Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa mbere tariki ya 29 Nyakanga 2019, yafashe imyanzuro irimo uwo gusubiza bimwe mu bigo bya Leta mu mijyi yunganira Kigali.
Akarere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo, ubu ntikakiri ko karere konyine katageramo umuhanda wa kaburimbo mu Rwanda nk’uko byahoze mbere.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Dr. Vincent Biruta, yatangaje ko ibirego igihugu cy’u Burundi gikunze gushinja u Rwanda byo kugitera atari byo, ko ahubwo hari abagiye bava mu Burundi bgafatirwa mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ruratangaza ko mu mwaka ushize wa 2019, rwanditse ibigo by’ishoramari rifite agaciro ka miliyari 2.4 z’amadolari ya Amerika, angana na miliyari ibihumbi 2.4 z’amafaranga y’u Rwanda, bivuye kuri miliyari 2.1 z’amadolari byanditswe mu mwaka wa 2018, bivuze ko ishoramari ryanditswe (...)
Urukiko rwa gisirikare rwa Makindye muri Uganda, rwarekuye Abanyarwanda barindwi bari bafungiye muri iki gihugu bashinjwa ibyaha birimo ibyo kuba intasi z’u Rwanda.
Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, riravuga ko Mukantabana Seraphine wari Perezida wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (Rwanda Demobilisation and Reintegration Commission), ahagaritswe ku mirimo ye guhera ku itariki ya 29 Ukuboza 2019.
2019 irarangiye. Umwaka mushya muhire wa 2020. Umwaka wa 2019, ni umwaka wakozwemo byinshi muri politiki y’u Rwanda.Bimwe muri byo bikubiye muri iyi nkuru.
Kuva ku itariki ya 19 kugera ku ya 20 Ukuboza 2019, i Kigali muri Convention Centre, hateraniye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 17. Iyi nama yayobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, itangizwa n’ijambo ageza ku Banyarwanda buri mwaka, agaragaza uko Igihugu gihagaze (State of the Nation).
Nyuma y’uko Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda asabye Perezida Kagame gushyigikira gahunda ya ’Connect Rwanda’ igamije ko buri Munyarwanda yatunga telefoni igendanwa ikoranye ikoranabuhanga rigezweho (smartphone), Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatanze telefoni z’ubwo bwoko 1500.
Urubyiruko rw’Itorero rya Pantekote mu Rwanda (ADEPR), ruratangaza ko rufite umutwaro wo gukomeza gusigasira amahoro igihugu gifite, kiyakesha urubyiruko rwafashe iya mbere mu kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko n’ubwo ataragura, ariko iyo arebye akagereranya uko imyaka ishira, asanga ibyiza bikomeza kurushaho kugaragara uko imyaka itambuka.
Banki y’Amajyambere y’u Rwanda (BRD) yatangaje ko Inama y’Ubutegetsi yayo yagize Kampeta Sayinzoga Pichette, Umuyobozi Mukuru wa BRD, asimbuye Eric Rutabana wari uyoboye iyi Banki kuva muri 2017.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yategetse Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 800, Eugene Mukeshimana na bagenzi be bakorera ubuhinzi bw’urusenda mu Karere ka Bugesera, kubera igihombo batewe no kubura uko bakonjesha umusaruro, ukagera ku isoko wangiritse.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yanenze abayobozi kuva mu nzego z’ibanze kuzamura, bemerera abaturage kubaka ahantu hatemewe, igihe cyo kuhabakura cyagera bigateza ibibazo.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase yavuze ko ibikorwa byo kwimura abaturage batuye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, biri gukorwa ku nyungu z’Abanyarwanda, hagamijwe kurengera ubuzima bwabo.
Kuva tariki ya 25 Ugushyingo kugeza kuri 18 Ukuboza 2019, hirya no hino mu bigo by’amashuri mu Mujyi wa Kigali no mu Karere ka Nyanza, habereye igikorwa cyo gukosora ibizamini bya Leta byakozwe n’abanyeshuri basoje icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (O Level), ndetse n’abasoje amashuri yisumbuye (A Level).
Icyicaro gikuru cy’Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB), cyasubiye mu Karere ka Huye, Umurenge wa Rusatira aho cyahoze gikorera, nk’uko byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa mbere tariki ya 29 Nyakanga 2019.
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIJEPROF), yatangaje ko Leta y’u Rwanda yongereye ibi bikoresho by’isuku by’abagore n’abakobwa (cotex), ku rutonde rw’ibicuruzwa bisonewe umusoro ku nyongeragaciro, kugira ngo bibashe kuboneka kuri benshi.
Polisi y’u Rwanda iramenyesha abakoresha umuhanda Kigali-Akanyaru ko kubera inkangu yaguye mu Murenge wa Ngoma, Akagari ka Fugi, mu Karere ka Nyaruguru, uyu muhanda uri gukoreshwa igice kimwe cyonyine.
Leta y’u Rwanda na Kompanyi y’indege yo muri Qatar (Qatar Airways), basinye amasezerano y’ubufatanye yo kubaka ikibuga cy’indege cy’i Bugesera.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ruratangazako rwafunze Muganamfura Sylvestre, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busoro mu Karere ka Nyanza, akekwaho kunyereza umutungo wa Leta.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, kuri uyu wa gatanu tariki ya 06 Ukuboza 2019 rwatangaje ko rwafunze abacamanza babiri n’umwanditsi w’urukiko bakekwaho ibyaha bya ruswa bakaga abafite ibirego mu nkiko.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Karenzi Jean de Dieu na Bizimana Jean Pierre bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha abana imirimo ibujijwe.
Abayobozi mu nzego zitandukanye mu itorero rya ADEPR bahawe amahugurwa ku miyoborere myiza no gukemura amakimbirane, basabwa kwirinda ibikorwa byo kwishyira hejuru, bikunze kugaragara kuri bamwe mu bakuru b’amatorero mu Rwanda.
Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, riravuga ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagize Madamu Mukantaganzwa Domitilla, Perezida wa Komisiyo y’u Rwanda Ishinzwe Ivugururwa ry’Amategeko.
Ashingiye ku itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo zaryo: iya 153, iya 86 n’ iya 156; kuri uyu wa gatatu tariki ya 04/12/2019, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashyizeho Dr. Nteziryayo Faustin, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, na Marie Thérèse (...)
Ababyeyi bo mu murenge wa Kirehe mukarere ka Kirehe barasabwa guha abana babo uburere budahutaza birinda kubakubita no kubaha ibindi bihano bikomeye, kuko bibagiraho ingaruka mubuzima bwabo.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatangaje ko mu Rwanda kimwe no mu bindi bihugu bya Afurika, iterambere ry’ubukungu rigendera ku guhuza ikoranabuhanga n’inganda, no guhuza ubumenyi n’umusaruro.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabwiye abitabiriye inama y’ishoramari ihuza ibihugu 20 bikize ku isi n’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika, izwi nka Compact with Africa (CwA), ko igihe kigeze ngo bashore imari mu Rwanda no muri Afurika, kuko ubu uyu mugabane uberanye n’ishoramari ry’amahanga.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko kugira ngo igihugu kigire umutekano n’amahoro bisaba ko hari abemera kwitanga bagaharanira ayo mahoro.