Afurika y’Epfo yongeye gushyira imbaraga mu kubuza gucuruza ndetse no gukwirakwiza ibinyobwa bisembuye mu rwego rwo kugabanya umubare w’abarwayi bagana ibitaro biturutse ku ngaruka z’ubusinzi, kugira ngo ibitaro bibashe kubona ibitanda bihagije byo kwakira abarwayi ba covid-19, nk’uko bitangazwa na Peezida w’icyo gihugu (…)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), mu ijoro ryo kuwa 12 Nyakanga 2020 yatangaje ko habonetse abantu banduye Coronavirus 38, harimo abarwayi batanu bagaragaye mu Karere ka Rubavu.
Icyorezo cya Coronavirus mu mezi ane kigeze mu Rwanda kimaze kwandurwa n’abantu 1337, abamaze gukira 684, naho abakirwaye ni 649 mu gihe abandi bane kimaze kubahitana nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima RBC.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri iki Cyumweru tariki 12 Nyakanga 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya mirongo itatu n’umunani(38) ba COVID-19.
Umuryango w’Abibumbye ONU uratangaza ko ingamba zo guhangana na Covid-19 zibangamiye gahunda yo guhashya ubwandu bw’agakoko gatera Sida (VIH-Sida), ku buryo hari impungenge ko mu minsi iri imbere impfu zituruka kuri Sida zizikuba kabiri.
Minisitiri w’intebe bw’u Bwongereza Boris Johnson yatangaje ko igihe kigeze ko abantu babaho ubuzima nk’uko bisanzwe. Yavuze ko ashaka kongera kubona basohoka hanze, kandi bafite icyizero kurushaho.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Nyakanga 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya mirongo ine na barindwi(47) ba COVID-19.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Nyakanga 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya mirongo ine na babiri(42) ba COVID-19.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko guhera kuri uyu wa gatandatu tariki 11 Nyakanga 2020, imidugudu itatu muri itandatu yo mu Mujyi wa Kigali yari yarashyizwe muri gahunda ya #GumaMuRugo yakuwemo, nyuma y’ubusesenguzi bw’inzego z’ubuzima ku cyorezo cya Coronavirus, bwagaragaje ko nta bwandu bugihari.
Hari bamwe bavuga ko gutanga ifunguro ryera cyangwa se igaburo ryera bishobora kuzaba nyuma ya Covid-19 kubera ko hari aho bizabangamira ukwemera kwa bamwe.
Perezida Paul Kagame yatangaje ko icyorezo cya COVID-19 cyagize ingaruka ku bucuruzi bwambukiranya imipaka mu karere u Rwanda ruherereyemo agaragaza ko kudashyira hamwe kw’ibihugu bigira ingaruka ku bindi bihugu.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko rw’abanyamakuru ndetse n’urukoresha imbuga nkoranyambuga, yabajijwe icyo ateganya mu kuzahura umubano w’u Rwanda n’igihugu cy’u Burundi, maze avuga ko u Rwanda rwiteguye kubana neza n’ibihugu by’abaturanyi harimo n’igihugu cy’u Burundi.
Polisi y’u Rwanda yerekanye abo ifungiye i Remera mu Mujyi wa Kigali barimo abanyeshuri n’abarimu b’ibinyabiziga bane hamwe n’abantu 11 baregwa gucika abapolisi amasaha yo gutaha mu rugo yarenze.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Kane tariki 09 Nyakanga 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya cumi na batandatu(16) ba COVID-19.
Uwitwa Ndagijimana Dominique ukurikiranyweho icyaha cy’ubujura yafashwe ku manywa yo kuri uyu wa kane nyuma y’uko yari yatorokanye n’abandi batatu aho bari bacumbikiwe bavurwa COVID-19.
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko imfungwa ebyiri muri enye zari zatorotse aho zivurirwa COVID-19 zafashwe.
Ishami ry’Abagore mu rugaga rw’Abikorera (PSF) ryashyizeho itsinda ry’impuguke (zigereranywa n’ivuriro ’clinic’) rishinzwe kwigisha no guhumuriza abanyamuryango baryo bahombejwe n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Nyakanga 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya makumyabiri na babiri (22) ba COVID-19.
Ibiro bya Madamu wa Perezida wa Repubulika w’u Rwanda byakiriye inkunga y’ibikoresho by’ubuvuzi byatanzwe na Madamu wa Perezida w’u Bushinwa, Professor Peng Liyuan.
Umuhanzi DJ Pius usanzwe unakora akazi ko kuvanga imiziki no gutegura ibitaramo, yihereyeho avuga ko abahanzi bagenzi be hamwe n’aba DJs bafite ikibazo cy’ubukene, avuga ko ibitaramo n’ibikorwa by’utubari bidasubukuwe vuba no kwicwa n’inzara byashoboka kuri bamwe.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Nyakanga 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya mirongo itanu n’icyenda (59) ba COVID-19.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Mbere tariki 06 Nyakanga 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya umunani ba COVID-19.
Impuguke mu by’ubuzima bw’imyanya y’ubuhumekero zemeza ko gukora siporo yo kwiruka wambaye agapfukamunwa atari byiza kuko muri icyo gihe umubiri ukenera umwuka mwinshi wo guhumeka, ntuboneke uhagije bikaba byagira ingaruka ku muntu.
RwandAir yatangaje ko igiye kongera gukora izindi ngendo zo gucyura Abanyarwanda bari mu Bwongereza bifuza kugaruka mu gihugu cyabo.
Leta y’u Bwongereza yashyize ahagaragara urutonde rw’ibihugu bitarebwa no gushyirwa mu kato igihe abaturage babyo bageze mu Bwongereza.
Umugabo w’Umuhinde aravugwaho kuba yarishyuye ibihumbi 289 by’Amafaranga akoreshwa mu Buhinde (289,000 rupees) ni ukuvuga asaga miliyoni eshatu n’ibihumbi 650 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda kugira ngo bamukorere agapfukamunwa gakoze muri zahabu ko kwikingira icyorezo cya COVID-19.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri iki Cyumweru tariki 05 Nyakanga 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya cumi na batatu ba COVID-19.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 04 Nyakanga 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya cumi n’umwe ba COVID-19.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Nyakanga 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya cumi n’umunani ba COVID-19.
Polisi y’u Rwanda iravuga ko ikomeje kugenzura ibyaha byose, ndetse ikaba yarashyize imbaraga mu kurwanya ibijyanye no kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.