Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Kane tariki 16 Nyakanga 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 38 banduye COVID-19, barimo 30 babonetse mu Mujyi wa Kigali.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Nyakanga 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 19 banduye COVID-19.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere Meteo Rwanda, cyatangaje ko kuva mu ijoro ryo ku ya 15 kugera ku ya 16 Nyakanga 2020, mu Ntara y’Uburasirazuba n’iy’Amajyepfo, hateganyijwe umuyaga mwinshi, uri ku gipimo cya metero 8 na 13 ku isegonda.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Nyakanga 2020, Perezida wa Repubulika yayoboye Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro.
Ahagana saa cyenda z’urukerera rwo ku Cyumweru tariki ya 12 Nyakanga 2020, abajura bateye urugo rwa Depite Dr. Frank Habineza, ruri mu Kagari ka Kinyaga, Umurenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo Umujyi wa Kigali, bakomeretsa umukozi we ushinzwe umutekano bamuteye icyuma ku ijosi.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko guhera kuri uyu wa gatandatu tariki 11 Nyakanga 2020, imidugudu itatu muri itandatu yo mu Mujyi wa Kigali yari yarashyizwe muri gahunda ya #GumaMuRugo yakuwemo, nyuma y’ubusesenguzi bw’inzego z’ubuzima ku cyorezo cya Coronavirus, bwagaragaje ko nta bwandu bugihari.
Abaturage batuye mu Mudugudu w’Intiganda, Akagari ka Tetero, mu Murenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali, baratangaza ko babangamiwe n’umwanda uterwa n’abaturage barema n’abakorera mu isoko rihari, bavuga ko ritagira ubwiherero.
Ibiro bya Perezida wa Repubulika biratangaza ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Kamena 2020, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yabereye muri Village Urugwiro.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeannine, aratangaza ko hoteli eshatu zo muri ako karere zabaye zifunzwe nyuma y’uko hari abantu bagaragaweho Coronavirus kandi barazinyuzemo, ubu abakozi bazo bafashwe ibipimo na zo zigasukurwa, nyuma yo kubona ibyavuye mu bipimo zikazongera gufungurwa.
Raporo ya Minisiteri y’Ubuzima iragaragaza ko kuri iki cyumweru tariki 14 Kamena 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya mirongo ine n’umwe (41) ba COVID-19.
Inama Njyanama y’Akarere ka Nyaruguru yahagaritse by’agateganyo Serge Ruzima wari Umunyambanga nshingwabikorwa w’akarere, na nsengiyumva Innocent wari Umuyobozi ushinzwe ibikorwa rusange (Division Manager) mu karere, baherutse gufungwa bakekwaho ruswa, gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kunyereza umutungo (...)
Abafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda barasaba Leta ko havugururwa itegeko rirengera abafite ubumuga, bityo iki cyiciro na cyo kikibona mu bindi byiciro by’abafite ubumuga biteganywa n’itegeko.
U Rwanda rwakiriye ibikoresho 300,000 byo kwirinda, gupima no kuvura Covid-19, rwashyikirijwe na Sheik Mohammed bin Rashid Al Maktoum, Visi Perezida akaba na Minisitiri w’Intebe wa Leta zunze ubumwe z’Abarabu, akaba n’Umwami wa Dubai, ndetse n’umugore we Sheikha Hind bint Maktoum bin Juma Al Maktoum.
Raporo ya Minisiteri y’Ubuzima iragaragaza ko kuri uyu wa gatandatu tariki 13 Kamena 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya mirongo itatu n’umwe (31) ba COVID-19.
Ahagana saa moya n’igice z’umugoroba ku wa gatanu tariki 12 Kamena 2020, abagizi ba nabi bateze abaturage bane mu Mudugudu wa Munyege, Akagari ka Munyege, Umurenge wa Uwinkingi mu Karere ka Nyamagabe, barabakomeretsa.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ruratangaza ko muri aya masaha y’igicamunsi cyo ku wa gatandatu tariki ya 13 Kamena 2020, ruri mu gikorwa cyo gusaka urugo rwa Ingabire Victoire Umuhoza, mu rwego rwo gukomeza iperereza ku ruhare akekwaho rwo gukorana n’imitwe y’iterabwoba ikorera hanze y’igihugu.
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel yatangaje ko kuva igice kimwe cy’Akarere ka Rusizi cyashyirwa muri gahunda ya #GumaMuRugo, byatumye abanduye Covid-19 babasha kumenyekana ndetse n’abahuye na bo bakomeza kugenda bashakishwa.
Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) cyahaye u Rwanda indi nkunga ingana na miliyoni 111.06 z’amadolari ya Amerika yo gufasha guhangana n’icyorezo cya Coronavirus no kuzahura ubukungu bwashegeshwe n’icyo cyorezo.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yohereje ubutumwa bwo kwihanganisha Abarundi ndetse n’umuryango wa Pierre Nkurunziza wari Perezida w’u Burundi witabye Imana ku wa mbere tariki ya 08 Kamena 2020.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) iratangaza ko Umujyi wa Kamembe, ni ukuvuga Imirenge ya Kamembe, Nyakarenzo, Mururu n’igice cya Gihundwe, ushyizwe muri gahunda ya #GumaMuRugo, izamara nibura ibyumweru bibiri.
Umugabo witwa Evariste Munyaneza wo mu Kagari ka Kimana mu Murenge wa Musha mu Karere ka Gisagara, yagejejwe mu maboko y’ubugenzacyaha nyuma yo kugaragara mu mashusho akubita umugore we mu ruhame.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko kubera isubukurwa ry’ingendo hagati y’intara n’Umujyi wa Kigali ndetse n’ingendo za moto, hagiye gusubukurwa gahunda ya #GerayoAmahoro yari yarasubitswe igeze mu cyumweru cya 13, kugira ngo hirindwe impanuka n’icyorezo cya Coronavirus.
Abana bahagarariye abandi hirya no hino mu gihugu, baratangaza ko nubwo hari byinshi byakozwe mu guteza imbere ibikorwa bigenerwa umwana, hakwiye no kongerwa ingengo y’imari igenerwa ibikorwa byo kwigisha ikoranabuhanga mu mashuri.
Amakuru mashya aturuka muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) aragaragaza ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Gicurasi 2020, umuntu wa mbere wari urwaye COVID-19 yitabye Imana.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Gicurasi, u Rwanda rurifatanya n’isi yose mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ubutumwa bw’Amahoro bwa LONI, mu gihe kandi isi yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus. Muri uyu mwaka, Loni ikaba yarahisemo kuzirikana ku ruhare rw’abagore mu butumwa bw’amahoro.
Umujyi wa Kigali ni wo mujyi uza ku isonga muri Afurika mu kugira isuku ndetse no kuba umujyi w’icyatsi kibisi bitewe n’ibimera biwurangwamo ku bwinshi. Imirimo yo gukomeza kubungabunga isuku muri uyu mujyi ndetse no kongera ubwiza bwawo binyuze mu bimera na yo yarakomeje mbere no mu gihe cya #GumaMuRugo.
Ku wa Gatatu tariki ya 27 Gicurasi 2020, Resitora yamamaye cyane mu Rwanda, Cafe Camellia ifatanyije n’umufatanyabikorwa mushya mu ikoranabuhanga witwa ‘Bifata Ltd’ batangije uburyo bwihuse bwo kugeza ku bakiriya ibiribwa n’ibinyobwa mu ngo zabo cyangwa aho bakorera.
Kabuga Felicien, ukekwaho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ubwo yitabaga urukiko ku wa Gatatu tariki 27 Gicurasi, yasabye ko yarekurwa akaba abana n’abana be kuko ari bo bazi neza uburyo bwo gukurikirana ibibazo bye by’ubuzima.
Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 (IBUKA), hamwe n’imiryango y’abafatanyabikorwa bawo, bandikiye Urwego rw’Umuryango w’Abibumbye (IRMCT) rwasigaranye inshingano zo kurangiza imirimo yasizwe n’icyahoze ari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), (...)
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Burundi imaze gutangaza ibyavuye mu ibarura ry’agateganyo ry’amajwi mu matora ya Perezida, aho Evariste Ndayishimiye watanzwe n’ishyaka CNDD-FDD ari we waje ku mwanya wa mbere n’amajwi 68,72%.