MENYA UMWANDITSI

  • Abayisilamu basabwe kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus

    Abayisilamu bibukijwe imyitwarire ikwiye kubaranga mu gisibo cya Ramadhan

    Ubuyobozi bukuru bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC), buratangaza ko igisibo cy’ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan, kizatangira ejo kuwa Gatanu tariki 24 Mata 2020.



  • Umunsi mpuzamahanga w’Isi: Amwe mu mafoto meza y’ahantu nyaburanga mu Rwanda

    Buri mwaka tariki ya 22 Mata, ni umunsi mpuzamahanga wahariwe isi dutuyeho. Ubu muri 2020, uyu munsi wizihijwe ku nshuro ya 50, gusa ibyinshi mu bikorwa bisnzwe bikorwa kuri uwo munsi ntibyakozwe, kuko ubu isi yugarijwe n’icyorezo Coronavirus.



  • Umaze kwishyura umusanzu w

    Abanyamuryango ba Mituweli bemerewe kwivuza badategereje ukwezi

    Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yatangaje ko abanyamuryango b’ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Santé), bemerewe kwivuza bakimara kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, batagombye gutegereza ukwezi.



  • Guverinoma yafashe ingamba zo gushyigikira ubucuruzi no kugabanya igabanuka ry’amafaranga

    Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), iratangaza ko mu gihe icyorezo cya Coronavirus cyibasiye isi gikomeje kugira ingaruka ku bayituye, amezi ari imbere azaba ingorabahizi, bikaba bisaba imbaraga z’abikorera na Leta mu rwego rwo guhangana n’izo mpinduka z’ahazaza.



  • Ushobora kwaka Turikumwe Special Loan ukayibona mu masaha 48

    BK yashyiriyeho abakiliya bayo inguzanyo ‘Turikumwe Special Loan’ yo kubagoboka mu bihe bya COVID-19

    Banki ya Kigali (BK), iratangaza ko mu rwego rwo gufasha abakiliya bayo bashobora guhura n’ibibazo by’ubukungu muri ibi bihe bya Coronavirus, yabashyiriyeho inguzanyo yise “Turikumwe Special Loan”, bashobora gusaba bibereye mu ngo zabo, bakayihabwa mu masaha 48.



  • Umuturage yafatanywe amasashe yacuruzaga akanayaranguza (Photo:Internet)

    Umuturage yafatanywe amasashe 4,400 yacuruzaga akanayaranguza

    Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gisagara, mu Ntara y’Amajyepfo, mu mpera z’icyumweru yafashe umuturage witwa Ntukabumwe Gerard, bamufatanye amasashe 4,400 yacuruzaga ndetse akanayaranguza aho yakoreraga mu Karere ka Gisagara, Umurenge wa Nyanza mu Kagari ka Higiro.



  • Mu Rwanda habonetse abandi batatu banduye COVID-19, abamaze gukira ni 76

    Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) ryo kuri iki Cyumweru tariki 19 Mata 2020, rigaragaza uko icyorezo cya COVID-19 gihagaze mu Rwanda, riragaragaza ko umubare w’abanduye icyo cyorezo umaze kugera ku bantu 147. Muri bo harimo batatu bashya babonetse mu bipimo 722 byafashwe mu masaha 24.



  • ADEPR Kamonyi yageneye ibyo kurya Abarokotse Jenoside muri ibi bihe bya COVID-19

    Ubuyobozi bw’Itorero rya ADEPR mu Karere ka Kamonyi, kuwa Gatanu tariki 17 Mata 2020 bwashyikirije akarere imifuka 180 ya kawunga, yo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, muri ibi bihe abantu basabwa kuguma mu ngo mu rwego rwo kwirinda Coronavirus.



  • Mu Rwanda abantu 69 bamaze gukira #COVID-19

    Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) ryo ku wa Gatandatu tariki 18 Mata 2020 rigaragaza uko icyorezo cya COVID-19 gihagaze mu Rwanda, riragaragaza ko umubare w’abanduye icyo cyorezo umaze kugera ku bantu 144. Muri bo harimo umwe mushya wabonetse mu bipimo 712 byafashwe mu masaha 24.



  • Polisi yongeye kuburira abashoferi barenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

    Polisi y’u Rwanda yongeye kwibutsa abashoferi bafite uburenganzira bwo kugenda muri ibi bihe byo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, bitewe na serivisi batanga, ko batemerewe kurenga ku mabwiriza agamije gukumira icyo cyorezo.



  • Mu Rwanda hagaragaye abandi 2 barwaye Coronavirus, 60 bamaze gukira

    Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda iratangaza ko kuri uyu wa Kane tariki 16 Mata 2020, hagaragaye abandi bantu babiri barwaye Coronavirus mu bipimo 664 byafashwe mu masaha 24 ashize. Ibi byatumye umubare w’abagaragayeho Coronavirus mu Rwanda ugera kuri 138 (muri aba 60 barakize, hakaba harimo 6 bakize mu masaha 24 ashize).



  • StarTimes ifatanyije na BTN TV barimo kwigisha abanyeshuri ba P6

    StarTimes iratangaza ko ifatanyije na BTN TV barimo kwigisha abanyeshuri bo mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, binyuze kuri Televiziyo na StarTimes ON App.



  • Ubuhamya bwa Frank wakize Coronavirus nyuma y’iminsi 22 mu bitaro

    Uwitwa Frank (izina akoresha kuri twitter, Frank @22fr22), uri mu ba mbere bagaragaweho Coronavirus mu Rwanda, akaba yaranayikize, yashimye uburyo u Rwanda rwamwitayeho kimwe n’abandi bari barwaranye rukabavura ku buntu.



  • RIB yafashe umunyamakuru ukekwaho uburiganya

    Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko ku cyumweru tariki 12 Mata 2020, rwafashe uwitwa Nsengimana Theoneste ufite televiziyo ikorera kuri murandasi (Online TV), wafashwe ashaka gufata abaturage amajwi n’amashusho agamije kuyakoresha mu nyungu ze bwite.



  • Amb. Nduhungirehe yavanywe ku mirimo ye

    Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116; kuri uyu wa kane tariki 09 Mata 2020 Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yavanye ku mirimo Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi (...)



  • Biraboneye Africain, Umunyamabanga Mukuru wa CESTRAR

    CESTRAR ihangayikishijwe n’abakoresha batangiye guhagarika amasezerano y’akazi

    Urugaga rw’amasendika y’abakozi mu Rwanda (CESTRAR) ruratangaza ko hamaze igihe hagaragara bamwe mu bakoresha batangiye guhagarika by’agateganyo amasezerano y’akazi bari bafitanye n’abakozi, bashingiye ku ihagarikwa ry’imwe mu mirimo rishingiye ku ngamba zo guhangana na COVID–19.



  • Dr. Joseph Nyamutera, Umuyobozi wa Rabagirana Ministries

    Amadini n’amatorero akwiye gukomeza komora ibikomere by’abayoboke - Dr. Nyamutera

    Umuyobozi w’Umuryango Rabagirana Ministries Rev Dr Joseph Nyamutera, aratangaza ko nubwo insengero zifunze kubera icyorezo cya Coronavirus, amadini n’amatorero akwiye gukomeza ibikorwa byo komora ibikomere abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.



  • Abanyarwanda barasabwa kugira umutima utabara abakene

    Itsinda ry’abacuruzi bakorera mu Mujyi wa Kigali bishyize hamwe bakusanya inkunga yo kugoboka imiryango isaga 400 yo mu Murenge wa Muhazi, Akarere ka Rwamagana, yugarijwe n’inzara muri iki gihe Leta y’u Rwanda yasabye ko abaturage baguma mu ngo zabo mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Coronavirus cyugarije isi muri iki gihe.



  • Abayobozi bakuru bigomwe umushahara wabo w

    COVID-19: Abayobozi bakuru bigomwe umushahara wabo wa Mata

    Mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya Coronavirus, Leta y’u Rwanda yemeje ko abagize Guverinoma bose, Abanyamabanga bahoraho, Abayobozi b’ibigo bya Leta ndetse n’abandi bayobozi bakuru mu nzego z’igihugu, bazigomwa umushahara wabo w’ukwezi kwa Mata.



  • Mu Rwanda habonetse abandi barwayi babiri ba Coronavirus

    Amakuru mashya ya Minisiteri y’Ubuzima aravuga ko mu Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 05 Mata 2020, hagaragaye abandi bantu babiri barwaye Coronavirus, nk’uko itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ribivuga.



  • Bishop Mukabadege Liliane yafunzwe azira kubeshya Polisi (Ifoto:Internet))

    Bishop Mukabadege yafunzwe azira kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

    Polisi y’u Rwanda iratangaza ko yataye muri yombi Bishop Liliane Mukabadege, ndetse n’imodoka ye igafatirwa, nyuma yo kubeshya abapilisi ko agiye kuri radiyo nyamara yigiriye ku rusengero.



  • RIB yafashe abayobozi banyereza ibiribwa bigenewe abatishoboye

    Urwego rw’Iigihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwafashe umuyobozi w’umudugudu hamwe n’ushinzwe umutekano mu Murenge wa Ndera, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, bakekwaho kunyereza ibiribwa bigenewe abatishoboye muri iki gihe cyo kurwanya icyorezo Coronavirus.



  • Mu Rwanda habonetse abandi barwayi 13 ba Coronavirus

    Amakuru mashya ya Minisiteri y’Ubuzima aravuga ko mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 04 Mata 2020, hagaragaye abandi bantu 13 barwaye Coronavirus, nk’uko itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ribivuga.



  • BEU Hand Sanitizer yagaharitswe

    FDA yahagaritse imiti isukura intoki yitwa BEU

    Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda (Rwanda Food and Drugs Authority), cyatangaje ko cyahagaritse ikoreshwa ry’imiti yose isukura intoki yitwa ‘BEU Hand Sanitizer’ ikorwa n’uruganda rwa Holly Trust Ltd, ruherereye mu Murenge wa Runda w’Akarere ka Kamonyi.



  • RDF yatangiye iperereza ku byaha byakozwe n’abasirikare

    Urwego rw’Ubushinjacyaha mu Ngabo z’u Rwanda (MPD) ruratangaza ko rwatangije iperereza ku byaha byo guhohotera abaturage byakozwe na bamwe mu basirikare bafite imyitwarire mibi.



  • Bafashwe basengera mu rugo rw

    Karongi: Abaturage barenga 65 bafashwe basengera mu rugo basohorwa ku ngufu

    Abaturage barenga 65 bo mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 04 Mata 2020, bafashwe basengera mu rugo rw’umwe muri bo, banga gusohokamo kugeza basohowemo ku ngufu.



  • Ambasaderi wa USA mu Rwanda, Peter Vrooman (Photo:Internet)

    U Rwanda rwabonye inkunga ya miliyoni y’amadorari yo kurwanya COVID-19

    Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman, yatangaje ko igihugu cye cyahaye u Rwanda inkunga ya miliyoni y’amadolari ya Amerika (hafi miliyari y’amafaranga y’u Rwanda), yo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus mu Rwanda.



  • Leta yahagaritse igikorwa cyo gutanga imisanzu mu Kigega Agaciro

    Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yasabye inzego za Leta guhagarika gukata abakozi ba Leta imisanzu y’Ikigega Agaciro Development Fund.



  • Mu Rwanda habonetse abandi barwayi 5 ba Coronavirus

    Amakuru mashya ya Minisiteri y’Ubuzima aravuga ko mu Rwanda kuri uyu wa gatanu tariki 03 Mata 2020, hagaragaye abandi bantu batanu (5) barwaye Coronavirus, nk’uko itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ribivuga.



  • Mu Rwanda habonetse abandi barwayi 7 ba Coronavirus

    Amakuru mashya ya Minisiteri y’Ubuzima aravuga ko mu Rwanda kuri uyu wa gatatu tariki 01 Mata 2020, hagaragaye abandi bantu barindwi barwaye Coronavirus, nk’uko itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ribivuga.



Izindi nkuru: