Nyuma y’iminsi ibiri gusa umusore wo mu Buhinde akoze ubukwe, yishwe na Coronavirus, abandi 111 bari bitabiriye ubukwe bwe babasangamo COVID-19.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rirasaba abaturage ba Afurika kudaterwa ubwoba n’igerageza ry’urukingo rwa Covid-19 rwatangiye kugeragezwa muri Afurika.
Mu gihe mu Bwongereza muri uku kwezi hatangwa uburenganzira bwo gusezerana, abageni muri icyo gihugu basabwe kuzajya babanza gukaraba intoki neza mbere yo kwambikana impeta.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ari na rwo rufite ibijyanye n’Ubukerarugendo mu nshingano, ruratangaza ko kwipimisha COVID-19 ari ngombwa mbere yo gusura Pariki z’Igihugu.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Kane tariki 02 Nyakanga 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya makumyabiri n’umwe ba COVID-19.
Umurundi Ndabaneze André uzwi nka Andy Mwag wamamaye mu gucuranga gitari solo mu bitaramo bya Kigali, yashyize hanze indirimbo Nisaidie anavuga ubuzima bushaririye abahanzi bari gucamo muri ibi bihe bya Guma Mu Rugo badacurangira amafaranga.
Nyuma yo kuzenguruka mu Karere ka Rusizi i Burengerazuba, abashinzwe gusuzuma icyorezo Covid-19 bagarutse i Kigali, aho basaba bamwe mu bagenda n’abatuye muri uyu mujyi iminota itarenga itanu yo kubanza kumenya uko bahagaze.
Imyiteguro yo kuba Amadini n’Amatorero yakomorerwa irakomeje. Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yashyizeho amabwiriza agomba kubahirizwa mu rwego rwo kwitegura ifungurwa ry’insengero n’imisigiti mu gihe cya COVID-19.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko umuntu wa gatatu yitabye Imana azize icyorezo cya COVID-19. Uwitabye Imana yari Umusirikare w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) w’imyaka 51 y’amavuko wari mu butumwa mu mahanga, akaba ngo yari asanzwe afite ubundi burwayi.
Hashize amezi agera kuri atatu u Rwanda ruhagaritse zimwe mu ngendo z’indege zitwara abantu zinjira mu gihugu cyangwa izijya mu mahanga, ndetse na zimwe mu ngendo zambukiranya imipaka zirahagarara mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus cyugarije isi.
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC gikomeje gusesengura uko icyorezo cya COVID-19 gihagaze mu Mujyi wa Kigali. Ni muri urwo rwego hateguwe gahunda nshya yo gusuzuma #COVID19, iyo gahunda ikaba itangira kuri uyu wa Kane tariki ya 02 Nyakanga 2020 mu mihanda imwe n’imwe yatoranyijwe mu Mujyi wa Kigali.
Ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) gikora imiti cyitwa Gilead Sciences cyatangaje ko umuti witwa Remdesivir ufite ubushobozi bwo guhangana na Coronavirus ugiye kuzajya ugurishwa amadolari ya Amerika 390 (ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi 370) kuri buri gacupa; cyangwa se amadolari 2340 (…)
Perezida mushya w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko urugamba rushya rutangiye, asobanura ko u Burundi bwafashe ingamba zikomeye zo guhangana na COVID-19.
Ibiro bya Perezida wa Repubulika biratangaza ko kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Kamena 2020, Inama y’Abaminisitiri yateranye iyobowe na Perezida Paul Kagame.
Aba ni urubyiruko rw’abakorerabushake bibumbuye mu itsinda rizwi nka Youth Volunteers.
Abasoromyi b’icyayi mu ruganda rw’icyayi rw’i Mata mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko n’ubwo basanzwe bakora bubyizi, bo ngo nta nzara bahuye na yo mu gihe cya Guma mu Rugo.
Mu gihe u Rwanda rugikomeje guhangana n’icyorezo cya Covid-19 kimwe n’ibindi bihugu bigize isi muri rusange, mu ngamba zorohejwe harimo no gushyingiranwa imbere y’amategeko ndetse no gusezerana imbere y’Imana ariko umubare w’abitabira iyo mihango ntugomba kurenga abantu 15 mu murenge n’abantu 30 mu rusengero, hubahirizwa (…)
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa mbere tariki 29 Kamena 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya ijana n’umwe ba COVID-19.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, avuga ko imiryango ibarirwa muri 200 y’abatishoboye ari yo itarashyikirizwa inzu yubakiwe muri uyu mwaka w’imihigo.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri iki Cyumweru tariki 28 Kamena 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya makumyabiri na babiri ba COVID-19.
Niyidukunda Mugeni Euphrosine ukora amavuta muri Avoka, yari yishimiye inguzanyo yahawe na Banki ya Kigali (BK) yo kumufasha kwagura ibikorwa bye, ariko Coronavirus yatumye ibyo yifuzaga kugeraho bitamushobokera.
Urwego rw’Igihugu rw’iterambere(RDB), akaba ari na rwo rushinzwe ubukerarugendo, ruvuga ko abantu bari bamaze gukumbura ibyiza nyaburanga by’u Rwanda nyuma y’amezi atatu ubukerarugendo bumaze buhagaritswe kubera kwirinda Covid-19.
Inama yahuje ibihugu by’i Burayi yemeje gusubukura ingendo ziza muri ibyo bihugu guhera tariki 01 Nyakanga 2020.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Kamena 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya makumyabiri ba COVID-19.
Urugaga nyarwanda rw’Abikorera(PSF) ruvuga ko hari ibicuruzwa by’Abanyarwanda byaheze ku cyambu cya Dar-es-Salam muri Tanzania, bitewe n’uko ba nyirabyo baciwe amafaranga y’ibihano by’ubukererwe aruta agaciro k’ibyo bicuruzwa.
Hirya no hino mu gihugu benshi bamaze kumva neza akamaro ko kwirinda icyorezo cya COVID-19, bakaba banubahiriza amabwiriza yashyizweho mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ryacyo.
Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 25 Kamena 2020 nibwo hasohotse itangazo rya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) rigaragaza ko imidugudu 6 yo mu mirenge ya Kigarama, Gikondo na Kigali ishyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo mu rwego rwo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Kamena 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya umunani ba COVID-19.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko rwafunze abanyamakuru babiri ari bo Byansi Samuel Baker na Nshimyumukiza Janvier.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) itangaza ko abarwayi 34 ba Covid-19 babonetse muri Kigali kuva tariki ya 3 kugeza ku ya 24 Kamena 2020. Muri bo 25 ngo ni abo mu midugudu yasubijwe muri gahunda ya Guma mu Rugo.