu murenge no kwiyakira nyuma y’iyi mihango byemewe na Leta, hari ibindi bigisabwa n’abakomeye ku muco.
Raporo ya Minisiteri y’Ubuzima iragaragaza ko kuri uyu wa Kane tariki 18 Kamena 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya barindwi ba COVID-19.