Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, tariki 08 Gicurasi 2020 rwasomye urubanza reregwamo Madeleine Musabyuwera n’umuhungu we Cassien Kayihura batuye mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, baregwaga icyaga cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, maze rutegeka ko bahanishwa igifungo cya burundu, nyuma yo gusanga icyo cyaha kibahama.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko kuri iki Cyumweru tariki 17 Gicurasi 2020, habonetse abandi bantu batatu bashya banduye COVID-19. Ibi byatumye abarwayi bose hamwe mu Rwanda baba 292.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Gicurasi 2020, habonetse abandi bantu babiri bashya banduye COVID-19. Ibi byatumye abarwayi bose hamwe mu Rwanda baba 189.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Gicurasi 2020, yasuye ikiraro cya Giciye mu Karere ka Nyabihu mu Ntara y’Uburengerazuba, hamwe mu haherutse kwibasirwa n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi.
Umunyarwanda Kabuga Felicien, ukekwaho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, yafatiwe mu Bufaransa kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Gicurasi 2020.
Ibiganiro byahuje Guverinoma y’u Rwanda n’iya Tanzaniya ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 15 Gicurasi 2020, byafatiwemo imyanzuro irimo gukuraho kugurana abashoferi batwara amakamyo ku mupaka wa Rusumo uhuza ibihugu byombi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr. Vincent Biruta, yavuze ko Uganda yemeye kurekura abandi Banyarwanda 176, bamaze igihe bafungiye mu magereza yo muri Uganda, avuga ko ari ikimenyetso cyiza ku mubano w’ibihugu byombi.
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko mu gihe inzu zitunganya imisatsi n’uburanga zongeye gufungura, ari ingenzi ko mu gihe abantu bagiye guhabwa serivisi, babikora bagendeye ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo zaryo iya 111 n’iya 112, Perezida wa Repubulikya Paul Kagame yashyizeho abayobozi mu myanya itandukanye harimo n’Umuyobozi Mukuru wa Porotokole ya Leta muri Perezidansi ya Repubulika.
Ikinyamakuru Rushyashya kibinyujije kuri twitter, cyatangaje ko umunyamakuru Jean Lambert Gatare yasimbuye by’agateganyo Burasa Jean Gualbert wari Umwanditsi Mukuru akaba n’Umuyobozi wacyo, uherutse kwitaba Imana azize uburwayi.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda, bwamenyesheje abantu bose batabashije kwandikisha ubutaka mu gihe cyari giteganyijwe ko bongerewe igihe kugeza tariki ya 30 Ukuboza 2020.
Ubuyobozi bw’Inyubako ya ‘Downtown Ltd’, iherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati, bwamenyesheje abahakodesha bose ko nyuma yo kugenzura ingaruka zatewe n’icyorezo cya COVID-19, bwaborohereje uburyo bwishyura ubukode bw’ukwezi kwa Mata, bakazakwishyura mu byiciro bitatu.
Polisi y’u Rwanda iramenyesha abantu bose ko serivise zo kwandikisha no kongeresha agaciro impushya z’agateganyo n’iza burundu, zasubukuwe.
Ubuyobozi bw’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali, bwatangaje ko bwasubukuye imirimo, busaba abarusura kongera gusura, mu rwego rwo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umugabo witwa Deo Havugarurema wo mu Kagari ka Muganza, Umurenge wa Muganza mu Karere ka Gisagara, ku wa Mbere tariki ya 04 Gicurasi 2020, yagiye gucyura umugore we wari warahukanye, ageze kwa sebukwe baramumwima, na we atashye atema inka zabo ebyiri n’ihene eshatu.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), yasabye abayobozi bose b’uturere, abayobozi nshingwabikorwa b’Uturere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge, n’abayobozi b’intara n’Umujyi wa Kigali, gukora urutonde rw’abanyeshuri bifuza kuva aho bari bacumbitse bagasubira iwabo mu turere bakomokamo bibasabye kwambukiranya intara (...)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko kuri iki Cyumweru tariki ya 03 Gicurasi 2020, mu Rwanda habonetse abandi barwayi bane bashya banduye COVID-19. Abo bagaragaye mu bipimo 1,047 byafashwe uyu munsi, mu gihe ibipimo byose hamwe bimaze gufatwa mu Rwanda ari 34,350.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko abandi bantu 11 bagaragayeho icyorezo cya COVID-19 mu bipimo 1,197 byafashwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 02 Gicurasi 2020.
Agace ka Remera mu Mujyi wa Kigali, ni kamwe mu dukunze kurangwamo ibikorwa binyuranye bituma hakunze kurangwa urujya n’uruza rw’abantu. By’umwihariko, aka gace kazwiho kugira umubare munini w’utubari, ubundi hakaba Inyubako y’imyidagaduro ‘Kigali Arena’, Sitade Amahoro na Sitade Ntoya, bituma haba abantu benshi kubera (...)
Hagendewe ku mibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins, muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yo kuwa Kabiri tariki ya 28 Mata 2020, umubare w’Abanyamerika bamaze kwicwa n’icyorezo cya COVID-19 wamaze kurenga uw’abasirikare ba USA baguye mu ntambara ya Vietnam.
Leta y’u Rwanda muri iki gitondo cyo kuwa Gatatu tariki 29 Mata 2020, imaze kwakira toni 15 z’ibikoresho by’ubuvuzi yahawe na Guverinoma ya Qatar, mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya COVID-19.
Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), cyatangaje ko hashyizweho ububiko bw’ibicuruzwa (warehouses) ku mipaka, mu rwego rwo kugira ngo horoshywe uburyo bwo gupakurura no gupakira ibicuruzwa bituruka hanze y’Igihugu.
Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baba muri Ghana, bibutse ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Uwo muhango wabaye ku Cyumweru tariki ya 26 Mata 2020, ukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga kubera icyorezo cya Coronavirus cyugarije isi.
Ashingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo ya 116, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakuye General Patrick Nyamvumba wari Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu ku mirimo ye.
Kuva Leta yashyiraho ingamba zigamije kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, imyinsi mu mirimo yarahagaze, hasigara gusa imirimo itangirwamo serivisi za ngombwa nk’ubuvuzi, ubucuruzi bw’ibiribwa, amabanki n’indi.
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko muri ibi bihe abantu basabwa kuguma mu ngo mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus, abantu bashobora gusaba uruhushya rwo kujya gushaka serivisi za ngombwa bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga.
Ambasade ya Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda, yatangaje ko USA zongeye guha u Rwanda inkunga ya miliyoni enye z’amadolari ya Amerika, hafi miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda, yo gufasha kurwanya icyorezo cya COVID-19.
Ubuyobozi bukuru bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC), buratangaza ko igisibo cy’ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan, kizatangira ejo kuwa Gatanu tariki 24 Mata 2020.
Buri mwaka tariki ya 22 Mata, ni umunsi mpuzamahanga wahariwe isi dutuyeho. Ubu muri 2020, uyu munsi wizihijwe ku nshuro ya 50, gusa ibyinshi mu bikorwa bisnzwe bikorwa kuri uwo munsi ntibyakozwe, kuko ubu isi yugarijwe n’icyorezo Coronavirus.